PHILIP NDIHO ATI: MBAYE NTEGURA URUBANZA

Rwanda President Paul Kagame speaks during a United Nations Security Council meeting, Wednesday, Sept. 24, 2014, at U.N. headquarters. Members of the Security Council met during which members were expected to adopt a resolution that would require all countries to prevent the recruitment and transport of would-be foreign fighters preparing to join terrorist groups such as the Islamic State group. (AP Photo/Julie Jacobson)
  • Views 2177
  • Rating 12345

Uko iminsi agenda yicuma ni ko ihirima rya RWABUJINDIRI rurya ntiruhage rirushaho kwegereza, kuko ingamburuza bakinzi zizamuvugisha mu rurimi yumva cyane zamaze kwitegura.

Namara gushyirwa ku ruhande bizaba byiza kumusobanuza icyamuteye kugambirira kurimbura abanyarwanda ndetse ntatinye no kwirenza abanyamahanga mu bihugu duturanye cyane cyane Kongo, bitamubujije no gucura imigambi yo guhungabanya umutekano w’ibihugu duturanye nka Burundi na Tanzania.

Benshi baribaza bati umuntu nka Kagame wamurega iki ugasiga iki ko ntacyo atakoze cyamucisha umutwe? Aha ni ho nshaka bubonera igisubizo kuko ubwinshi bw’ibyaha ntibubuza uwabikoze kubikurikiranwaho.

Ng’uru urutonde rw’ibanze kandi hashobora kongerwaho n’ibindi:

1.Kwinjira mu mutwe w’inyeshyamba akarwanya igihugu kimucumbikiye ari impunzi;

2.Kwinjira mu mutwe w’ingabo z’igihugu kimucumbikiye nk’impunzi;

3.Kwica no kwicisha abaturage b’ibiguhugu kimucumbikiye yabayemo impunzi;

4.Gutegura umugambi wo kurema umutwe w’ingabo zirwanya igihugu yahunze;

5.Kwinjira mu mute w’inyeshyamba akarwanya igihugu yahunze;

6.Kurwanya yitwaje intero igihugu yahunze;

7.Kwica abaturage mu karere k’imirwano yagenzuraga ali inyeshyamba;

8.Gutegura umugambi wo kwicisha abatutsi basigaye mu gihugu yahunze;

9.Gutesha agaciro amasezerano yasinywe hagamijwe kugarura amahoro mu gihugu;

10.Gutegura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu yahunze;

11.Kwica umukuru w’igihugu n’abo bali kumwe agambiliye kwigarulira ubutegetsi;

12.Kwicisha abatutsi basigaye mu gihugu ngo abone uko agera ku butegetsi;

13.Kwica no kwicisha abaturage bali mu gihugu agamije kubalimbura;

14.Guhabura abaturage no kubata inyuma y’igihugu ngo babe impunzi;

15.Gufata ku ngufu imitungo y’abahunze akayihereza abatarayivunikiye;

16.Gushyira iterabwoba ku mpunzi ngo zidatahuka mu mahoro zikaburana uburenganzira bwazo;

17.Kuvogera imipaka y’igihugu cy’igituranyi no kuhateza imvururu;

18.Gutera mu nkambi z’impunzi zamuhungiye mu gihugu cy’amahanga;

19.Kwicira impunzi iyo zahungiye agamije kuzirimbura azihoye ubwoko bwazo;

20.Guhungabanya umutekano w’igihugu cy’igituranyi mu bitero bihoraho by’urudaca;

21.Guhungabanya umutekano w’abaturanyi akoresheje imitwe y’inyeshyamba yiremera;

22.Guhungabanya umutekano w’iguhugu duturanye agamije guhilika ubutegetsi bwatowe n’abaturage;

23.Kwica abo bafatanije urugamba ngo batazamwambura umwanya yihaye nk’umukuru w’igihugu

24.Kwica abatavuga rumwe na we ari abasivili cyangwa abasilikare;

25.Guhohotera no gufunga abantu badahuza ibitekerezo n’ibye mu miyoborere y’igihugu;

26.Kwambura abaturage utwabo agamije kubicisha inzara;

27.Kwicisha abaturage ubukene agambiliye kubashyira mu buja;

28.Kwicisha abaturage inzara agambiliye kubamenesha mu gihugu ;

29.Guca abanyarwanda mo ibice no gusumbanya amoko ngo abone uko aguma ku butegetsi;

30.Guhindura itegekonshinga agamije kutava ku butegetsi hakulikijwe amategeko;

31.Kwigundiriza ku butegetsi ngo abone uko akomeza gusahura igihugu no guhohotera abaturage;

32.Kwima icyubahiro abakwiye kwitwa intwali z’igihugu kubera ibikorwa byabo;

33.Kwima abantu uburenganzira bwo kunamira no gushyingura ababo mu cyubahiro;

34.Kurenga ku muco n’indangagaciro nyarwanda akazikura ibisigazwa by’abo yishe cg yicishije;

35.Kwanika ku karubanda ibisigazwa by’abishwe no kubigira imitako yerekwa abanyamahanga;

36.Guhindura ubwicanyi yakoza cg yakoresheje inzira yo kugera kubukire;

37.Gusesagura hamwe n’umuryango we umutungo w’igihugu mu bidafite akamaro;

38.Kugabira igihugu abacanshuro batitaye ku mibereho myiza y’abagituye;

39.Kuligisa no kwica abantu ku mpamvu zidasobanutse;

40.Kwica no gusibanganya ibimenyetso ngo bitazamufata mu rubanza rumutegereje;

41.Gufungira abantu ubusa no kubagerekaho ibyaha batakoze;

42.Gufunga no kwica urubozo abantu barengana;

43.Kwica urubozo abafungiwe ubusa ngo bemere ibyaha batakoze;

44.Gufata nabi impunzi z’abanyekongo anyereza imfashanyo zibagenerwa n’amahanga;

45.Kwica abizi neza kandi abishaka impunzi z’abanyekongo agamije gutera ubwoba abaturge barambiwe ububutegetsi bwe…..

-Simvuze ngo ibyaha Kagame ka Rutagambwa yakoze birangiliye aha, ndasaba undi wese wabona ibyo kongeraho na we abishyireho.

-Kandi nsabye impuguke muby’amategeko kuzabidushyirira mu mvugo ijyanye nayo kurirango abazaburanisha urubanza bizaborohere kumva ikirego no kukibonera igisubizo gikwiye.

-Iyi nyandiko sinshaka ko iba ibanga,nifuza ko Kagame yayimenya kugirango atangire yitegure uko azaburana ntazitwaze ngo ntazi icyo aregwa, n’ubwo nzi neza kimwe namwe mwese ko nta nzira iriho y’uko azatsinda umunsi yageze imbere y’ubutabera bumutegereje.

Mwifurije kutazarushya inkiko no gutsindwa ataburanye.

 

PHILIP NDIHO,

Umukunzi w’Intabaza.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to PHILIP NDIHO ATI: MBAYE NTEGURA URUBANZA

  1. De Gaulle says:

    Guteranya abanyarwanda agambiriye kubacamo ibive ngo abategekeshe igitugu
    Kwinezeza no gusahura umutungo wigihugu atitaye kubagitiye
    Kwiha uburenganzira bwo kwica cg agakiza uwo ashaka
    Gukoresha impapuro mpimbano akoresheje ububasha afite,maze akambura akanigabiza ibya rubanda
    Gutesha agaciro umuco n’imigenzo nyarwanda,azana akanashyigikira ubukozi bwibibi mu rwanda
    Gukwirakwiza kw’isi yose ikinyoma n’ibihuha agamije kwerekana urwanda uko rutari no kwishyira hejuru
    Gutanga ruswa no guhombya umutungo wigihuhu kugirango yigaragaza nk’igitangaza cy’umutegetsi
    Gukoresha ikimenyane n’ivanguramoko mu banyarwanda
    Gukwirakwiza iterabwoba n’imvugo zibwishongozi n’ikinyabupfura gike mu banyarwanda….
    Abandi mukomeze kuko ibyo ashinjwa ni byinshi

  2. cris says:

    Ubu biri hafi ntikigezweho icyo rubanda itegereje ni birabaye ariko uzi kugera n’aho ubuzwa gusarura ibyo wahinze bikaborera mu murima!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *