IMYITEGURO Y’AMATORA MU GIHUGU CYA UGANDA IRARIMBANIJE

elections
  • Views 2765
  • Rating 12345

Uku niko byari byifashe taliki ya 14/02 /2016 i Kampala, aho umukandida Warren KIZZA Besigye Kifefe, yabwiraga abanya Ouganda Imigabo n’imigambi ye aramutse atorewe kuba Perezida wa Ouganda, dore ko anabyizeye 100%.

KIZZA

Coloneli Warren Kizza Besigye Kifefe

Kizza Besigye

Mu bahanganye baharanira umwanya w’umukuru w’igihugu abaza mu bafite amahirwe harimo Museveni Yoweri Kaguta, umaze kuri uwo mwanya w’umukuru w’igihugu imyaka 30,hakurikiraho uwahoze ari Ministre w’intebe ariwe Amama Mbabazi, nuwahoze ari umwe mu bakuru b’ingabo za Uganda Coloneli Warren Kizza Besigye Kifefe, uyu afite n’impamyabumenyi ihanitse mu byo kuvura abantu, yavutse taliki 22/04/1956 i Rukungiri muri UGANDA, ndetse uko bihagaze ubu biragaragara ko ari nawe ugaragaza gukundwa n’abanya Uganda yaba mu migi no mu byaro. Ubu ni ubwa gatatu Dogiteri akaba na Coloneli Warren Kizza Besigye Kifefe, yiyamamariza uwo mwanya kuko aheruka kwiyamamaza nanone mu mwaka wa 2001 na 2006, uko kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu byarangiraga atsinzwe n’uwo bahanganye Yoweli Kaguta Museveni ; mbere yuko uyu Kizza Besigye atandukana na Museveni, akaba yari Umuganga we wihariye.

 Amama Mbabazi

Amama Mbabazi

Undi ukurikira ni John Patrick Amama Mbabazi uzwi cyane nka Amama Mbabazi.Uyu yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Uganda kuva taliki ya 24 Mata 2011 kugeza 19 Nzeli 2014, yafashije mu kurwana urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Milton OBOTE mu 1976-1986 ubwo intambara yarangiraga babuhiritse. Amama Mbabazi yafashije Museveni gushyiraho ishyaka National Resistance Mouvement kugeza ubu akaba ariryo riyobora Uganda. Mu kwezi kwa Kamena rero nibwo Amama Mbabazi yitandukanije na Museveni atangaza ko afite umushinga wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa repubulika ya Uganda, kandi agahagara nk’umukandida w’ishyaka riri k’ubutegetsi, ibi byaje gukurura amahane mw’ishyaka riri k’ubutegetsi birangira bamwirukanye muriryo shyaka.

Birahwihwiswa ko icyo uyu mugabo wafatanije na Museveni Guhirika ubutegetsi no gukorana nawe nka Minisitiri w’intebe no muyindi mirimo itandukanye, baba barapfuye, nuko Yoweli Kaguta , yashatse kw’isimbuza umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, ku mwanya wo kuyobora igihugu cya Uganda.Muhozi Kainerugaba akaba ari umuhungu Museveni y’iyumvamo cyane kurusha abandi bana be, ubu akaba ayobora umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda umutekano w’abanya Uganda(Uganda people’s defence force UPDF), nk’abanyarwanda by’umwihariko bikaba bizwi ko nta munyarwanda ushimutirwa i Bugande cg uhicirwa, uyu muhungu wa Kaguta Museveni atabigizemo uruhare rugaragara cyane.

Amatora rero arimo ategurwa ate ? ni bande bizeye insinzi? Ukwiyamamaza, kwa buri mukandida muri aba batatu bavuzwe hejuru ko aribo bari imbere,usanga Kizza Besigye ariwe ugaragaza abakunzi benshi aho ajya hose, abaganda mu mvugo yabo bavuga ko ubu mu biganiro bigaragaza imigabo n’imigambi ye yuko azayobora ubuganda aramutse atsinze, yakirwa nk’Umwami aho ageze hose y’iyamamaza,yaba mu byaro cyangwa mu migi ya Uganda.

Museveni2

Museveni we usanga yizeye ingufu za gisirikare, dore ko adatinya no kubyivugira ko atakwemera kujya kuragira ,mu gihe afite ingabo ayobora. Kubw’izo mpamvu rero, ntako ubona atagira ngo ahungabanye, atere ubwoba , ahohotere, abarwanashyaka b’abatavugarumwe nawe. Aha nkaba nababwira ko uburyo akoresha bwenda gusaneza nubwo Umwana we Paul Kagame ka Ruragambwa akoresha mu Rwanda, ahonyora abatavugarumwe nawe, gusa kuko ntawageza ahe kuko we ari Pilato bikaba bivugwa ko ariwe wazanye Urupfu muri Uganda ubwo yahakoraga mu nzego z’iperereza, abiyamamamaza baracyagaragara mu kibuga, nubwo guhonyorwa bicamo bikanyuzamo gahoro gahoro. Muzeveni nanone arashinjwa kuba yaritabaje abanyarwanda bavuye mu rwanda bakaba barahawe ibyemezo n’ibyangombwa bibemerera gutora, bivugwa ko yitabaje nanone impunzi z’ahungiye mu gihugu cya Uganda, ibi byizi mpunzi n’abandi banyarwanda bari mu buganda kumpamvu zinyuranye bivugwa ko babarirwa muri Miliyoni bakaba barategetswe gutora Yoweli Kaguta Museveni, yaba kuneza cyangwa ku nabi.

Ibi bihamywa n’abahanganye na Museveni ndeste bikaba byaragiweho impaka mw’ihangana bita Debate ryakorewe ku byuma nsakazamashusho (TV), ibi biganiro twagereranya n’ihangana mbona nkubone, wabonaga Yoweli Kaguta Museveni yamanjiriwe yabuze ibyo asubiza kubijyanye n’ibyo bagenzi be bamushinjaga ko atakoze neza, mu gihe cyose amaze ku ntebe y’umukuru w’igihugu. Icyagarutsweho cyane cyanamugoye gusobanura ni ukuntu yajyanye Ingabo za Uganda kwica no gusahura muri RDC mu mwaka wa 1996 ndetse nyinshi zikahasiga ubuzima, ntawe agishije inama, yaba Inteko ishinga amategeko cyangwa se Inama y’abaminisitiri.

Kubera iri hangana kandi, bikaba binagaragara ko Museveni ashyira igitutu ku bashinzwe itsinda ry’amatora muri Uganda ngo bazarimanganye amatora,ubwoba ni bwose muri Uganda, yaba mu baturage ndetse n’abashinzwe gutegura no kubarura amajwi y’abatsindiye umwanya wa Perezida w’igihugu cya Uganda. .Kubw’izo mpamvu n’izindi nyinshi usanga zicara amarenga ko nyuma y’amatora i buganda hashobora kwaduka akavuyo n’ubugizi bwa nabi bugamije kwibira Museveni amajwi y’amatora , byatumye uhagarariye akanama gashinzwe gutegura, gutoresha no kubarura amajwi Dr KIGUNDA ahungisha mbere umuryango we wose, ndetse nawe akaba yari yahunze ariko akagarurirwa ku kibuga cy’indege cya UGANDA.

Twongere twibutse ko Yoweli Kaguta Museveni, amaze ku butegetsi imyaka 30, akaba ari umwe mu ba Perezida b’Afurika barambye ku butegetsi cyane,baranabugezeho hamenetse imivu y’amaraso menshi. Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’abandi ba mpatsibihugu bakaba nta nurutoki bamutunga, mu gihe yica urubozo abanya Uganda, akambuka imipaka kwica aba Zayirwa, Abanyarwanda, Abanya sudani y’epfo, akoresheje umuhungu yatoje, Kagame Paul, akajya kwica i Burundi n’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose kw’Isi.

Urebye neza rero ntakuntu umuntu atakwibaza impamvu aba bicanyi bazwi kuri iy’Isi ya rurema, ntawe ugomba kubakoraho, ahubwo aho kubahagarika mu bikorwa byabo bibi, ba mpatsibihugu akaba aribo bashyira imbere ngo bajye gutanga amasomo y’imiyoborere myiza na Demokarasi. Ka Twizere ko mbere yuko Imana yongera igataha iRwanda izabanza i Bugande ikabakiza Kaguta Yoweli Museveni,noneho ikajya gukiza abanyarwanda Kagame Paul ka Rutagambwa, umwuzukuru wa Kanjogera. Ndagije Imana Urwanda n’Ubugande ko biri mu bihe bikomeye.

Nsengiyumva De Gaulle

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *