(Kinyarwanda) SINZIGERA NEMERA KO INKOTANYI ARI NTAGATIFU –SINZIGERA NEMERA KO IZINA RY’ABICANYI RIMWE RISA ARI INTERAHAMWE.

1
  • Views 3035
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Maze gusoma inyandiko kuri the Rwandan http://www.therwandan.com/ki/2017/12/23/kugereranya-paul-kagame-ninterahamwe/ nifuje kongera kwibutsa abantu b’inkotanyi ko rwose bareka gukomeza kuyobya amateka bashaka guha INKOTANYI ubutagatifu zitigeze.

Mu mezi abiri ashize, hano hanyuze inyandiko nanone itewe n’abantu bamwe ba FPR bakomeza gushyira confusion mu banyarwanda ku kitwa INTERAHAMWE vs INKOTANYI, ugasanga hari ikihishe inyuma y’iri vangavanga.. http://intabaza.com/?p=3148

Nyakwigendera Ruzibiza Abdul umwe mu nkotanyi zarwanye iriya ntambara, niwe wanditse ati “Ububisha interahamwe zakoreshaga zabukopeye ku nkotanyi”..UKU NI UKURI KUBISI.

Mfite rero icyo nibutsa uyu muntu w’inkotanyi wanditse kuri the Rwandan: Kuvuga ko Kagame ari interahamwe, kuko ngo atekereza nkazo, ngo yitwara BUNYAMASWA nkazo n’ibindi byinshi yarondoye, ndagira ngo mbwire abasoma ibintu nk’ibi ko bakwitondera aya manyanga. Ndibutsa uyu mwanditsi ko inkotanyi ari abicanyi bitwa INKOTANYI kandi ko zakoze amahano kuva kera si n’ubu gusa: Ndongera mbisubiremo muri aya magambo akurikira:

Ese ye? Kuva kuya 01 Ukwakira 1990 interahamwe nizo zayogoje Byumba na Ruhengeri zimarira ku icumu inzirakarengane z’abaturage batari bafite n’inkoni mu ntoki? Nizo zategaga amabombe mu mazu ya leta, mu mataxi y’abagenzi no mu masoko? Nizo zatumiraga mu manama abaturage mu turere inkotanyi zimaze kwigarurira maze nyuma zikabamishamo amasasu n’amabombe zitarobanuye? None se nizo zitubahirije amasezerano y’Arusha zigahitamo guca umutwe ubutegetsi bw’igihugu zimanura indege ya Habyara? Niko ye! Nizo zabujije amahanga gutabara igihugu mu bihe abantu bicwaga mu gihugu hose?

Ubwo ahari ni nazo zazanye umuco wo gutegeka abaturage kurara badafunze amazu zimaze ngo kubohora igihugu kugirango zirye insinzi… Nizo se zarimbuye inkambi ya Kibeho amahanga arebera? None se nizo zategekesheje u Rwanda abanyamahanga barimo Nziza, Karegeya, Kayumba, Lwakabamba, abanyamurenge n’abandi ntashobora kurondora? Ubwo ahari inkotanyi zizemeza ko Interahamwe ari nazo zafashije Museveni kurimbura abagande bo muri Lowero Triangle, n’abaturage bo mu majyaruguru ya Uganda, zikaba zinamaze kuyogoza akarere k’Ibiyaga Bigali.

Ubutaha tuzumva batubwira ko Inkotanyi Kanambe Kabira, Nkunda, Ntaganda, Mutebutsi, Ruberwa n’izindi nyinshi ko burya ari Interahamwe. Tuzongera twumve ko Interahamwe arizo ba mpatsibihugu bakoresha mu kwica abanyafrika no kwiba imitungo yabo n’ibindi byinshi ntarondoye.

Nkotanyi bana b’u Rwanda reka nongere mbibutse ko niba tugomba kuvugisha ukuri nkuko bamwe birirwa babivuga, nitubigaragaze nta macenga. Interahamwe, niba hari izikiriho kandi zumva ko ziroshye mu bwicanyi zibyemerane ubutwari. Nkotanyi namwe muzirikane ko kugeza ubu nta numwe muri mwe uritaba ubucamanza, mureke buri gihe kunva ko umubisha, umurozi umaze abanyarwanda nta handi abikura ari ku nterahamwe….oya …ni INKOTANYI kabombo niryo zina rye..

Ibi byo kwitirira abantu amazina atari ayabo harimo ibyo abantu ba FPR barimo guhisha; umunsi byatuzaniye undi musaraba ntihazagire abavuga ko bataburiwe.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) SINZIGERA NEMERA KO INKOTANYI ARI NTAGATIFU –SINZIGERA NEMERA KO IZINA RY’ABICANYI RIMWE RISA ARI INTERAHAMWE.

  1. Mugabo dit :

    Imvugo yo gufata abicanyi b’inkotanyi bose ukabita interahamwe ngo ni uko bica cyangwa se ngo ni uko ari abatindi b’abagome ni imvugo igamije gusisibiranya amateka, yaduwe na Fpr ibifashijwemo na Amerika na UK igamije kumvikanisha ko Interehamwe ari bo babi naho inkotanyi ari abamalayika.

    Ikindi gituma iyo mvugo y’ikinyoma ikomeza kwamamara ni ukubera ko nyine Fpr ikiri ku butegetsi, ikaba yaragumishijeho izina inkotanyi ku barwanashyaka bayo ndetse no ku ishyaka ubwaryo, bityo rero rigakomezwa kugaragazwa nk’izina risanzwe ryiza ari nako izina interahamwe ryo rikomeza gukabirizwa no guhimbirwa kugeza na n’ubu. Bityo umuntu wese cyane cyane abatutsi ushatse kugaragaza ko umuntu runaka w’inkotanyi, cyangwa inkotanyi muri rusange ari abagome b’indengakamere akagwa mu mutego wo gukoresha iyo propaganda y’ikinyoma amugereranya n’interahamwe kugira ngo yumvikanishe ko uwo muntu ari igikoko.

    Nyamara ariko twese uko tubizi, izina inkotanyi kuva FPR yatera mu 1990 ryamye risobanura abantu b’abicanyi bitavugwa, abashinyaguzi batababarira, abatindi barangwa n’umuranduranzuzi utarigeze ubaho. Ku buryo mu gace kaberagamo imirwano cyangwa akakegereye, abaturage bapfaga kumva ngo inkotanyi ziraje , cyangwa ngo zigeze mu gace aka n’aka bagahinda umushyitsi bagakiza amagara yabo, bakayabangira ingata zitaranahahinguka kuko babaga bariyumviye ndetse baraniboneye ubugome bwazo.
    Abantu rero bakoresha iyo mvugo bita inkotanyi interahamwe mu rwego rwo kugaragaza ko ari mbi, baba bagwa mu mutego wa propaganda y’ikinyoma ya FPR babizi cyangwa batabizi kuko bihita byerekana ko inkotanyi atari mbi nagato ko ndetse n’imbi muri zo igomba kugereranywa n’interahamwe kugira ngo bumvikanishe ububi bwayo kandi ibyo ntaho bihuriye. Kuko twese tuzi neza ko ubugome inkotanyi zakoreraga abahutu nabwo buri mu byasembuye inyinshi mu nterahamwe (dore ko inkotanyi nazo zari zarazinjiriye kuva kera)igihe zakoraga amarorerwa mu 1994.

    Byumvikane rero Inkotanyi zamye ari abicanyi, zikurira mu bwicanyi, zizarinda zipfa zikiri abicanyi. Nta kindi kigereranyo rero zigomba kugererarwanywa na cyo kugira humvikanishwe neza ko ari mbi.Never! ZIGOMBA KWITWA INKOTANYI kuko iryo niryo zina ryazo nyaryo risobanura neza icyo ziricyo: ABICANYI, ABAGOME, ABATINDI, ABAROZI, ABASHINYAGUZI etc…

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *