(Kinyarwanda) URUGAMBA RUGEZE MU MAHINA: INSIGAMUGANI NSHYA IDUSABA GUTANGATANGA UMUSHI (kagame) , AHO GUTANGURANWA.

ok
  • Views 5611
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ikinteye kuzana iyi mvugo ni uko iyo nitegereje opposition nyarwanda mbona yarananiwe kumenya gutandukanya icyo irwanira, n’uwo barwana uwo ariwe. Tureke kurwanira kwitwa abere n’abo tudahuje imyumvire y’urugamba, ahubwo iyi myumvire itandukanye tuyibyaze umusaruro twikiza umwanzi duhuriyeho (FPR).

Mbere y’uko nsobanura iyi ngingo, reka mbanze mbereke ikibazo uko giteye. Narasesenguye nsanga akarengane (injustice) k’abanyarwanda kubakiye mugutesha agaciro rubanda ( human degradation) hakoreshejwe ingingo enye (4) z’ingenzi:

  1. Kwigizayo (exclusion) abantu bamwe kungufu. Iki kirumvikana neza kandi kiragaragara.
  2. Kwigizayo hakoreshejwe guhindura abantu bamwe kungufu ngo bagendere kubyifuzo by’abafite irangamuntu (identity) ifite imbaraga z’igitugu. Aha harimo ibintu byinshi. Aha niho irangamuntu y’abadakenewe n’abafite ubutegetsi ikurwaho, banyirayo bakozwa ubwonko cyangwa bugatokozwa kugirango batabona ukuri, uretse kubonako kubaho bibonekera muri conditions zashyizweho n’ababakandamiza. Ni ukuvugango niwemera kumera nkatwe uzabaho. Emera tukumire cyangwa turuke. Aha niho hazamo abantu nka ba Mitsindo Fidele, Akana Alice, Bamporiki Edouard, Evode Uwizeyimana, Pierre-Damien Habumuremyi, Rucagu, Rwarakabije, n’abandi bahutu benshi bemeye kumirwa bunguri kugirango ibifu byabo bibone icyo bisya. Mumayeri arimo ubwenge buke agatsiko k’abatutsi gakoresha NDI UMUNYARWANDA (NDI UMUTUTSI), mukumira bunguri irangamuntu (identity) y’abahutu. Sinirengagijeko hari abatutsi bahawe akato bakitwa ibigarasha.
  3. Kwigizayo hakoreshejwe gucisha bamwe bugufi (subjugation) noneho bagakoreshwa uburetwa mukugwiza umutungo w’agatsiko k’ababakandamiza. Ntimubibona se? Imirimo nsimburagifungo yo kumena amabuye n’ibindi byinshi!
  4. Kwigizayo hakoreshejwe kugira abantu bamwe intabwa (abandonment) bigatuma ababakandamiza batababona iyo barikumwe cyangwa babanyuzeho. Mbese nka ya nkuru ya wamuntu uvugwa muri Bibiliya abantu banyuragaho yataye ubwenge kubera guhondagurwa bakigendera. Aha kandi hazamo kwirengagizwa kwa bamwe muguhabwa akazi, amasoko, amashuri,..Ntimubibona se?

Banyarwanda banyarwandakazi, ntimukabone ibi ngo mugirengo ni impanuka, ababibakorera bazi impamvu yabyo kuko bituma abantu bicwa n’agahinda intimba ikabarenga bagahinduka ibiragi bagaceceka burundu. Sicyo Kagame ashaka se? Ibi rero bikurikirwa n’ikintu gikomeye cyo gutobora abantu bakavuza induru bati turashize. Iyi niyo phase abanyarwanda bagezeho kandi ntishobora gusubira inyuma. Ndacyeka mubabitangiye harimo Perezida w’agakingirizo Pasteur Bizimungu. Akimara kubonako ari agakingirizo yashatse kuzana Ubuyanja, uko yacecekeshejwe mwarabibonye, niko byagendekeye Ntakirutinka, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda, Ingabire Victoire, Kizito Mihigo, Diane Rwigara, n’abandi benshi. Igituma bakorerwa iyicarubuzo ntayindi ni ukubacecekesha no guha gasopo uwo ariwe wese washaka kugerageza kwerekana uburyo FPR itunzwe n’ ikinyoma cyo gucuruza imibiri y’abanyarwanda  FPR yatanzeho igitambo.

Ahantu hamwe hari hasigaye abagizwe intabwa bahuriraga (MU NSENGERO) bagakomezanya muby’umwuka bakanahimbaza Imana mumubabaro wabo, mwabonyeko Kagame insengero yahise azifunga, agatanga impamvu z’ibinyoma nk’uko atunzwe n’ikinyoma. Abantu bagizwe intabwa, batuye mumanegeka, umuvu uraza ukabakonkobokana, none ngo nibabanze bubake insengero zirimo sima kugirango bemererwe guterana! Abantu bagizwe intabwa ntibashobora no kurangiza amashuri abanza none ngo niberekane impamyabumenyi ya Kaminuza babone kwigisha ijambo ry’Imana! Amatorero arusha Kagame imyaka 52, agatinyuka akayafunga!

Ejo nabonye ku kinyamakuru CT (Christianity Today) umunyetewologi igendera kuri politiki ya FPR witwa Charles Mugisha (the founder and chancellor of African College of Theology), avuga ngo ntacyo bimutwaye kuba Kagame yarafunze insengero 7000, ngo kuko bifitanye isano n’ingaruka zo kwizera nyuma ya genocide. Byumvikanako mu Rwanda kwemera Yesu bishingiye kukwemera uko FPR isobanura genocide. Ngabo abapasiteri bemerewe kuvuga ubutumwa mu Rwanda. Ubutumwa bwiza ni ubwamamaza igicuruzwa (genocide). Donc FPR yacecekesheje abanyarwanda mu by’umubiri n’iby’ Umwuka. Niyo mpamvu babantu navuze haruguru batinyutse bakavuga ari intwali zikomeye tugomba kubaha kandi tugomba kusa ikivi batangiye. Tucyuse gute rero? Rekanze mvugane na opposition nyarwanda.

Opposition nyarwanda iri hanze muzirikaneko FPR ikora amasaha 24 muminsi 7 mugucecekesha abayirwanya ikoresheje igishoboka cyose. FDLR ihangayikishije Kagame kurusha andi mashyaka, hakozwe ibishoboka byose ngo iseswe, Rwarakabije bamugura akayabo k’amadolari biba iby’ubusa, Murwanashayaka n’abandi bayobozi barafungwa biba iby’ubusa. Byose binaniranye bavumbura iturufu yo gucamo FDLR kabiri nk’uko mwabibonye. Nta washidikanyako n’icikamo rya RNC harimo akaboko ka FPR.

Ubutumwa bwanjye kuri FDLR na CNRD ni ubu: Mwese muvugako murwanya FPR ariko ntimwumvikane uburyo byakorwamo. Mureke gushyira mubikorwa icyo Kagame yifuza muta igihe ngo murasobanura impamvu kanaka ariwe kibazo, kandi muzi neza ko FPR ariyo kibazo. CNRD niyite kucyo yatangarije rubanda cyo kuyivana ku ngoyi ya Kalinga nshya. FDLR, nigaragaze ko n’ubwo itanyaruka nk’abo basore ko ishobora gusindagira igahurira n’abo basore imbere kandi ikitwara nkase wa wamwana w’ikirara.

Kuri Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene, Marara, Sankala, n’abandi. Mwese muvugako murwanya Kagame ariko ntimwumvikane uburyo byakorwamo mpaka mucitsemo ibice. Kumvikanisha impamvu nziza byakorwamo sicyo gikenewe, buriwese nakoreshe ubwo buryo bwe yerekeza murugwiro. Abanyarwanda bagomba kumenyako hatazongera kubaho ishyaka rimwe rukumbi mu Rwanda nyuma ya FPR. Ikibazo si ukudafatanya, ahubwo ikibazo ni igikumira ubufatanye. Ntakindi ni ukutavugisha ukuri n’amateka yaranze Urwanda bihuhurwa na Kagame. Iki ni ikintu kizakemuka FPR ivuye munzira ya Demokarasi.

Umuti ni uyu: Kutabona ibintu kimwe tubibyaze umusaruro. Ni ukuvugango twe gutanguranwa i Kigali, ahubwo dutangatange Kagame na systeme ye yose. Abari mumajyaruguru mufate aho, abari mumajyepfo mufate aho, abari murasirazuba mufate aho, abari iburengerazuba mufate aho, abari mugihugu ntimwongere kwirasa musize igituma mwirasa gihumeka. Iki si igihe cyo gutekereza uko bizagenda duhuriye i Kigali. Duhaguruke d’abord. Twe kurangazwa n’ikintu cyo gufatanya imiyoborere y’urugamba. Gasana Anastase nabonye nawe bimuhangayikishije muri commentaire ye yanyujije kuri facebook kuri post ya Paulin Kamana yatambutse ku ya 14/5/2018. Mbere yo kuba umuhutu, umututsi, umukiga, umunyenduga,  umwega, umunyiginya, umusopecya, n’ibindi byinshi nabonye muri iriya comment, FPR igomba kuvaho ibindi bikaza nyuma.  Dutangatange Kagame na FPR ye aho gutanguranwa. Uru nirwo rugamba rusobanutse.

Muharane ubutwali

Umusomyi w’Intabaza

Peacemaker Zirimwabagabo

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) URUGAMBA RUGEZE MU MAHINA: INSIGAMUGANI NSHYA IDUSABA GUTANGATANGA UMUSHI (kagame) , AHO GUTANGURANWA.

  1. Shumbusho birashoboka says:

    Umva mbabwire umuzehe yabwiye abana be NGO
    Murabona izinkoni icumi zihambiranye umusore wingufu ntiyazivuna.
    Ariko azihambuye agenda avuna imwe zikarangira .none

    N B :nkatwe abanyarda turihanze dukwiye gushyira hamwe nibwo tuzatsinda urugamba.
    Ibindi nukina umukino ubabaza abafana murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *