(Kinyarwanda) FLASH! FLASH! ABASHINZWE KURINDA INFUNGWA MU RWANDA BAHEMBERWA KUZICA RUBOZO

ok
  • Views 3567
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Amakuru ava muri Gereza ya Mpanga kuri uyu mugoroba wo ku wa 22 ugushyingo 2017, n’uko uwitwa NKEZAMIHIGO THOMAS umwe mu bayobozi bakuru mu Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ufite ipeti rya koloneli mu gisirikari cy’u Rwanda, akimara gukoresha inama yahise yibasira cyane umwe mu bafungwa witwa HABIMANA MICHEL. 
Yahamagaye iyi mfungwa ahita ayisingira mu ijosi amukurura amunigisha ishati yari yambaye amara umwanya amufashe gutyo yamugundiriye, abonye agiye kumuheza umwuka atangiye kudandabirana aramurekura dore ko yari yamuvanishije mu buriri ku ngufu kuko yari arwaye arembye, atashoboraga kwitabira iyo nama. 
Ibyo birangiye izindi nfungwa bagenzi ba MICHEL bamusindagije bamujyana aho aryama. Icyo gikorwa kigayitse cyakorewe imbere y’infungwa zose, abacungagereza barimo umuyobazi w’iyo gereza n’umwungirije, ibi bigaragazako nabo bari babishyigikiye.
Twabibutsako Bwana Habimana Michel yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2009 avanywe muri Repuburika Iharanira demkarasi ya Congo, asanzwe aba mu mutwe wa FDLR aho yari umwe mu basirikari bakuru afite ipeti rya Liyetona koloneli yari n’umuvugizi w’ingabo muri uwo mutwe.
Ijisho rya Rubanda rikomeje gushimira infungwa ndetse na rubanda rwose rukomeje kwamegana iyicwarubozo rikorerwa muri gereza zo mu Rwanda.
Feza Furaha
Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) FLASH! FLASH! ABASHINZWE KURINDA INFUNGWA MU RWANDA BAHEMBERWA KUZICA RUBOZO

  1. Pacific says:

    Mbese nikuki Rwarakabije we batamuniga? We ntiyari muri FDLR. Birumvikana ko Habimana Michel ari intwari itaryama umwanda nka Rwarakabije naba Lumbago Laurent Wilson Irategeka. Michel niyihangane kandi yibuke ko intwari idapfa ahubwo is inzira, tuzahora tumwibuka igihe cyose yari ariho cg atakiriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *