RWANDA: UMUNSI IKIBYIMBYE CYAMENETSE MUZABA MUREBA

ok
  • Views 2052
  • Rating 12345

Mu Rwanda ruyobowe ku gitugu cya Kagame, isomo ry’amateka ryakuwe ku rutonde rw’amasomo ahabwa abana kandi nta cyizere cy’uko rizagarurwa mu mashuli vuba. Gusa FPR igifata ubutegetsi yazanye gahunda yo kwigisha amateka mashya mu buryo ishaka ko abanyarwanda bayumva. Ibi ariko ntacyo byatanze kuko n’ubwo babikoze bagamije icyo bita koza ubwonko bw’abantu cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu bari bavuye ahazwi ku izina rya TINGITINGI, bivuze impunzi zatahuwe ku ngufu 1996-1997, abakuze muri bo bari barize amateka nyayo ku buryo guhindura imyumvire yabo bidashoboka.

Ni iki rero fpr ubu yagize ingengabitekerezo,umuntu wese wemera revolisiyo ya 1959-1961 aregwa ndetse n’abamukomokaho bose,nyamara ikaba iri kujijisha kuko ni yo ifite ingengabitekerezo yo kurimbura ikitwa umuhutu mu buryo bushoboka ubwo ari bwo bwose, ikimakaza umututsi nk’umuturage wemewe mu gihugu wenyine.

FPR kandi yanze kwigira ku mateka ihitamo kuyagoreka, ibizi kandi ibishaka yirengagiza akamaro afite ko kuturinda kugwa mu mutego w’ibibi abantu bagiye banyuramo ahubwo bagashishikalira gushakisha uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo igihe byabonetse.

Icyo nize kandi nibuka (kuko ku bw’Imana FPR ntiyambonye ngo inyuze muri iyo gahunda yayo), ni uko ku ngoma-ntutsi-nyiginya yabayeho mu Rwanda imyaka igera muli za magana ane (400), hagombaga kubaho umwami w’umututsi muri ubwo bwoko bw’abanyiginya kandi akaba yaravukanye imbuto. Ibi byaje kuboneke ko ari ari ikinyoma cyambaye ubusa mu ntambara yo ku Rucunshu yahiritse umwami w’umuragwa w’ingoma Mibambwe IV Rutalindwa wishwe agasimbuzwa murumuna we Musinga waje guhabwa izina ry’ubwami rya Yuhi V. Muri iri hirikwa rya Rutalindwa wabonye atagishoboye kurwana akitwikira mu nzu n’abe bose,umwe mubari ku rugamba yabonye inzu ihiye yegera Kabare wari uyoboye imirwano aramubwira ati “Kalinga irahiye”.

Kabare yamusubije adategwa kandi atajijinganya ati “hima umwami ingoma irabazwa”.Ibyari ubwiru bwo kuvukana imbuto biba bitaye agaciro. Ibi kandi fpr yongeye kubigarura ubwo yamaze gufata ubutegetsi igahindura ibendera n’indilimbo by’igihugu ngo nuko byari ibyo ku butegetsi bw’abahutu!!

Intambara yo ku Rucunshu rero ni kimwe mubyatumye abarwanashyaka b’imena bashyira mu gaciro kuko byari byagaragaye ko nta butegetsi buvukanwa,ko abatutsi babeshyaga kugirango babugumane ntawe ubavugiramo.

Jye ndavuga nti:”umwami w’umututsi si ikibazo, prezida w’umututsi si ikibazo,ikibazo ni imitegekere y’abo bantu”. Birazwi ko ingoma ntutsi nyiginya yabaye iy’agacinyizo ku bwoko bw’abahutu,maze hajemo umukoloni bihumira ku mirari. Umuhutu yarakubititse,abashoboye barahunga kuko yagombaga mbere na mbere kubeshaho umututsi utagira icyo akora ,kandi ntagire icyo atunga kuko byose byari iby’umwami bikamugeraho binyuze ku bisonga bye na byo byitwara nka shebuja.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha ni ko abahutu barushagaho kubabara no kurakara. Ibyabaye muli 1959-61 nta kindi cyabiteye uretse wa mujinya waturitse ukavamo amahano ntiliwe nsubiramo,nubwo fpr ishaka kutwemeza ko ari bwo jenoside yatangiye ari ukujijisha gusa no gushaka gutesha ibikorwa bya rubanda agaciro,kandi ngo byumvikane ko ari abatutsi bavukiye gutegeka.

Ibisa n’ibi bya 1959 ni biliya bya 1994. Fpr yashoje intambara kuya 01/10/1990 ariko itizeye neza gufata ubutegetsi abahutu batayibifashijemo.Kuva urugamba rutangiye yakomeje gushakisha uko mu gihugu haba akajagari ngo ikuririreho,biranga bigitangira,ariko ikomeza kujya ishyiramo akantu ko gusomborotsa abahutu: Yishe abanyabyumba abarokotse ibirukana mubyabo bangaara ku gasozi imyaka ine yose, benshi turibuka bari mu nkambi hariya Nyacyonga mu marembo ya Kigali na za Bidudu muri Murambi. Yongeyeho kwica abahutu b’abayobozi harimo n’ababanje kuyishyigikira, arapfa Gapyisi, arapfa Rwambuka, arapfa Gatabazi, arapfa Bucyana, n’abandi benshi ntibuka, kandi byose bikagerekwa kuri leta iyobowe na Kinani mu buryo bwo kujijisha. Icyo fpr yirengagije, ni uko benshi babonaga ko Habyarimana atari we uri kwica abantu, ahubwo yahoraga akomakoma ngo batagwa mu mutego w’umwanzi.

Byarashyitse bamukura mu nzira iryatinze rirasohora,wa mujinya batewe n’abishwe bose bawutura ku batutsi bafatwaga nk’ibyitso by’inkotanyi, nuko impamvu iba irabonetse kagame yerekeza iyo mu Rugwiro.

Ntibibaye kabili hagati y’abahutut n’abatutsi !! Kandi Kagame abizi byose neza,ariko ntibyamujije kwirara mu bahutu akarimbagura kuva mu Rwanda ukagera iyo za Kongo mbiligi, none nta n’isoni yatangiye no kwirara mu batutsi baba abackacumu cg abo bali kumwe ku rugamba.

Umwana w’umukobwa byaramurenze ati ibyo guceceka tuzageza he na byo ahindurwa umwanzi w’igihugu (igihugu=Kagame). Abagerageje mbere ye bose uko byabagendekeye ntawe utabizi.

Reka nibalize kagame iki kibazo: Ko bahagurutse umwe umwe ukababonera icyumba cyo kubabikamo no kubica nabi,umunsi bahagurukiye rimwe wateguye neza aho uzabacumbikira?

Njya nibaza nti uwagarura abami b’abatutsi uhereye kuli Musinga wa vuba dore imyaka ijana ntirashira,bagasanga abahutu barategetse u Rwanda imyaka mirongo itatu aho bapfa kubyemera? Babonye se muli guverinoma iyobowe n’umwidishyi kagame harimo abahutu benshi ntibakemera ko koko na nyina w’undi abyara umuhungu?

Ntibitinze rero ubutegetsi bwa kagame bugiye kwibagirana nk’ubw’abamubanjirije,ariko reka mugire inama n’ubwo mbona asa n’uwariye intumva,gusa ntakuke umutima kuko muri ibi bihe biboneka ko afite ubwoba bwenda kumwica. Azabaririze amenye amaherezo ya Tsar NICHOLAS II wayoboye Uburusiya agahilikwa kuli 15/03/1917, yongereho aya MUSOLINI wayoboraga Ubutaliyani akavaho kuli 31/10/1943, maze arebe ko yazabarusha amaherezo meza. Komeza uribwaribwe sinkubujije,simbikwifurije ariko iyo nitegereje mbona ari rwo rugutegereje umunsi ikibyimbye cyamenetse, kuko ni ko ubishaka (uwicisha ifuni…).

Umwaka mwiza ku banyarwanda aho muri hose, kandi mukomeze kwihangana, intsinzi iri hafi dutahe mu rwatubyaye twemye.

Umukunzi w’Intabaza

NDIHO Philip

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to RWANDA: UMUNSI IKIBYIMBYE CYAMENETSE MUZABA MUREBA

  1. Jojo says:

    Amen! Imana ifashe Abanyarwanda

  2. Imboni says:

    Urakoze Philippe ku bitekerezo uduhaye no kutwibutsa amateka yacu.
    Ikibazo gikomeye gusa ni uko Kagame adashobora kumva inama. Gusa twibuke ko amatwi y’ihene yumva ari uko ahiiye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *