IGIFU CYA KALINGA KIRI KUBESHYA NGO BAKIRASIYE INKA.

kalinga
  • Views 6158
  • Rating 12345

Mu ijoro ryo kw’itariki ya 30 Werurwe 2018 i Busasamana habaye imirwano ikomeye cyane hagati y’ingabo za Kagame n’abarwanyi bataramenyekana ariko bigaragara ko bashyigikiye rubanda imaze kurambirwa ingoma mpotozi ya FPR n’abambari bayo. Iyo mirwano yamaze amasaha arenga abiri igwamo ingabo za Kagame nyinshi izindi zirahakomerekera izisigaye ziyabangira ingata. Nkuko tubibwirwa n’abaturage bo muri ako karere, imirwano ihosheje abashinzwe za ngirwa nzego z’umutekano biraye mu baturage babuka igitutu bavuga ngo kuki bataburiye ingabo za Kagame, ndetse barasa umwe mu baturage ku kaguru banamwicira inka, barangije bamubwirako agomba kuvuga ko ari FDLR yamuteye ikamurasa ndetse ikanamurasira inka.

Aha twakwibutsa abanyarwanda bose ko abacunguzi ba FDLR batarasa abaturage kandi ko badahohotera amatungo, ko ibi ari itekinika rya FPR ikomeje kunanirwa gukemura ibibazo bya rubanda no kugarura ihumure mu gihugu ahubwo igakomeza kwica, kwiba, no kwimakaza Kalinga yayo nshya ikoresha ibinyoma birenze urugero.

wakongeraho kandi ko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Kigali avuga ko ubwoba bwatashye bamwe mu byegera bya Kagame ngo kuko ari kubashinja kuba baratangiye kumuca inyuma bagashaka kwikundisha ku bacunguzi ngo mubyo bise politiki yo kubagarira yose, ngo bakaba bamaze kumukuraho ikizere kuko babona ko nta ngufu afite zo kuzakumira rubanda itangiye kumusaba ubwisanzure n’icyubahiro cyayo.

Abwirwa benshi akumva beneyo.

Mwalimu Samusuri.

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to IGIFU CYA KALINGA KIRI KUBESHYA NGO BAKIRASIYE INKA.

  1. karimunda says:

    Guma, Guma, gumaaaa!!
    Ahiiii!!!! izi mpundu nizawe Mana.
    Nukorora acira aba agabanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *