RWANDA: NOHELI NZIZA KUBAREBA N’ABEREBWA IKIJISHO

ok
  • Views 2384
  • Rating 12345

Iyo nitegereje nkanatega amatwi ibibera mu Rwanda, nibwirako abanyarwanda batizihiza Noheli. Ibibazo byagwiririye Urwanda, abantu bakica abandi bakihorera kugeza kuri uyu munsi wa Noheli ni kimwe mubikumira Noheli nyayo mu Rwanda. Umwuka w’Imana wari muri Kizito Mihigo ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo nziza y’ubwiyunge agafungwa, byabaye ikimenyetso cyo kwirukana Noheli mu Rwanda. Kizito yazize kurebwa ikijisho na Herode/FPR. Akaba ari kota umuriro muri gereza nk’uko Sezari  aherutse kubyigamba. Nkaba nifurije Noheri nziza Kizito hamwe n’abandi bose barebwa ikijisho mu Rwanda. Mbatuye iyi ndirimbo kuko umunsi ibiyikubiyemo byagezweho mu Rwanda, aribwo tuzongera kwizihiza Noheli. Icyo gihe urukundo ruzaba ari icyanga, amizero ndetse n’icyerekezo cy’ubuzima mu banyarwanda. Iyi ndirimbo ifite imbaraga.

Mushobora kuyumvira aha: https://www.youtube.com/watch?v=r0Kdbdvf6-8

Tunyarukiye mubyanditswe byera dusanga muri Matayo 1: 23 Emmanuel bisobanura ngo Imana iri muritwe. Ni ukuvuga ngo iyo Yezu ari muri twe, niho duhererwa ubuntu n’urukundo by”Imana. Muri Yesu niho twigira inyigisho z’Imana zo gukunda abanzi bacu, gutanga imigisha aho kuvuma, gushaka amahoro n’ubutabera, kubabarira aho kwihorera.

Ibi byose bikubiye muri iyi ndirimbo ya Kizito. Kumufunga rero bisonbanura ko umwuka wa shitani ariwo uri ku ntebe mu Rwanda. Matayo arangiza atubwirako Yesu ari kumwe natwe kugeza ku mperuka y’isi (28:20). Byanze bikunze, abantu barebwa ikijisho mu Rwanda kubera ubwoko cyangwa ibitekerezo byiza nk’ibya Kizito nibo bafite icyumba mu mitima yabo cyo kwakiriramo Yezu, mugihe umutima wa Herodi wo wuzuye ubuvunderi.

Nkaba nongeye gukomeza abarebwa ikijisho mu Rwanda ko Imana yo itabareba ikijisho, kuko abashumba nibo Imana yeretse ya nyenyeri iyihisha Herodi n’abastronomes be. Nkaba nkomeje abasanga ku nkuta babandikiyeho ngo basubire iwabo kuko nimwe mufite icyumba cyo kwakiriramo Yesu mumitima yanyu. Nkaba nkomeje abaterura amakarito kuko arimwe mufite icyumba cyo kwakiriramo Yesu mumitima yanyu. Nkaba nkomeje impunzi zo mu mashyamba ya Kongo kuko arimwe mufite icyumba cyo kwakiriramo Yezu mumitima yanyu.

Ndashishikariza kandi extremistes ku mpande zombi kubaka akumba Yesu yavukiramo mu mitima yanyu. Aho guta igihe mudefanda icyaha kubera inyungu z’ubwoko , mwigire kuri iyi ndirimbo ya Kizito. Kubwanjye, umunsi iyi ndirimbo ya Kizito yacuranzwe kuri Radio Rwanda, extremisme izaba irangiye mu Rwanda, Noheli izaba igarutse mu Rwanda.

Umusomyi w’Intabaza

Peacemaker.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *