(Kinyarwanda) TUREKE KUROGA URUBYIRUKO TURUPAKIRAMO AMARANGAMUTIMA YACU NGO AHA TURI ABANYAMWUGA MU KINTU RUNAKA

ok
  • Views 1265
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Uyu munsi kimwe mubyo nifuje kubasangiza n’isesengura mperutse kumva ku kinyamakuru The Rwandan aho umunyamakuru Jean Claude Murindahabi yayoboye isesengura tariki ya 8/10/2017 ryiswe ”Amahirwe asigaye si ayo gupfusha  ubusa” rikaba ryarahuje bagenzi be b’abanyamakuru cga bahoze aribo, Jean Claude Nkubito, Ismail Mbonigaba na Didas Gasana.

Mbere yo kubagezaho igitekerezo cyanjye kuri iri sesengura ndashimira mbikuye ku mutima Jean Claude Murindahabi ubuhanga n’ubushishozi yayoboranye iri sesengura, ngashimira Ismail Mbonigaba na Didas Gasana uko bigaragarira ababumva ko bashishikajwe no guca urubanza rw’ibibazo by’abanyarwanda bararamye ntamarangamutima,bityo urubyiruko rubumva rukaba rwagira icyo ruvana mubibazo byatwokamye maze rukazadusimbura ruzi aho ruhera ngo rwubake u Rwanda ruzira ubutiriganya ubwo aribwo bwose, ariko kandi ndatunga agatoki Jean Claude Nkubito ku marangamutima akabije yagaragaje muri iri sesengura kuburyo jye ubaganirira byanteye kwibaza niba atari muri bamwe batubujije amahwemo ngo aha bari muri opposition ya FPR/Inkotanyi ngo bakaba bari hanze bahamaze imyaka runaka nkuko nawe ubu abarizwa mu Bubiligi.

  1. Muti kagire inkuru?

a) Nkurikije uko Murindahabi yatangiye, numvaga ashaka kuganisha isesengura guhera muri 1994 kuva FPR/Inkotanyi yafata ubutegetsi maze bakava imuzi ibibazo kuva ubwo kugera aho bibaza ko amahirwe dusigaranye magingo aya niba atapfa ubusa. Jean Claude Nkubito we yahisemo gusubira inyuma ho imyaka ibiri ariho muri 1992 kugirango abone uko yivugira ikimuri kumutima ko amasezerano ya Arusha yananiranye gushyirwa mu bikorwa kubera uruhande rw’amashyaka y’intagonrwa abo akabaherereza kuruhande rwari ku butegetsi ntagire aho akomoza nagato kuri FPR.

Gusubira inyuma si ikibazo iyo ashaka yari no guhera muri za 1990 kuko ibyo muri za 1992 byari ibyuririzi by’intambara yatangiye muri 1990 harimo na demokarasi nanjye nari nshyigikiye  kugeza na n’ubu , nubwo we  avugako ngo intambara atari umushinga FPR yari ifite, ngo iba iyo ibindi byose byananiranye abantu bakurikiye ikibazo bakaba bemeza ko amazi yari atararenga inkombe, ahubwo ko FPR yateye itanguranwa kuko hariho ibiganiro hagati ya HCR,government ya Uganda ,iy’u Rwanda, n’impunzi,ndetse ngo hakaba hari hategenijwe ibiganiro muri ayo matariki mbere yuko batera,icyo kikaba ari kimwe mu bimenyetso ko FPR/Inkotanyi yari ifite izindi nyungu mugutangiza intambara zitari uko impunzi zitaha nkuko byakunze kuvugwa ariko kwifatira ubutegetsi bwose arinabyo twakomeje kubona kugera magingo aya.

Nkubito ati government yariho yari mu mishyikirano y’amasezerano itseta ibirenge ndetse ibwira n’abaturage ko bakora za barriere bakayamagana ariko cyera kabaye ararangira,arasinywa ndetse nayo itangira no kuyashyira mu bikorwa.

b) Nkubito we abajijwe impamvu abona ayo masezerana atagiye mu bikorwa, afatiye ku marangamutima y’urukundo afitiye FPR/Inkotanyi ntakeneye kunga mu ryabagenzibe ko haba k’uruhande rwa government yari ku butegetsi icyo gihe, ndetse no kuruhande rwa FPR/Inkotanyi, bombi amashyaka yitwaga ko yari muri opposition ya MRND yari kubutegetsi bari barayacengeye, barayaciyemo uduce bityo ngo azabafashe kugira ingufu mu butegetsi barimo bagabana, ndetse kuri FPR yo aho tumariye kubona ibyakurikiyeho harimo n’umukino wo gukerereza kugirango plan yabo yo kuturoha mu kaga katugwiriye twese bica ba Gapyisi Emmanuel, ba Gatabazi Felicien, n’abandi bikorerwa gupima ngo barebe icyo abaturage babikoraho noneho muri ako kavuyo bagere k’ubutegetsi bwose uko babyifuzaga.

Bwarakeye biraba rero kuko imbunda n’ibikoresho byayo byari bimaze kugezwa i Masaka nubwo twari duhetse umusaraba w’intambara yari igiye kugera ku myaka 4 noneho kuruwo mugoroba mu ma saa mbiri n’igice (20:30) tariki ya 6/4/1994 tuba tugwiriwe n’ijuru maze ikiswe jenoside ngo y’abatutsi gutyo gusa kitaje nk’impanuka kuko cyari cyarateguwe n’uwarubifitemo inyungu kiba kiratangiye, aha mwibuke ko uretse ubwicanyi ndengakamere bwakwiriye igihugu hafi yacyose koko bwibasiye ubwoko bw’abatutsi nabataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, kurundi ruhande hari ubwicanyi bwibasiraga ubwoko bw’abahutu bwo bwahereye za Byumba ahasigaye hitwa ngo Muburasirazuba guhera 1990 FPR yatangiza intambara, ibi byarakomeje uko FPR/Inkotanyi yakwiriye igihugu cyose, ubwo bwicanyi n’ubu bukaba butarahagarara uretse ko bwahinduye isura noneho bakagenda baroba abahutu bize, abacuruzi, n’abatunzi bazize imitungo.

Mbere y’uko mva kuri iyi ngingo ubwicanyi mvuga ntamarangamutima mbifitemo kuko ubuhamya bwinshi  butangwa n’abantu bari muri FPR babyihagarariyeho twavuga nka ba Ruzibiza, Ruyenzi, ba Musonera, yemwe na Kagame arabyiyemerera ko kuba yaramwishe ntacyo bimubwiye ngo nawe iyo amutanga yari kumwica, n’abandi………,

Ibi rero bikaba bisobanura ko hari abashakira ipfundo ry’ikibazo aho ritari. Yemwe muziko na bampatsibihugu babigizemo uruhare nubwo mperutse kumva Noble Marara mukindi kiganiro abihakana! Nkaba namwibutsa ko n’ubwo haba hari ubuhamya bwinshi atanga bufatika ko nawe atari kumenya byose, kuko mu ntambara habamo ibikorwa byinshi bitegurwa n’abantu benshi batandukanye buri wese akaba ashinzwe ibye, cyane cyane ibyo munzego z’abafata ibyemezo hakaba hari igihe utamenya byose, abavuga ko amakuba yagwiriye igihugu cyacu harimo bampatsibihugu n’ibyo duturanye haba mu ruhare ruziguye cga rutaziguye ndabyemera, gusa byose bikaba byakagombye kugaragazwa n’ubutabera niba bukibaho.

C) Kukibazo cyo kurwanira imyanya mu butegetsi bwari bwemejwe mu masezerano ya Arusha ikigaragaza ko J.Claude Nkubito agifiteho amarangamutima akabije, ababishoboye muzongere mwumve ikiganiro Ruhigira Enock yagiranye na Radio Itahuka asobanura ko haraswa indege ya President Habyalimana Juvenal wari kumwe na President Ntaryamira Cyprien nabo bari kumwe bose bakahatakariza ubuzima kuri uriya mugoroba navuze haruguru, ngo icyo kibazo kuruhande rwa government cyari cyakemutse, kandi koko ubwo butiriganya bwo kwikubira ubutegetsi bwinshi abanyaporitiki batuwe babikora ahubwo byari kuba igitangaza iyo icyo cyiciro kiba kitarahisemo.

Kuri Nkubito we abajijwe niba iraswa ry’iyo ndege atariyo nyirabayazana ati: “Ni nkakwakundi inkuba ikubita maze uwarurwaye umutima ugasimbuka umuntu agapfa!”(iyi ni byenda gusetsa). Nkubito atitaye no kumenya uwayirashe n’icyo yaragamije ati , “iriya ndege yarashwe mu gihe kibi abishi bari biteguye kwica naho abicwa nabo imitima  yari isigaye yiteguye”, mbega ngo indege iraswa intagondwa za CDR zari ziteguye kwica nkaho bari bazi igihe izarasirwa n‘abazayirasa,ubwo akongeraho n’ibihuha ngo yumvise aho yigaga muri seminari ko imitima yategurirwagwa kumva ko kwica aba PL b’abatutsi  ntakibazo byajyaga gutera.

d) Ikindi cyanteye kwibaza kumunyamwuga ngo ukandagira amagi kubintu bimwe nabimwe ngo atagira ibyo yangiza bijyanye n’umwuga n’aho ashinja amakosa nyakwigendera Seth Sendashonga ngo ku inyandiko zigeze kuri 700 yandikiye uwari Vice President na Defense Minister icyarimwe ariwe Paul Kagame, nkaba nakekaga ko nkuko na J.Claude Murindahabi yagerageje kumukebura nk’umuntu wize J.Claude Nkubito yakagombye kumva ko ntakundi communication muri administration yakorwa uretse amanama n’inyandiko kandi byarakozwe, ikindi mu gukurikirana mu butegetsi nubwo Paul Kagame nka Vice president mubushobozi bwe no muri office yakoreragamo yarafitemo n’ububasha bwa president w’igihugu, ariko ubundi niwe wari umukuriye nyuma ya premier minister kandi akaba yarashinzwe umutekano nka minister wa defense,bikaba bitumvikana icyo amunengaho mugutabariza abaturage abinyujije mu nyandiko n’ubwo n’amanama byagaragaye ko yakorwaga ahubwo Kagame iryo yicwa ry’abaturage batabarizwaga ntabibonemo ikibazo. Ese nk’ubu uwabaza Nkubito niba haraho yumvise Kagame yaba yaragejeje iyo rapport kuwitwaga president w’igihugu ku izina gusa bwana Bizimungu Pasteur (capote) yahatwereka? Keretse niba we yarumvaga ikibazo gifite uburemere bungana gutyo cyaragombaga kurangirira mu masaro(salon) maze bikarangirira mu mazimwe n’ubugambanyi.

e) Bavandimwe banyarwanda, banyarwandakazi, haba ibyo mbabwiye hano muri iyi nyandiko n’ibyo ntabashije kuvuga byavuzwe n’uyu mwene wacu Jean Claude Nkubito ntabwo ari amazimwe mwabyiyumvira aho nabarangiye, ariko maze kubyumva byanteye kwibaza cga namwe kubabaza nti.”Ese Jean Nkubito ko yifuza ko ikibazo cy’u Rwanda twagombye kukiganiraho, ndetse akagerageza kutwereka inzira byanyuramo ngo tuve imuzi ibibazo tubishakire n’ibisubizo ntanumwe uhejwe haba kuri government ya Kagame ndetse ubwe ngo tukamuhumuriza na opposition muri rusange, mukurikije ibyo yatubwiye muri iri sesengura yagiranye na bagenzi be kandi koko kuganira n’uwo mufitanye ibibazo ko atari bibi uretse ko ibyo kwa Kagame mbibona kure nk’ukwezi, mubona uyu Jean Claude Nkubito yabizamo afasha cga ahagarariye uruhe ruhande mubaba baganira? “ Ibi bintu nabyo dukwiye kujya tubitekerezaho kuko nabonye bitoroshye.

2. Ubwo duherukana twaganiraga ko ntacyo dukoze bucya tukisanga mu bwami bwiyambitse ikote rya repuburika, ariko nyine bwarakeye biraba ,ubu abanyarwanda twagize gutya no muri ubwo bwami ngo dumburi, gusa ikimbabaza ni uko abatotejwe n’ubwo bwami ari bene wacu bari mugihugu bicwa urw’agashinyaguro, barigiswa buri munsi, bakubitwa nk’amatungo, barandurirwa ibyo bahinze byakagombye kubatunga, mbega akarengane k’ubwoko bwose, ariko cyane cyane abafungirwa ubusa ngo ni uko bafite imyunvire y’uko igihugu cyacu cyayoborwa itandukanye n’iya Kagame n’abantu bakeya bari munda y’ingoma dore ko bamwe banemeza ko FPR/Inkotanyi isigaye kw’izina gusa.

Ariko n’ubwo bimeze gutyo n’abitwa ngo turi hanze y’igihugu twakagombye kwisuganya cyane ko twe dufite uruvugiro, uburyo n’ubundi bushobozi abo mugihugu badafite, jye mbona n’ubwo hari abagerageza kugira ibyo bakora tubifitemo akajagari tukaba dukwiye kwikosora twitabira kunga ubumwe bityo bikaduha indi ntambwe yo kwegera abari mu gihugu ari nabo bafite imbaraga nyinshi n’urufunguzo rw’ikibazo cyacu.

ok

Ng’aba babagabo bimuriye ubwenge mubifu aribo Mpayimana Philippe na Frank Habineza

Ikindi kibabaje kurushaho ni abagambanyi bihishe muri ubwo bwami ngo aha ni abanyaporitiki, mwibuke ubwo twaganiraga kuri Frank Habineza na Philippe Mpayimana barimo bakina muzungu anarara i Kigali ngo bari mu matora, aho barangirije ikiraka bari basinyiye kontaro (contract) ubu baragororewe barambara amakote bakaza gushinyagurira imbohe za Kagame aho ziri mu makinamico ngo ziri mu butabera gusa kuko biyemeje gukorera abanyarwanda aho kuba ba MPEMUKE NDAMUKE (aha ndavuga abanyaporitike Diane Shima Rwigara n’umuryango we na Vice President wa FDU/Inkingi Boniface Twagirimana na bagenzi be) aho barimo bagaraguzwa agati ntacyo bazira ibi binyibutsa kongera kumubare w‘abimuriye ubwenge na za diplome byabo mu gifu.

Umugabo nka Dr Ngirente Edouard wemeye kuba umwiru w’agakingirizo ngo aha ni premier ministre,  kandi ntazadushuke kuko yari afite uburenganzira n‘ubushobozi bwo kwanga kwivuruguta mu muvu w’amaraso atamennye, gusa aba bagambanyi bamenye ko UWUBUBA ABONWA NUHAGAZE ko NUWENDEYE NYINA MU NYENGA YAMENYEKANYE ibyo barya bivanze n’imivu y’amaraso y’abana b’u Rwanda kandi ko haba ejo cga ejobundi bazabibazwa.

3. Basangirangendo mureke DUKANGUKE BWAKEYE kandi IBIHE BIRACA  AMARENGA, iyo mubona i Kigali bata ibitabapfu uhereye kuri nyirububasha umwami Kagame ameze nk’umwana wifuza ibihembo by’uko yakoze umurimo runaka murugo abwira M7 ngo yamaze imyaka 5 amena amaraso y’abagande ngo akongeraho n’indi myaka 4 amena amaraso y’abanyarwanda, icyo yibagiwe n’uko na n’ubu atarahagarika ukagirango yakabishimiwe!!!,ariko akabivuga asa nutakamba cga asaba ikigongwe wa mugani w’umunyamakuru Serge Ndayizeye, bikaba bigaragaza ko mu manza areba imbereye nta na rumwe yasimbuka.

ok

  • Mukumva vuvuzera za Mushikiwabo uvuga ibiterekeranye ukagirango yarozwe kandi ariwe wagahuje igihugu cyacu n’amahanga, mukumva uwitwa Ngirente Edouard nyine wabuze uko agira  akaba ameze nka ya nturo y’igihomora yageze mu gihuru aricyo yitaga igihugu igaturama,ikaba itegereje abahigi kuyikuzamo induru, amabuye n’ubuhiri, tukumva ingirwa badepite bitwa ko bahagarariye abanyagihugu ariko imivugire yabo ikaba yiganjemo ubuswa n‘ubugambanyi nk’aho bateye ingabo mu bitugu imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch n‘ibitangazamakuru mpuzamahanga cga ibikibasha gukorera mu Rwanda ngo bafatanye batabarize abaturage dore  ko biri mu nshingano zabo ngirango iyo bavuga mwumvako bavuga nk’abarozwe cga abacometse ku mashanyarazi, ubwo natwe twibwire icyagakurikiyeho.
  • GUSA NGANA KU MUSOZO HARI ICYIZERE: kuko iyo numvise serwakira yomongana muri aba bavuzwe hejuru barogotwa n’abandi benshi ntavuze, nkumva bagenzi bacu dufatanije urugamba bataryama barimo abari muri sosiyete sivile n’amadini batandukanye, nkumva abagize amashyirahamwe aharanira impinduka mu Rwanda, nkumva amashyaka dufite kubwinshi, bose bavuga ko igihe cy’ubufatanye n’ibikorwa ari iki.
  • Iyo witegereje uko ibintu bica amarenga, mpita nibaza niba abanyarwanda twiteguye wa mugani wa J. Paul wo kw’Itahuka ngo igihe n’iki. Dukomeze tubitekerezeho, dukorere mu bumwe bushoboka butarimo ibitangaza kandi vuba kuko burya ngo UTINDA MU NTURO AKAYAMBURIRWAMO.

Kandi n’ubwo abantu baba batari kumurongo umwe nk’ubushyo wamugani wa Serge Ndayizeye ati.”singombwa gutera inkunga itahuka, korera cga tera inkunga aho wiyemeje gukorera ariko bakaba bagana hamwe imbere yabo bahareba ikibabangamiye  bumvikanaho, nk’abantu ibindi barabikemura, gusa ngo ABWIRWA BENSHI AKUNVWA NA BENEYO ntawundi ibi bibazo by’igihugu cyacu bireba uretse twebwe ubwacu.

Umusomyi w’Intabaza

Samson Mutaganzwa

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to (Kinyarwanda) TUREKE KUROGA URUBYIRUKO TURUPAKIRAMO AMARANGAMUTIMA YACU NGO AHA TURI ABANYAMWUGA MU KINTU RUNAKA

  1. Mugabo says:

    Samusoni we wikwirirwa wimena umutwe, Jean Claude Nkubito ni umututsi w’umuhezanguni ibyo ntawe utabizi.
    Yakoreye FPR umukondorajosi irangije iramucira imwereka ko itamwitayeho nk’uko ibigenza ku bandi maze ayabangira ingata.

    Ariko ikigaragara ni uko ubuhezanguni bwe bwanze kumuvamo kugeza magingo aya. Muri make nk’uko yigeze kubigaragaza mu nyandiko yigeze gucisha kuri internet, u Rwanda yifuza ni urutegetswe n’abatutsi gusa abahutu bakababera abaja. Ngayo ng’uko.

    http://www.veritasinfo.fr/article-jean-claude-nkubito-umuhutu-warokotse-kwica-kuko-yari-arwaye-cyangwa-adahari-yari-kuzajya-areba-u-73791353.html

  2. Karimunda says:

    Urwanda rwabayeho kuva kera kandi ruzabaho kugeza isi irangiye. amakuba y’urwanda yatangiye guhera 1990 kugeza nuyu munsi rugeretse, uvuga wese ingorane namakuba by’urwanda adahereye kuva inkotanyi zitera urwanda muri 1990 wese ni inkotanyi ntamuntu numwe ukunda ukuri waba akeneye kumwumva no kumutega amatwi kuko ni inkotanyi umwanzi wamahoro, w’urwanda, n’abanyarwanda. Nkuko inkotanyi zashenye urwanda zikaruhindura amatongo zigahindura urwanda igihuru ahari hatuwe nabantu hakaba haratewe itabi ntakadukine kumubyimba kuko imitima yacu yuzuyeho ibisebe byimifunzo bihora biva amaraso.
    ntagitangaje rero kubyizo nkotanyi nabo ba DMI bakorera kigali ibinyamakuru byabo namaradio yabo turabizi byose ntabyo ndondoye hano, buri wese ajye asoma kandi atege amatwi yikuriramo ukuri cg ibinyoma. Ntabwo dukeneye kurangazwa nabanzi bacu batumazeho imiryango inshuti n’abavandimwe.

  3. Kanzeguhera says:

    Jean Claude Nkubito asanzwe ari inkotanyi kuva kera ariko yabaye nk’abandi bose bazikoreye zikabahemba ibyo mutayobewe arahunga none ubukotanyi bwanze kumuvamo nta gitangaje kirimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *