Mu Rwanda amashuri bayavuruganze turebera: Uburezi bw’u Rwanda FPR yabushenye ibuturutse mu mpande zose

ok
  • Views 1863
  • Rating 12345

Ese ibiri kubera mu mashuri y’i Rwanda byaba ari bishya mu maso yacu? Nkuko Kota Venant abivuga arega abayobozi ba Afurika bakomeye niko bakora! Mwibuke Mobutu afunga Universite Lovanium yari Louvain muri Afrika, agahimba UNAZA (Universite Nationale du Zaire) ikozwe n’amashuli makuru yose ya Zaire, ubu ntituzi aho Kabila yayishyize ntitukiyumva!

None na UNR (Universite Nationale du Rwanda) yakomatanyijwe n’andi mashuri makuru, ihinduka UR (University of Rwanda); ahasigaye abazarama bazareba aho izagera.

Aloys Simpunga yabivuze neza kuri Radio Itahuka aho yavuze ati: “aba banyeshuri ba UR ni abanyarwanda kandi bo ntibagomye nka Diane Rwigara, batoye neza (99%). Barakuze nibo ubwabo bambere bagomba gushakira ibisubizo ibibazo byabo, abandi baza gusa babasayidira. Nibashake uko bakemura ikibazo cy’ababahenda ubwenge babicaza mu mashuri adafite ubushobozi. Ngo ntibazi uko babikora! Huu, ibi ahubwo byaba ikimenyetso ko basigaye inyuma cyane, biyicarira mu binyoma bakizihirwa. Ntibumvise se ko na HE yavugiye ku karubanda ko uwamwaka uburenganzira bwe yamwica (aribwo buryo bwe bwo kwirwanaho). Ntibabonye se abarurwaniriye ariko babona bavutswa uburenganzira, bagahebera urwaje bakaruhunga? Mbiswa da, ngaho nibakomeze bajandajande!

Turibuka kera muri za 1989-1993, abanyeshuri ba ISAE-Busogo batera hejuru uwari diregiteri wabo,  bamusaba kubashakira abarimu bakwiye mu bashoboye b’abanyarwanda bari mu gihugu; abanyeshuri bamweretse ko natabikora litarema!

Na mbere y’uko mpunga u Rwanda, namaze imyaka 5 mu itangazamakuru I Kigali ntasiba kuvuga, kuganira na bagenzi banjye no kwandika ko ubutegetsi bwa FPR nta kindi bukora uretse gusenya u Rwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Iki kibazo cya Kaminuza nkuru y’u Rwanda ntabwo ari icy’uyu munsi.

Uriya Dr. Charles Muligande ushaka kwerekana ko amakosa yakozwe na MINECOFIN mu kugabanya ingengo y’Imari asa n’aho yitanguranwa yikuraho ikosa nawe ntabwo ari miseke igoroye. Bavandimwe mwese, mwibuke ko ku rutonde rurerure rw’abategetse UNR nyuma ya 1994 harimo na Dr. Charles Muligande uyu ariko we yanaciye agahigo ko kuyitegeka inshuro ebyiri kuko mwibuka ko bamuvanyeyo nyuma bakamusubizayo nka Rector Full two times none n’ubu ariyo ku nshuro ya 3 nka Vice Rector. Rero kuri njye mbona Dr. Muligande ari mu bantu bagomba kuzaryozwa isenywa rya Education mu Rwanda kuko ari mu bakadere bakuru ba FPR iyo irimo gutobanga igihugu ngo irakiyobora.

Uburezi bw’u Rwanda FPR yabushenye ibuturutse mu mpande zose. Dore ingero njyewe nahagazeho:

1. Dr. Emile Rwamasirabo agiye kuyobora UNR yagezeyo asanga abana(abanyeshuri) barabaye imigata kubera imirire mibi ahita ategeka ko mu gitondo buri munyeshuri azajya ahabwa umugati na Confiture n’igikombe cy’icyayi…. Mu minsi mikeya FPR i Kigali ibimenye ihita imuvanayo ajyana n’iyo Confiture n’umugati yari yadukanye. Abizeyo muri icyo gihe bashobora gushimangira ibi nanditse aha. Ni ikibazo rero kuko ntabwo waba wariye nabi ngo uvuge ngo uziga neza!!! Ariko simvuze ko ubwenge buva mu biryo!!!

2. FPR yafashe abantu bayo bamwe bari bavuye mu gisirikari ibohereza muri UNR gutwara imodoka zaho ariko ntiyagenzura umubare wabo n’uw’Imodoka bagombaga gutwara. FPR yohereza Prof Dr. KARANGWA Chylsologue kuba Rector agezeyo arebye mu mibare asanga abashoferi baruta ubwinshi imodoka Kaminuza itunze noneho mu gitondo rimwe arabatungura abajyana mu kibuga ategeka buri wese gufata urufunguzo rw’imodoka ashinzwe gutwara ni uko abatarabashije kubona imodoka/imfunguzo ahita abirukana barataha. FPR ibibonye ihita imuvanayo adakoza amaguru hasi imwohereza muri Komisiyo y’amatora i Kigali kujya yibira Kagame amajwi.

3. FPR yohereje Prof. Silas Lwakabamba kuba Rector i Butare muri UNR agezeyo asanga abana barimo ubusumbane ategeka ko abana b’abakene b’abahutu badafite amikoro bazajya barihirwa Bourse na UNESCO dore ko ari nayo yamuhembaga icyo gihe kandi yari azi ko bizashoboka kuko imwubaha ikanamwemera cyane. FPR ibimenye ihita imuvanayo adakoza amaguru hasi abana barahatesekera nibwo mwatangiye kumva ngo abanyeshuri bajya kurya muri MUKUBITE UMWICE MU CYARABU I BUTARE MU MUJYI,……..

Rero ibi byose byari mu mupangu mugari wa Leta ya Kagame wo gusenya Kaminuza y’u Rwanda ariko biza guhuhuka iyiha izina ry’igikwangari na Rector w’Umunyamahanga ari nawe uriho ubu nandika iyi message.

4. Muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi ari nayo nizemo nkahakura BACHELOR’S DEGREE MURI MANAGEMENT mu 2008 ariko nkaba narayitangiyemo muri 2003 nkahiga imyaka 5, inyito y’ishuri yari UNIVERSITE CATHOLIQUE DE KABGAYI ariko FPR yaje kubyanga nyuma gato ahagana mu 2005 tumaze kwiga imyaka 2 noneho Leta itegeka Rector wacu icyo gihe (Padiri Josaphat HITIMANA) guhindura inyito aho kuba UNIVERSITE CATHOLIQUE DE KABGAYI ahubwo bakayita INSTITUT CATHOLIQUE DE KABGAYI kandi dutangira MINEDUC yari yaremeje ko tuzahabwa inyito ya UNIVERSITE. Ibi mvuga bifite impact nini ku bahize kuko muri mwe musoma abize mukaminuza muzi itandukaniro rya UNIVERSITY na INSTITUTE baba badupfobeje batyo kandi twarahawe ubwenge bwo ku rwego rwa Kaminuza ariko batwita Intitute ku gahato.

5. Kubera ko nabanaga kandi ngakorana bya hafi cyane n’abapadiri, nakomeje guhanga ijisho ahaba hari umutego nyuma gato nza kumenya ko FPR yari ifiye umugambi wo gutangiza UNIVERSITE CATHOLIQUE DU RWANDA i Save ya BUTARE ku bufatanye na Musenyeri RUKAMBA Filipo wa Butare iyo Kaminuza Rector wayo ubu akaba yitwa Padiri Dr. Jean Marie Vianney GAHIZI. Ariko iyo usesenguye neza usanga FPR itaranze gusa ko Kabgayi yiharira uwo mwihariko ahubwo yari ifite n’impamvu ikomeye yo gupfobya no gutesha agaciro abize i Kabgayi kubera impamvu mushobora kwibwira.

6. Abanyeshuri bize muri ISAE-Busogo mu Ruhengeri ntabwo bazi gukoresha Mudasomwa kandi MINEDUC yaraziguze iszuzuza ikigo Leta imaze kuzigura yanga koherezayo abakozi bashinzwe kwigisha ayo masomo. Prof. KALISA MBANDA uyobora Komisyo y’amatora ubu niwe wari Rector i Busogo noneho abanyeshuri bamubajije impamvu badafite abarimu ba Computer kandi zuzuye salle nini arabasubiza ngo ntibabimubaze bazajye kubibaza abazanye izo mashini,…. Ubwo yavugaga nde? Yavugaga Leta.

7. Ntabwo ari muri EDUCATION gusa FPR yasenye u Rwanda kuko no mu bikorwa remezo ari uko,…Muribuka ELECTROGAZ yaje guhinduka RECO & RWASCO nyuma gato ihindurwa EWSA none ubu sinzi uko cyitwa niba ari WASAC simbizi,… Aha hose kandi mu guhindura amazina niko ikigo cyabaga kigurishwa abikorera ku giti cyabo amafaranga akajya mu mufuka wa FPR utuzura bikajyana no kongera igiciro cy’amashanyarazi n’amazi ku baturage ari nabo bafatabuguzi,…

Ibi byose n’ibindi ntavuze ariko byinshi nzi niboneye n’amaso yanjye byatumye igihugu kigwa mu mukoki w’ubukungu bwarohamye mu kuzimu ku buryo kuzazamukamo bizasaba imbaraga, bizasaba igihe kirekire n’abagabo b’inyangamugayo kandi b’abahanga bakunda igihugu bakamenya n’icyo bagomba gukorera abaturage.

Muri make FPR ni Leta igizwe n’agatsiko k’abajura bitwaje intwaro nk’uko byavuzwe kenshi na Me Evode UWIZEYIMANA none ubu akaba asigaye ari minisitiri muri ako gatsiko! N’akataraza kari inyuma!!!

Murakoze

Eric UDAHEMUKA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to Mu Rwanda amashuri bayavuruganze turebera: Uburezi bw’u Rwanda FPR yabushenye ibuturutse mu mpande zose

  1. Pitter says:

    Ibyamashuri se byagenda kuri gahunda gute kandi igihugu kiyobowe ninkandagirabitabo, abashumba binka, abazunguzayi bamagi kampala, uganda, amabandi yitwa intwaro.
    Abaterroriste bayobowe na kagome ntibashobora kugira igihugu gifite gahunda, Al Shababu-inkotanyi, Boko Halamu -inkotanyi urwo nirwo rwanda rwubu. Ibyerekeye amashuri mubyibagirwe, kimwe nibindi byose bikorwa byose. Twajwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *