IZINA RY’UMWAKA MUSHYA WA 2018 UMWAKA WO KURYOHERWA N’UKURI GUTERA UMUSONGA (EMBRACING UNPLEASANT REALITY)

ok
  • Views 3836
  • Rating 12345

Ubwo yarahizaga abaminisitiri bashya, Kagame yavuze ko atari kuvuga byinshi kuko igihe cyo kuvuga za discours ndede cyegereje. Birumvikana ko azanita umwak amushya wa 2018 izina. Gusa turabizi ko nta cyiza cyaturuka mu mutima we. Nkaba mbona izina rizaba rijyanye n’igihe ryaba “EMBRACING UNPLEASANT REALITIES” (kwakira ukuri gutera umusonga.) Yabyanga yabyemera niyo ntera politiki y’u Rwanda igezeho. Ni ukuvuga ngo igih ecyo gucuruza Genocide cyacyuye igihe, bikaba ari ukuri guteye umusonga (unpleasant reality) kuri FPR.

Habayeho Interahamwe z’Abahutu none hariho Interahamwe z’Abatutsi. Umuti ukaba ubwiyunge hagati y’izo nterahamwe kumpande zombi. Byumvikana ko byanze bikunze Kagame agomba kuva ku izima akaganira n’abatavuga rumwe nawe kuko nawe ari Interahamwe nk’izindi zose. Uku ni ukuri guteye umusonga (unpleasant reality) kuri Kagame. Kuba Kagame yaribwiraga ko afatwa nk’intwali yabohoje abanyarwanda none akaba yemezwa n’ibiriho kandi bigaragarira buri wese ko yateje imiborogo mu banyarwanda, ni ukuri gutera umusonga kuri Kagame. Ni ukuvuga ngo u Rwanda rugomba kubohozwa by’ukuri.

Inzira ishyirwa imbere mukobohoza Urwanda by’ukuri n’iy’ibiganiro nkuko Kikwete yigeze kubivuga bikabyara inzigo hagati y’ Urwanda na Tanzaniya kuko imishyikirano ari ukuri gutera umusonga kuri Kagame. Niba atemeye ukuri gutera umusonga binyuze mu mishyikirano, inzira isigaye ni iyo kumena amaraso kumpande zombi. Bikaba ari ukuri gutera umusonga kubashaka kwibohoza kalinga nshyan tacyo bigomwe. Kuri Kagame kumena amaraso y’abanyarwanda bigaragara ko bitamuhangayikishije (pleasant reality) kuko kugirango amaraso ye n’ay’umuryango we ameneke ari uko abasirikari bose b’Urwanda uhereye kuri Rugara ukageza kuri General Nyamvumba baba bamaze gushira, barwanira guhesha agaciro Kagame.

Agaciro gashyirisha Diane Rwigara muri gereza ni akahe? Siniriwe mvuga Ingabire n’abandi nkawe kuko ari Abahutu bagomba kuryoherwa no kwitwa Abajenosideri ndetse n’abazabakomokaho bose.  Aha niho hazamo abahutu bari mu gihugu nka Depite Bampoyiki bagendera kureu kuri (Escapism) bakaryoherwa no guhonyora ukuri kugirango ibifu byabo bibone icyo bisya, abandi bahutu bikaba bya bindi ngo“ mpemuke ndamuke.” Hari umuntu wigeze kwandika ngo “nanze kubaho ntariho.”

Ukombona ibintu, mbona tumaze imyaka irenga 20 mucyo nakwita ESCAPISM (kugendera kure ukur igutera umusonga). Ibi bikaba ari ibintu bigomba kurangirana na 2017, tukaba tugomba gutangira 2018 turyoherwa n’ukuri gutera umusonga mu kwibohoza. Aha ndabwira opposition cyane cyane Abahutu.

Mumaze imyaka irenga20 muri escapism. Abari mu buhungiro abenshi mwahisemo gushyigikira ibitekerezo biborohereza imvune yo kwibohoza, bituma ukuri kutariko (false reality) gushing imizi. Umuntu akaba azi neza ko azirako ari umuhutu, akabihesha imbaraga mukwitaza undi muhutu Kagame yikoreje urusyo rwa Genocide kuko Genocide ariyo ndangururamajwi ya FPR iganza ijwi ry’umuhutu uwo ariwe wese ushatse kuvuga. Niyo mpamvu Ingabire n’abandi bahutu benshi bafunzwe.

Dossier yabo itandukanye n’iya Diane Rwigara. Ni uburyo bwo kuzibiranya indangururamajwi z’abahutu. Niyo mpamvu FDLR kuko igizwe n’Abahutu bafit ingabo, Kagame yayikoreje urusyo rwa Genocide kugirango azibiranye indangururamajwi yabo. Niyo mpamvu abantu nka Thomas Nahimana n’abandi nkawe bashing amashyaka, ashobora kuborohereza gukora batabangamiye Kagame, bakagendera kure FDLR.

Ibyo umwe mubagore bari muri guverinomaya Thomas aherutse kuvugira kuri Radio Inyenyeri ya Noble Malala kuri FDLR byumvikanisha umurongo ngenderwaho w’ Ishema Party ya Thomas Nahimana. Sindi kwamamaza FDLR, icyo nshaka kuvugani uko FDLR izira ko igizwe n’abahutu bafite umurongo wasenya burundu system ya FPR. Amashyaka rero adashaka kubabaza Kagame birumvikana ko atakwikoza FDLR.

Ibi bikab abifitanye isano n’igituma bamwe mu bahutu bo muri opposition bumva ijwi ryabo rizumvikanira mu ry’abatutsi barwanya Kagame ariko batarwanya system ya FPR. Ngo na FPR yakoresheje Kanyarengwe, Lizinde, Sendashonga n’abandi. Nonese niba ariko byagenze, abahutu barwaniye ishyaka FPR baribohoje koko? Yenda aha Twagiramungu Faustin yatwunganira kuko nawe ari mubarwaniye ishyaka FPR mu guhirika MRND.

Abatutsi ntitwakwirirwa tubabaza byinshi kuko dossier ya Kizito yo kuzira indirimbo y’ubwiyunge irasobanutse neza. Dossier yo kwa Rwigara yashyizeho akadomo kucyo kwibohoza kw’abatutsi bisobanura. Kayumba Nyamwasa nawe n’ubwo afite amaraso menshi y’abahutu ku ntoki ngirango yemeza ko Urwanda ruboshywe kurusha mbere y’intambara barwanye n’Inzirabwoba.

Mboneyeho no gusaba Kayumba Nyamwasa kudusobanurira uburyo akorana na FDLR kuko ari iturufu RNC ikoresha mu gushaka abayoboke (recruitment) b’abahutu. Kayumba Nyamwasa azadusobanurire icyo kintu kuri Radio Itahuka kuko tuyikurira bihagije. Ndakeka bitagomby ekuba ibanga. Emera ukuri gutera umusonga mumaso y’abatutsi uyoboye ko ukorana n’abahutu bafite umugambi wo kurandura FPR burundu. Ntabwo uyu mukino wo gukoresha ubwoko mugusenya ubundi wakongera kuvamo igitego, hatabayemo transparence. Turi muri 2017. Bitabaye ibyo nagufata nk’umusifuzi wa Escapism.

Icyo nabwira abantu n iuko guhora murekereje ko haza inkuru yoguhirika FPR mutabigizemo uruhari, bigaragara ko mwitungiwe n’igihuha muri escapism. Nicyo cyabahumye amaso. Mutunzwe n’inkuru mbi kuri FPR kandi wasanga inyinshi zihimbwa na FPR kugirango ikomeze ibasinzirize muri escapism.

Inkuru ya Diane Rwigara yari imaze kuzuza amatelefone idusigiye iki? Iy’umwuka mubi hagati ya Kagame na Museveni iri kutumena amatwi izadusigira iki? Inkuru imwe isaza indi yamaze gucurwa. Nubwo haba harimo ukuri kandi, inyungu tubifitemo ni 0%. Kubwanjye uyu mwaka wagombye kurangirana n’iyi escapism ishingiye ku kugushwa neza n’ibihuha bidusinziriza.

Nkaba mbona twagombye kwemera ukuri gutera umusonga. Ntakundi ni ukwibohoza tumennye amaraso. Ufite imbunda aho kuyifatanwa mpiri nayipfane arasa n’umukurikiye asonge mbele, ufite icyo afite gukora cyangwa kuvuga ni abikore byitwe ko apfobeje genocide, nashaka abizire kuko mbona aho gupfira muri escapism twapfira mukuryoherwa n’ukuri gutera umusonga kuko kwibohoza byagomby ekumvikanamo uburyohe n’ubwo harimo urupfu. Amaraso yacu niyo mbuto izera ubuzima burambye bwa Rubanda.

N’ubwo nakoresheje ubwoko cyane, uretseko Urwanda ntabwoko ruba ikindi kintu, nshyigikiye ubwiyunge, ariko ibintu bigomba gusobanuka. Ntabwo Abatutsi barwanya Kagame ntibarwanye FPR bafite umurongo wo kunga abanyarwanda kuko nicyo cyananiye FPR. Nta n’ubwo abahutu badashaka kubabaza FPR na Kagam ebafite icyerekezo. Naho bakwishyira hamwe bakaba P20.

Nta n’ubwo ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda cyangwa amashayaka ya opposition nyarwanda barashobora kwerekana binyuze mubikorwa ko bafite icyerekezo cy’ubwiyunge. Opposition yananiwe urugamba rwa politiki, inanirwa n’urugamba rw’amasasu. Ibi nibyo byaranze opposition cyane cyane abahutu imyaka 23 ishize.

Akaba ariyo mpamvu nshishikariza abantu kugiti cyabo cyangwa amashyaka ya opposition nkuva ku izima muri uyu umwaka dutangiye wa 2018, tukaryoherwa n’ukuri gutera igihombo kuri bimwe ku nyungu zo kwibohoza by’ukuri.Buri wese azi icyo yanze kwigomwa. Igiheni iki kumugan iwa Radio Itahuka.

Umusomyi w’Intabaza

Peacemaker.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *