(Kinyarwanda) NGO AMAYELI YA DMI NI 1000 NO MURI MOZAMBIQUE ARIGUKORESHWA

Baziga
  • Views 3512
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Banyarwanda nkuko tudahwema kubagezaho amayeri ya leta ya Kagame, ay’ibikoresho byayo aribyo ntore na DMI, iteka badahwema guhiga umuhutu ngo yicwe cg yongere abe umucakara, akora utwo akoze twose asehera Karinga.

Nimuri urwo rwego rero twifuje kuburira abanyarwanda bimpunzi ziba muri Mozambique. Nkuko bizwi DMI zifatiye izo mpunzi zizitera ubwoba, zizaka nutwo zaruhiye ngo bashyire muri cya kigega AGACIRO twita AGACINYIZO KA KALINGA, noneho ubu bahinduye umuvuno wo gucamo ibice Diaspora yaho, Igice kimwe kiyobowe n’ umuhutu Baziga Louis wiyemeje gukorera Kagame akamushyikiriza impunzi zose ari nzima cg ari imirambo nkuko Turatsinze Théogene yagiye, biti ihi se bakabacuza utwabo bagasigara ari ibikanka gusa.

Icyo gice rero kikaba kigaragara nkikidafite imbaraga kuva aho uwari akirimo Hitimana Vital (wiyise Général ) yashyiraga kukarubanda umugambi wo kumara impunzi no kuzikangurira gufata impapuro z’inzira (passeports) zitangwa na Leta y’uRwanda.

Uyu Vital amaze gufatwa amajwi, Kigali yararakaye imuhindura ikigoryi ko ayikoze munda niko kwiga uburyo bamwikiza baramurasa bamusiga baziko yapfuye ariko ntiyapfa ajyanwa mubitaro nibwo bohereje aba komando bo kumunigira mubitaro ubutegetsi bwa Mozambique bukaza umutekano n’umugore we aratabaza kumusonga bipfuba bityo!Kuva ubwo Diaspora yatangiye imitwe yoguhimba ko hari abayivuyemo aricyo gice cya kabili Kiyobowe na NDEKWE Philibert akaba ari umu DMI kabombo wihishe mubandi kuko we ni injijuke azi ibyo yatumwe, kandi mubigaragara, yigize intama kandi ari ikirura kibi; ubundi uyu mugabo yize i Gitwe akaba ari umuhutu warutuye i Kigali ariko akomoka mu Ruhengeri!

Abamuzi bemezako umurebeye inyuma utamenya ko yakora amahano harimo no kumena amaraso kubera akazi FPR yamuhaye. Uyu NDEKWE niwe uzi 100% ibyurupfu rwa Turatsinze kuko ari mubajyaga mu manama yo kumwivugana yaberaga muri Hotel RUVUMA muri Mozambique. Akaba kandi azwiho ubukangurambaga kurubyiruko ndetse n’abakuze kuko iteka ahora mu rusengero aho aba afite misiyo yo gucishamo ubutumwa bwa FPR no kubona impunzi hafi zahujwe ningirwa masengesho.

Aboneka kandi mubintu byubucuruzi bw’ibyaduka imiti yagakondo, ibimina,imikino y’ umupira wamaguru ( Niwe uherutse gutegura no kwakira ikipe ya Rayon Sport ) ibyo byose ari ukugirango akubakube impunzi zikomeje kumwibeshyaho nyamara ubu yareruye ubwo yayoboraga amatora ya Kagame aherutse kuba muri Mozambique.

Ubu rero ngo yitandukanyije na Baziga Louis bya nyirarureshwa ngo akubakube izindi mpunzi zari zarihagazeho zaranze gupfukamira abicanyi cg ngo ziterwe ubwoba nibikangisho bya hato na hato ( tuzafata imitungo yawe iri mu Rwanda, tuzagushyira kuri liste yaba ruharwa, tuzafunga abawe bari mugihugu nibindi ….) Uwo NDEKWE rero akomeje kwambara uruhu rw’ intama kandi ariwe kirura gihatse ibindi.

Ubu akaba akubutse muri Amerika aho yari yahungishirize umugore we Bita MADINA kuko yari anatwite  Leta ya Trump iramwangira baragaruka ! Yarajyanye umugore ngo amaraso atazamutarukira kuko azi neza ko ibyarimo bizamugaruka kuko kugambanira amaraso y’abanyarwanda birangira babagukurikije niko FPR ihemba ababahutu biyemeje kumarisha benewabo!

Banyarwanda rero muri Mozambique mumenye iyo mitwe ntabwo philibert yavuye muri Diaspora nukugirango abashukashuke mube maso mumenyeko NDEKWE ari umuhutu winda wiyemeje gukirira hejuru yubugambanyi namaraso yanyu! Ako gasura ntikabahume amaso niyo miti yaje gucuruza ivuye mu Rwanda muyitondere kuko nta by’i Rwanda bigamije gukiza impunzi,mumenye ko bashobora no kuyibavangiramo twa tuzi twa Munyuza na Jacque Nziza maze ibyari umuti bikaba ari uburozi bwa Leta y’Ingona.

Mukomere .

TUMENYE AMAYERI Y’ INYENZI

Umusomyi w’Intabaza

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *