RWANDA: PAUL KAGAME YONGEYE KWITUNGA AGATOKI KU MANYWA Y’IHANGU

ok
  • Views 1918
  • Rating 12345

Ndabatashya cyane mu izina ry’Imana, banyarwandakazi na mwe banyarwanda aho muri hose. Nyagasani abana namwe. Igihugu cyacu cyaguye mu maboko ya shitani Paul KAGAME udahwema kutwicamo abantu abandi akaba abagaburira ibinyoma gusa gusa. Nkuko bibiliya yera ibivuga umuntu ntatungwa nibijya mugifu cye gusa. Ibyo bintu nibyo peee. Abatunzwe n’umwuka (politique ya Shitani Paul KAGAME) muri unity club sekibi yarabifatiye niba atariwe wivuyemo kushuro yindi.

Kushuro ya 21 unity club ivutse guhera mu mwaka wa 1996. Mu ijambo ry’ukuriye abicanyi b’i Kigali ariwe Shitani Paul KAGAME YONGEYE KWITUNGA AGATOKI ko ari umwicanyi ruharwa wayogoje igihugu cyose aho yagize ati: “untunze urutoki mu ijijo na kwica”. Ubushize aherutse kuvuga ko ari umwicanyi yagize ati : ” uwashaka gusenya convention center namwica”. Mbere yaho yabwiye abanyarwanda ko azajya abarasa ku manywa y’ihangu. Bivuzeko ubundi yicaga yitwikiriye ijoro.

Ubu umuryango wa Rwigara urazira kumutunga agatoki. Abayoboke ba FDU, RNC… barazira kumutunga urutoki. Abari mumashyaka avuga ko ari mu rugamba rwo kwikiza Shitani Paul KAGAME banyuze munzira y’amahoro (kumutunga agatoki) ubu nabo noneho bazi mu buryo bweruye ikibategereje. Bayoboke bayo mashyaka rero ntimuzongera kuvuga ko FDLR kuko ifite intwaro yicisha abanyarwanda. NJYE nzajya inyuma y’uzamutunga urutoki n’imbunda mujisho nkuko FDLR aribyo irimo kubaka.

Banyarwandakazi na mwe banyarwanda koko ubu appétit y’uburwanyi yabashizemo nkuko général Kayumba Nyamwasa yari yarabigambiriye kuyibamaramo akibarizwa muza Shitani Paul KAGAME? Uretse ko mbona ahanini ariwe uburwanyi bwashizemo Burundi nawe. Wavuga gute ko Général muzima ahitamo kwirwanaho bamurasaho we akibatabara akoresheje umunwa gusa ? Cyangwa koko si umusirikarti ahubwo ni umunyakuru?

Ngarutse kuri shitani Paul KAGAME hari n’ibindi nshaka kugarukaho mu ijambo rye :” hagati ya njye n’Imana nta kindi cyangwa ntawundi uhari”. Ni byiza rwose ibyo. Kuki we arihagati y’’abanyarwanda n’IMANA ? Ati :” nta wantegeka (nta wantuma) kwica ngo mbikore”. Ni byiza nabyo rwose. Kuki mwe banyarwanda abatuma kubikora mugahumeka aruko mwishe abandi banyarwanda ? Intege nkeya, ubwenge bukeya nibyo bibereka ko hagati yanyu n’IMANA shitani Paul KAGAME atariho ubuzima bwahagarara.

Reka mbabwire ikibategereje ni ifashishije ikorowani (le coran) : Le Coran, sourate II la genisse, versets 160-165 :

IL EST DES HOMMES QUI PLACENT À CÔTÉ DE DIEU DES COMPAGNONS QU’ILS AIMENT À L’ÉGAL DE DIEU; MAIS CEUX QUI CROIENT AIMENT DIEU PAR-DESSUS TOUT. OH ! QUE LES IMPIES RECONNAÎTRONT AU MOMENT DU CHÂTIMENT QU’IL N’Y A D’AUTRE PUISSANCE QUE CELLE DE DIEU, ET QU’IL EST TERRIBLE DANS SES CHATIMENTS!

  1. LOSQUE LES CHEFS (CEUX QUI ONT ÉTÉ SUIVIS) SERONT SÉPARÉS DE CEUX QUI LES SUIVAIENT; QU’ILS VERRONT LE CHÂTIMENT, ET QUE TOUS LES LIENS QUI LES UNISSAIENT SERONT ROMPUS,
  2. LES SECTATEURS S’ECRIERONT : AH ! SI NOUS POUVIONS RETOURNER SUR LA TERRE, NOUS NOUS SÉPARATIONS D’EUX COMME ILS SE SÉPARENT MAINTENANT DE NOUS. C’EST AINSI QUE DIEU LEUR FERA VOIR LEURS OEUVRES. ILS POUSSERONT DES SOUPIRS DE REGRETS, MAIS ILS NE SORTIRONT POINT DU FEU.
  3. O HOMMES ! NOURRISSEZ-VOUS DE TOUS LES FRUITS LICITES ET DÉLICIEUX. NE MARCHEZ POINT SUR LES TRACES DE SATAN, CAR IL EST VOTRE ENNEMI DÉCLARÉ. IL VOUS ORDONNE LE MAL ET LES INFAMIES, IL VOUS APPREND À DIRE DE DIEU CE QUE VOUS NE SAVEZ PAS.
  4. LORSQU’ON LEUR DIT : SUIVRE LA LOI QUE DIEU VOUS A ENVOYÉE, ILS RÉPONDENT : NOUS SUIVONS LES HABITUDES DE NOS PÈRES. COMMENT SUIVRONT-ILS LEURS PÈRES QUI N’ENTENDAIENT RIEN, ET QUI N’ÉTAIENT POINT DANS LA DROITE VOIE ?

Ngayo nguko, abiyemeje gukorera Shitani Paul KAGAME uko muzatandukanwa nawe akabihakana avuga ati si njye wabatumye. Harindi chapitre shitani yihakana abayiyobotse kumunsi wimperuka. Ni nako Paul KAGAME yateje ubwega avuga ko nta wa mukoresha ikibi. Abica abantu i RWANDA nukuvuga ko mubikora mwikorera. Yabihakannye.

Iyi verset cyangwa umurongo wa165 nywukunda kubi kuko uretse muby’Imana no mubya politique utwumvisha byinshi kubanga impinduka. Guhera mubihe bya za 1959 abangaga impinduka n’abanga democratie isesuye bitwaza umuco nyarwanda cyangwa umu chef africain ngo icyo byabaga bivuze. Ubu ho bongeyeho urwitwazo rwa génocide mpimbano.

Umurongo wa 163 ubibutsa ko shitani ari umwanzi wanyu. Umukorera aba yihemukira. Diane Rwigara yiyemereye ko yavuganiraga kuri Internet ingoma mbisha kugeza imuhitaniye se ? Ngaho nababwira iki nimumene amagi murye imireti.

Icya nyuma nshatse kugarukaho yabwiye intore ze ni iki :” Ugizwe ministre ashatse guhera ku ntebe ya ministère ye byateza imvururu kuko abayishaka ni benshi”. Nagirango bwire shitani Paul KAGAME ko kugundira intebe ya président nabyo bitera imvururu kuko abayishaka ari benshi. Niyo waba witwaza ko abaturage bagukunda. Colonel Kadaffi mu minsi ye yanyuma yavugaga ko abaturage be bose bamukunda. “ALL MY PEOPLE LOVE ME” Twabonye urwo bamukundaga.

Reka ndangije iyi nyandiko mbabwira ko IMANA ari imwe kandi ko democratie nayo ari imwe rukumbi. Shitani Paul KAGAME ntiyihishira ukorana nawe ntamukiza w’umuriro utazima azabona ku munsi wanyuma. Paul KAGAME ni injajwa kurusha abo yirirwa aniga ngo bamena amabanga y’igihugu. Nimwitwaze bibiliya cyangwa ikorowani kuko ni intwaro zizabarinda shitani no kuyikorera, zizabarinda kwica no kwicwa. Umucunguzi ni Rubanda.

Umusomyi w’Intabaza

Jean Uwizeye

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *