(Kinyarwanda) Isesengura: Samuel Lyarahoze ati “Lt General Kayumba Nyamwasa ari mu biki? Nave mu mwobo, atabare abatutsi naho ubundi Kagame arabamara, abagaburira ingona zo mu ruzi!”

1
  • Views 1375
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Iyi nyandiko ya Lyarahoze mushobora kongera mugasoma kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=3164), ishobora gutera abantu ubwoba ishobora no kuyobya rubanda. Ese ntabona ko Apartheid izasiga ubwoko bumwe (abahutu ) iheruheru??Ko atabatabariza??? Apartheid ivanze no kubatsemba ntibyari bikwiye kuvugirizwa induru ubutitsa??? Kuki bidakorwa nkuku batabariza abatutsi (bahoze ari inkoramutima za Kagame) ?

Hari umututsi muri bariya bahunze Kagame, wigeze kuganirira abo bari kumwe (abenshi bari abahutu) abatekerereza uburyo Museveni na Kagame iyo bahuraga (wenda nubu barahura simbizi) babaga basetse batembagaye basubira mu bugome bagiriye abahutu babahindura imirambo cyanga ibikange. Mbese babaga basetswa cyane nuko barindagizaga ubutegetsi bwa Habyariman mu bihe by’ingirwamishyikirano, bababyinisha muzunga.

Abari bariho bakiriho twibukiranye: Museveni na ba shebuja b’abanyamerika cg abanyaburayi bashakaga ko FPR yigira imbere vuba (kuko byari byarayinaniye) bagasaba ko Komini imwe bayiha inkotanyi ngo nibitaba gutyo imishyikirano ntizabaho; ngo inkotanyi nizitaza muli Kigali mu ngoro ya Parlement nta guvernema ihuriweho namashyaka izabaho; ngo Abafaransa nibatava mu gihugu nta mishyikirano izasinywa; ngo ingabo z’u Rwanda nizidatanga intwaro zose zigasigara zipfumbase ngo ntabwo intamabra izarangira; ngo Habyarimana na Castar bombi nibatajya mu ndege hamwe baze Arusha ngo biraba birangiranye Leta yitwaga iy’abahutu, ..ngo tatatatatata…(nvuze byose mwakwitura hasi…).

Ibi byose uko babisabaga, umuhutu (cg abahutu bashinzwe ministeri irebana nibyo bibazo) nibo babisinyiraga, kuva ku mukuru w’igihugu, abaministiri, abayobozi b’amashyaka, etc….Nuko abahutu bagatinya umunyamerika, bagatinya Museveni Abanyamerika bakunda, bakisinyira urupfu batyo…..NONE SE MUSEVENI NA KAGAME BABUZWA NIKI KWICARANA BAGASEKA BAGATEMBA !!!! Abahutu benshi bitwaga abayobozi basaga n’abataye imitwe. Hari umwanditsi wari ufite ikinyamakuru nibagiwe izina ryacyo yakundaga kwiyama abayobozi icyo gihe, abita bose IMIFININE. Simuvuze izina dore ko inkotanyi zamukubise agafuni zimaze kubacyura ku ngufu babakura muli ZAIRE, ariko yandikaga ibyo yabonaga rwose.

Muli ibi bihe abantu benshi batekereza ku mpinduka mu Rwanda, usanga hari abahutu batari bakeya batekereza nka Lyarahoze. Iyo bakoze ishyano ngo batabarije abahutu inkotanyi zamaze (cg ziri hafi kumaraho) usanga bavuga buhoro badahumeka ngo batavuga cyane Umunyamerika akabunva akarakara. Byageze ubwo abatutsi bamwe aribo bafata iya mbere kuvuga ko abahutu bakorewe itsembabwoko, naho abahutu bakagombye kubisakaza (kabone naho umunyamerika yarakara) ugasanga baravuga gusa ngo (abandi banyarwanda bishwe…) Ubundi baba batabariza abatutsi basubiramo nka Kasuku amagambo abo muli FPR (bitwa opposition) bakoresha, kubera ko nibatavuga gutyo ntibazapfa babonye akanya mu butegetsi bwa nyuma ya Kagame.

Igihe Museveni yakoraga Plan yo gutsemba ikitwa HUTISM ngo ba Kayibanda bashyizeho, we na ba Mpatsibihugu n’inkotanyi zabo, bemeranijwe ko nta muhutu ugomba kongera kuyobora u Rwanda ndetse no mu Burundi; ko ndetse n’ibyo bihugu bindi byo mu karere nabyo ngo abatutsi bagomba kuhayobora ngo kuko ubu bafite n’imbunda n’abasirikare naho mbere bari bafite amafaranga gusa. Ntabwo bari banazi ko hari umuhutu uzarokoka kariya kandare k’intambara bashoje muli 1990.

Niba abantu barapanze amahano nk’aya kandi hakagira abarokoka ni ukuvuga ko nandi mahano nkayo yo guca umuhutu mu buyobozi bw’igihugu ke bigomba kurwanwa kandi bigatsindwa. Abo bantu bunva ko uwayoboye urugamba rwo kumarira abantu mu buvumo hariya muli za Nyamyumba, akayobora ubwicanyi bwo gutsemba impunzi z’abahutu, ko uwo muntu ntacyamubuza gufatwa nk;intwari ibohora abanyarwanda naho abagenze inzira ndende barwana n’ababakulikije amabombe Congo yose, bagira ngo mu bahunga hagire abazarokoka bazabare nibura inkuru, bakaba hari abagihumeka, abo ngo nibabambwe nibabambwe kuko ariko Abanyamerika babishaka !!!!! ABANTU BUMVA IBINTU NKIBI BAKABIHA UMUGISHA NI IBIVUME NTA RINDI ZINA NABABONERA.

Aba bantu binjiye mu idini ryigisha ko uwo Amerika na Museveni /Kagame badashaka agomba kuzimira akajya ahatava izuba, bamenye ko Imana ariyo yonyine izi akari inyuma y’uyu muvuduko w’ invange y’amapolitiki utamenya aho atwerekeza.

Iryo tegeko ko abahutu ngo bandujwe ko rero badafite umurage ku gihugu cyabo, rizakulikizwe n’aba Lyarahoze bonyine hamwe n’abo batezeho agakiza. Njye mpagaze ku ihame ko Abanyamerika iyo banga igihugu runaka cyanga abanyagihugu runaka, bivuga ko abo bantu baba bakomeye ku gihugu cyabo, ko banga kuvogerwa bakanga agatobero…Ntibivuga ko abo bantu bagomba kunva ko ubuzima bwabo burangiriye aho, ko ndetse bagomba kwiyahura, bapfukamira uwariwe wese ubakangisha abo batagetsi b’isi… Ku mugani wa bagenzi banjye bakoze comments, udakunzwe n’Umunyamerika ashobora gukundwa n’abandi.

Twaratewe, niduhaguruke twirwaneho; abafite ubwoba bwo gutsindwa cyanga gupfa abo nibakomeze barebuzwe bashakisha mu banyarwanda uwo umunyamerika akunda, nuko bamuhakweho simbabujije. Amerika ishobora kuba ari akamana ko ku isi ariko Imana igenga ibiriho byose ifite imigambi ako kamana katazi.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to (Kinyarwanda) Isesengura: Samuel Lyarahoze ati “Lt General Kayumba Nyamwasa ari mu biki? Nave mu mwobo, atabare abatutsi naho ubundi Kagame arabamara, abagaburira ingona zo mu ruzi!”

  1. mbonyingabo says:

    @ Peace, nkumuntu wumwanditsi numva wa gombye kwitondera ibintu wandika, ukandika kubintu uba wasomye munyandiko utagombye himbira ibintu umuntu atavuze. Natangazwe niyi nyandiko yawe ubulyo ugeraho ugashyiramo amaranganga mutima, aho kuvuga kunyandiko ya Lyarahoze.

    Munyandiko yawe ibyo wavuze nukuri, Kayumba yishe impunzi mumashyamba ya Congo, yica nabaturage muri Nyamyumba. Ndumva ntahantu Lyarahoze yagize Kayumba intwari cyangwa ngo avuge ngo abarengeye impunzi nibababwe. Wahimbiye lyarahoze ibintu atavuze (miss quoting) mubwanditsi. Ntahantu yabwiye Kayumba yuko ari intwari, uretse yuko yamubwiye gutabara abayoboke be bamerewe nabi. Ntabantu Lyarahoze yavuze kandi yuko bakwiriye kubambwa.

    Ikintu kigaragara munyandiko nyinshi nuko Abanyarwanda (abahutu n`abatutsi) bakeneye umuntu wokubatabara mukaga barimu, nubwo abahutu bose bagizwe igitambo na Kagame afatanije na bazungu. Uwatabara rero yaba umuhutu cyangwa umutusi gewe ndumva ntacyo bitwaye, ese utekereza yuko abatutsi bashyize Kanyarengwe imbere (kubayobora) kuko bamubonaga nkumuntu nk`umumalaika? Abanyarwanda bakeneye guhuza kwabahutu nabatutsi kugirango batabarwe, ntakamara uriho!!

  2. Niyongabo, Thacien says:

    Peace,
    urakoze cyane kunyandiko yawe nziza cyane utugejejeho.
    ariko ntibyoroshye nagato pe!
    abahutu badashaka kwitabira urugamba rwo kwibohora ubwo bafite ubundi bwoko butari abahutu cg ntabwo ari abanyarwanda ntitubateho igihe ahubwo twebwe beshi twiteguye gupfira ubwoko bwacu duhure twese hamwe, imbaraga zacu zitataniye heshi kwisi yose dukeneye umurongo, inzira imwe, guhura twese hamwe ibikorwa bitugende imbere kuruta amagambo.
    naho abo bahutu aho bari hose kwisi yose ntiborohewe kandi kwicwa bibari kumitwe yabo buri munsi, baca umugani ngo “wanga gutanga amaraso imbwa zikayanywera ubusa”.
    naho abanyamerika kwica abantu niwo mwuga wabo, kwica niko kazi kabo mubuzima bwabo bwose, umuzungu uraye atishe umwirabura ntaryama ngo asinzire mpaka yishe umunyafrika nibura 2-3 mu minsi 7 uko niko abazungu bateye. abanyarwanda bakeneye abanyamerika nabakeneye kwica ntabwo ari abakeneye gukiza urwanda n’abanyarwanda.
    baciye umugani ngo ukwanga akwita uko ashaka kandi ugushaka ntakubura.twaciye muri byishi ibisigaye nibike cyane. ntiturangare nagato.

    kuri Lyarahoze;
    Ngo hari ubuhanuzi bwavuze ko Kayumba Nyamwasa azatera urwanda aturutse Uganda agafata Kigali mu kanya gato kandi ngo intambara yari imaze iminsi iriho iturutse ahandi hantu. wasanga iyi nyandiko ya Lyarahoze aricyo bishatse guca amarenga ntawamenya. nimureke twuzuzanye muri byose kandi dukosorane.

    ariko nanone twibuke ko imbuto yabahutu iri hamwe gusa (muri Congo) ntahandi ubwoko bwabahutu bukibaho barahindanye bandujwe nabanyamahanga bata agaciro kabo, kandi bata ubuhutu wabo (culture) yabo bihindura abo bataribo.

    Abo duhuje urugendo ntiturangare, umurongo wacu ntuhinduka.

  3. Gashumba Kevin says:

    Ibiryoshye ntibihora mu kanwa, uyu mugabo Jean Paul Romeo Rugero yari intwali none ndakeka ibishamwinyo byaramuriye. Nyabuneka uwaba afite amakuru y’irenegero rye azatubwire kabure n’ubwo yaba yaratabarutse ariko tuzamenye uko byamugendekeye kuko ni umuntu udakwiye kwibagirana mumateka y’abahutu. Ntako atagize akangurira abantu kumenya amateka ya kalinga n’amayeri yayo. Imana igende imbere y’umuryango we kandi ikivi yasize ababishoboye bazagisoze dore ko abahutu bishimira kuvuga ibigwi abatutsi gus akubera guhakwa ariko umuhutu werekanye ubudashikirwa bakirinda kumuvuga

  4. Uwimana Elodie says:

    Umugabo hano wiyita Mugabo ndemeranya nawe aho avuga ngo:
    “Nzahora ndirira umugabo witwa Romeo Rugero kuko niwe washyize ahagaragara imyumvire ya Kalinga atuma benshi barushaho kuyisobanukirwa.

    Muri make iriya nyandiko ya Lyarahoze yanteye ipfunwe no kwibaza niba koko ibyo yanditse yarabyanditse akomeje cg se niba yarashakaga kujomba ibikwasi Kayumba?

    Byaba byo cyangwa se bitaba byo, hari aho agera akagaragaza mu buryo budasubirwaho ko imyumvire ya Kalinga yamwigaruriye. Aho ni aho avuga ko hakenewe umulideri w”UMUTUTSI” ugomba kujya abandi imbere bakajya gukuraho Kagame, ngo kubera ko abicaje Kagome mu Rugwiro badakunda abahutu ngo kubera ko abo bahutu nyine bandujwe birenze urugero…

    Imwe mu ntego za Rupfu Rupiyefu yaje mu Rwanda ifite nyuma y’iyo kwica abahutu benshi bashoboka, ni iyo gupyinagaza icyitwa umuhutu wese uzaba warahonotse ubwicanyi bwayo no kumwica ahagaze! Kumwica ahagaze bivuze ko Fpr yagombaga gukora ibishoboka byose ikamukorera brainwashing, ikamwandagaza,ikamusebya, ikamushinyagurira, ikamutesha agaciro,ikamukoza isoni, ku buryo nawe ubwe aho ari hose, asigara nawe ubwe yumva ko ntacyo ari cyo, agata self esteem na confidence, mbese ku buryo nawe ubwe yitesha agaciro.

    Iyo rero umuntu witwa ko ari umuintellectuel nka Lyarahoze yanditse ibintu nka biriya, bihita bigaragaza ko Rupfu rupiyefu yageze ku ntego zayo, zo kwica abahutu mu mutwe!

    Muri make biragaragara ko Lyarahoze yarangije kwemera ko abahutu ntacyo bashobora guhindura mu Rwanda kubera ko bandujwe. Ariko se reka nibarize Lyarahoze:

    – Abo bahutu ninde wabanduje?
    – Ninde uzabasukura?
    – Ese bo ubwabo ntacyo babikoraho ngo bisubize isura nziza?
    – Dutegereze rero ko uwabanduje azabe ari we Kubasukura? Ese azabikora? Nanabikora se azabikora ryari?
    – Cyangwa tubyemere gutyo duhebere urwaje tubyakire ko ari uko bigomba kugenda?

    Imyumvire ya Lyarahoze ikaba iteye kwibaza niba koko abahutu bagitekereza neza nyuma y’aho benshi muri bo bogejwe ubwonko na Kagome na Rupfu Rpf ye. Ese kuki yumva ko umwicanyi Kayumba ari we gusa ugomba gutabara abatutsi? Icyo se si icyerekana ko mu myumvire ye yarangije kwemera ko abahutu nta burenganzira bafite ku gihugu cyabo, ko nyine bariya bicanyi ba FPR ari bo bagomba kwica cg bagakiza baba bari muri leta cg barayihunze? Mbega akumiro!

    Mu by’ukuri imvugo n’imyumvire ya Lyarahoze ntaho itaniye na gato n’iya Rupiyefu Rupfu aho urugero ivuga ko abahutu bagomba gusaba imbabazi ngo kubera ko abatutsi babareba bakababonamo abicanyi! Bityo gusaba imbabazi bikaba bituma abo batutsi bemera noneho ko bitandukanyije n’abicanyi.

    None se mwa bantu mwe, reka mbibarize:
    – Ari umututsi akakubonamo umwicanyi kandi utari we,
    – Ari nawe muhutu uhorana ubwoba n’ipfunwe kubera nyine ibyo uwo mututsi ahora akubonamo
    Muri abo bantu bombi ni nde ufite ikibazo? ninde ufite uburwayi agomba kuvuzwa?
    Umuti mutindi kuri Kagome rero ugahita uba ko uwo muhutu agomba gutakamba agasaba imbabazi wa mututsi kugira ngo uwo mututsi yumve atekanye ntakomeze kumubonamo umwicanyi. Mbega ishyano!
    Imyumvire ya Lyarahoze rero ikaba ari ntaho itandukaniye niyo.

    Ese ubundi kuki umuhutu we atareba uwo mututsi ngo amubonemo umwicanyi, ko inkotanyi z’abatutsi zene wabo nawe zamwiciye zikamurimburaho abe bose, n’abasigaye zikaba zibamenera ku rwara? hum? kuki umututsi ari we ugomba kubonamo umuhutu umwicanyi gusa?

    Ndangize nongera kubaza Lyarahoze nkurikije biriya yanditse nti: Ari abo bahutu bahindanyirijwe isura, ari abatutsi babyemera gutyo kandi bazi nyine ko iyo sura yahindanyijwe, ari n’abahutu bahindanyirijwe isura urimo (Lyarahoze) gukangurira kwigumira mu bwigunge bwabo, ufite ikibazo ni nde? Ugomba kuvuzwa ni nde?

    Mugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *