AMADINI YO MU RWANDA NI AMATUTSI MU BWAMI BWA KAGAME

ok
  • Views 2150
  • Rating 12345

Umugambi w’ agatsiko k’abatutsi karangamijwe imbere na Kagame wamaze kugaragarira buri wese ko ubwiyunge bw’abanyarwanda butari muri gahunda y’agatsiko. Niwo murongo Kalinga nshya yahisemo ikabikora mu izina rya Repurika. Ibyo ntawe utabibona si ikintu gishya.

Dukurikije ubukana, ubugome, n’ubunyamanswa bya Kagame n’agatsikoke, turenganije abanyarwanda ngo ntacyo babikoraho twaba turi kwigiza nkana. Ku bw’iyo mpamvu nkaba nshishikariza abanyarwanda bari mugihugu ndetse no hanze kubaha abantu nka Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda, Kizito Mihigo, Diane Rwigara n’abandi benshi batsinze ubwoba ngo batabare abanyarwanda batitaye kundagu za MAGAYANE kuko nkeka ko zitasohora ntagikozwe, ngo bucye twumve ngo Kagame ahamagaye impunzi ati nimuze noneho igihe kirageze. Nibyiza gutegereza…ariko ntajwi cyangwa ifirimbi bizumvikana ngo Isaha y’indagu irageze.

Yesu yaraje abayuda ntibarabukwa kuko bari biteguye Mesiya bagereranyaga n’umwami Dawidi. Bamwe na n’ubu baracyategereje nyuma y’imyaka 2000 Mesiya aje mu isi. Aha ndatunga agatoki Opposition yo hanze iri gutererana intwali ziri mugihugu ngo bategereje indagu za MAGAYANE.

Ariko cyane nzinduwe no kuganiriza amadini yose yo mu Rwanda. Muri AMATUTSI. Turabibona ko namwe nta bwinyagamburiro buhagije mufite kuko Kagame numvise ngo atemera n’Imana. Ariko niba mwariyemeje kuba ambassadeur b’Imana mu Rwanda mukaba mugomba kwigisha iby’ubwami bw’Imana (kingdom of God), none mukaba mwarashyize imbere kubakisha ubwami bwa Kagame muzasangira nawe ikizabikurikira. Mwibuke ibyo Yohana yeretswe ku itorero ry’ab’I Lawodikiya (Ibyihishuwe 3:14-22).

Nubwo tuzi ko inzara inuma mu Rwanda mugihe I Lawodikiya hari ubukire bukabije kugeza ubwo abategetsi banze imfashanyo iyoariyo yose ndetse niyo yaba iy’Imana,abakirisitu b’I Lawodikiya nabo bagendeye muri icyo kigare bagera aho nabo bumva ko batagikeney eImana kuko bari barahumwe amaso n’ubuzima bwiza bari bafite. Ni uko Imana ibwira Yohana koa bakristo b’I Lawodikiya ibafata nk’amazi mabi atanyobwa bakoreshaga. Uwayanywagaho wese yararukaga cyangwa akaba yanapfa. Imana ikaba rero yari igiye kubaruka nk’uko barukaga ayo mazi.

Abenshi murimwe mufite umudayimoni wo gufatanya na Kagame muguhindura u Rwanda urubuga ntutsi (Tutsi space). Sindi kuvuga ko abahutu bahezwa mu iyobokamana. System ntutsi ibaheza k’urubuga ntutsi mu iyobokamana, kandi ntimunatume habaho urubuga mputu mu iyobokamana mu buzima bwa buri munsi. Abintaratsi tubonamo kamwe kamwe nk’uko tubona Depite Bamporiki, Evode, Damien, Murekezi n’abandi bahutu bimuriye ubwonko mubifu. Mwibukeko muri 15% by’abatuye u Rwanda naho mwaba 30% ye.

Niba mumpakanya mushyire ahagaragara icyo mwakoze nk’abakiristu mukunga abanyarwanda, atari icyo media iri buhimbe nk’uko irikuzura abishwe na Kagame mukugerageza guhangana na rapport ya Human Right watch. Itorero ryubakiye ku moko rifite urubanza rukomeye imbere y’Imana kuko rigomba gusubiza ikibazo kiri mu itangiriro 4: 9 ( Uwiteka abaza Kayini ati: Abeli murumuna wawe arihe?)

Birababaje kubona mu 1994 hari abakristo b’Abahutu barambuye ukoboko kwabo bagatema abaturanyi babo b’abatutsi. Ntamuntu ufite ubumuntu wabishyigikira. Yenda niyo mpamvu amadini amwe y’icyo gihe yazimye cyangwa abashumba bayo batigishije AGAPE baburiwe irengero. Niba ntatandukaniro n’itorero ryambere n’iririho ubu Rwanda,ubwo umusaruro nawo ugomba kuba umwe cyangwa ukanarengaho bitewe n’ibipimo by’Imana.

Mperutse kumva Kagame yisararanga ngo yashyizweho n’Imana. Pasiteri MPYISI niba aziho duke anyuriremo Kagame uko byagendekeye Umwami wa Ashuri( Assyria) amaze gusenya Isarayeli yo mu majyaruguru yarangiza akigira ikigirwamana. Yesaya 10: 12-13. Iyo twumva Kagamey igamba ngo abagomba kuraswa yarabarashe mugakom amumashyi twibaza niba aba ari kubwira abapagani gusa, iyo twumva hari abagereranya Kagame naYezu twibaza icyo amatorero yigisha mu  Rwanda. Iyo twumva mukoma mumashyi kuko Kagame abasezeranije kurasa abo mumajyaruguru kumanywa y’ihangu, twibaza abo muribo.

Ahonti mwaba mwitwaza Bibiliyank’umugore wa Rwigara? Sinshaka kumushinyagurira, rwose musabye imbazi k’umutangaho urugero, ndanamusengera cyane we n’umuryango we wose, ariko ngeraho nkibaza iriya Bibiliya icyo yayikozaga Kagame atarabahinduka. Akarengane kose kabayeho mbere y’uko bibageraho iriya Bibili yayayikoresheje iki? Ese mbere y’uko umugabo we yicwa na Kagame yarebeshaga ayahe maso ataratumaga abonako no mu ba Tutsi harimo abicanyi b’abagome kurenza Interahamwe.

Nta Bibiliya yagiraga se? Kubera amataratara Tutsi amadini yo mu Rwanda yambaye, mufite amaso ariko ntimubona mufite amatwi ariko ntimwumva, mufite umunwa wo kwigisha ikinyoma mu bwami bwa Kagame bwubakiye ku kinyoma. Nti muri amadini muri AMATUTSI. Ntabisobanuro dukeneye bitari ibikorwa kuko kwigisha (Preaching) n’ibikorwa (practice) birajyana ( must go together).

Umosomyi w’Intabaza

Peacemaker.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to AMADINI YO MU RWANDA NI AMATUTSI MU BWAMI BWA KAGAME

  1. cris says:

    Nibura ariko wagombye kuvuga urwo rusengero abantu bakarumenya n’abaruyobora. Nta bapfira gushira kandi ibuye ryatawe niryo ryakomeje imfuruka

    • Karimunda says:

      Ni hafi nisoko rya Nyarugenge kumuhanda munini ujya Kimironko. Abayobozi baho ntabo namenya bwari Ubwambere mpakandagiye.

      • Mugabo says:

        Kigali urayizi?????

      • Mugabo says:

        Kigali urayizi????

        • Karimunda says:

          Kigali ndayizi bitari cyane, nyiziho gato ariko wowe wiyita Mugabo ndakuzi cyane ku kinyamakuru cya Faustin Twagiramungu kitwa veritasinfo.fr aho wirirwa ushakisha inzira zose zo kwica impunzi zabanyarwanda bari mumashyamba ya Congo. Ntiwakwiyoberanya nagato kuko ubugome bwawe burakuaranga aho uri hose kandi nubwo wavuganye ni kamerano yawe.
          Ube wumvise Mugabo-nyenzi inkotanyi.

  2. Karimunda says:

    Mperutse kujya mu rwanda njya murusengero rwabarokore ikigali ngezeyo nasanze bari kwigisha ngo Abahutu nibagahini naho Abatutsi niba Abeli ngo ntaho abatutsi bahuriye nabahutu nagato kandi ngo birakwiyeko badashobora gusangira cg kwegerana hagati yabahutu nabatutsi kuko ari ikizira. Nibajije byishi cyane numvise ayo magambo yose avugirwa mu rusengero byarantangaje cyane. Nagerageje gufata za Video namajwi barambuza, bambwira ko za Camera zitemerewe gufata amajwi namavideo murusengero rwabo, byarambabaje cyane kuko ntashoboye gukoresha Camera yange aho hantu.
    Beshi bari hanze yigihugu ntibazi ibibera mu rwanda bibaza ko ari ibyoroshye kandi bikomeye cyane ndavuga kubiyita aba opposition mbona bakorera umwanzi aho gukorera rubanda kuko abantu barashize mu rwanda, nusigaye agenza umutwe gusa yahindutse igicibwa mu rwanda, urwanda rwahindutse urwo abanyamahanga na biyitira urwanda. Igihe tugezemo nukoga amagazi kuko amazi siyayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *