(Kinyarwanda) MUZAMBWIRE AHO ABANYARWANDA BAZAHURIRA MU KUZANZAMURA U RWANDA

ok
  • Views 2556
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ndashimira abanyarwanda usanga bafite umutima wo gukemura ibibazo bigejeje u Rwanda aho umwanzi ashaka. Barahari nubwo atari benshi. Gusa ibibazo ngiye kuvuga bazambwire niba bizapfa bibonewe umuti

  1. Intambara inkotanyi zashoje ku Rwanda:

– Ese koko yatewe nuko abana b’u Rwanda bari barahejejwe hanze? -Ese bariya bongereza abanyamerika, Museveni, n’abandi banyamahanga bahoraga mu Manama n’inkotanyi mu Buganda bakora plans zo gushoza intambara, koko bari baje gufasha abana bangiwe gutaha iwabo?

-Ese koko Empire y’abatutsi ivugwa ni ibigambo gusa ??

  • Muri Kongo abantu bitwa abanyamulenge, abatutsi ba kavukire n’abandi bari impunzi, barahagurutse nimizi nimiganda ngo bagiye gutera abahutu bo mu Rwanda no mu karere
  •  Muri Uganda, usibye impunzi, abatutsi b’abagande n’abandi ngo bahuje amaraso nabo, badafite ihuriro na rikeya n’u Rwanda, barahaguruka ngo nabo batashye I Rwanda, kandi babohore abatutsi bariyo
  •  Muri Tanzaniya n’u Burundi, usibye abatutsi b’impunzi, abahima n’abandi ngo biyunvamo amaraso ya gitutsi bambarira urugamba rwo kujya kwirukana abahutu mu Rwanda
  •  Abantu benshi bahamya neza ko Aba Ethiopiens na Erythreens, aba Sudani, bari benshi mu nkotanyi nabo ngo baje kubohora bene wabo.
  •  Iyi ntambara yari ifite isura rigaragara ryo kwigarurira u Rwanda n’ibihugu birukikije bica ba kavukire nabo badasa nabo.

IBI BIFITE GIHAMYA ITARI KURE:

– KABAREBE YARI YAFASHE UBUTEGETSI BW’INGABO MULI KONGO…NYAMARA NGO YATEYE AJE GUTAHA MU RWANDA BAMUBUJIJE KWINJIRA DA??? -UBUHAMYA BWINSHI BW’ABANYEKONGO BUGARAGAZA KO ABASIRIKARE BO MU RWEGO RWA BA OFISIYE ARI ABATUTSI BARWANYE MU NKOTANYI, BAMWE BAFITE INKOMOKO MU RWANDA.

-MULI UGANDA, HARACYARIYO ABATUTSI BAKOMOKA MU RWANDA BARI MU BUTEGETSI BWAHO -I BURUNDI, ABAPERESIDA B’ABAHUTU, NDADAYE NA NTARYAMIRA BAHOTOWE KULI YA PLAN Y’INKOTANYI NAVUZE HARUGURU.

None abambwira ngo dutahe mu bumwe …ese ibi byose byavuye mu mitwe y’inkotanyi zateye u Rwanda muli 1990????

  1. Ese Museveni ni iki ku banyarwanda?

.Bamwe ngo ni umubyeyi wafashije abana b’u Rwanda gutaha iwabo ngo ndetse niwe bakesha kubaho. Ariko siko benshi batekereza Museveni…Ibihugu byinshi byo mukarere bizi kandi bibifitiye gihamya ko Museveni ari Umunyamayeri, umuja wa ba Gashakabuhake n’umuraciste wiyemeje gutwika akarere kose ngo ahigahiga abafite uko basa kundi ..ni muri urwo rwego yashoreye inkotanyi we n’abanyamerika ngo bajegeze icyo bise HUTISM (ijambo bihimbiye ubwabo).

Mumurebe aho acira abahutu urwo gupfa: https://ugandaradionetwork.com/story/president-musevenis-speech-at-icglr-meeting-in-luanda

  1. Interahamwe n’Inkotanyi:

– Hari imvugo ngo: Inkotanyi zabaye mbi nk’interahamwe, ubundi ku ikubitiro ngo zari abatagatifu.

– Ahubwo kuki abagande batarabarega kubwo kubakoloniza, babambura ubutegetsi bwabo n’umutungo wabo. Ese inkotanyi zunva ari uburenganzira bwabo bwo kwivanga mu butegetsi bw’abaganda?

– Izo nkotanyi ngo zari aban beza, zinjiye u Rwanda le 1 Octobre zitwaye gute? Ubwicanyi bwazo zizabuhanirwa ryari ko interahamwe zo zahanwe bikarenga n’urugero? Bikubitiraho ko abahutu amamiliyoni bahaguye bose babakomatanya n’interahamwe.

  1. Impinduka duhishiwe

.Inkotanyi zikomeye ubu ziteguye kuyobora nanone igihugu mu bihe biri imbere kuko zititwa interahamwe .Umuhutu uhunga kwitwa interahamwe yipfurika mu mashyaka n’udushyaka twabyawe na FPR Urwanda nk’uru se ruzashoboka bagenzi???

UMUSOZO

NDIBAZA UBUMWE N’UBWIYUNGE BIZAVA MURI AKA KAVUYO KOSE

. Ese koko abantu bazashyira hamwe bashimira umukiza w’abanyarwanda Museveni ??????????????? .Ese abantu bamaze abanyagihugu bakaba biteguye kuyobora u Rwanda rw’impinduka, bazaba koko ari abayobozi batanga amizero y’abanyagihugu bose???

NTAWANGA AMAHORO ARIKO IBI BIBAZO MBABWIYE NIBA BIDAKEMUTSE MBERE Y’ IGIHE, IBI BYOSE BY’AMAGAMBO NI UGUTA IGIHE.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

11 Responses to (Kinyarwanda) MUZAMBWIRE AHO ABANYARWANDA BAZAHURIRA MU KUZANZAMURA U RWANDA

  1. Hakizimana says:

    Njyewe nkimara kumva abo Abacunguzi bo mu Rugaga FDLR muribo nakomeje kubakurikirana ibiganiro byanyu byiza ,inama mukomeza kutugira zo kubaka urwatubyaye no gukomeza gushimangira ko u Rwanda ari inyabutatu byakomeje kungaragariza ko ntabwoko ubu n’ubu mwihishe inyuma nkuko ubu bikomeje kugaragara ku ngoma yigitugu iyoboye u Rwanda ya FPR ihagarikiwe na Paul KAGAME ,ibitekerezo byanyu bikaba bikomeje gukangura abanyarwanda benshi cyaneko mbona na Leta ya kigali izakomeza kuborohereza urugendo murimo kuko ikomeje kuduhohotera itubuza uburyo bwo kubaho ubwaribwo bwose ,reka ndekere aha ubwo nababazaga inzira uwakenera kubegera mugafatanya yakoresha murakoze Imana ikomeze ibarinde kandi ikomeze irwane kubuzima bwanyu nabo mukomeje kurindira umutekano muri rusange.

  2. kota venant says:

    Abavandimwe bacu bo kwa Rwigara ni bihangane, bali mu bigeragezo bikomeye nka bimwe byo kwa Yob/ barabona urwagwiliye abasanzwe ba Rwanda, aho abiciwe abantu/abatewe alibo bahindukira bagashakirwa/bagaculirwa ibyaha, bagatotezwa, bakaregwa!

    Ni bizere Immana, kuko iyo icyo yakugeneye kitaragera ikunyuza mu menyo y’intare ukitambukira itakurumye, nyamara igihe cyageze inuma irakudoma ugapfa. Iby’abantu rero ni amasenema masa (imitsindo, ubuhangange, iminara, ingabo, etc.), nta buzima/rupfu bigena, bulya n’ukurenganya akagera naho akwica nuko Immana aba aliwe yagennye kubigukorera. Ni ugukiza kandi nuko. Hali uwateye urwenya ati aboyobozi ba IBUKA bagiye guhashya ababisha bihindiye muli Mongolie, mu butayu bwa Gobi; ngo bakaba barasabye abanyarwanda basigasira/bakingira kwihangana, bagategereza ko bahindukira bamaze kuzilika abagome bashushubikanya. Yes, none!

    Ngo amateka asigira iki abanyarwanda? Ntacyo kuko twibera/twacupiliye mu kinyoma. Yemwe uretse n’amateka n’ubumenyi ntacyo buzadusigira, kuko byose byabaye itekinika/ifindafinda.

    http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/10/16/jean-nepo-mporamusanga-radio-itahuka-iwawe-amateka-asigira-iki-abanyarwanda

    Mureke twibalize aka, kuko mbaze itaracibwa:

    Ubu koko HE azahangana n’abakobwa ba Habyarimana, ahangane n’aba Rwigara, ahangane n’aba Karegeya, ahangane n’aba Sendashonga, etc., abona ko ategulira abe ibyiza azabasigira?

    http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/10/17/urubanza-kagame-aregamo-famille-rwigara-rwatangiye

  3. Mbonyingabo says:

    Peace, ikibazo ufite kirumvikana. Ariko ntukwiriye kwirengagiza yuko hari ibice bibiri birwanya Kagame, igice cyabahutu nigice cyabatutsi gishyigikiwe nabahutu bo mumashyaka nkuko wabivuze. Ibyobice byose bishyigikiwe nabanyarwanda bari mugihugu ndetse nabari hanze.

    Igice cyabatutsi nubwo kirwanya Kagame usanga kibona MUSEVENI nkumubyeyi, naho icyabahutu kimubona nkumugambanyi, numwicanyi. Ibibintu rero ndumva ntawushobora kubihindura kuko bili mumitima yabantu bitewe nuruhande baherereyemo. Ibintu bizahindurwa cyangwa binanirwe guhinduka bitewe nigice kizafata ubutegetsi nyuma ya Kagame. Ikibazo twakwibaza, nikihe gice kiri mumwanya mwiza wogufata ubutegetsi mubihe kiri imbere?

    Igisubiza kiki kibazo ukonkibona nubwo abantu benshi batakemeranwaho nange, mbona uruhande Ruzaba RUfite imbaraga za GISIRIKARE, POLITIC, na DIPLOMACY arirwo ruzahirika Kagame mbere.

    • Peace says:

      Urakoze kubw iyi comment
      Wowe rwose wunvise I kibazo cyanjye
      Uraruciye rwose
      Rero kwirirwa abantu bats igihe nkana ku nyigisho
      yitwa ubwiyunge ahubwo nibige hakiri kare ikizakorwa
      igihe abazatsinda intambara bazagaragara nanone
      nkaho ari ubwoko bugiye gutegeka ubundi
      Ibi bintu bakomeza kuzinzika bitwikiriye za
      Coalitions zo kubeshya rubanda bamenye ko guteza abanyarwanda ibyago ejo ejobundi ari ibyaha ababikora
      bazaryozwa bijye bitinde
      Muzarebe uburyo bose bigurutsa FDLR
      ESE NTA KINTU LOUCHE MUBIBONAMO?
      Ndabwira abiyunvamo amarere ngo yo kuba bafite ingufu kuruta abandi ko ibi he buri imbere atari ibyo gukinisha nanone ubuzima bwabanyagihugu
      Intwaro nubumara bya zo ntabwo aribyo bizadetermina
      Ugomba kuyobora abanyarwanda
      Hazagomba ibindi bintu nibyo tugomba gutegura
      Icyo kirabuze cyane mu bitwa ko ngo baharanira impinduka. Twizere ko bizaza

  4. Kota Venant says:

    Banyarwanda, ubu koko ntimuzi uko tungana ngo mubihuze/mubigereranye nuko Urwanda rungana n’ibyo rutunze? Icyokora ibibi byatugwiliye byali byatumye isi itugilira imbabazi, maze iduha manne (imfashanyo) itubutse nkuko bwana Kabagema abigaragaza. Niba tuyikoresha neza ubwo byaba ali amahoro, bwana Ngofero nawe nashikame asore kandi ajye abwira Kibondo cye kudasaba amamininwa menshi bitazahombya caisse noire dukeneye cyane.
    Naho ngo gutekinika? Huu. Halya ntibagira bati kubeshya birakiza ahandi bati utiraliye ntarongora inkumi? Abanyamahanga banyurwa manuma ntibite mu gutandukanya ukuli n’ibinyoma. Reka bakomeze bagabure, aliko nyine tugomba kumenya ko bazibukira iyo bamenye ko bonsa utazakura!
    Ni mureke rero abategetsi bitekinikire igihe bigishoboka, wenda balya kabili, ahasigaye abazabasimbura bazirwalize. Byavuzwe kera na benshi hano ku mbuga igihugu kigira abategetsi basa n’imyitwalire y’abagituye koko. http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/10/12/kagame-systeme-yo-gutekinika-irava-ntidanangiye_.

  5. Niyoyita Pacific says:

    Ariko De Gaule aho ari amahoro ko adakoma?
    De Gaule we are you all right? Turagukumbuye cyane. Nuze uducire kumayange ibyaho kwa Mukotanyi, tubona benewabo wa Mukotanyi na Runyenzi bari muri za Filme zikinamico yazo.

  6. kota venant says:

    Erega bavandimwe, prof Kambanda ni umuhanga-ntwali uhishura icyihishe mu by’ubu bucamanza bwa Rwanda, umengo niyo mhanvu abanyarwanda bamwe bamwijundika.

    Abagiye kwiga za criminal justice nyuma ya 1994 bali bagamije kuzunvisha abatsinzwe. Bashatse amadegri bitagamije kugira ubuhanga mu mategeko, ahubwo ali kugira ngo babone ikibaha ubudahangarwa mu kurenganya abatsinzwe cyangwa se abadasingiza ingoma. Ibi byagezweho: abantu umurengera bayobowe mabuso, hakoreshejwe za temoins anonymes nta kwita ku bya Constitution. None byatangiye kugaruka abanyarwanda bibwiraga ko bitabareba, dore

    bigeze no ku bacikacumu bashaka guhigika! Nta bucamanza bw’umwuga buhali rero: bamwe bakorera ku bwoba

    (babica cyangwa se bakabirukana), abandi nta byo bazi bahali kubera corruption.

    Ibihugu muvuga byohereza abantu mu Rwanda biterwa ahanini n’inyungu zindi (business/amabuye, indaya zishishira abafata ibyemezo, abalobysts) ibyo bihugu biba bikulikiye, akenshi zitali izo ubutabera nyabwo. Hali nabo baziza ibibazo bya migration noneho Rwanda ikabamira nka kumwe urubuto ruhiye rugwa mu kanwa k’impyisi yiyirukira.

    Gufunga no gufungura by’agateganyo byakagombye gushingira kuli ibi: 1. ihungabanywa za evidences na ba temoins; 2. ilinda lya lynchage ya sosciete; 3. kubahiliza moral ya societe (child abuse, sexal assaults, etc.; 4. risque de fuir. Ku byaha bya politiki cyangwa se abantu bakuze, umuco wa bail waba mwiza, bakajya baburana bali hanze kuko inkiko zitakagombye gukoreshwa nka organisations z’ubugome.

    Arakoze rero prof gusobanura nkuko abenshi mu banyarwanda babihumeka!

    http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/10/10/ibyo-mu-rwanda-bigenza-umutwe-aho-kugenza-amaguru

  7. Mugabo says:

    Ariko ntimukansetse. Biragaragara ko abahutu benshi barangije kugwa mu mutego wa Kagome na Rupfu rupiyefu! Niko ye iyo BARINGA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE NINDE WAYIBAROZE?
    Ni nde wababeshye ko inkotanyi muri gahunda zazo higeze habamo n’isegonda imwe UBUMWE N’UBWIYUNGE”

    Njya mbona rero abahutu birirwa bisararanga ngo amahano FPR ikora ntashobora gutuma ubumwe n’ubwiyunge bushoboka, nkaho ibyo byigeze biba muri gahunda yayo.
    Abahutu ninde wabaroze ubumwe n’ubwiyunge. Niba mufite memory nzima ni abatutsi bangahe haba mu ngirwa opposition cg muri rupfu rupiyefu murumva bahavuga iryo jambo. Ni abatutsi se bangahe bo muri rubanda rusanzwe murumva bahingutsa iryo jambo usibye abahutu bataye umutwe.

    Abahutu baracyafite byinshi byo kwiga ku batutsi Pe pe pe!! Wowe wanditse ino nkuru, mbere yo kwibaza uko UBWO BUMWE N’UBWIYUNGE BUZAVA MURI AKO KAVUYO KOSE, banza wibaze d’abord “NI BANGAHE MU BANYARWANDA: MU BAHUTU, MU BATUTSI, MU BATWA BASHISHIKAJWE KANDI BASHAKA KOKO UBWO BUMWE N’UBWIYUNGE BWAWE HAGATI Y’AYO MOKO YOSE.

    Numara kubona umubare wabo muri buri bwoko (ijanisha) uzamenya niba ari ngombwa kwirirwa wibaza aho buzava cyangwa uko buzaboneka, cyangwa niba uri uguta igihe.

    • Utazirubanda says:

      uziko aribyo koko ijambo ubumwe nubwiyunge bivugwa nabahutu gusa. Kuva kera inkotanyi zitera urwanda zaje zica abahutu, ntabwo zaje zishaka guturana nabahutu cg kubana nabahutu. Yewe no mubinyejana bya kera kubwabami babahinza Abatutsi baje bica abobami babahutu kugeza bashize abatutsi bafata ubwami kuva icyo gihe imyaka ishira irenga 400, none nuyu munsi cyami ya kabili yabatutsi yaje yica buri muhutu wese kugeza no kuruhinja rwumuhutu. Nonese aho abahutu baruzuye mu mitwe yabo ntakintu kibura mu bwonko bwabo? Akumiro!

    • peace says:

      Ndunva tubyunva kimwe ahubwo inyandiko nayikoze sous forme y’ikibazo!!!!

      Hari abavuga ko impanvu abahutu batari bake bakomeje gugaragaza ubugwari basubira nka kasuku mu ndirimbo y’inkotanyi yitwa ubwiyunge bw’icyuka gusa, cyanga bajunjama ngo ntibavuga akababaro kabo ngo bategereje undi uzabavugira, ari ukubera ngo urusyo rwa jenoside bikorejwe na FPR na Mpatsibihugu.
      Njye mbona ari urwitwazo.

      Yego koko abahutu baratotejwe bikomeye(nanubu) kandi wareba neza ugasanga iri totezwa ari plan yateguwe n’abashaka gutegekesha agahotoro abanyagihugu nyamwinshi. Ako gahotoro kakaba kagamije kwikubira ubukungu bwicyo gihugu, bashaka ko ba nyirigihugu bahirimbira bagapfa cyanga bagasuhuka abandi bakemera bagapfukama bakavanwamo roho bagasigara ari ibishushunge; nyamara ariko birazwi ko abahutu benshi batigeze bishora muli ubwo bwicanyi bwo kwica abatutsi. Ahubwo ubu byaragaragaye ko abahutu bishwe n’abatutsi ba FPR aribo benshi ndetse nanubu bakicwa.

      Kuba abahutu rero batinya guhaguruka ngo birwaneho bavuge bataruma/bahuha, bandike basubira mu byo bandika kenshi, bigaragambye imbere y’ababatanze (Mpatsibihugu), ni indwara igomba gushakirwa impanvu kandi ikabonerwa n’umuti. Ibi bintu byo kwitwa abajenosideri barengana, aho kurwanira kubivuguruza mu buryo bwose bushoboka, abantu barihinira mu myobo nkaho aribyo bizababuza kubeshyerwa, gufungwa cyanga kwicwa.
      Ntabwo aribwo bwa mbere ubwoko bw’abantu ku isi batotezwa, ariko tuzi amateka; abantu bagiye bahaguruka, nubwo byakwitwa kwiyahura ariko byarangiraga akenshi bagize icyo bageraho abanyagitugu bakagabanya agasomborotso cyanga bakabicikaho.

      None ibyo abahutu bakora ni ukurebuzwa ko hari umututsi ushyizeho ishyaka nuko bakarisimbukiramo bizeye ko ariho bazagirira amahoro ngo niryo shyaka rizatsinda kuko abatutsi bemewe na LONI. Ese aba batutsi nibamara kwibonera intebe mu butegetsi bw’impinduka, aba bahutu bunva bazagabana n’abirwaniye bagaramye??Aba bahutu batareba inyuma aho tuvuye ngo babone ko umuhutu atazigera abona uburenganzira bwe niba ataburwaniye, bazunva ryari????Ibyo ba Sendashonga na ba Kanyarengwe baboneye mu nkotanyi zari zabijeje ko FPR ari ishyaka rizaha abanyarwanda amahoro asesuye byakagombye gutuma abantu batekereza neza ku nkotanyi bafatanya intambara ya demokarasi. Sinanze ko abahutu n’abatutsi bafatanya muli politiki y’mpinduka, ariko kubona umuntu ajya inyuma y’inkotanyi yamumazeho abantu akunva ariyo izamukiza, ko ikibi gusa ari ukujya inyuma yumuhutu uregwa kwica umututsi, harimo ubujinga bukabije

      Hari abibwira ko inkotanyi iri hanze niramuka ifashe ubutegetsi mu mpinduka izafata aba bahutu babanyabwoba ikabaha imyanya bagashisha…Ibi baribeshya.
      Mpatsibihugu akomeye kuli Minority ngo itegeke (si mu Rwanda ni gahunda badukanye ku isi henshi)..Kuko niyo systeme ihesha uwo Mpatse ubukungu bwa Afrika. Mpatsibihugu azakomeza ashyigikire Minority kandi amufashe gushaka abandi ba Bamporiki n’abandi ba Rucagu, aribo bahabwa imyanya gusa. Ntabwo Kagame amaze kwica abantu bangana kuliya kubera ko ari umusazi gusa…Oya, Mpatse yarabimwemereye kuko icyo ni igikorwa giha uwo Mpatsibihugu imirima yo gucukuramo zahabu nta muntu uzura umugara ngo amubere imbogamizi. Kagame nawe agahembwa nyine gutegeka abo asigaje uko yishakiye kose.

      Niba abahutu bativugiye ubwabo ngo bavuge amahano ku buryo bwihariye bakorerwa (bagakomeza kuminimiza(: minimizer} imiruho yabo bayita ko ari ibibazo rusange by’abanyarwanda) bagakomeza gusutama iruhande rw’umututsi ngo ariwe ujya imbere amuvugire, nawe umuhutu azamutwaze ikote, ubwo ni ukuvuga ngo bemeye ko baremewe kuba abaja. Hari ibibazo duhuje twese nibyo ariko hari agahebuzo k’amahano yakorewe abahutu kugeza nubu…..
      Ibi nvuze biritwa ivangura, ariko ni akazi k’ababivuga. Ukuli nikuvugwe kuko guceceka ibintu byabaye nyuma hakaba abigurutsa ngo ntibari babizi, nibyo ndwanya.
      Abahutu bakomeje gushaka kwereka abato ko umuhutu ntacyo yageraho atihishe mu pantalo y’umututsi, nkaho koko yaremewe kuba umuja, tubatahure nabo tubamagane ubutaretsa.

  8. Utazirubanda says:

    Peace komera

    Harya uwavuze ngo niyo bafata Byumba ninde? Ngo ni Abavandimwe? Nonese umuntu nkuyu nabandi bameze kimwe nawe ko aribo beshi mwumva bizagenda gute? Harya inkotanyi zitera urwanda muri 1990 ntizaje zica buri muhutu wese aho zinyurwe hose nabana bari munda za banyina babaiciramo ngo batazavuka kuko ari abahutu? Niba wumva Radio itahuka yinkotanyi zikorera inyuma yurwanda ntibahora bigamaba ngo batera urwanda bari abatagatifu beza uwabiciye gahunda ni Kagome gusa kuko batasangiye Ibisahurano basahuye abahutu bamaze kubica. Kandi ngo abo bicanyi ruharwa nibo bahindutse abatagatifu ubu kuruta Kagome. Niba Kayumba Nyamaswa nako Nyamwasa asimbuye Kagome byaba bihinduye iki?

    Abahutu bintwali barishwe barashize naho ubundi ntabwo inkoramaraso zarimbuye ubwoko bwabahutu guhera 1990 kugeza uyu munsi 2017 zagakwiye kuba zitwishima hejuru bigeza aha. Nako ngo ni abazungu bo muri afrika ntaho bahuriye nabanyafrika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *