(Kinyarwanda) GUTABARIZA ABARWANYI BA FDLR BABA MU NKAMBI:ABARWANYI BA FDLR BIYEMEJE GUSHYIRA INTWARO HASI KU BUSHAKE BWABO BAKABA BARASHYIZWE MU NKAMBI LT GENBAUMA-KISANGANI

1
  • Views 1607
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

1. Twebwe abasilikari biyemeje gushyira intwaro hasi ku bushake kandi tukaba twarashyizwe mu nkambi i KISANGANI, KANYABAYONGA na WALUNGU, turi aba FDLR iteka ryose.
FDLR ni umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Urwanda bwa FPR, warwanyije kandi ugakomeza kurwanya ubwo butegetsi kugeza ubohoje abanyarwanda bategekeshwa igitugu ndetse no kumena amaraso bya FPR.
Ikindi ni uko FDLR yagobotse mu kubuza FPR kwigarurira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango ibone uko yigarurira ubukungu-kamere bw’icyo gihugu kugirango ibone uburyo yubaka Ubwami HIMA-TUTSI.
2. Ku bw’impamvu zavuzwe haruguru, guducyura nk’uko byemejwe na Guverinoma ya Kinshasa ibihereye ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama mpuzamahanga y’A karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), yabereye i BRAZZAVILLE ku italiki ya 20/10/ 2017 ikemeza ko abarwanyi ba FDLR bashyizwe mu nkambi zavuzwe haruguru bagomba kuba basubijwe mu Rwanda bitarenze ku italiki ya 20/10/2018, icyo cyemezo kingana no kudushumuriza ubutegetsi bw’igitugu kandi bumena amaraso bwa FPR.
Ikindi ni uko ibitangazwa na Human Rights Watch n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, nk’uko  byagaragajwe mu nyandiko ko habayeho ibikorwa byo kwica, kurigisa, kuburirwa irengero no kwica urubozo bamwe mu bagize FDLR bari baracyuwe mu Rwanda.
3. Kuba twarashyize intwaro hasi kubushake, twabikoreye kwerekana ubushake dufite bwo kubonera igisubizo ikibazo abanyarwanda bafite mu buryo bwo kwicarana tukaganira kugirango twese hamwe dushakire hamwe umuti w’ikibazo cyacu.
NONE NI IKI GUVERINOMA YA KIGALI IBURA KUGIRANGO IGIRANE IBIGANIRO NA FDLR BATAVUGA RUMWE?
4. Dusabye umuntu wese ukunda amahoro n’ubutabera kwamagana imibabaro no kutitabwaho abasilikari ba FDLR bashyizwe mu nkambi bakomeje kugirirwa hamwe n’icyemezo kibasaba gusubizwa mu Rwanda ku ngufu ku mataliki yavuzwe haruguru.
5. Mu gihe Guverinoma ya Kinshasa yaba ikomeje gutsimbarara ku cyemezo cyo gucyura abo ba FDLR, dusabye abagifite umutima w’impuhwe muri ONU n’Ishami ry’uwo muryango rishinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu na SADC yitanze mu gufasha kugira ngo abarwanyi ba FDLR bashobore gushyira intwaro hasi ku bushake kudufasha kuva muri ako kangaratete twashyizwemo no kuturinda icyo gikorwa kigayitse cyo gushaka kuducyura ku ngufu kugira gusa ngo tugemurirwe ingoma mpotozi.
 Bikorewe i Kisangani ku wa 28/ 4/2018
Abashinzwe abasilikari mu nkambi i Kisangani
Maj. Faustin      MUGISHA
(se)

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) GUTABARIZA ABARWANYI BA FDLR BABA MU NKAMBI:ABARWANYI BA FDLR BIYEMEJE GUSHYIRA INTWARO HASI KU BUSHAKE BWABO BAKABA BARASHYIZWE MU NKAMBI LT GENBAUMA-KISANGANI

  1. Thacien Uwimpaye dit :

    Mbese SADC iri hehe? Iki nikibazo gikomeye cyane SADC niyo igomba gukemura iki kibazo byihutirwa vuba cyane ikagira icyo ibivuzeho kuko Africa yibiyaga bigali yamaze kuba isibaniro rya mpatsibihugu mu kwica,kurimbura, gutsembatsemba abanyamerika bahatuye no kwigarurira ubukungu bwaho byitwa kuzungura.
    Ntakiza nakimwe cyaturuka kuri UN nabafatanya bikorwa babo Harimo UNHCR, USA, Canada, UNSC, Monusco, etc…
    Ntihagire uta umwanya we kuri iyo miryango yose kuko niba Neo-Nazi bashinzwe kwica abantu, kurimbura no gutsembatsemba hamwe no gukoresha za Genocide muri Afrika.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *