TWOYE KUBA BA NTIBINDEBA

kkk
  • Views 5311
  • Rating 12345

Banyarwanda, bacongomani na mwe barundi mwese mukunda amahoro n’ukuri, mumenye ko umugambi wa Kagame n’abambari be ukomeje wo gukomeza guteza amakuba muri aka karere duherereyemo (Tanzanie, Burundi, RDC, Rwanda).

Amakuru yizewe avuga ko ubu Kagame aherutse gukorana inama n’abarwanya Leta ya P Nkurunziza bagafata ingamba zikurikira:

– kugaba ibitero mu makaritsiye (quartiers) y’i Bujumbura yigumuye atuwemo n’abatutsi benshi bakabica.

– Izo ntagondwa zigatera zambaye imyenda ya gisirikari na police bya Leta ya P Nkurunziza.

– Ngo bagomba kwica abatutsi benshi bashoboka.

– Bagomba guhita batabaza amahanga berekana ko Leta y’ Uburundi yatsembatsembye abatutsi.

– Bampatsibihugu babashyigikiye bagahita basakuza muri ONU bagasaba ko bagomba gutabara abatutsi bicwa mu Burundi.

Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Mwese musabwe gutamaza izi nkozi z’ibibi mubwira bose aho muri iyi migambi mibisha ya P Kagame n’abarwanya Leta y’Uburundi.

Mwamagane abavuga ngo ibibazo by’abarundi ari ibyabo bonyine ngo ntitugomba kubyivangamo. Kuki se Kagame abyivangamo? Kuki se Buyoya na Museveni bivanze mu bibazo by’U Rwanda kugeza aho bishe Habÿarimana na Ntaryamira? Kuki se Kagame yafashije Buyoya kwica Ndadaye? Kuki se Kagame arimo ateza intambara i Burundi?

Habyarimana

Nitwigira bantibindeba tuzaguma dukandamijwe n’agatsiko k’intagondwa ziyobowe na P Kagame. Mumenye ko ako gatsiko katifuza na rimwe ko démocratie yashinga imizi muri aka karere duherereyemo. Iyo bumvise principe democratique: “Une Personne, Une Voix” bahita bamera nk’umubyeyi ukubise igihwereye (ubyaye uwapfuye).

Abakunda ukuri bo mu karere: abahutu, abatutsi n’abatwa bo mu Rwanda, RDC, Burundi na Tanzaniya, mwese muhaguruke twamagane abateza amakuba akarere kose cyane cyane P Kagame.

Amerika iramagana P Kagame kuko izi neza ko ari we kibazo. Namwe rero aho muri mukore imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame n’abamufasha gutsemba abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari by’afurika. Abari i Burundi mukore imyigaragambyo imbere y’amassade y’uRwanda n’iz’ibindi bihugu bifatanyije na P Kagame. Abari mu bihugu birimo démocratie muhaguruke mwamagane umwicanyi uyogoje akarere kose.

Buri muntu atange umuganda we kuri iki kibazo kuko nta bwo kireba abarundi gusa kireba umuturage wese wo muri aka karere amako yose hamwe.

Imana ibahe ingufu zo guharanira uburenganzira bwanyu. Murakoze.

UMUSOMYI W’INTABAZA,

L’Homme Libre.

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to TWOYE KUBA BA NTIBINDEBA

  1. McRae says:

    Sugutabaza ahubwo vuza amadebe!!! Nubundi muri amadebe.

    Ndadaye na Ntaryamira bararakaye?cyangwa niko basa? Muri babi kumutima no ku face, nubundi musa nabicanyi, ndadaye we arareba nkuwasuriwe na Parain we Habyara Juvenal, Ntaryamira we wagirango numwikorezi wibitoki. Ntawe mwayobora kbsa

  2. Intabaza.com turabashyigikiye. Mukomeze mutabarize abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari kuko niba i Burundi nta mutekano, bivuga ko no mu Rwanda bibageraho kugera akarere kose gafashwe n’iyo nkongi y’umuriro.

    Kera twari dufite amahoro arambye kubera politique de bon voisinage Kayibanda na Habyarimana bari barimakaje. Inshuri nyinshi Bagaza na Buyoya bategetse Uburundi ntibasibaga kwendereza aba baperezida bategetse u Rwanda ariko buri gihe baberekaga ko ari abanyamahoro.

    Niyo mpamvu Habyarimana na Mobutu bagize igitekerezo cyo kurema CEPGL kugira ngo bagerageze kumvisha abategetsi b’Uburundi ko bagomba guturana uko byagenda kose kandi mu mahoro. Bagaza na Buyoya babaga muri
    CEPGL bajijisha kuko bumvaga ko imigambi ya Mobutu na Habyarimana ibangamiye imigambi yabo.

    Kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano: Bagaza na Buyoya ni Intagondwa, Abahezanguni bahemukiye abatutsi bene wabo bakunda amahoro. Nta tandukaniro riri hagati ya Kagame, Bagaza,Buyoya twongeyeho umucurabwenge wa bo M7. Kabila na we ni kadogo wabo baha formation.

    Abatutsi n’αbahutu bo mu Rwanda bakoreye kandi bagikorera Kagame bari mu rwobo yabacukuriye batazikuramo igihe cyose bakimwiruka inyuma. N’abahutu n’abatutsi b’i Burundi bakoranye bagashyigikira Bagaza nyuma bagakomezanya na Buyoya, nabo bari mu cyobo batazikuramo igihe cyose batarashyira ubwenge ku gihe ngo bave ibuzimu bajye ibuntu bareke kugendera mu kigare cya Buyoya. Abarundi bareba kure bitaruye abo bahezanguni bari babangamiye démocratie bumva ko nta mpamvu yo gukurikira umuntu buhumyi ngo ni uko ari umututsi kimwe na we. Abo ubu bari kumwe na Nkurunziza baharanira ubumwe bw’αbarundi bose. Ariko hari n’αbahutu bita “hutu de service” wagira ngo baherekezaga abandi bagiye kwiga. Abo basebya abahutu bene wabo bacyiruka inyuma ya Buyoya ngo Nkurunziza bamuhirike. Abo simbavuze nzabavumba, namwe murabazi kundusha. Yewe bapfuye bahagaze. Kuki bataboneye isomo ku byo Kagame yakoreye abahutu de service: Bizimungu, Kanyarengwe, Sendashonga, Rizinde,… Kuki abatutsi b’i Burundi biruka inyuma ya Buyoya batabona kure ngo bamenye ko Kagame ababeshya abashuka abakoresha. Ntibabonye se ibyo yahembye Rwigara, Karegeya, Kabera,… Ntibabona ukuntu n’αbamuhunze abasanga mu buhungiro akabirenza. Bamenye ko P Kagame atagira ubumuntu, ntagira idin.

    Abahutu, abatutsi bo mu Rwanda n’i Burundi mufite impamvu zimwe zigomba gutuma mwipakurura Kagame akazajya mu nyenga wenyine kuko nta bwo abakunda na gato. Areba inyungu ze bwite kandi yifuza kuzarumbukana n’imbaga nyinshi agapfa yisasiye. Ngo “Agapfa kaburiwe ni impongo”.

    Urwanda n’Uburundi ntibyaremewe ubwoko bumwe. Mwese mugomba kubibanamo mu mahoro. Mukirinda ibibatandukanya mugashyira imbere icyo muhuriyeho mwese aricyo murage mwahawe n’abasokuruza banyu nabo bahawe n’Imana Rurema. Uwo murage ni Urwanda rw’αbanyarwanda bose, ni Uburundi bw’αbarundi bose. Kugira ngo mubigereho mugomba kwimakaza démocratie.

    Igihe ni iki. Mwihakane umwicanyi ruharwa. Mumuhe urwamenyo, arimbuke wenyine.

  3. TweseHamweTuzatsinda says:

    @UMUSOMYI W’INTABAZA,

    Urakoze kubw’iyi nyandiko yawe.
    Ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

    A regarder SVP: https://www.youtube.com/watch?v=wq9lrdzK54I

    Tôt ou tard.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *