UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’INGABO ZA FOCA KU MUNSI MUKURU W’INTWALI N’UMUSIRIKARI UTAZWI TALIKI YA 26 UKWAKIRA 2017

okk
  • Views 1650
  • Rating 12345

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Ngabo za FOCA, mbanje kubaramutsa na none ” MUHORANE UBUTWALI “.

Nkuko bisanzwe italiki ya 26 Ukwakira ni itariki ngaruka mwaka yagenwe n’Urugaga rwacu FDLR twizihiza, twibuka INTWALI zitanze mu bikorwa byose byo kurenganura no kurengera abanyarwanda guhera muri revolusiyo yo muri 1959 kugera kuri uru rugamba turiho ubu ngubu. Turibuka kandi UMUSIRIKARI nawe witanze mu bikorwa binyuranye ariko ntamenyekane.

Ni umunsi rero ukomeye ku BACUNGUZI bose muri rusange, ariko bikaba umwihariko kubari ku ruhembe rw’umuheto, arizo NGABO ZA FOCA dukomeje urugamba rwo kubohora abanyarwanda aho bari hose kugira ngo duhigike iriya ngoma ngome mpotozi ya FPR-INKOTANYI ikomeje kubica rubozo nta rundi rwinyagamburiro.

Dore ko iri gushimangira ubutegetsi bwa cyami kubundi buryo bw’amayeri yise Demokarasi ibereye u RWANDA ” n’abiyita abanyarwanda “, ibeshya amahanga ngo nibyo amoko HUTU, TUTSI, TWA yumvikanyeho kwitwa, muri bya binyoma byayo bya buri gihe.

Ni muri urwo rwego  mu kwezi kwa 8 gushize yakoze ikinamico ry’ingirwamatora, yongera kwimika KAGAME nk’umwami w’u Rwanda uzavanwaho n’urupfu.
Abo ahagarariye banamushyigikiye barazwi, abandi ni INGARUZWAMUHETO!
Nyuma yiryo kinamico,  rubanda nyamwinshi bari imbere mu gihugu bararuciye bararumira kubera ubwoba ngo barebe ko bucya kabiri. Icyo bategereje ni ugutabarwa bakabohorwa kuri iyo ngoyi. Nitwe rero bashyizeho icyizere.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Ngabo za FOCA, nkuko duhora tubivuga, kuba intwali ntibiva ku busa, bisaba kwitanga kwa buri wese buri gihe, twuzuza inshingano twahawe mu myanya turiho nta gutegereza cyangwa gutekereza ko hari abo bireba cyane kurusha abandi ! Ariko dufatanye, kuko INKINGI IMWE NTIGERA INZU! Ibikorwa byacu tubihurize umujyo umwe. Twitange tugana intsinzi ibohoza urwatubyaye, tube intwali.

Gusa urugamba urwo arirwo rwose ntiruburamo ingorane zinyuranye. Natwe ku rugamba rwa FDLR, tugenda duhura nazo, tugomba kuzitsinda.

Ntabwo twazirondora zose, ariko iya vuba  ni aho aba CNRD-LUMBAGO baduciyemo igikuba, bashutswe ngo basenye FDLR/FOCA bakitandukanya natwe ngo bagiye gutaha batavunitse, kandi vuba, bitatse imidende badakwiye, ngo bafite uruvugiro ! Ariko umenya abenshi muribo, nyuma y’igihe gikabakaba umwaka n’igice bamaze kwumva no kubona ko bibeshye. None bamwe muribo byarabayobeye, barimo bariyahura, abandi barafata inzira bakishyira KAGAME, bububa bubitse imitwe, hehe n’umugambi wo kurengera no gutabara impunzi bari bariyemeje. Ubu, akazina kabo, basigaye bitwa ba NYIRAKAZIHAMAGARIRA !

Izindi nzitizi ni iz’amikoro na politiki y’utudumbidumbi bituma tudashyira hamwe ingufu zose z’abashaka kubohora abanyarwanda ngo urugamba rushinge rukomere rukomeze tuzagere ku itsinzi mu gihe gikwiye.
Niyo mpamvu nsaba umunyarwanda wese uzi, ushyira mu gaciro kandi ukunda igihugu cy’u Rwanda  ko nubwo dufite izo ngorane, dukomeze umutsi, dutahiriza umugozi umwe, dukomera ku mugambi wacu, ntidutetereze imbaga-nyarwanda nyamwinshi idutezeho gutabarwa no kurenganurwa.

Tuzabigeraho rero, twirinda ibidutandukanya byose, cyane uturere, amadini… ku rugamba turiho, cyane mbwira abari mu rugaga rwacu FDLR, n’abandi turi mu cyerekezo kimwe. NI DUTASHYE TUTANDURANA, dore ko ibyo tumaze guhura nabyo bitudindiza ari byinshi twagombye kuba twarabiboneyemo amasomo yo kwikosora.

Dukomeze ibikorwa byacu twotsa umwanzi igitutu, twirinda ikindi cyaducamo igikuba na none. Twime amatwi bene INDA-RUSUMA bishakira amaronko bashaka gushyira ibihato muri gahunda zacu baduca intege ; ducukumbura kare kandi twamaganira kure  abakorera umwanzi kimwe n’abata urugamba bakishyira umwanzi cyangwa bakajya mu mahanga. Ababonetse ni ukubakanira urubakwiye, dukurikije ubutabera n’amategeko tugenderaho. Ibyo bigwari nabyo bizabona umwanya ubikwiye ku munsi urata intwali.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Ngabo za FOCA, ndangije mbashimira mwese ko mukomeje umurava, kwiyumanganya no kwitanga ku rugamba. Ibyo nibyo bizatugeza ku ntsinzi twizeye kandi nta gushidikanya IMANA IRI KUMWE NATWE, dukomeze tuyiyambaze ubudatezuka, izadusubiriza igihe yagennye,  ariko IFASHA UWIFASHIJE!

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti ba FDLR / FOCA, mbifurije rero umunsi mukuru mwiza w’INTWALI n’UMUSIRIKARI UTAZWI.
Twishimane n’abacu bose, n’inshuti zacu uko IMANA iradushoboza. AMEN.

Harakabaho FDLR n’ingabo zayo za FOCA
Harakabaho abacunguzi twese
Mucunguzi, kora, Uragiwe n’Imana !

(Sé)

P. Bernard MPENZI
Lieutenant Général
Commandant des FOCA et Président du HC des FOCA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’INGABO ZA FOCA KU MUNSI MUKURU W’INTWALI N’UMUSIRIKARI UTAZWI TALIKI YA 26 UKWAKIRA 2017

  1. Kami says:

    NI NDE MWICANYI WAMAZE ABANYARWANDA NDETSE N’ABATURANYI B’U RWANDA???

    Inyandiko mbagezaho si iyanjye, ahubwo ni extrait nakuye mu gitabo cyanditswe na Noble Marara, uzwi nk’umusirikare wahoze mu ngabo z’inkotanyi ndetse yari mu barindaga Kagame. Nubwo igitabo kiri mu cyongereza, ngerageje kugeza inkuru ku basomyi mu rurimi bunva (ngenekereje).Hari byinshi muri iki gitabo biteye ubwoba nagahinda, ariko nahisemo iyi nkuru kuko niyo yambangukiye.

    Uyu ni Noble Marara ubara inkuru:

    Generali Karenzi yategetse ko bica Grace wacu umwe gusa twari dufite. Grace bivuga “Gukundakazwa n’Imana” Lieutena Grace Rukasi yari umuforomakazi w’inzobere, yari Nightingale wacu, yari mushiki n’umukiza w’abagabo n’abagore bakomerekeraga cyanga bagwaga ku rugamba.

    Lt Grace Rukasi yavukiye mu mujyi wa Kabale; nyina umubyara ni Kamashara uzwi nka mubyara (cyanga nyirasenge ) wa Generali Habyarimana. Nta kindi gihugu Grace cyamwitirirwa, yavukiye kandi akurira I Buganda; yabyirukanye na Nyakwigendera Major Peter Bayingana wari n’umudogiteri, bari abaturanyi kuva bakiri batoya cyane. Dogiteri Major Peter Bayingana yaje gukangurira Grace kujya mu gisirikare maze igice kinini cy’akazi ke k’ubuganga agikora avura abasoda ku rugamba mu buryo butari bunoroshye.

    Aho Major Kagame agereye ku rugamba, yunvise amakuru ava mu bantu be ba hafi ko Lt Grace ahora hafi y’abasirikare, imbabare zose ariwe zihamagara. Yari umuforomakazi ugira impuhwe, utarashoboraga kuruhuka ataboneye ibisubizo ku bibazo by’ababaga bababaye. Yari umuvuzi ufite ubuhanga bw’umwuga we, inyangamugayo, umunyambabazi, ukora akazi ashinzwe, wizerwa n’abantu kandi akubaha abandi. Grace ntiyari umuvuzi gusa ahubwo yari azi no gufasha abantu kubonera ibisubizo n’ibibazo bindi bitari iby’amagara yabo gusa. Inkomere zari nyinshi, arinako bahuraga n’ihahamuka ritoroshye kubera umuriro botswagaho n’abo ku ruhande rw’umwanzi.

    Kagame yibwiraga ko uwo mubano mwiza hagati y’inkotanyi na Grace wari uwo guha Grace uburyo bwo kuneka amakuru mu nkotanyi ayaha ubutegetsi bwa Kigali, aho kubonwa nkumuco mwiza uranga abavuzi bitangira abandi.Grace yaje gufatwa na Epimaque Runanira, Mugisha Kanwa, Gasigwa wari ushinzwe inzu ibamo abarwayi nka RCM (…). Aba bantu batatu baje kubona ubutumwa bwihutirwa bwa Karenzi Karake ko bagomba gusambanya Grace ku ngufu maze barangiza bakamujugunya mu ruzi rwa Kagera. Byagenze nkuko Karake yabitegetse; uyu mugiraneza wacu yafashwe ku ngufu nabo bagabo batatu bakajya bamusimburanwaho nuko bamujugunya mu ruzi rwa Kagera. Ariko mu buryo nkubw’igitangaza, amazi y’uruzi yamusunikiraga mu mpande maze aza guhagama mu byatsi; yasaga n’utagihumeka, yahahamutse. Abanyampuhwe bahaturiye baramurohora, baramuheka bamusubiza mu nkotanyi muri iyo nzu y’abarwayi. Abandi bavuzi bamwitayeho, batabaza ababakuriye kuza ngo bafatanye bamusabe imbabazi kuko bari babizi neza ko ari umuziranenge.General Karenzi Karake wari wafatishije Grace ku ngufu, yatanze raporo kwa Kagame ko Grace yakoranaga na za maneko za general Habyarimana.

    Lt Grace wari waravukiye kandi wakuliye muli Uganda, nta Kinyarwanda nyacyo yari azi kuvuga nka twe twese, ahubwo yavugaga neza cyane Urunyankole, aliko Kagame na maneko ze z’ubwenge buke bamushinjaga icyaha cyo kuba yaba afite amasano na Gen Habyarimana. Lt Grace Rukasi yaje gufungwa, nyuma yaho yaje gushyirwaho igenzurwa rikomeye na za maneko zo mu rwego rwo hejuru.

    Lt Grace yakomeje akazi ko kuvura abarwanyi b’inkomere n’abarwayi, ariko arinzwe bikomeye, kugeza igihe intambara yarangiye, noneho aza kwicwa n’igikamyo bamugongesheje bamuturutse inyuma ku muhanda wa kabulimbo Kigali-Kanombe; ibi byatewe nuko Major Paul Kagame n’abakozi be Gen Karenzi Karake, Jack Nziza n’abandi basirikare be bo mu nzego zikomeye, bunvaga ko, umunsi umwe, Lt Grace yari kuzavuga amabi yakorewe nabo basirikare, bamutesha umutwe mu buryo bwinshi: gukubitwa, gushinyagurirwa no gusambanywa ku ngufu.

    Igikamyo bakoresheje bamugonga babigambiriye, cyari gitwawe na Sgt Nyirumuringa waje nawe kwicwa nyuma, bigaragara ko ba ofisiye bakomeye bamwiciye ngo atazavuga ayo mahano yose bakoreye Grace.

    Source:
    “Behind The Presidential Curtain
    Inside Out of Real PAUL KAGAME from his former bodyguard”
    NOBLE MARARA

    NDLR:
    Iki gitabo cya Marara kilimo inkuru nyinshi zirebana n’ubwicanyi abasirikare ba FPR bakoze. Uru rupfu bishe Grace, ni nk’agatonyanga mu Nyanja ugereranije n’amahano yose yakozwe n’aba bantu. Amakuru uko avugwa n’ababibonye (nko muli iki gitabo) yose yemeza ko ari Kagame wategekaga ko ayo mahano akorwa.

    Ku giti cyanjye ariko, iyo ndebye ububisha bwakozwe nizi nkotanyi, sinavuga Kagame wenyine. Murebe nko muli uru rupfu rwa Grace: harimo abajya kubwira Kagame ko umuvuzi Grace burya ari uwo mu muryango wa hafi cyanga kure, wa Habyarimana, hakabaho abakomando bo mu ntera yo hejuru nka Karenzi na Nziza babona Grace nk’icyo ntazi nuko bagashaka ibikoko byabo bizobereye mu gusambanya abana b’abantu ku ngufu ngo bice uwo mukobwa urw’agashinyaguro.…NONE SE NI KAGAME WENYINE GUTE???Babandi bamira bunguri imbyino yose itewe n’abari muri iyi ntambara ya politiki uko ije kose …bahagarike uwo mukino wuzuyemo ubujiji buteye isoni…

    Mbwire na babandi babona umugome wese bakamutuka ko “ari interahamwe yo mu rwego rwo hejuru”.Ndababwiye nti: Inkotanyi ni ABABISHA ba gikotanyi nyine..Ni abagome batagomba kubanza kwitwa irindi zina kuko ububisha ni ubwazo nta wundi babukopeyeho
    Niba bashaka gutuka interahamwe nazo nibazite abagome cyanga abicanyi “ANYTHING” ku giti cyazo….

    ABASHAKA GUTAGATIFUZA INKOTANYI NGO HAZANDIKWE MU MATEKA KO HARI ABICANYI BANWE GUSA BAZWI MU KARERE BITWA INTERAHAMWE (dore ko byageze ubwo bazitirira ubwoko), BAKWIYE KWAMAGANWA AVEC LA PLUS GRANDE ENERGIE.
    Babandi birirwa ku Itahuka basobanura Vocabulary FPR yiremeye mu migambi yayo miremire, basigeho kuvangavanga ibintu, baberekera ababisha bitwa inkotanyi. Ngo UBUTERAHAMWE ni imyitwarire!!!!!Ese Imyitwarire ya GIKOTANYI ni bande Itahuka izayitirira?????????Ese imyitwarire ya Gikotanyi ni ntamakemwa???? Bantu b’Itahuka cg abandi bakorana, umurongo muhora murata ngo wari mwiza ngo Kagame wenyine akawica, ni ICYUKA gusa. INKOTANYI zikora gikotanyi zikitwara gikotanyi.. (ntabwo zitwara buterahamwe). Interahamwe ibyo zakoze nabyo mubyite izina ryabyo ntabwo muyobewe ikinyarwanda…Muvane CONFUSION mu bantu .

    • Kami says:

      NKOSORE gatoya muli iyi comment

      Aho nashyize NDLR mukosore mushyireho: Addendum (Umugereka). nari nibeshye……THNKS

    • karimunda says:

      Ibyo wanditse aha byose ntacyo bifasha nagito. Ubugome bwindenga kamere inkotanyi zakoze kandi zikora birenze kure cyane ibyo wanditse hano.
      Ahubwo ushobora kuba ushinzwe kurangaza abasomyi ba intabaza.com
      Ntuzongere kwandika ibinyamateka hano.

  2. Impunzi muri Amerika says:

    Mukomere Ntwali, FDLR mukore ntwali ntimugacogore kurugamba natwe Ruba nda tu bari inyuma. Umusikare utazwi mukomere ntwali mudacogora kurugamba ruhinanye migihe cya ngirente? Ndibuka cyane Far-Inzirabwoba intwali kurugamba, ndibuka cyane abasirikare bose batazwi batabarutse, ndibuka cyane mumashyamba ya Congo intwali zitangira abana bose biciwe ababyeyi nabandi baburanye nababo, ndibuka cyane umusirikare utazwi umwana umwe kurutugu, undi mumugongo, undi mugatuza, undi murubavu, akaboko kamwe gafashe imbunda yo kuturinda akandi gafashe amazi yo guha abo bana bose ahetse ngo batamugwa mumaboko kubera inzara ndabibuka cyane mwese ntwali, urugamba mwararurwanye, murwana nisi yose yahagurukiye kwica, kurimbura, no gutsemba tsemba uwitwa umuhutu wese aho ava akagera. Ndibuka intwali zacu zose, reka mbavuge ibigwi kandi nzabavuba ibigwi mbaratire abatabazi kugeza gupfa kwange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *