(Kinyarwanda) NTIDUSHOBORA GUHINDURA UBUTEGETSI NUBWO KAGAME YISHE MILIYONI Z’ABANTU

1
  • Views 2678
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Nkimara kubona iyi foto kuri social media, nifuje kugira icyo mvuga ku nkuru ya Robert Higiro na Dr. David Himbara iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ngo babonanye na kongere ya Amerika. Nibyiza kandi ndabishyigikiye 100%. Ariko rero bamwe nabonye ibitwenge byageze munsina z’amatwi nk’abana bishwe n’inzara babwiwe ko inkono igiye gushya kandi ari ikiringiti batogotesheje.

Nta n’ubwo igisubizo cyatanzwe cyitaweho, icyitaweho ni uko babonanye na Kongere ya Amerika. Igisubizo ni iki uyu muzungu afashe muntoki. Byaratambukijwe twarabibonye twese.

Mubyukuri ntabwo ndi negativiste kubyagezweho muri iriya gahunda. Ariko iki gisubizo kirasobanutse neza kuburyo n’umwana wo mumashuri abanza ukurikira ibyo mu Rwanda yagitahura bitamugoye.

Ikigisubizo kirasobanura ko ibyo abantu (Robert &Himbara, etc) barega Kagame bizwi neza 100% ko ari umwicanyi, ariko bati n’ubwo bimeze gutyo “NTIDUSHOBOYE (RA) KUMUKURAHO.”

Icyambere, bishatse kuvuga ko uburyo babona bwakuraho Kagame, batabushoboye kuko bisaba intambara, kumena amaraso. Murumva se kongere izabagurira intwaro, ikabaha n’abasirikari bo gukuraho Kagame? Icya kabiri ntanyungu zabo abangamiye kuburyo bahagurutsa indege ngo zijye kurasa ku Rugwiro, nkuko barashe Gadhafi, na Sadam. Kandi waasanga aribyo mutegereje.

Niba abo inyungu zabo zibangamiwe mutishatsemo ibisubizo, mwihanagure. Barutemayeze rero bashishikaye ngo babavugiye. Yes! Bavuze! Ariko igisubizo muri kukibona ukogiteye.

Niyo hapfa abanyarwanda bose ariko inyungu z’abazungu zikagerwe aho ntibashobora gukuraho Kagame. Ikindi mushaka kumvani iki? Ibyishimo byabasabye ni iby’iki? Murumva hazaboneka abantu batar iabanyarwanda bakajya kubicaza mu Rugwiro? Mbabajwe n’abantu bari mu gihugu bari gutotezwa kubera kubiringira ngo muzababohoza! Byahe byokajya?

Nkurikije ibiganiro bya Serge Ndayizeye n’abandi banyamakuru dukurikira kuri Radio Itahuka, ngo mwe mwagannye inzira y’amahoro da! Ubwoni ukuvuga ko muzajya kwandikisha ishyaka muvugira mukaziyamamaza mungirwa matora azongera kuba mu Rwanda igihe tutazi kuko nicyo inzira y’amahoro isobanura. Si ndiyo?

Rero ngo igihe ni iki. Imyaka ibaye 5 muririmba ngo igihe n’iki…abandi nabo mu gihugu bakita mu kagozi ngo opposition yavutse. Inama ya Lyarahoze isabaK ayumba n’aba ofisiye be nka Robert Higiro ko mwava mu myobo murimo mukoruganiza igitero mugatabara abanyarwanda mukava muri politikiya Logos, nanjye ni uko mbibona. Col Irategeka nawe twategereje amaraso ye ya gisore, wapi!!!!

FDLR se mama yabaye nk’umugore w’intabwa niyo izakora ibitangaza nk’ibya Gidiyoni!!!! Ese ni ingabo zabuze? Ese ni abanyepolitiki twabuze? Cyangwa FPR yaduteye uruhereko. Dufite abantu mu gihugu, dufite abantu muri Kongo, dufite abantu hirya no hino ku isi, yemwe n’abashobora kugera muri kongereya Amerika.

Dufite byose bitagira ubumwe, bitagira patriotism, ahubwo tukajya gushakira amata ku kimasa, ngo kongere ya Amerika! Mushyire ubwenge ku gihe muve mumafuti ashingiye kuturere n’amoko, doreko abenshi mubishyize imbere bosek ugeza ubu, abatarashegeshwe n’ingengabitekerezo y’uturere, bashegeshwe n’iy’amoko, cyangwa bashishikajwe no kwagura ibifu, cyangwa kubaka izina.

Mbere yokurinda inyungu za Kiga-Nduga, za Hutu-Tutsi, cyangwa bank accounts, haze inyungu z’ umunyarwanda. Si ndikuvuga “Ndi umunyarwanda” y’ikigali isobanura, “Ndi umurwanashyaka w’ agatsiko.” Niba iki kintu kibananiye nimwicare kandi mureke kudusakuriza no kudusakurisha. Urubyiruko tuzishakamo impirimbanyi zikundaUrwanda mberey’ibindi byose.

Umusomyi w’Intabaza

Peacemaker

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to (Kinyarwanda) NTIDUSHOBORA GUHINDURA UBUTEGETSI NUBWO KAGAME YISHE MILIYONI Z’ABANTU

  1. kota venant dit :

    Erega bavandimwe, prof Kambanda ni umuhanga-ntwali uhishura icyihishe mu by’ubu bucamanza bwa Rwanda, umengo niyo mhanvu abanyarwanda bamwe bamwijundika.

    Abagiye kwiga za criminal justice nyuma ya 1994 bali bagamije kuzunvisha abatsinzwe. Bashatse amadegri bitagamije kugira ubuhanga mu mategeko, ahubwo ali kugira ngo babone ikibaha ubudahangarwa mu kurenganya abatsinzwe cyangwa se abadasingiza ingoma. Ibi byagezweho: abantu umurengera bayobowe mabuso, hakoreshejwe za temoins anonymes nta kwita ku bya Constitution. None byatangiye kugaruka abanyarwanda bibwiraga ko bitabareba, dore

    bigeze no ku bacikacumu bashaka guhigika! Nta bucamanza bw’umwuga buhali rero: bamwe bakorera ku bwoba

    (babica cyangwa se bakabirukana), abandi nta byo bazi bahali kubera corruption.

    Ibihugu muvuga byohereza abantu mu Rwanda biterwa ahanini n’inyungu zindi (business/amabuye, indaya zishishira abafata ibyemezo, abalobysts) ibyo bihugu biba bikulikiye, akenshi zitali izo ubutabera nyabwo. Hali nabo baziza ibibazo bya migration noneho Rwanda ikabamira nka kumwe urubuto ruhiye rugwa mu kanwa k’impyisi yiyirukira.

    Gufunga no gufungura by’agateganyo byakagombye gushingira kuli ibi: 1. ihungabanywa za evidences na ba temoins; 2. ilinda lya lynchage ya sosciete; 3. kubahiliza moral ya societe (child abuse, sexal assaults, etc.; 4. risque de fuir. Ku byaha bya politiki cyangwa se abantu bakuze, umuco wa bail waba mwiza, bakajya baburana bali hanze kuko inkiko zitakagombye gukoreshwa nka organisations z’ubugome.

    Arakoze rero prof gusobanura nkuko abenshi mu banyarwanda babihumeka!

    http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/10/10/ibyo-mu-rwanda-bigenza-umutwe-aho-kugenza-amaguru

  2. Mbarimombazi, Piter dit :

    Abanditsi namwe mugeraho mugacanganyikirwa, Kagome yagejeje abanyamerika kumabuye yagaciro ya Congo none ngo bamukuraho? Gute se kandi ari umukozi wabo, kagome ni umuboyi wabazungu mukarere kibiyaga bigali.
    Nubwo Donald Trump akeneye Abanyagihugu be gusa, abanyamerika gusa ariko anakeneye nawe ayo mabuye yagaciro ya Congo kuko niyo akorwamo intwaro zabo za kirimbuzi, Computers, Telephones, smartphones, nibindi byose bya technology byose ni ubukungu kugihugu cye ntiyakwikura amata nubuki mukanwa. Ariko abagabo bintwali ba afrika yibiyaga bigali bahagurutse bakavuga ko batavogerwa kandi bakvuga ngo kirazira kumugabane wa afrika ntamunyamahanga numwe watinyuka kongera kugira akarere kibiyaga bigali nkayo ifundi igira ibivuzo. Bose batinya bagahunga kagome akirwariza cg agahonyoka, tukamufata mpiri tukamurutsa amaraso yose yanyweye yabanyarwanda naba kongomani hamwe nabarundi, inkotanyi zose ntanahamwe zahungira ni zirunze muri RNC na Ishakwe zatabwa murwakajwiga zigacibwa imitwe izindi zigatwikwa zigakongoka.

    • Crap dit :

      MBARIMOMBAZI NDAGUSUBIZA umbaye kure mba ngukoze mu ntoki pe. Ibyo uvuga umenya aba bapoliticiens batabizi cga babizi bakabyirengaziga cga bakorera inda zabo gusa uti kagire inkuru: dusubire inyuma gato ku gihe cya general Mobutu mu mvururru zaguyemo Patrice lumumba ari abanyamerika babikoze kuko babonye ko Lumumba azaha congo abarusiya na capitalism yabo ikabigenderamo ikimenyimenyi CHE Guevara yagiye zaire (R.D.C. uyu munsi) yiyoberanyije mu gufasha inyeshyamba za Laurent Desire Kabila yes Kabila pere! Nyuma asanga izo nyeshyamba zidafite umutima wa revolusionalism kandi bahanganye na Mobutu wari uri gufashwa n’America ngo capitalism ikomeze imizi mu gihugu( nubwo Mobutu yaje kubihinduka nyuma ingaruka nazo mutayobewe zakurikiye zaire yicyo gihe kugeza apfuye)inyeshyamba za Kabila zarashwe nindege za Amerika kugeza ku wa nyuma igihugu gifatwa na Amerika gutyo kuko nkuko MBARIMOMBAZI yavuze hejuru nabaha urugero rufatika. Uranium yakozwemo bomb atomic yatwitse Hiroshima-Nagasaki mu ntambara yisi 1945 yaturutse muri Zaire!Mobutu rero Amerika niyo yamushyize ku butegetsi ariko amaze kubakatira atangiye gukorana na France yirukana abazungu nuko zaire iragwa isenyuka ubwo ariko Umufaransa arahatsindira si ukunyereza ibuye ryagaciro karahava, azana Habyara mu kigale inzira yo kurinyuzamo iba irabonetse abanyamerika bashinga iryinyo ku rindi yewe hari nubwo bashatse gutereta KINANI ngo bakorane batere Zaire arabigarama nuko umunyamerika azinukwa gutyo! ( no mubyo Kinani na Mobutu bazize ibyo birimo)!KAGAME rero yemeye gukorana na Amerika ibyo ntawe utabizi ari ukugirango abasubize Zaire (R.D.C) ntabwo inzirabwoba na Genocide byari guhagarika uwo mugambi (ibyo nabyo murabizi ko abatutsi n’abahutu babaye igitambo cyabyo kugeza uyu munsi)! Laurent Desire Kabila nawe yarebye hafi cyane ashaka kwigobotora Urwanda/ Abanyamerika ngo asubize Congo mu bafaransa nabo bati nawe urapfuye kuko utazi ikipe muri gukina nayo! Kagame we rero ntabwo uwo mutego azawugwamo kandi baca umugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba….azakomeza abakorere nawe aboneho duke ariko ntawe umuterahejuru ngirango yaranabibabwiye ko nta nzira mwabona mwabicishamo kumukuraho kuko azi neza ko 1. Congo iri muntoki za Abanyamerika kubera we. Bishatse kuvuga ko no gutera Urwanda uvuye Congo bidashoboka! 2. FDRL ibyo mvuze haruguru byose yarangije kubibona niyo mpamvu yituramiye ahubwo ikaba ikiriho kuko ifite abaturage kandi itabasiga ngo itere u rwanda kandi Kagame nawe ibyo arabizi.3.Kabila fils ntacyo ari cyo abanyamerika batamuri inyuma.4. Abafaransa cyangwa Abarusiya nabo ntibafasha ushaka gutera Urwanda kuko nta nyungu nimwe babifitemo ( mu Rwanda nta maabuye yagaciro nta kintu twigirira). UMWANZURO: ibyo ba Higiro barimo byasaga naho bari mu nzira nyayo ikibazo kingutu nuko ahari nta masezerano cyangwa( plan bafite )baragirana na Amerika ku bijyanye nukuntu bazasahurira amerika ubutunzi bwa Congo kandi bakabizeza percentage iri hejuru yiyo Kagame atanga! ( mu gihe Amerika ibahaye Urwanda)! Erega bariya bose bo muri Opposition bose barabizi ko Congo ariwo muti wikibazo kuko benshi muri bo bari mubateguye iyo plan nubwo uyu munsi bayinenga! Ntabwo mbona aho batera urwanda baturutse yewe niyo baturuka Uganda cyangwa i Burundi batarasinya ayo masezerano ntacyo bageraho nibareke kutubeshya ejo abana burwanda batazahashirira ngo bagiye ku rugamba! Icyakoze hari ibanga rikomeye kandi Amerika ikunda gukoresha natwe twakagombye kwigiraho iryo banga kandi nayo iyo rije iremera ikegamira icyo rihatse! Abaturage, ndabisubiramo abaturarwanda nibo rufunguzo nibo pfundo ryo guhagurukira icyarimwe bari turarambiwe bakajya mu mihanda bagakora icyo twita Revolution kuko abanyamerika bayitinya kurusha intambara kandi ndabona ko mu gihe opposition ikomeza gucikamo ibice ibyo bitazagerwaho ndabarahiye ngaho nimukomeze mushuke ba Diane Rwigara nabandi nabandi kuzageza aho mubonye ko umuti wurwanda uzava mu kanwa ka Amerika nayo mbona igihekenya kandi iryohewe! Good Luck

  3. Niyoyita Pacific dit :

    Peace,
    wanditse byishi ariko se muri make harya kagame yigishijwe nande kurasa? Ntabwo ari amerika? Nonese atera urwanda muri 1990 ntabwo amerika yari ibizi cg ntabwo amerika ariyo yamuhaye intwaro zo gutera urwanda? Amerika icyo itazi nigiki? Cg ninde utuma kagame gukora amabi yose yakoze nayo ari gukora ubu?
    Twese dufite amaso ariko ntitubona kimwe kandi dufite amatwi ariko ntitwumva kimwe. Byose byabaye kurwanda nabanyarwanda, Congo na afrika yibiyaga bigali byose ni amerika ninkotanyi. Sinzi navuga iki nkareka iki. Ntuye muri amerika byose mbibona namaso yange ibindi nkabisoma mu binyamakuru cg mu migabo ni migambi bya amerika.
    Niba abanyarwanda badashobora kwikiza umwanzi wabamariye kwicumu ntabwo abanyamahanga ibyo bibashishikaje kuko bakeneye inyungu zabo gusa. Kwica, gusenya, gusahura, kurimbura, etc…abanyarwanda na afrika yibiyaga bigali ntacyo bibwiye amerika nabanyamerika. Ntanagito.

    kuvuga kwabo bagabo nuko bazi neza ibyo bari baravuganye mbere igihe bateraga urwanda muri 1990 bo bakibazako kagome yarengeye cg akarenga umupaka kumasezerano bari baragiranye hagati yabo inkotanyi na amerika. Abavuze muri Congress ya amerika ni inkotanyi kandi abakoreshwa ninkotanyi ni amerika. Nkuko amerika ikoresha IS IS mu gusenya Syria kandi amerika igakoresha Boko Haramu-inkotanyi na Al Shababu ninako amerika ikoresha inkotanyi mu gusenya afrika yibiyaga bigali.

    Ahubwo mube maso hari nundi mutwe mushya amerika yatangije mu gusenya afrika yibiyaga bigali ufatanyije ninkotanyi. Great Lacks Region ni iyabanyamerika. Karabaye. Harabaye ntihakabe.

  4. Ndorimana dit :

    Peace hamwe nawe wanditse iyi nkuru, ndabumva rwose. Aliko twibuke ko iby’isi ari zunguruka kandi ibikorwa byose bigira intangiriro n’iherezo. Sinzi niba hari uwanyemeza ko ku ngoma ya Bill Clinton hari umunyarwanda wari kwemererwa kujya kuvuga amagambo nk’ariya ya Higiro na Himbara muri Congress y’Amerika!
    Ntitukagereranye Israel na Rwanda rwa Kagame. Israel ni Province y’Amerika, Kagame ni igikoresho cy’Amerika nk’uko Mobutu yabaye cyo.

  5. peace dit :

    Igihe Abanya Palestina bari mu ntambara ikomeye ya Liberation bayobowe na Yasser Arafat, batanze akayabo k’amafaranga basaba kwicara muli congres z’abanyamerika nka kuliya bene wacu Robert na Himbara babigenza.
    Amakongre yarakozwe abanyapalestina n’ababashyigikiye bakerekana amarorerwa yose aba-Israeli babakorera. Imyaka irashira indi irataha. Abari batoya icyo gihe ubu baruzukuruje. Israeli iracyakindagura abanyapalestina, yabambuye ubutaka bwabo yarabasenyeye ibangaza ibatuza ku gasi mu makambi ari ku buso bungana n’a kagali katangana urwara kandi bari bafite URUHUGU. Abari bakuru muribuka uburyo INTWARI Yasser Arafat bamusenyeyeho inzu agapfa akibundamye mu gipampara cyasigaye kuli villa ye bashwanyaguje…Yanapfuye bamuroze barabeshya ngo yari arwaye.

    Palestina yatereranwe n’abarabu bene wabo:
    Ibihugu by’abarabu byahoze bishyira hamwe kera bigatabarana….Ibihe bibi byarageze, Amerika igura ibihugu hafi ya byose by’abarabu, Arabie Saoudite, Jordanie, isenya Irak, isenya Libya ubu iri gusenya Syria….Ikuraho Morsi muli Egypte imaze kugura ibyitso mu basirikare ba Egypt; uwo Morsi yari yatowe nabaturage bose ….Abo USA isenya ni abari baranze ko Palestina ikomeza kugaraguzwa agati. Ubu Iran na Syria muzarebe uko bahora babimereye nabi…
    Icyakora Abapalestina ntiba shorerwa butama ngo bamene agatwe nkuko mu Rwanda bimeze kuva muli 1990; bararwana, bagapfa yego ariko ntibacika intege, kuzageza uwa nyuma arangiye…cyanga Imana ikoze ibindi UKO IZASHAKA..

    Kuba Robert na Himbara bajya muli Kongre ya USA byo ntabwo ari igikorwa cy’infabusa…Nibyo koko, Amerika izi ibyo Kagame akora kuva day 1 afata ubutegetsi mu Rwanda…Barabizi ahubwo kuturusha(ndetse sinshidikanya ko ibyinshi aribo babimutuma). Ariko burya imbere y’isi yose barigurutsa bakereka amahanga yose ko bo batari bazi ko abikora.

    Nubwo abareba Videos z’ iriya Kongre atari benshi ariko burya abantu bagerageza kubikwirakwiza hirya hino uko bishoboka. Ni ngombwa ko abantu benshi babibona ariko bakunva neza uruhare rw’iki gikorwa mu gukiza abanyarwanda akangaratete tulimo:
    1.Ntabwo biriya bivugirwa muli Congres ari ibyo kuririmba ku ITAHUKA no kwemeza ko biducyuye ejo mu gitondo. Oya…kuko kariya gakarita Blair afashe karakomeye ..ni ukuli kwambaye ubusa. Abari kubyina karungu rwose nanjye ndavuze nti “mureke kutumena amatwi”
    2.Nubwo Abanyamerika bose batareba ziriya Kongre, ariko benshi barazibona,ndetse n’abatuye ku yindi migabane yo ku isi…Ariko byo byonyine ntabwo byabuza Kagome n’abicanyi be gukomeza kumara abanyarwanda …Hagomba rero abasore n’inkumi bibwirira Kagame imbona nkubone badatumye umunyamerika ku buryo noneho umunyamerika azabona ko ibyo ba Robert bavuze bikomeye…..

    Ikindi abanyarwanda batajya bibuka cyaruta izo Kongre ni ibi bikurikira:
    ESE ABA BANTU BAHOZE MU NKOTAYI BATUBWIRA KO BAGIYE MU BANYAMERIKA GUSA IGIHE BAKWIRAGA ISI BAVUGIRIZA INDURU INGOMA YA HABYARIMANA?????
    ESE NTA BANDI BATARI ABANYAMERIKA BASHOBORA KUNVA IBIBAZO BY’U RWANDA???
    ESE AMERIKA U.K. BYO BYONYINE BYARI KUZA GUSENYA U RWANDA N’AKARERE (ZIKORESHEJE INKOTANYI) NTA BANYAFURIKA BABIBAHAYEMO UMUGISHA???? (UBU ABANYAFURIKA NVUGA NTABWO ARI KKK KUKO BO NI ABANYAMERIKA)
    Ibi bibazo nimbona twabiboneye ibisubizo kuruta gusamarira ibyavugiwe muli Kongre gusa nzamenya ko itahuka rishoboka.

    Umunsi mwiza….

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *