AMBASSADEUR MUNYABAGISHA YAKOZE AGASHYA MURI AUSTRALIYA: IBY’ABATEGETSI B’U RWANDA NI URWENYA GUSA

ok
  • Views 2442
  • Rating 12345

Mu minsi ishize hakwiye inkuru ko mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino yahuzaga ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza yabereye muri Australia harimo abahisemo koga magazi bakanga gutaha bakisigarira muri Australia.

Ikindi cyavuzwemo n’uruhare uwitwa Karekezi Emanweli uhagarariye diaspora muri Australia ngo yaba yarabigizemo, ndetse bamwe babonamo icyemezo cyiza cya kigabo mu mikorere isanzwe iranga intore aho guhunga igihugu bisa n’igicumuro cyabuza umuntu no kuzajya mu ijuru. Gusa kugeza ubu sinzi ko Karekezi yaba yaragize icyo atangaza kubyo avugwaho, ariko biramutse bibaye byo ubwo nawe niyibagirwe ka karindi yakangaga izindi mpunzi akajya i Kigali kurya umushito n’igitoki gisize sositomati akarenzaho mitsingi ikonje.

Burya rero ngo ntakabura imvano. Muti byagenze bite? Kuva iyo mikino itangiye, ambasaderi w’u Rwanda mu karere ufite icyicaro i Tokiyo mu Buyapani bwana Munyabagisha yimuye ibiro bye araza abishinga Gold Coast umugi iyo mikino yaberagamo. Ibyo mbere na mbere byari ukugirango mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 hazaboneke abantu benshi babyitabira dore ko hari ngo na gahunda yo gutumiza abatutsi batuye mu yindi migi cyane cyane uwa Sydney, ari uburyo bwo guha no kugaragaza ingufu za diaspora nyarwanda muri iki gihugu cya Australiya kandi ni bwo bwa mbere Urwanda rwari rurekuye abantu bakajya hanze mu gihe cy’icyunamo, kandi  ubwo na Kagame yakizagamo mu nama y’uriya muryango wa Commonwealth yahavuye anyuze mu cyanzu kandi yari yaje kwerekana ko ari ingabo ya Elizabeth.

Ikindi kwari ukugaragaza ko leta iri kumwe n’abayihagarariye muri iyo mikino ariko ikibabaje ni  uko ibohereza barishwe n’inzara ikaba ari yo mpamvu n’ubwo abo bakinnyi bakoze ibishoboka ngo batahane ishema bakubise igihwereye nta mudari n’umwe bacyuye i Rwanda (abasubiyeyo kuko abasigaye ngirango batinye kujya gucunaguzwa ko ntacyo batahanye kandi bari bihanangirijwe cyane mbere y’uko bahaguruka i Kigali).

Nkomeje,  ariko n’ubwo hashimye Karekezi kubera kumenya gushyira mu kuri, na ambasaderi Munyabagisha ntawabura kumushima. Amakuru yatanzwe n’abashoboye kudasubira muri iriya gereza ngo ni u Rwanda,  avuga neza ko mu minsi yahamaze yashoboye kumvisha abakinnyi ko   guhunga nta kibazo abibonamo, n’ubwo minisitiri w’imikino yari yabihanangilije ngo uzabikinisha azafatwa nk’umugambanyi (ariko ntawamenya yarabibutsaga ngo ubishoboye ntazacikwe n’ayo mahirwwe abonye, kuko n’iyo bakwita umugambanyi ntaho bagukura iyo igiihugu wahungiyemo kitagusubije yo) cyane ko uretse n’abo bafatwaga nk’abana hari n’abategetsi benshi bagiye banyerera bakigumira hanze iyo bagiraga Imana bakagerayo ndetse bari no mu butumwa bukomeye bwa leta.

Ngo Amabassadeur Munyabagisha yatanze ingero zirimo ba ambasaderi Gasana Anasthase na Gasana Richard bose bari bahagarariye u Rwanda muri ONU ariko bahindurirwa imirimo bagahitamo koga magazi. Ngo yasobanuye kandi ko ngo n’abana ba Kagame bahora hanze bitegura kuba bahunga kubera igihe icyo ari cyo cyose  ibintu bishobora guhinduka mu gihugu kubera leta ya Kagame itavuga rumwe n’abaturage igiye kuzarimbura ibicishije inzara n’umunigo.

Icyo nshaka kuvuga ko ari urwenya ni uko ugira utya ukumva ngo uwari ahagarariye igihugu ibunaka yahunze kubera ko  bamuhinduriye imirimo, rubanda bo babuze aho banyura kubera ubwoba cyangwa ubukene ntibabone tike yo kubageza hanze.

None rero abategetsi bageze igihe cyo gushishikariza rubanda guhunga, Ibyo bintu murumva biganisha igihugu hehe koko? Nyamara u Rwanda ni urwo gusabirwa ibihe birakomeye.

Umusomyi w’Intabaza

Philip NDIHO.

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *