(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI KU MUNSI W’ABARI N’ABATEGARUGORI KU ISI YOSE KUWA 08 WERURWE 2018

- Views 1445
Bari, Bategarugori,
Bavandimwe, Nshuti z’Urugaga FDLR.
Mbere ya byose mbanje kubasuhuza mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, nimugire Ubutabera, Amahoro, n’Ubwiyunge byo bizatugeza ku Majyambere ahamye. Tubifurije kandi amahoro n’umugisha biva ku MANA yo Mugenga wa byose akaba n ‘umurengezi wacu utumye tugeza aya magingo turi bazima, mu gihe hari byinshi byagombaga kutuvana kuri iyi si ariko we ntabyemere.
Kuwa 08 Werurwe ni umunsi ngarukamwaka isi yose yahariye abari n’abategarugori. No mu rugaga rwacu FDLR uyu munsi washyizwe mu minsi mikuru twizihiza.
Tubifurije rero umunsi mukuru mwiza.
By’umwihariko, twifurije Abategarugori bose guhora ari ba RUGORIRWERA na ba MBUMBURUGO bizihiye u RWANDA n’umuco warwo.
Bari, Bategarugori,
Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Bavandimwe, Nshuti.
Uyu munsi urizihizwa mu gihugu cyacu cy’u RWANDA ku nshuro ya 41 mu gihe bamwe mu banyarwanda bakiri mu buhungiro, n’abari mu gihugu bamerewe nabi kubera ubutegetsi bubi bw’ingoma y’igitugu, nkoramaraso ya FPR -INKOTANYI. Birababaje pe!!!
Muri ubu buzima butoroshye bw’ubuhungiro duterwa n’intambara za buri munsi z’urudaca zidushyira muri aka kaga kose (ubukene, inzara, indwara, …), ntiducike intege kuko twizeye ko tuzasubira mu rwatubyaye nta shiti. By’akarusho, uyu munsi turusheho kuzirikana urugamba turiho rwo kuvana u RWANDA n ‘abanyarwanda mu kaga twashowemo na FPR -INKOTANYI. By’umwihariko, ku bari n ‘abategarugori, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibigomba gukorwa kugira ngo bagendane n ‘ibihe.
Ntawugomba gupfukiranwa, gupfobywa no gusubizwa inyuma igihe aharanira uburenganzira bwe. Niyo mpamvu, nk’uko urugaga FDLR rudahwema kubibakangurira, musabwa kwitabira gahunda zose zigamije iterambere ry ‘abari n’abategarugori. Aha twavuga nko kwitabira kurwanya ubujiji ubwo aribwo bwose mu kuyoboka amasomero, amashyirahamwe, gushyira abana bose mu mashuri ntavangura, …
Uyu munsi rero udufashe kureba ahaba hakiri amapfundo kugira ngo apfundurwe, maze uruhare rw’umwari n ‘umutegarugori rugaragare, be kwiheza mu bikorwa by’amajyambere ibyo ari byo byose haba mu buzima bwabo bwite, haba no mukubohoza urwatubyaye.
Bacunguzi natwe dufatane urunana na bashiki bacu tubashyigikira muri urwo rugendo kuko dutahiriza umugozi umwe kandi abashyize hamwe nta kibananira.
Izo gahunda zose tuziragize IMANA Nyirububasha, turusheho kuyigororokera nayo ntizigera idutererana.
Twongeye kubifuriza umunsi mukuru mwiza w’abari n ‘abategarugori ku isi yose.
IMANA Nyirimitsindo ikomeze ibambike imbaraga.
Harakabaho Urugaga FDLR n ‘ABACUNGUZI barwo.
Harakabaho umunsi wahariwe abari n’abategarugori ku isi yose.
Bikozwe kuwa 06 WERURWE 2018
(Sé)
BYIRINGIRO VICTOR
Gen Maj
Président ai des FDLR
Laisser un commentaire