(Kinyarwanda) AMBASSADEUR JACQUES KABALE NA COL VINCENT NYAKARUNDI BAFITE AMADOSIYE YO GUFATA CYANGWA GUHEMUKIRA IMPUNZI ARIKO AYO MADOSIYE NI BALINGA

ok
  • Views 2229
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Banyarwanda namwe banyarwandakazi mbanje kubasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2018 uzababere uw’ishya n’ihirwe aho muri hose. Umwaka urangiye kandi hari abawurangije nabi cyane cyane impuzi za Zambie, Congo Brazza, RDCongo abo bose nifatanije namwe kandi Imana niyo nkuru, nta n’ijoro ridacya. Muri make rero nifuje kugira icyo mvuga kuri uyu mwaka turangije wa 2017.

Leta ya Kigali yagiye ikoresha itera bwoba igamije kugirango impunzi zacitse Kagame n’agatsio ke zigemure i Rwanda izindi zibakorere ubugizi bwa nabi aho ziri. Mwabonye ko hari benshi batashye bemera kwozwa ubwonko bahitamo ubugambanyi, hano mu burayi cyane Belgique yagize abatari bake biyemeje kwimurira ubwenge bwabo mu gifu biyemeza kujya i Kigali gufata amabwiriza no gukubitwa icyuhagiro. Ingero ni nyinshi sinirirwana nzisubiramo. Aha rero navuga ko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka. Abo bose batwihishemo igihe kinini ariko baragaragaye. Aba bose biyemeje gukorera ingoma mpotozi y’igitugu nababwira ko igira igihe igasaza ikavaho abayikoreye mubikorwa bibi nabo igihe kiragera bakabiryozwa.

Intore na DMI bariyongereye ahantu hari impunzi hose bagamije ibikorwa byo kubivugana, kubajujubya cyangwa kubafungisha. Uwemeye kubakorera nawe usanga ntamahoro aba afite kuko aba ameze nkuziritseho igisasu kandi igihe kizagera babiryozwe.

Hari amashyaka yashinzwe na Kigali ari gusara agasizora ngo agamije gukuraho Kagame n’agatsiko ke ariko byahe byo kajya !! Ahubwo agamije kuyobya rubanda no kudutatanya ngo tudashyira hamwe. Gusa ibintu byose mujye mubiha igihe murebe uko birangira.

Nta gucika intege kuko opposition nyarwanda nyayo irahari n’ubwo abayoboke bayo bagiye bahura n’ibibazo bikomeye muri uyu mwaka turangije wa 2017 ndetse no mu myaka yawubanjirije.Aha nka FDLR aho bamwe mubayobozi bakuru bayo baburiwe irengero abandi barafunzwe n’abashinzwe media bahura n’itotezwa rikomeye. Abayoboke bayo nabo bari hirya no hino ku isi ndetse no  muri RD CONGO baratotejwe bikabije ariko ibi ntibyabaciye intege. Abo muri RD Congo bagabweho ibitero byinshi hakaba hari abahasize ubuzima n’ubwo umwanzi nawe yahatakarije ibitagira ingano. Aba bose ndabazirikana kandi njifatanije n’imiryango yabuze abayo. Na none ndahamagarira abanyarwanda bari mu gisirikari cya Kagame n’agatsiko ke dore ko igisirakiru cya Leta kitakibaho bashorwa muri ibi bikorwa by’urukozasoni ko bakwiye kureba kure kuko abao bajya guhiga muri Congo ni abavandimwe babo kandi uretse inyungu za Kagame n’agatsiko k enta kindi bakurayo abagira amahirwe ntibahagwe.

FDU nayo mwabonye uburyo abayobozi bayo bakorera mu Rwanda bafatwa bagafungwa bagacurwa bufuni na buhoro, ndabasaba namwe ngo ibi ntibikabace intege ahubwo bizabebere umusemburo wo kurushaho guharanira amahoro bidasubirwaho.  PDP-Imanzi nayo i Kigali niko byayigendekeye.  RNC nayo bamwe mubayoboke bayo baburiwe irengero abandi barashimutwa ndetse abandi nabo baratotezwa buri munsi. Ibi byose biba amahanga arebera ariko ugasanga hari benshi bayatezeho amakiriro. Benshi muri aba batekereza ko amahanga ariyo azabakemurira ibibazo usanga rimwe na rimwe bagakomanga aho batagombye gukomanga. Ibi byose nibyo bidindiza urugendo turimo. Twizere rero ko 2017 idusigiye amasomo azadufasha muri 2018.

Turebe ku icyurwa ry’impunzi ryagombaga kurangirana na 31/12/2017. Kagame yari yiteguye impunzi ko ziba zatashye bitewe n’amafranga yabaturage b’u Rwanda yajugunyanze agura ibihugu abanyarwanda bahungiyemo ndetse na zimwe mu mpunzi anabifashijwemo n’abampatsibihugu. Iki gikorwa nta musaruro cyatanze n’ubwo kitabuze gutera impagarara impunzi, bikaba birangiye Kagame afite umujinya w’umuranduranzuzi.

Ubu rero dutekereze uburyo 2018 tugomba guhangana n’ibikorwa bye, cyane cyane twirinde kwikanga balinga dushirike ubwoba, duhane informations, dushyire hamwe, twirinde gusubiranamo. Ndetse na bamwe usanga babwira abandi ngo nimwigireyo ntacyo mushoboye mureke tubereke uko politiki ikorwa abo bose kugeza ubu ntacyo bararusha abandi, nizere ko aho bigeze bose biteguye ko twashyira hamwe cga ko buri wese yatanga umuganda we uko ashoboye kandi tukubahana kuko byaragaragaye ko nta mugabo umwe.

TUGARUKE KU NGINGO YA AMBASSADEUR  JACQUES KABALE NA COLONEL NYAKARUNDI

Mu mpera z’uyu mwaka Paul Kagame yatumije Ambassadeur Jaques KABALE i Kigali. Iryo hamagazwa benshi twaryibajijeho ariko nyuma byaje kugaragara ko ahamagajwe kwisobanura ku kibazo cyo kuba ntacyo yakoze ngo aburizemo ihamagazwa rya James KABAREBE mu butabera bw’aha muri France. KABALE mu rugendo rwe yerekeza i Kigali ntiyagiye n’intoki nsa kuko yari azi ikimutegereje. Yagiye yitwaje amadosiye yerekana uburyo yarwanyije abahutu baba muri France abenshi bakaba batarigeze bafatwa ariko akabaeshye sebuja ko abirimo. Ibi byose nibyo yakinze Paul Kagame mu maso amwereka uko akazi kakozwe n’ibyo ateganya kugeraho n’ubwo idosiye ya Kabarebe atabashije kugira icyo ayikora. Ariko yerekanye akazi gasigaye gukorwa n’ibisabwa.

Mukugaruka Ambassadeur Jacquea Kabale yaje azanye amaliste arega abasilikare bakuru b’Ubufransa abashinja ko bagize uruhare muri genocide yakorewe abanyarwandamu 1994. Abakurikira amakuru y’i Rwanda muribuka ko Paul Kagame n’agatsiko ke bamaze iminsi bashora umutungo w’u Rwanda mu b’avocat b’ababanyamerika ngo babadodere itekinika bise ubushakashatsi ngo bw’uruhari rw’abafaransa muri byabaye i Rwanda. Aha na none twabibutsa ko hari abazungu b’abafaransa nabo ubwenge bwabo bwagiye mu gifu, biyemeza gushinja ibinyoma ingabo z’abafaransa zari mugikorwa cy’amahoro muri Triquoise. Mu rwego rwo gushinja abo basilikare niho bashaka abahutu bazabashinja utabyemeye nawe agakurikiranwaho icyaha cya genocide.

Jacques KABALE rero ubutumwa yahawe bwo kugura abahutu bo gushinja abafaransa abanze nabo bagashinjwa ibyaha twitegure guhangana nabwo nta mususu dore ko tumaze no kumenya abari kuri iyo liste anariyo mpamvu nabyise balinga kuko nateye imboni kuri iyo dosiye nsanga ni irimo ubusa (dossier vide) ni iremekanaya gusa. Ahubwo bagamije gukurikirana ngo bamenye neza abo bantu bari kuri yo liste  maze babone uko babahimbira ibyaha.

Ikindi kigezweho ni uko Kagame yiyemeje kongera umubare w’intore na DMI mu kuneka abantu bari kuri ayo maliste kubera ko ibyo babashinja batabifitiye ibimenyetso, mugomba kuba maso mungo zanyu, aho muteraniye nko mu makwe mu bubali n’ahandi kugira ngo izi ntore mutaziha icyuho.

Mumpera z’uyu mwaka mu Bubiligi hateraniye inama iyobowe na Vincent NYAKARUNDI yahuje bamwe mubari mu mashyaka ya Kagame n’ayiyita oppostion bya nyirarushwa, intore na DMI bakaba bari kurebera hamwe uburyo bagomba kurwanya opposition nyarwanda hakurikijwe ubwo buryo twavuze haruguru .

Abo mu bubiligi ntimwirare kandi mugerageze kubashyira hanze kuko uhishira umurozi cyane ejo akakumara kurubyaro.

Narangiza mbasaba gukomera kubu twali kandi mbibutsa ko abishyize hamwe nta kibananira. Mureke gutegereza ngo hari umunyamahanga uzatubohoreza igihu ahubwo mwumve ko ari twe ubwacu bireba kuko Umucunguzi ni Rubanda kandi iyo ruband ihagurutse nta munyagitugu ubasha guhangana nayo.

Muhorane ubutwali

Umusomyi w’Intabaza

Karengera Augustin

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) AMBASSADEUR JACQUES KABALE NA COL VINCENT NYAKARUNDI BAFITE AMADOSIYE YO GUFATA CYANGWA GUHEMUKIRA IMPUNZI ARIKO AYO MADOSIYE NI BALINGA

  1. cris dit :

    Igihe cyose nta engagement militaire ku butaka bw’u Rwanda FPR izakora ibyo ishaka kandi ibyayo ni ukwica no gutindahaza. Igihe cya defensif kirarambiranye. Hakenewe offensif ibindi ni amagambo. Uru rubuga rwitwa karabaye byagombye gusobanura ngo urugamba ruraremye. Ibitaganisha muri iyo nzira byagombye kujya ku zindi mbuga. Imburo nayo ni nziza ariko igaherekeza ibikorwa bifatika. Byaba biteye agahinda 2019 idusanze nta gikorwa gifatika

  2. Kanzeguhera dit :

    U Rwanda rugiye gukora nka bimwe barusabye ngo rutange urutonde rw’abo rukeka kuba barakoze genocide muri FDLR rugatanga liste y’abantu 6000. None biravugwa ko n’iyo liste ambassadeur Jacques Kabare yirirwa bunza ngo irimo abantu 800. Abanyarwanda mubarizwa ku mugabane w’i Buraya musabwe gutesha agaciro aya mabwa ya ambassadeur Hacques Kabale kuko ni urukozasoni nawe ubwe uretse kutitekerereza arabizi ko ntacyo byafata nta n’uwabiha agaciro ariko bitavuze ko abanyarwanda bagomba guterera agati mu ryinyo ahubwo ni uguhaguruka murwanya mwivuye inyuma iyi \kalinga nshya yiyise FPR. Ndabibutsa ko abigira ba ntibindeba ari benshi kuri iyo liste.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *