(Kinyarwanda) RWANDA: BABILONI YA KABIRI NA YO IGIYE GUHILIMA NABI CYANE

1
  • Views 4930
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Abasoma bibliya bazi inkuru y’umugabo Nebukadinezari wari umwami ukomeye wa Mezopotamiya akagira umurwa we mukuru witwaga Babiloni. Uyu mugabo rero yamaze guhaga divayi yanyweraga mu bikombe byasahuwe mu nzu y’Imana i Yerusalemu ntiyamenya kuyiha icyubahiro kubera ibyiza yamugejejeho, ahubwo ariyemeza ati “ngiyi Babiloni yanjye nziza niyubakiye”, kandi koko uyu murwa ngo wari mwiza cyane uzwiho kuba wari ufite ubusitani bwubatswe mu kirere(jardins suspendus de Babyilone) nka kimwe mu bintu bilindwi bitangaje (wonders) byabayeho muli biliya bihe by’amateka yambere y’ivuka rya Yesu.

Icyakulikiyeho benshi turakizi, yabonye ikiganza cy’Imana cyandika kurukuta ko yagawe ndetse ntibyatinda ahindurwa inyamaswa ahita akurwa mu bantu ajya kuba mu ishyamba nk’ibindi bikoko imyaka irindwi yose. Yagize amahirwe abahigi ntibamuhitana.

Iwacu mu Rwanda naho rero umuntu watinyuka gusenya ibikorwa bya Nebukadinezari ngo yamwica atarabyegera, ndetse by’akarusho akagaya abatica nkawe kandi ahora abibashishikaliza. Iyo bamubajije bati ubangamiye uburenganzira bwa muntu na demokrasi mu gihugu, ahita asubiza ngo muceceke nahagaritse jenoside murebera, maze abazi kurira ay’ingona bakihutira gusaba imbabazi n’ibipfunyika by’amamiliyoni y’amadolari rubanda itazamenya irengero ryayo.

Ingaruka kuli iyi myitwarire ni ibihumbi amagana by’abahutu baheze mu magereza no mu buhungiro, ariko n’abitwa ngo ntacyo bakulikiranyweho nta mudendezo bafite ndetse inzara igiye kuzabamara kubera gucuzwa utwakabatunze batanga mu misanzu amazina yayo aruta ubwinshi bw’abatuye umurenge wose. Kandi n’abatutsi bashaka kwiha kunenga ibitagenda neza byitwa ko bashaka guhungabanya umutekano kuburyo urebye nabi iyo agize amahirwe bamujyana mabuso, ubundi bamuha icyumba byihutirwa iyo muri hotel Rweru cyangwa muli Nyabarongo akajya kubyibushya ingona Kagame yororeramo.

Reka nyaruke gato mvuge ko abahutu bagiriwe ubuntu ngo kuko n’abavuyeza Tingi-Tingi bemerewe kuba mu banyarwanda (nkaho ari ibikoko). Kuri bamwe ariko ubwo buntu bugira nyirasenge kuko iyo ufunze ntiwarekurwa utabanje kuvugisha ukuri kuruhare wagize muri jenoside n’abo mwafatanije.

Aha rero niho ruzingiye ingata kuko abahutu aribo basabwa, nako bategekwa uko kuri, nyamara nta mututsi wakubwira icyo bateganyirizaga gukoresha ibyobo birebire bari baracukuje mu bikari byabo ngo ni imisarani itarigeze itindwa ngo ikoreshwe, yewe n’abari abayobozi ba FPR mu ishyamba nta wakubwira uko bacuze umugambi wo kwica Ikinani byose usanga bahirikira kuri Kagame warushye bakabikorera ko bazi ubuswa bwe bwo kwiyemeza ibintu kabone n’iyo byaba bimushinja ko akurikiranwa n’inkiko. None se Paul Kagame yakoraga wenyine ko mbona n’abari ba muri hafi bigurutsa byose bakabimugerekaho wenyine? Kurwanya Kagame wenyine ni ikinyoma gikomeye. Ese ubu apfuye ikibazo cyaba gikemutse?  Kagame se niwe wagiye gukindagura abahutu n’abanyekongo miliyoni 6 muri Congo wenyine?

Aha rwose sukureba nabi bene wacu ariko nimba mugirango ndabeshya muzambwire Kayumba n’abo bafatanije gushinga RNC igihe bavugiye uko bashyuhije imitwe y’abahutu kugeza ubwo babonye ko ubwicanyi bushoboka bagahita bahanura indega ya Habyarimana na Ntaryamira. Kandi rwose iyo FPR itagenda yica abahutu bakomeye(Rwambuka, Gapyisi, Gatabazi, Bucyana…) kugeza ku Habyarimana wahoraga ababuza abanyarwanda kutagwa mu mutego w’umwanzi icyaje kwitwa jenoside nticyari bushoboke. Kagame nibyo abazwa byinshi ariko mureke tuvugishe ukuri ntabwo yateguye ubu bwicanyi bwose wenyine.

Yego iyo ugeze kuri paul Kagame ari Nebukadinezari hore roni ibindi, gusa ageraho agacikwa (cg akiyemeza), ngo bari mu ntambarana we yashoboraga kwicwa iyo Habyarimana aza kumutanga,ubundi akongeraho ngo iyo ndege bamushinja ko yahanuye yarimo iki akwiye kuryozwa, akina ku mubyimba w’imiryango y’abari bayirimo bose hatarokotse n’umwe, akiyibagiza ko kubera gukunda Urwanda rulimo amahoro yemeye imishyikirano ndetse akicwa avuye mu nama ya nyirarureshwa yo kwiga uko amasezerano y’amahoro yasinye we ubwe yashyirwa mu bikorwa kuko FPR yari yakomeje kuyashyiramo amananiza kubera kudashaka gusangira ubutegetsi.

Kandi iyo witegereje neza usanga Kagame n’agatsiko ke atari ugusangira ubutegetsi gusa batashakaga, ahubwo bari bafite umugambi muremure w’Urwanda rutuwe n’abantu bashya batigeze barumenya. Muti bite rero?

Paul Kagame n’agatsiko ke babanje gupanga gahunda yo kwica abatutsi batashira hagasigara mbarwa batazababangamira na rimwe. Ibyo byarangira agaturu kakuruhande n’iz’amarere ze (Byumba yo bari barayirangije) mu gikorwa cyo guhora maze icyitwa umuhutu nacyo bakarimbura, abadakubiswe ifuni bakiroha mu migezi, inzuzi n’ibiyaga dore ko aho byabonekaga niho inkotanyi zagendaga zibahindira. Icyo Paul Kagame yibagiwe nuko Imana atari umuntu ngo yibeshye, uwo mugambi mubisha ntiyemeye ko awugeraho n’ubwo agihanyanyaza awushakisha muri gahunda zinyuranye.

Umuntu wakoreye FPR ejobundi yarambwiye ati burya ntakintu na kimwe cyabayeho kubutegetsi bw’abahutu Paul Kagame n’agatsiko ke bifuza ko cyakongera kwegura umutwe, kuva i Kigali ukagera muri ya nguni mu gashyamba ko kumupaka w’ikindi gihugu, kuburyo igera n’aho yijandika mu gusenya amakipi y’imikino nka kuliya bilikugenda muli Rayon Sport, ntakindi izira iba yarashwanyutse kera ibeshejweho n’abafana bayo.Urwoni urugero rwa hafi.

Birazwi ko hapfuye abantu benshi kuva 10/1990 kugeza 08/1998(n’ubu kandi baracyapfa), nkaba nibaza aho miriyoni cumi n’ebyili (12 000 0000) bivugwako zituye Urwanda rwa Kagame zaturutse bikanyobera!! N’ubwo imibare nyayo y’abapfuye muri biriya bihe idatangazwa, ibarura ryakozwe muri 1991 ryerekanye ko Urwanda rwari rutuwe na miliyoni indwin’ibihumbi mirongo cyenda n’icyenda na maganina na mirongo inena bane. Havugwa kandi ko jenoside yahitanye abantu miliyoni imwe(1 000 000, ntawuziko ari umubare ufunze uko uri uko). Muri Kongo bivugwa kohiciwe ibihumbi bigera kuli magana atatu(300.00, bishobora kuba birenga), kandi impunzi zikili hanze na zo zikabalirwa mu bihumbi maganatatu (300 00). Impunzi z’abatutsi bari hanze zo zabalirwaga mu bihumbima ganatanu (500 000). Reka dukore imibare turebe: 7 099 844-(1 000 000+300 000+300 000)+500 000=5 999 844.

Mu magambo ufashe abali mu gihugumuli 1991, ugakuramo abapfuye n’abakili hanze maze ukongeraho abagombaga gutahu kakandi ntibaje bose, ikigereranyo kirerekana ko Urwanda rwagombye kuba rutuwe na miliyoni esheshatu wenda zirengaho kubera abavutsen yumaya 1991 no muli iyimyaka 23 FPR ifasheub utegetsi. Ngaho namwe nimumbwire nimba atari ITEKINIKA rya Kagame, izi miliyoni 12 zituruka he?!!! Ndemeza ntashidikanya kokubera ubuto bw’Urwanda, rutuwe na miliyoni 12 abantu baba bagenda babyigana mu nzira, kuburyo Kagame atari butekereze cg ngo abone impamvu yo kuzana mu gihugu abantu ibihumbi mirongo irindwi (30,000 bivuye Libiya na 40.000 bivuye Israheli) adafite aho abashyira, n’ubwo bizwi ko ari kubara inoti byazamuhesha atitaye ku kababaro ka rubanda rugiye kumarw an’abakozi be NZARAMBA na BUKENE.

Icyonzi kandi nemeza ntashidikanyaho, ni uko bariya bantu Paul Kagame agiye kuvana mur Libiya na Israel ari abacanshuro ashaka kwiyegereza, bazica abanyarwanda nta ndakuzi ibakomanga ku mutima cyangwa amarangamutima bagenderaho. Ari aho bigeze rero, Nebukadinezari na Babiloni yiyubakiye bigiye guhirima ahindurwe igikoko cyo mu ishyamba ariko ntituzamukundira kulimaramo imyaka ilindwi yose amahoro. Na yandake yarataga azajyamo intozi ziyimwirukanemo cyangwa asngemo impiri(inzoka imuvunire umuheto).

Ngaho nakomeze aribwaribwe namubwira iki!!

Umusomyi w’INTABAZA

NDIHO Philip.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *