INZARA N’INGOMA KALINGA NTIBISIGANA, UBWAMI BWAZANYE RUZAGAYURA, KAGAME AZANA NZARAMBA

OK
  • Views 2207
  • Rating 12345

Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira, uzababwira ko ubwami n’ingengabitekerezo yabwo atari bibi, uwo muzamufate nk’umwanzi karundura.

Havugwa kandi hanavuzwe byinshi by’ukuri ku bubi bw’Ingoma z’abatutsi zishingiye kuri Kalinga, ingoma nkoramaraso, yamaze abagabo mu gihugu, tutaretse imfubyi yasize, n’abapfakaye kubera Kalinga , kuko yambaraga ubugabo bw’ababarongoye maze amaraso yabo akanyobwa n’Inkota y’Ibwami yitwaga Ruhuga.

Bimeze gute rero ?

Mu by’ukuri, abasobanuye kenshi iby’ubwo bwicanyi ndengakamere ni benshi, nkaba nirinze kongera kubisubiramo, ahubwo ubu nkaba nzinduwe no kubwira rubanda ko Inzara bafite ubu no kuva kera yahozeho, kandi nabwo yapangwagwa n’ubutegetsi bushingiye kuri Kalinga, kugirango abacakara b’abahutu, n’udututsi dukeya twabaga twaragizwe ba nyirantabwa bicwe n’inzara, ntibatekereze, maze bayoborwe bunyago na bubata.

Mu nzara zabaye kandi zasize umugani mu Rwanda, havugwa cyane RUZAGAYURA (bayitiriye ko yakunkumuraga umugabo agasigara ari amagufa n’imitsi bitagira imikaya, ubundi bazagayuya ibishogoshogo cg imishishi y’amasaka, bakunkumura ngo hatagira ibishyimbo bigendera mu bishogoshogo cg mu mishishi y’amasaka), bitabujije ko inzara  zabaye nyinshi cyane , ariko iyi niyo isa niyigaragaje cyane kandi mu bihe by’amateka ya vuba kuko yahuriranye n’intambara ya kabiri y’Isi 1993-1994 maze imara igihe cy’umwaka umwe gusa, ariko igarika ingogo zitagira ingano kandi ziganjemo abahutu gusa gusa.Nkuko bisanzwe rero , nubu akaba ariko bikimeze, iyo Isi irangaye Rubanda ijye yitegura amakuba kuko nt’amahanga aba yerekeje amaso Irwanda, iyo bimeze bityo rero Ubutegetsi bwa Kalinga busya butanzitse busiganwa no gutsemba abo budashaka, kugirango Isi nihindukira izasange akaba karabaye ntagisigaye, ni nuko byagenze mu ntambara ya 2 y’ISI ;Ruzagayura yatejwe mu bahutu maze barapfa baratikira, amahanga agaruye ijisho babajije umwami Mutara wa III Rudahigwa uburyo yahishe ko inzara yamaze abantu, ati ntabwo namenye ko inzara yateye mu Rwanda.

Bijya gutangira, intambara irimbanije ubwo igeze hafi y’Urwanda mu gihugu cya ZAIRE, abanyarwanda cyane abahutu bategetswe n’abakoloni bafatanije n’Umwami Mutara III Rudahigwa gutegeka u Rwanda, gutanga ingufu n’ibiribwa n’ibindi by’agaciro byafasha mu kurwana intambara ya kabiri y’Isi(fournir les efforts de guerre), muri rusange uku akaba ariko twavuga ko abanyarwanda barwanye intambara ya II y’Isi , kuko ntawigeze ajya ku rugamba, ahubwo batangaga , amatungo babaga batunze ndetse n’ibiryo babigemurira abakozi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro, maze bigakusanwa kurwego rw’igihugu n’aba shefu na ba SOUS CHEFS,ubwo ibindi nabyo bikazashyikirizwa ingabo z’abaga ziri ku rugamba, ibindi bikagurishwa na ba mpatsibihugu ngo bishorwe mu nyungu z’urugamba.

Abahutu rero batanze ibyabo bibashiraho, maze bikubitiraho n’ihindagurika ry’ikirere imvura irabura burundu, hanatera ibisimba n’ibyatsi byangiza ibihingwa ariko ibyo umwami abihisha abakoloni, maze bagumya gutunenga abahutu babaka ibitambo by’intambara, kugeza ubwo abahutu bakonkotse, bashiraho , maze barya akataribwa, itaka, ibyatsi bitaribwa, ibikeri, inzoka, imborera, mbese barandavura karahava kuko ntakundi bari kubigenza.Byageze aho nibyo biziririzwa birashira, maze barapfa baratikira. Abari bakibasha guhagarara bashatse uburyo bahungira mu bihugu bituranyi, aha harimo abari batuye i Rwaza ho mu Rukiga, kw’ikubitiro hagiye abagera kuri 200,bajya i ZAIRE,abo mu Mutara w’Indorwa bo berekezaga i Buganda,aba kibungo berekeza i Tanzaniya, ariko bidateye kabiri, baje gukumirwa maze bahezwa mu gihugu ngo bazashiriremo bose, ngirango ibi hari icyo bitwibutsa no muri ibi bihe turimo !

Abahutu babonye biyoberanye, nibwo bagiye inama, abagifite umwuka yo kujya baterana maze bagakora amasengesho yo gusaba Imana imvura, mu gihugu hose barasenze, bakiri muri ibyo, nibwo Vice-gouverneur wicyo gihe witwaga JUNGERS yaje kujya i Kabgayi mu gipadiri maze aba akubitanye n’umuhutu wasaga n’umuzimu yarakonkotse, abaza icyabaye, bamubwira ko inzara yateye kandi hashize igihe ariko bimeze ko abantu bashize kandi ko nubwo bacyakwa iby’Urugamba.Ubwo uko abantu bashiraga abihayimana bakoraga ama listes y’abatabarutse bishwe na Ruzagayura, ariko nubwo bayandikaga batinyaga kubibwira umwami kuko babonaga nawe abiruzi uretse kubyirengagiza.Vice gouverneur akibibona yahise abaza umwami , umwami amuhakanira ko ntacyo yarazi, aramubaza ati aho si uko wabonaga ari abahutu barimo gushira bityo bikaba ntacyo urupfu rwabo rwari rukubwiye, nibwo umwami yaruciye ararumira !

Muri icyo gihe cy’inzara, Umwami Mutara III Rudahigwa abajijwe impamvu abatutsi bo badashonje nk’abahutu, yasubije ko nabatutsi bashonje ko ariko batagaragaza inzara nk’abahutu , ngo bo bashirira munda bakihangana, nyamara siko byari bimeze kuko abatutsi bari bifashije kandi batakwagwa ibyamirenge byo gutanga mu Ntambara, bo bacumbikiraga benewabo maze bakabagaburira dore ko muri bo abenshi mu batutsi bari abashefu, nabo bakorerwaga n’abahutu kandi nabo bagakenera amaturo y’abahutu yiyongera kubyo batangaga ku rugamba. Inzara rero ntaho yari guhera abo batware n’imiryango yabo.Nongere kandi nibutse ko ubwo Rubanda yashiraga, niko Umwami Mutara III Rudahigwa we yarimo aryoha mu kwishumbusha undi mugore (kurongora) ndetse no Kubatizwa kuko yarongoye taliki ya 18/1/1942 , anabatizwa taliki 17/10/1943, murumva ko yari yibereye mu ruhererekane rw’ibirori.

JUNGERS abibonye atyo yahise ahagarika ibyatangwaga ku rugamba ahubwo asaba imfashanyo, ariko hagati aho yanahise ahindura abakoloni bose bagize uruhare mu guhishwa kw’iyo nzara,imfashanyo zaraje amakamyo y’ibiribwa aturuka mu mpande 4 z’igihugu, maze ibiribwa bikwirakwizwa mu baturage, bitangwa n’abihaye Imana, mu bibandaholi byubatswe n’abahutu bamwe batabashaga no guhagarara, ariko kubw’agahato n’inkoni ntakundi byari kugenda.

Icyo gihe u Rwanda rwari rutuwe n’abahutu bagera kuri miliyoni EBYIRI 2.000.000, ababaruwe bari bamaze gupfa havugwa ibihumbi maganatatu 300.000,ubwo ntihavuzwe, abaguye mu mayira bahunga inzara, abaguye mungo zabo, abana abakecuru batabashije kugera aho ibiryo byafatirwaga n’abandi, ibi byabaruwe ni ababaga bapfiriye ahegereye ifatiro ry’ibiryo.

IKIBAZO CY’UBUTAKA BUTO BW’URWANDA NTABWO ARI HABYARIMANA WAKIVUZE BWA MBERE

Mu rwego rwo gutabara abanyarwanda JUNGERS kw’Ikubitiro yafashe abantu ibihumbi 30.000 maze abaha impamba nuko ajya kubatuza Gishali-Mukoto na Masisi ho muri Zaire, aho hantu hose ntabwo hari hatuwe,aba bantu bajya gutuzwa muri Zaire bajyananye n’ Umutware wabo witwa BUCYANAYANDI Wilfrid, icyo gihe umwami Mutara III Rudahigwa yabishimiye JUNGERS, anamubwira ko nubundi ubutaka bw’Urwanda bwari butoya ko byari ngombwa ko abo bahutu bajya gutuzwa i MAHANGA, Icyo gihe b’abatutsi nabo batabarwaga nk’abatutsi kubera kwangwa bitewe nuko bateye cg ubukene cg se ubwumvikane bwabo n’abahutu, nabo bashoreranwe n’abo bahutu maze bajya gutuzwana nabo muri Zaire

UWAROSE NABI BURINDA BUCYA, COLERA (INDWARA Y’IMPISWI BITA MACINYAMYAMBI) NAYO YAHISE YIBASIRA ABAHUTU

Kubwi’imirambo yari inyanyagiye mu Rwanda hose, haje kwadukiramo indwara y’amacinyamyambi, maze nayo ikukumba ABAHUTU bacitse kw’icumu ry’inzara ya Kalinga.Iyi nzara yahitanye benshi nayo mu gihe gito, ariko umu koloni kuko asa nuwari yabyiteguye kandi akeneye ko ingamba zo kurwanya inzara zihuta, yahise atumiza umuti witwa DEJENA (ikinini),arabitanga maze abenshi bibashije kugeraho barabinywa barakira.

Gusa ibyari ugukira yaba inzara na macinyamyambi ntabwo byari agahenge ku bahutu,kuko ubwo hahise hatangizwa shiku,yikubitira k’uburetwa n’ubuhake bwakoreshwaga n’abami, abashefu,n’ aba sous chefs, umuhutu aho kugirango akire yijajare, yahise azanzahukira ku kiboko, ubwo abazungu batumije Imigozi y’ibijumba, ingeri z’imyumbati, maze abahutu bahinga ku gahato mu gihugu hose, abana babo bavanywe mu mashuri bategekwa kujya mu mirima, uwafatwaga anengeka(adakorana umuhate) cg atagiye guhinga umunsi wose yarakubitwaga bigatinda kandi mu ruhame.Umwami n’abakoroni babujije abaturage guhinga amasaka, ahubwo babahatira ibijumba n’imyumbati, nibwo abaturage byageze aho basa nabigaragambya basaba ko bakwemererwa guhinga amasaka, ariko ntako batari baragize ndetse kuburyo banagandiye ubutegetsi, maze bubonye ko kumpande zose z’igihugu, abaturage ntakindi bashaka kubwirwa kitari ukwemererwa guhinga amasaka, barabakomoreye babemerera kuyahinga, ariko ibijumba n’imyumbati bikaza imbere, ubwo bakomorewe no guhinga ibishanga kugirango umusaruro wihute maze inzara itsindwe.

NIBANDE BACIYE AGAHIGO MU KWICISHA ABAHUTU INZARA ?

Byumvikane neza ko Umwami aza kw’Isonga kuko abapfaga batamurebaga, ariko nanone abatware uwategekaga mu Rukiga n’uwo m’umutara w’indorwa Prince Etienne Rwigemera, baciye agahigo,bacucura abahutu ibyo bari batunze, babibaka batababariye ntanicyo basize inyuma ngo bashimishe abazungu,ndetse kuburyo mu biganiro mbwirwaruhame aba bagabo babishimiwe n’iburayi barabamenya ko bakora ibishoboka byose ngo urugamba rw’Intambara ya 2 y’Isi igende neza.Ibyakwaga abaturage, byagemurirwaga abacukuraga amabuye yagaciro(mu birombe) aya mabuye niyo yitwaga ko acuruzwa i Burayi maze akavamo ibikoresho by’intambara.

Kubera kurengera cyane kwa Prince Rwigemera wategekaga Umutara,taliki « 2 kamena1943,abaturage batabashije guhungira inzara n’uburetwa muri Tanzaniya na Uganda,bagerageje kwihimura ngo bamwicire iwe i Mutende mu Rukiga, nibwo bahengereye ari nijoro maze bajya gutwika inzu ye ngo ahiremo,byari bucye ari ascension (UKUBONANA BWA NYUMA KWA YEZU N’INTMWA ZE NO KUJYANWA MW’IJURU KWA YEZU) icyo gitero cyasanze atari munzu kuko yari yagiye i Byumba, ubwo bahise basahura ibigega yari yarahunitse barataha.Agarutse ntabwo byamuciye intege ngo abe yaraciye inkoni izamba ahubwo yakomeje ubugome bwe, ndetse abamuzi banemeza ko ashobora kuba yarabupfanye.

Umwanzuro

Ingoma ya Kalinga ntabwo bwaba ari ubwambere y’ishe abahutu ndetse n’abatutsi bakeya itiyumvamo, ibi byarabaye ku ngoma ya cyami, kuya Kagame Paul birimo biraba, kandi birarambye ndetse Rubanda nidakora iyo bwabaga ngo ruyisezerere vuba hazasigara mbarwa.Ku bwa cyami ho, abahutu bakijijwe n’abihay’Imana kuko nibo babwiye VICE GOUVERNEUR JUNGERS ko inzara imaze abantu nyamara ko Umwami, aba chefs aba sous chefs, n’abakoloni bashyigikiye umwami,ugushira kw’abahutu ntacyo bibabwiye.Jungers n’amasengesho by’abahutu  icyo gihe nibyo byarokoye abakurambere bacu, kubwibyo, turiho ariko tutariho, kuko Kalinga yabyukanye ubugome, n’umujinya bidasanzwe,kandi ntakosa biteguye gukora noneho ngo hazagire umuhutu urokoka.TITO Rutaremara niwe wigeze kwivugira n’akanwa ke ko azaruhuka neza ari uko abahutu bose utishwe n’inzara azaba arwaye amavunja, ibyo murabona ko udapfuye koko aba yugarijwe ku mpande zose, udahunze arafungwa, udafunzwe, arakubitwa agashinyagurirwa, udashinyaguriwe, arandagazwa ku karubanda, utandagajwe aranyagwa utwo atunze, mbese iby’umuhutu byabara uwariraye !

Abanyamadini ubundi nabo iyo batahaba na JUNGERS ntaba yaramenye ko inzara imaze abantu, ahubwo mu gihe gito aba yaratangajwe nuko ntamuhutu agihura nawe mu nzira, aba banyamadini nibo batangaje bwa mbere ko inzara yabiciye bigacika, none se bavandimwe ko amadini yose y’Irwanda ari inkotanyi kandi ashingiye kuri Kalinga noneho nitutirwanaho ninde uzaturwanaho ? Ngaho nimushake igisubizo, njye ndahari nzabafasha mu gushaka umuti w’ikibazo kitwugarije, ariko mujye mumenya ko umugabo umwe agerwa kuri nyina.

 NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *