RDC/AFERWAR – DUTERIMBERE IRIFURIZA ABA MAMAN BOSE UMUNSI MUKURU MWIZA.

ok
  • Views 1485
  • Rating 12345

 

Kuri uyu munsi wahariwe ababyeyi b’aba Maman ku isi hose,AFERWAR – DUTERIMBERE Ishyirahame ry’impunzi z’abategarugori n’abari b’Abanyarwanda yishimiye kwifatanya namwe mwese ba NYAKUBYARA mu byishimo byishi muterwa n’uko mwahekeye isi n’ubu mukiyihekera.

MBYEYI mwe ! nimucyo duhorane ubutwari turi intwari, turi ba NYAMBERE mugutanga uburere ndetse n’abahanga n’ibihangange biyobora iyi isi ,bose batuvuga imyato, kuko uretseko ari natwe twabahaye ubuzima kubwo ububasha bw’lmana yakoreye byose muritwe , ni natwe twabafashije kubaho, tuyobora intabwe zabo zambere muri iyi isi.

Mumpande ennye z’iyi isi yacu murabizi ko turi Abanyamahoro. Ni gake cyane induru n’amahane n’imidugararo bidukomokaho ! Ibyitwa intambara byo tubigendera kure. Ntitujya tuba bagashoza ntambara ntibibaho … Impamvu ntayindi nuko uretse no kuba aritwe tubabazwa cyane no guhekurwa n’iyo nyazi y’intambara,ni natwe igiraho ingaruka z’indenga kamere :

  • Tekereza kwirukanka imisozi amasasu avuza ubuhuha,umutwaro kumugongo umwana kurutugu undi munda utwite !!
  • Tekereza gufatwa kungufu mumaso y’abana bawe !!
  • Zirikana waburanye n’umufasha wawe ukibona wahungiye mwishyamba ry’inzitane ufite inshuke cg utwite, ntawokukubakira agahema no kugucira agakwi ari no mugihe cy’imvura.
  • Zirikana muri iryo shyamba ufatiwemo n’ibise igihe cyo kubyara kigeze…

Murumvako mu intambara aba maman tuba dufite ingorane zikomeye.Ariko nyine kububasha bw’lmana ,mubushobozi buke no mumbaraga nke zacu ,dukora iyo bwabaga ngo tubungabunge ubuzima bwacu n’ubw’abana bacu n’abo dutwite.

Ababyeyi (Aba maman) b’impunzi z’Abanyarwanda twibumbiye muri AFERWAR Duterimbere twifatanije n’abandi ba maman b’impunzi zirimubindi bihugu birimo intambara nka : SOMALIYA , SUDANI Y’AMAJYEPFO, SIRIYA,NIGERIYA,n’ahandi.. dusaba Imana yo yatugize abanyamahoro ,ngo ijye yumva amasengesho yacu tuyitura dusa amahoro,maze iyagwize aho hose yabuze.

Twifatanije kandi n’aba maman b’Abanyekongo ( RDC) mu kwishimira uyu munsi, ngo ubwo dufatanya iminsi yose kwitegereza uko bagashozantambara mukarere kacu bakomeza kutumaraho urubyaro batanaretse kutwica rubi bakorera ba mpatsibihugu, bidutere ubutwari bwo kurushaho kubamaganira kure hamwe n’abigize ibikoresho byabo. IMANA turikumwe izadushoboza ,maze umunsi umwe RDC n’URWANDA n’akarere kose muri rusange bizagire amahoro arambye.

Ntitwarangiza tutazirikanye intwari z’Aba Maman ziyemeje guharanira amahoro, by’umwihariko muri kano karere k’ibiyaga bigari, bakibagirwa ab’abo bakitanga batizigamye ndetse bamwe bakaba barabifungiwe.

Abatarafungwa bakomeze ubutwari  abafunzwe ntibacike intege twese tujye twibuka ubutwari n’imbaraga bya Mzee Nelson Mandela na “Mama wetu” WINIE Mandela (Aho bari baruhukire mu mahoro ) batubereye icyitegererezo. maze tugire itaka umwete wo gukomeza kwamaganira kure no kurwanya imigambi mibisha ya bagashoza ntambara na bampatsibihugu.

Reka dusoze n’ubundi twifuriza umunsi mwiza Aba maman b’impunzi z’abanyarwanda bari hirya no hino ku isi,by’umwihariko inshuti z’akadasohoka z’ishyirahamwe ryacu ziri mubihugu by’i Burayi  ,Amerika na Australiya.

Tunabifuriza kandi umunsi mukuru mwiza wa PENTECÔTE .

Imbaraga za ROHO MUTAGATIFU / UMWUKA WERA abe arizo zizadufasha twese mu migambi myiza y’ubutwari twimirije mubihe biri imbere.

Murakoze muragahorana ingobyi i mugongo.

UWASIZE Marie Jeanne

DUTERIMBERE Média.

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *