(Kinyarwanda) UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA NTAKWIRIYE KUGIRWA INTWARI Y’U RWANDA

ok
  • Views 2540
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Uyu mugabo wavuye ku isi afite imyaka 58 y’amavuko usanga benshi mu banyarwanda muri rusange yaba abahutu abatutsi cyangwa abatwa bamuvuga neza. Haba kugiti cye nk’umuntu cyangwa yaba mu mwanya we nk’umwami. Benshi mubamushyira mumajwi nk’umuntu mwiza babikomoza ku ineza yabagiriye kugiti cyabo nk’ abaturange cyangwa uko bakirwaga ibwami n’imikoranire bari bafitannye. Mu urwego rwa politike Umwami Mutara III Rudahigwa ashimirwa kuba yaraciye ubuhake. Ni muri politike nk’Umwami wamaze imyaka 27 yimye ( 12/11/1931-25/07/1959) nasanze adakwiriye kuba yabarirwa mu NTWARI z’igihugu.

Icyo naheraho ngaya abamwita intwari nuko birengagiza ko ubwami bwe bwari butisanzuye nkubw’abamubanjirije kubera ko igihugu cyari mumaboko y’abatindi b’abakoloni. Nawe yaribombarikaga nkuko bili mugihugu cy’uy’Umwakagara Paul Kagame. Ntabwo twamugereranya n’undi mwami uwariwe wese wategetse urwanda mbereye?

Ko nta rugamba yarwanye ahubwo yafashije cyangwa yashyizweho n’abakoloni kuko ariwe bashoboraga gukoreramo bakiba igihugu nta nkomyi. Ubwo ni bwo butwari bwe. Umwana w’umuhungu yatanze igihugu agiha abakoloni babyita ko cyahawe Bikira Mariya. Iyo kiba mu maboko ya Bikila Mariya nta mivu y’amaraso n’amarira y’abanyarwanda aba yararenze imbibi z’u Rwanda nk’uko tubizi. Intwari yaba umwami Musinga witegereje ubujura n’ubwicanyi bw’umukoloni agasanga bihabanye n’inyigisho za bibiliya. Akanamba ku MANA ye.

Mumyaka 27 y’ubutegetsi bamwitirira aho abakoloni bavugaga ko bareraga abanyarwanda ngo babe abantu uwavuga ko atarezwe bihagije cyangwa ngo abe umunyeshuri mwiza ntiyaba yibeshye. Simvuze ko nta bumuntu yari afite. Ikintera kuvuga ibi ni umubabaro abanyarwanda bafite ubu uterwa na politike mbi zaranze u Rwanda. Ikibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi cyafashe indi ntera itugejeje aho turi mu maboko ya shitani y’umwakagara Paul KAGAME. Umwami Mutara III Rudahigwa iyo aba inararibonye nkuko babimugize bamwe, aba yaramenye ubwenge bwo kuvugurura umuco nyarwanda, inzego z’ igihugu…  Aba yarigiye kubakoloni uko ubutegetsi bw’ibihugu bikomeye buyoborwa agaharanira impinduka.  Kuko imyumvire n’imikorere y’ igihugu yari yabaye imfabusa mukurengera igihugu (caduque).

N’uyu munsi uvuga ko umuco n’ imyitwarire yarangaga urwanda rwambere y’abakoloni byadusubiza ubusugire bwacu aribeshya anabeshya abandi. Kugirango impinduka nziza igerweho yari kwiyegereza abashefu n’abasushefu bifuza impinduka. ari nako yigizayo abafite imyunvire itagezweho yakubaka igihugu gishya.  Ntiyabaye umwami ufite intasi mu bihugu bimukikije zo kumuha amakuru yamufasha gusenya umukoloni cyangwa ngo ashobore kugira umukoloni igikoresho cye. Urugero Président Grégoire KAYIBANDA, Joseph Habyarimana Gitera  bashoboye gukoresha abakoloni mu impinduramatwara ya Révolution yi 1959 kandi n’abakoloni nabo babifitemo inyungu. Aba ni abo mugihe cy’umwami Mutara III Rudahigwa.

Abandi bami b’ibihugu bikikije urwanda bari barashoboye kugira uko bakoresha umukoloni ari na ko bakoreshwa mukubaka ibihugu byabo. Twavuga Uburundi , Uganda… u Rwanda rwari inyuma rusa n’urutariho. Iyo umwami Mutara III Rudahigwa aba INTWARI révolution yi 1959 ntiba yarakozwe n’abandi niwe uba yarayikoreye. Ku bwibyo nsanga ubutwari bamwitirira ntabwo afite muri politike. Uwo Rudahigwa yahaye icumbi, inka, igikingi, uwo basangiye ajye amwirahira. Mu nyungu rusange z’igihugu n’ize bwite ntacyo umwami Mutara III Rudahigwa yamaze.

Umwanzuro

Abanyamateka n’abapolitisiye b’igihugu cyacu bakwiriye kongera gusuzuma iby’uyu mwami bakamucira urubanza ntamarangamutima. Mugihe cya Mutara III Rudahigwa za réformes profondes zaringombwa kandi zihutirwa. Kuba byonyine yaragize résistance kuri icyo kintu kugeza aho amashyaka amuvukana akanamwotsa igitutu agakomeza kuba imbata y’abiru kandi yari afite inyungu mukubigobotora. Ibyo byose byerekana ko nk’umupolitisiye yari indangare. Ibintu bitaranga INTWARI.

Umusomyi w’Intabaza

Uwizeye Jean

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA NTAKWIRIYE KUGIRWA INTWARI Y’U RWANDA

  1. Ndoba dit :

    What uyu Mwami yemeye kubatizwa kugirango abazungu badatwara igihugu atwara abahutu nabatutsi kwigaragambya hanze bose
    Atarobanuye akuraho shiku none uravuga ko nta twari imurimo wowe se ubu umariyiki Urwanda ngaho Tubeke

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *