(Kinyarwanda) ISHWANA RYA YOWELI MUSEVENI PREZIDA WA UGANDA NA PAUL KAGAME PEREZIDA W’URWANDA RITUBWIRA IKI?

ok
  • Views 2276
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Banyarwanda bavandimwe,
Amakuru ni menshi mu karere k’ibiyaga bigari. Inkuru ivugwa cyane muri iyi minsi ni Kagame na Museveni ngo baba batacyumvikana. Ngo bimeze nabi ukurikije amakuru acicikana.

Gusa ibi bintu njye mbibonamo urujijo kuko ibya Kagame na Museveni sinjya menya niba baba barwana cyanga baterana ububyara…None se aho abantu bapfiriye cg bashimutirwa i Bugande, ubu koko nibwo Museveni akibimenya??? Impunzi z’abahutu bishwe na Kagame babagarura kungufu babakura i Bugande aho babaga bahungiye, ko tutumva ibyabo muri izi manza??? Ese bo si abanyarwanda?? ….Akandi kabazo nyamukuru ari nako kanteye no kwandika ibi musoma: Ese Kagame aramutse akubiswe na Museveni akanamukuraho (niba koko byashoboka) rubanda yahonyowe iyi myaka 23 yose yaba iruhutse ????

MUSEVENI UMWAMI W’ABATUTSI – MUSEVENI UGOMBA KUVANA MU KARERE UBUNDI BWOKO YITA BUBI

Iyo wumva abanyamakuru batandukanye bavuga iby’iwacu mu karere, wibaza niba bamwe bavuga ibyo bemera cyanga niba baba bakina abantu ku mubyimba. Ngo MUSEVENI ni umubyeyi w’abanyarwanda, ni umuperesida witonda, w’umugiraneza ufite ingeso nziza zose nta nimwe usiga inyuma!!!!

Ariko abantu bajye bareka gushinyagura. Nubwo abantu bakuru mu Rwanda (ndetse no muri Kongo, tutaretse u Buganda) Kagame na Museveni bashatse ko barangira ngo hazasigare inzana bazoza ubwonko babigisha amateka acuramye, ntibizashoboka…hari aho batazi hazavumbuka abo Imana yahishe berekane UKULI kose …n’amafoto na za video z’amabi yakorewe rubanda baraswa ku manywa y’ihangu,batwikwa nk’abatwika ibishagari, babagwa nk’inyamaswa, bapfunyikwa mu magurira bakarohwa mu migezi.

Museveni ni umubeshyi Ruharwa

Museveni yatangiye ubuzima bwe bwa politiki kera akiri umunyeshuri i Dar es salaam, aho yerekaga president Julius Nyerere ko ari Marxist, Panafricanist n’izindi vertus zo kubeshya… Mu nyandiko ze n’umurava mwinshi, yerekanaga ubuhanga muri iyi politiki ya Marxism, bwatumaga abandi banyeshuri bamubonamo umulideri ukomeye. Byatumaga bamwemera akabayobora kubera ngo ko babonaga yaracengewe na ideologie yo kurwanira rubanda no kurwanya imperialism.

Iyo myifatire yatumye Mwalimu Julius Nyerere amwimariramo wese, aramufasha aramukundwakaza kugeza ubwo yaje kumufasha yivuye inyuma mu ntambara zose Museveni yarwanye mu mugambi wo kwigarurira akarere (umugambi yahishaga uwo Nyerere)….Intambara tuzi cyane ni iy’inkotanyi zaje gusenya u Rwanda na Kongo. Presida J Nyerere yemeraga ko Museveni agambiriye gukuraho abadictators (HABYARIMANA na MOBUTU) mu karere.

Mwalimu J.Nyerere, ubundi uzwiho ubutwari n’ubuhanga mu byo guharanira inyungu za rubanda, yaje kubona ko yibeshye amazi yarenze inkombe. Ntiyigeze arabukwa ikinyoma cya Museveni na ba Imperialistes bari basaze muri iyo ntambara bafatanya kubeshya Nyerere ko nabo barambiwe abadictators; bari bifitiye Agenda yabo baziranyeho mu ibanga. …Nyerere yagiye kubona yisanga ahubwo yarijanditse mu itsembabwoko ry’abahutu bo mu Rwanda no muri Kongo.

Ba bahutu FPR yari yeretse Nyerere ko bari imbere mu buyobozi nka ba Kanyarengwe ba Bizimungu ba Sendashonga ba Twagiramungu n’abandi nk’aba, bene Mukotanyi baba barabirengeje bidateye kabiri. Abalideri nka Mzee Kabila, ba KISASE b’abakongomani, bari bazwiho ngo bagiye kubohora abanyekongo (bari kumwe n’aba-Panafricanists ba Nyerere FPR naho ari aba Terrorists) abo FPR yarabarimbaguye . Muri ako kavuyo, Nyerere niho yatangiriye kubona ko yaguye mu mutego mutindi. Abadictators Habyarimana na Mobutu baje gusimburwa na Regime yaba Imperialistes, Regime le Plus Tyrannique du siècle Nyerere atigeze abona…

Icyishe NYERERE nubwo tutakimenya, ariko twamenye ko na mbere kose plan ya FPR na Mpatsibihugu yari ihari , yo kumwikiza hamwe n’abo ngabo Nyerere we yitaga abanzi b’akarere…Ntakamenye ko nawe ari mu mubare wabo…!!!!!.IBYABAYE IWACU NI AGAHOMAMUNWA.

Iyo plan yari iyo kwikiza umuntu wese ushobora kubangamira ishingwa rya empire itegekwa n’abatutsi, igamije gupfukamisha rubanda mu karere k’ibiyaga, hagategeka agatsiko k’abatutsi kakorana na Mpatsibihugu nta wundi munyagihugu ukopfora. Muri iyi nyandiko ihora yibutswa kuri uru rubuga https://www.mondialisation.ca/g-nocide-rwandais-le-peuple-crie-justice/8283, harimo ko Nyerere yari ku rutonde rw’abagombaga kuzicwa.

Uyu musaza yakomeje kwizera akarimi keza ka Museveni maze akorera FPR yivuye inyuma, we yemera ko arimo gukorana n’aba PANAFRICANISTS bo mu rwego rwo hejuru naho ari intare ziryana ashoreye zo kushanyagura rubanda ituye ibyo bihugu byo mu karere, ndetse n’icye TZ kirimo.

Abatubwira rero ko Museveni ari umubyeyi w’abanyarwanda, umugwaneza, imana… nibareke kubeshya bavuge muri termes clairs ko MUSEVENI ARI UMUBYEYI W’UBWOKO BW’ ABATUTSI, WIYEMEJE GUSHYIRA MU KARERE UBUTEGETSI BW’IGITUGU BWO GUPFUKAMISHA RUBANDA RWIGANJEMO ABAHUTU CG ABABANTU.

Ibi mvuga Museveni ntiyashoboye kubihisha igihe yavugaga ijambo mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango ICGLR, yari yabereye i Luanda muri Angola kuli 15/01/2014.
http://www.redpepper.co.ug/president-musevenis-speech-at-icglr-meeting-in-luanda/.

Muri iyi speech yuzuyemo uburyarya, urwangano ku bwoko bw’abahutu, n’uburiganya bwinshi, Museveni yerekanye ko yatengamaye, ko yahawe intebe mu karere yo gukwirakwiza ideology yo gusebya abahutu ahereye cyane cyane ku muperezida wa mbere wa repubulika y u Rwanda Nyakubahwa Gregoire Kayibanda. Yageze nubwo yishongora ngo “Nubundi twari dukomeye kandi dukennye; ubu noneho dufite byose, abasirikare n’amafaranga”. Mbese ni nko kuvuga ko bashyikiriye ko nta muhutu uzongera kurota intebe y’ubuyobozi muri kariya karere. Gutukana no gucunaguza ubwoko bw’abahutu mu nvugo ya kinyeshyamba nk’iriya siko kuba Panafricanist, ahubwo yerekana ko ariwe ufite ideology mbi y’itsembabwoko.

Ntabwo rero Museveni mu byo arimo na Kagame hari icyo byakagombye kurangazamo rubanda mu gihe avuga (muri iryo jambo yavugiye i Luanda) ko abo bahutu (yita abicanyi) bagomba kujugunywa mu ishyamba kure y’u Rwanda, bakazapfirayo bakazimira burundu. Museveni niba ari umubyeyi w’abanyarwanda nkuko abanyamakuru bamwe babyunvikanisha, abo banyarwanda ni bande ukulikije iriya nvugo ya Museveni..None se abo abereye umubyeyi harimo n’abongabo bagomba kujugunywa mu mashyamba???UWUMVA YUMVE UDASHAKA ARORERE

UMWANZURO

Niba Museveni arimo kugundagurana na Kagame, hari ibintu bibiri ngira ngo ba Bazumvaryari bumve:

1.Kagame aravuga ngo Museveni hari abo ashaka gufasha gutera u Rwanda bayobowe na Kayumba (cg undi wese wita Museveni UMUBYEYI). Biramutse aribyo, abo Museveni yahonyoye akaba abavumira ku gahera ntibarimo

2.Abakomeza kwasama bamira bunguri ibyo bumvise byose ngo byakuraho Kagame nkaho Kagame (WENYINE) ariwe wishe kandi ukica rubanda kariya kageni, bamenye ko nabo ari ba nyirabayazana batuma ibibazo bitajya ahabona ngo bicocwe bizabonerwe umuti urambye w’ikibazo HUTU-TUTSI abantu batari bake bakomeza guhakana no kuzinzika.

Urugero: Iyo dutabariza Diane 24/7, burya nibaza niba abantu nka ba Iragena Illuminee, Gasengayire Leonilla n’abandi benshi baboshywe bazira akamama cyangwa bazimiye (bishwe) bo badafite ababazi kandi bafite amaradio!!!

Ayo maradiyo yose adakura ikibazo cya Diane mu kanwa, ndibaza nti “ese koko bariya ba Iragena bagira benewabo??? ko mbona bavugirwa AS NEEDED????”..Ubu hari abari busome ibi babyite ivangura, ariko ntabwo bibuza uku kuri gutambuka….

Muri makeya, guhamagarira abantu gushyira hamwe ngo duhirike ingoma yamaze abantu nibyo; ariko, ntabwo inkundura ya politiki nkiyo, igomba kudupfuka amaso n’umutima ngo tugwe nanone mu mutego mutindi wo kongera kuroha rubanda mu miborogo. Abatari bumva ayo amakuru kuri iyo mikino ya Museveni-Kagame mwayabona ahangaha

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to (Kinyarwanda) ISHWANA RYA YOWELI MUSEVENI PREZIDA WA UGANDA NA PAUL KAGAME PEREZIDA W’URWANDA RITUBWIRA IKI?

  1. Mugabo dit :

    Abahutu baracyafite ikibazo gikomeye cy’imyumvire ya Kalinga itarabavamo na gato. Ariko hari aho ngera nkabumva kuko ibinyejana 4 bamaze gitugu cya Kalinga (na ndetse ubu yagarutse) ntiwavuga ko imyaka 35 gusa y’ubutegetsi bw’abahutu nabwo bwaranzwe no gucagaguranamo ariyo yasiba iyo myumvire.

    Kwita Museveni umubyeyi ni ugushinyagurira inzirakarengane zitagira ingano zimaze gutikirira muri kariya karere kubera ubugome bwe.

    Inzira iracyari ndene gusa mukomereze aho mujye mujijura abantu buhoro buhoro bazagera aho bakanguke.

  2. Mbonyingabo dit :

    @ Peace,
    inyandiko yawe ninziza kuko wagiye werekana mo impamvu zihamya ibyo wanditse. Kandi ibyuvua nibyo rwose Museveni ntabwo yitaye kubahutu, kuko nkuko wabigaragaje icyoyishakira ni Empire tutsi. Ndagirango unyemerere wenda nkunganire kutuntu 2.

    1. Nubyo Museveni yavuze amagambo nkariya munama y`ibihugu bigize umuryango ICGLR, amenshi wandite munkuru atuka Kayibanda, avuga yuko abatutsi ubu bafite ingufu; yayavugiye i Kigali mumunsi mukuru ntibuka neza.

    2. Intambara hagati ya kagame na Museveni cyangwa hagati ya Kagame na Diane ugomba kuyishyigikira, ugafasha uruhande rurwanya Kagame muburyo (in some exetend) buciriritse. Kubera yuko ikintu dukeneye nimbarutso igomba gutuma habaho impinduka nziza. Nubwo Museveni na Kayumba ntakiza bafasha abahutu, bagomba kubashyigikira aho babona ibintu kimwe, aho banyuranya umwe agakomeza inziraye nundi iye. Nuko murugamba rwa politic bigenda, ntamwanzi wiminsiyose ubaho. Raila umuyobozi wa Oposisiyo ya Kenya yaravuze ngo « Amashyaka ni nka tax; utega ikakugeza ahushaka kugera yanyura indinzira nawe ugahita uyivamo ugatega indi izakugeza ahushaka kugera ». Kuko abahutu baretse Kayumba akarwanya kagame wenyine, nabo ntibamurwanye murundi ruhande; natsinda ntacyo bazunguka kandi nukuzamukuraho bizafata indi myaka myinshi.

    Ikingenzi nkuko ubivuga nuko abahutu bakwirinda kumva yuko Kayumba arwanya kagame, ariko ashyigikiye system (FPR) yogukanda muza abahutu.

    • peace dit :

      1.Urakoze Mbonyingabo kuba watanze ibisobanuro byunvikana kurushaho ku ngingo navuzeho mu nyandiko. Koko Museveni mu mihango y’I Kigali yo kwivuga imyato ku mubare w’imirambo y’ubwoko badashaka barambitse mu karere k’ibiyaga niho yarahiriye kuzabamaraho ngo kubera ngo ingufu basigaranye mu byiciro byose (military, politically,economic, socially). Mbese aho agiye hose yunva ari buhurireyo n’abanyamahanga.. bakomeye kandi banyuranye, agomba kwivuga imyato yo kuba ngo ariwe patriot wa mbere mu karere kose, nyamara niwe mwicanyi wamaze abapresida cyanga abagiye kubabo vuba mu karere kacu: Abo ni Mobutu, Habyarimana, Garang wa Sudan, L Desire Kabila wa Congo, Ndadaye wa Burundi, ndetse ntanukwiye gushidikanya ko afite fingerprints mu rupfu rwa Nyerere. Naho Kagame ni umunyeshuli yigishije ayo mahano yose yo kwica no kwigarurira akarere (niko imperialists zamutumye). None ngo ni panafricanist…..Aba ashinyagurira rubanda …..

      2. Ku kibazo rero cyo gufasha abakuriye urugamba rwo kurwanya Kagame abaribo bose, iki kibazo kirakomeye cyane.
      Iyo uvuga ko twashyigikira Kayumba (na Museveni ahari) ngo kubera ko arwanya Kagame, mu by’ukuli Principe uvuga ndayemera. Politiki ni nka TAXI koko. Gusa burya hari ukuntu ikibazo kiba hariya mu Rwanda gitandukanye n’ibibazo biba mu bindi bihugu. Ahandi coalitions ziraba zigakiza ibihugu byabo ariko iwacu, coalitions usanga zirimo INGETURA zihishahisha muli ubwo bufatanye, bakagira utundi tu groups secrets two gupangira abo bafatanije nuko ku munota wa nyuma bakabahirika nkuko byangenze kuva mu binyejana bine byose. AHUBWO IKINTANGAZA nuko nta somo abantu bakuramo arinayo mpanvu inkotanyi cyanga abazibyaye bakomeje kwikorera politiki yabo yo kujunjamisha abandi kandi bakabigeraho…NJYEWE UBU NARUMIWE.
      Hari ikibazo mbaza: Harya nka Kayumba twamushyigikira dute ????MUMBWIRE.
      • Ese ni ukumwogea kuli Internet? Ni ukumwita intwari izi kurwana kurusha izindi ntwaramiheto noneho tukavuga ko ariwe ukwiye kuyobora u Rwanda? Ni ugutanga Cotizations se ngo abone uko ishyaka rye ryasugira ????Ni gute??Aha ndagira ngo buri wese atekereze yibaze ubwo buryo bwo gushyigikira Kayumba maze twagera ahantu (sinzi ahariho) tugafata indi nzira maze yatsinda akazatwibuka ntatujujubye nkuko bagize Abahutu bari basigaye muli FPR mu ntsinzi ya 1994.
      • Reka mbabwire icyo abahutu babuze kugeza ubu. Babuze kwishakamo ingufu zabo bwite ngo bazishyire mu bikorwa (kandi barazifite). Abahutu nibiFORTIFIE ubwabo bareke guhora bategereje ko Kayumba cyanga Rudasingwa abavugira cyanga Musonera..Bareke kunva ko gushyigikira Kayumba ari ukumuramya bakunva ko batabikoze namara gufata ubutegetsi azabima umwanya. Nibamenye ko batazigera bibohora batabiharaniye..batabivunikiye…Ngo baratinya jenoside (batanakoze) kubera ko Kayumba na Kagame bayibegetseho none rero kumwogeza nibyo bizabakuraho urusyo rwa jenoside, nuko nafata intebe I Kigali azabakize urwo rusyo rw’umutwaro ???? Ibi ni ukwibeshya cyane no kujijwa nkuko bisanzwe…..
      • Ntabwo nvuga ko Kayumba narwanya Kagame nzamurwanya. Ariko abamutezeho ko azabakiza bahagarike ubwo bunebwe bashyire hamwe ingufu zabo kandi bave mu cyoba kidatuma dutera intambwe.
      Gushyigikira Kayumba mu gukuraho Kagame si ukumuvuga imyato cyanga kumutaka ubumanzi adafite (kuko yaricanye bikabije tubimenye nubwo bitagomba kuba indirimbo), ahubwo twiyubakemo ingufu nyazo zo kwibohora ingoyi ku buryo twakwibohora bitagombye Kayumba. Uyu nawe nabona dufite ingufu, ntazaturwanya ahubwo nawe azunva ko tugomba gufatanya ndetse yanabufata akamenya ko abo bandi nabo bafite ingufu ko rero atagomba kubigizayo…Naho rero nabona nawe ko ariwe dutezeho intsinzi….C’EST TRES DANGEREUX…turasubira muli ya cercle vicieux tugana muli 1994 mu myanya nkiyaba Pastori Bizimungu, ba Rukokoma, n’abandi bahutu bose bashyigikiraga ba Kayumba abongabo bakaze kubonwa nk’uduserebanya tudafita agaciro mu buyobozi bw’igihugu cy u Rwanda.
      Ibyo guhora turekereje ngo umututsi (we utanditsweho jenoside kuko ariko Clinton n’ize zose babigennye), niwe uzatuvugira niwe uzaducyura niwe uzaduha utwanya….NIBIHAGARARE ndetse uwo tubyunvanye tuzajye tumwamagana tumuvugirize induru tumwite Rubebe. Buri wese akore ibyo ashoboye niko gushyigikirana; naho UBUNEBWE, UBWOBA, KWEMERA IBYAHA UTAKOZE, no KUROTA bicike mu bantu nibwo bazakora ibyo bagomba gukora.

  3. Babwire dit :

    Hari Umututsi Umwe numvise wavuze ukuri nubwo kutarikuvuye ku mutima yacitswe kubera uburakari. Umudamu wa Rwigara niwe wavuze ko »A batutsi ari babi » kandi koko ntaho yabeshye ukurikije uburyo Kagame yakoze Plan yo kumara bene wabo akaoresheje Genocide , ndetse nu buryo yahembye Rwigara Ubuhemu nu Ubuhendanyi yagiriye Habyara. Ubu biratugoye kuko kumenya uwo mukorana bikomeye cyane ko mbona bamwe muri bene wacu bigize abavugize ba Lucifero ngo barakina za politiki. Gusa nshima cyane Politiki ya Abacunguzi yo gushyira Imana imbere no kuyiragiza muri byose. Ikinyomakinyura muri escenceur kikihuta nki isasu,ariko kirangira nki igicu cyimvura ukuri kugenda buhoro buhoro kandi kugatanga umusaruro. Nibyo ntibyoroshye , kuko Satani arias Pawulo Gafuni atugeze aho ifundi igera ibivuzo ariko ni ugushyinyiriza, buri wese, akagaira geste akaora akurikije aho ari nu uburyo afite. Hmawe ni Imana twese tuzatsinda, byange bikunde God will provide a way for us to withdraw ourself from the RPF demons den.

  4. iseta dit :

    Ni ikibazo gikomeye kubona abantu benshi bakibeshya ku bantu nka M7. Kandi amakosa yabaye inkotanyi zitera muli 90 ntakwiye kongera kubaho,ubwo benshi bahuruye ngo bagiye gufasha abavandimwe bari kulimbura benewabo iyo za Byumba bikarangira barimbuye u Rwanda rwose. Kuba rero M7ari kuzutagurana na kagame ntibivuga ko abaye umukunzi w’Abahutu,aha ni aho kwitonderwa cyane,kuko nk’umuntu ushaka ko habaho impinduka igilira akamaro abanyarwanda bose ntiyagombye kuba yirata ingabo z’ubwoko n’amafaranga yavuye mu maraso ya rubanda nk’uko byumvikanye muli liriya jambo. Ahubwo reka dusenge cyane bishobotse barwane wenda natwe twaboneraho tukazamura ikiba zo cyacu. Naho ubundi umukurambere yaravuze ati ‘ndakwanze ntivamo ndagukunze ».

  5. Batwa Mobile Brigade dit :

    Yewe, Nabonye abanyapoliki Ba Opposition bahindutse injiji zikabije. None ya Nkora Maraso Ruharwa-Museveni bamuhinduye malaika.
    Jewe mbona bifasha Abacunguzikazi na’bacunguzi, kumenya abanzi murugamba turimu! Na Cyakizere cyubuvandimwe nari nfitiye izo njiji za opposition, nachivanyeyo.
    Rwose,ubu mbabona nk’abanzi, Kabisa!!!!!!!

    Bacyunzikazi-Bacyunguzi,Mwihangane akazi kari gukorwa…ubu abanzi-bari batwihishemu, barikwigaragaza bonyine!!!
    Hose muri mube maso na discipline!!

  6. Ndorimana dit :

    Kagame na Museveni ntibashobora kwangana kubera ko ubwicanyi n’ubugome bwose bubera muli kariya karere baba babwumvikanyeho.
    Igihe Pilato wo mubiyaga bigari yakindaguraga abaganda yakoreraga Museveni. Uyu Museveni yaje guhemba Kagame-Pilato amuha intwaro n’abasilikari byo gukindagura ababantu(abahutu) bo mu Rwanda no muli Kongo.
    Kuriya kwiyegereza Abafransa kwa Museveni ni ikinamico yumvikanyeho na Kagame kugirango Museveni azamufashe kugabanya ubukana bwa ziriya perereza kubishe Habyarimana. None se aba bombi sibo bishe Habyarimana!!! Museveni yatanze missiles, Kagame arazirashisha.
    Harya ngo Museveni yatse Abongereza isoko ryo gucukura petroli ya Uganda ariha Abafransa da!!! None se kugeza ubu abamugiriye neza kurusha abandi ni bande? Si Abongereza se?
    Nanone ngo abasilikari b’Abafransa bariho baratoza ab’Abaganda. None se ninde wababwiye ko babatoza gutera Urwanda?
    Ngo iyo abandimwe bavumbitse akarenge mu munyotwe, ujye ukuramo akawe!

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *