INZIRA Y’UKURI, UBUTABERA N’UBWIYUNGE NYABWO KU BANYARWANDA IRASHOBOKA ARIKO ISABA UBUSHISHOZI

Editions du Rocher, 2014, 286 pages, cahier de cartes en couleur.
  • Views 4425
  • Rating 12345

Banyarwanda bavandimwe,

Aho muri hose haba mu gihugu cyangwa mu mahanga`,ndabaramukije mbifuliza amahoro n’imigisha biva ku Mana isumba byose,atari imwe Kagame yigamba ko yatsinze mu Mutara,nkeka yaba ari imfizi y’intama cyangwa ikimasa yaterekeje abazimu b’abakurambere be akomoraho amaraso y’ubugome butuma ntawe arebera izuba iyo yaramutse nabi.

Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira,mu moko yose uko ari atatu, nifuje kubasangiza igitekerezo cyerekana uko numva uburyo twagera ku bwiyunge nyabwo bukenewe hagati y’abanyarwanda cyane cyane hagati y’abahutu n’abatutsi. Iyo witegereje neza usanga abatwa ibi bitabareba cyane kuko nta rari ry’ubutegetsi bigeze bagira ndetse ngo baburwanire.

Iki kibazo cy’ubwiyunge kandi ndemera ko ari kimwe mu bivugwaho cyane haba imbere mu gihugu, mu ngo, mu nyandiko no mu biganiro binyura mu binyamakuru hirya no hino ku isi. Ariko reka nanjye nongere mbaze nti:’Ese koko ubwiyunge nyabwo hagati y’abahutu n’abatutsi burashoboka ?

Reka ngerageze gusubiza mvuga nti ;“Yego rwose burashoboka”. None se kugeza uyu munsi bwabujijwe n’iki kandi FPR ihora iririmba ko bwagezweho 99,9%?

Reka ngerageze gutanga igisubizo, ariko simvuge ngo ni cyo kamara kuko n’undi wese afite uko abyumva ndetse bitandukanye n’ibyo FPR yirirwa ibeshya abatayizi.

1.Ubwironde bushingiye ku kwikunda

Naciye ubwenge nsanga amoko atatu avugwa mu Rwanda ariko narinze ngera mu busore ntarabona icyitwa umutwa kuko mu karere nabagamo ntibahabaga. Nari mbazi rero mu makuru, ku buryo n’aho mpuriye nabo natinze kubamenya kuko nabonaga basa n’abandi bantu nari nsanzwe menyereye kubona.

Iby’abahutu n’abatutsi byo naje kubimenya muri revolisiyo ya 1959-1961 n’ubwo nari muto cyane, kuko abatutsi barakubiswe, batwikirwa amazu na zimwe mu nka zabo ziraribwa nta kiguzi ariko na none ntakabura imvano iyo usomye neza amateka yabyo usanga nyirabayazana yari umututsi wari warakandamije umuhutu birenze urugero. Ntangiye ishuli nibwo nagiye ndushaho kubona ibibaranga kuko buri ntangiriro z’amashuri amaraporo ku mibare ishingiye ku gitsina,ubwoko, komini abana bavukamo zarakorwaga.

Ikindi naje kubona maze gukura ni uko mu gushakana, nabonye mu ngo z’abahutu harimo abatutsikazi benshi kurusha abahutukazi bashatse mu batutsi ndetse navuga ko ntabahutukazi bashatse mu batutsi  rwose.  Ese kuki abatutsi bo bataringora abahutukazi biterwa n’iki? Kandi na none izi ngo z’abahutu zabaga ari ingo zifashije, ni ukuvuga umuhinzi ukize, umukozi wa leta cyangwa umucuruzi.

Ingaruka z’ibi ni uko mu bwoko bw’abahutu habonetsemo ibibyarirane by’abatutsi byinshi kandi ni abo bana b’imvange bagize uruhare runini mu rugamba FPR yarwanye rwo  kwambura abahutu ubutegetsi bari bafashe nyuma ya revolisiyo 1959-1961.

Ibi kandi n’ubwo byaba byarabayeho kuva kera igihe abahutu bihuturaga bagahinduka abatutsi kuko bamaze gukira kubera inka nyinshi babaga bamaze kugira, sinshidikanya ko iyo abatutsi baza gushaka abahutukazi nk’uko abahutu bashakaga abatutsikazi, ikibazo cy’abanyarwanda  ntikiba kimeze uko kimeze ubu. Biraboneka ko abatutsi bakomeje kwironda kubera inyungu no kwishyira hejuru ngo babone uko bikubira Ibyiza by’igihugu baheshwaga no kwikubira ubutegetsi.

None n’ubu gushaka umututsikazi bikomeje kwitwa kwanduza ubwoko uretse bake cyane batakibona ubwoko nk’ikintu cyo gushyira imbere. Hari amahirwe menshi y’uko Urwanda rutari rugabanijemo uturere dushingiye ku moko nko mu bindi bihugu, ntibyumvikana ukuntu abatutsi bakomeje kwironda aho bari hose n’ubu bakaba babikomeje kandi barabonye ingaruka mbi zabyo.

2.Kutavugisha ukuri no kutemera amakosa

 Iyo bigeze kuri ibi Kigali yita ubwicanyi bwibasiye abatutsi (n’abahutu bake bivugwa ko barwanyaga ingoma ya  Habyarimana) mu 1994, jyewe nahitamo kuvuga neruye ko abahutu bishe abatutsi aho kuvuga ngo interahamwe zishe abatutsi. Kuvuga gutya uri umuhutu nugushaka kwigira umwere, nyamara imbere ya FPR siko bimeze kabone n’iyo baba barakubeshye ubutegetsi ngo nta byaha ukurikiranweho, igisobanuro cy’iri jambo “interahamwe” umuhutu utaramenya icyo aricyo ni injiji itatumwa Gafunzo.

Iyo na none ugiye mumizi y’ubu bwicanyi usanga usanga hari ukuri kunini cyane kutavugwa. Ese abahutu ba Ruhengeri na Byumba kuva muri 1990 FPR yabagenzaga ite? Ese ko bimaze kumenyekana ko hari abantu bavaga muri CND aho ingabo za FPR zari ziri bambaye imyenda y’interahamwe ni bantu ki? Ese izo nterahamwe zabanaga na FPR muri CND ni interahamwe koko cga? Nta gushidikanya rero ko FPR ubwayo yohereje abasirikari bayo bacengera igihugu cyose barica karahava kandi ubwo bwicanyi bwose bwageretswe ku bahutu. Sinshidikanya ko abahutu bishe abatutsi ariko na none abatutsi bo muri FPR nabo boretse imbaga y’abahutu ndetse n’abatutsi benewabo ku nyungu zo kugirango bifatire ubutegetsi

Sinyobewe kandi ko abahutu bensì bahisemo guceceka no kwihisha kubera ubwoba n’ipfunwe batewe no kugerekwaho amahano yose yagwiriye igihugu cyacu kandi uwayashoje yigaramiye. Iyo mvuga rero ngo abahutu bishe abatutsi si ukwirata ahubwo ni ukuri kudashakishwa. Ariko mpita nibaza impamvu abatutsi bo batavuga ko bishe abahutu babahora abo aribo kuva mu1990 kugeza uyu munsi bakibica.

Uretse Kagame wasaze wemera byose yishongora gusa, abandi batutsi bose ahubwo ni we babigerekaho, nkibaza ukuntu we wenyine yakwica ibihumbi amagana by’abahutu imbere mu gihugu no muri Kongo ndetse akongeraho n’amamiliyoni y’abanyekongo bikanyobera!! Ugera kuri Kayumba Nyamwasa ati Kagame ni we nyirabayazana. None se no muri Giti niwe wari ayoboye ingabo zatsembye icyitwa umuhutu cyose uretse Sebushumba washyizwe ku ruhande kubera impamvu? None se mu Ruhengeri ni Kagame watsinze ibihumbi by’abahutu mu buvumo bwa Musanze ndetse akabukinga ngo nimba hari n’uwarokotse amabombe bateyemo azagwemo yabuze aho anyura ngo asohokemo? None se ni Kagame wavuze ngo tuzabica kugeza igihe bahuzwe ibyo kurwana natwe? None se ko bagiye muri Kongo gucyura impunzi ku ngufu, ni nde wabagendaga imbere yica izari zikigerageza guhungira mu mashyamba?

Mvuze kuri Kayumba gusa atari ukumubonerana, ariko namwe muzambwire nimba hari uwo muzi wemera ko abatutsi bishe abahutu kuva mu kwa 10/1990, uretse kubeshya ngo bazize intambara ukagirango bose bari ku rugamba! None se ko abahutu bakomeje guhatirwa kwemera icyaha no kugisabira imbabazi kugeza n’aho bazisabira abakurambere babo ndetse n’abazavuka Yesu amaze kugaruka, abatutsi bo bazemera ibyo bahemukiyeho abahutu bigenze bite?  Ndemeza neza ko umunsi byabayeho, ubwiyunge nyabwo tuzaba tubugezeho.

 

  1. Ingufu z’igisilikare

 Amateka adafifitse nk’ayo FPR yigisha ubu, yatweretse ko imitwe y’ingabo yabayeho mu gihe cy’ubwami(~1091-1961),yari igizwe n’ubwoko bumwe bw’abatutsi, noneho abahutu bakitwa “IBITSIMBANYI”, bakikorera imitwaro ya bashebuja batabaye, kandi bamara gutsinda urugamba bakikorera ibinyagano. Ni uko na none bajya gutera u Rwanda mu 1990 uretse Kanyarengwe bararuje muri Tanzania inzara yenda kumutsinda yo ariho yahungiye ndetse igatuma arenga ku ndahiro ye kimenyabose ko yagombaga kumvikana n’umututsi ari uko umusatsi we wameze, ntawundi muhutu wamenyekanye nk’umurwanyi w’inkotanyi mbere yo kubohoza abari bafungiye muri gereza ya Ruhengeli mu 1991.

Izo ngabo birazwi ko zatoranijwe mu batutsi bari barahunze ubutegetsi bw’abahutu guhera mu 1959, kandi bari baringingiwe gutaha ku butegetsi bwa Kayibanda (1962-1973) baranangira, aha rero niho abahutu bihaye kubashyigikira bibeshye kuko nta mwanya bafashe ngo babitekebezeho. Binyuze mu butiriganya n’akagambane mpuzamahanga kenshi, izi ngabo nizo zaje gufata ubutegetsi mu 1994 binyuze mu mivu y’amaraso, maze abahutu bazibeshyeho zibereka isura nyayo yazo, ku buryo nabaziburaniye Arusha kakahava zitabarebeye izuba.

Zikingirije imishyikirano leta na leta ya Habyarimana itigeze ishyiramo n’amananiza, zihabwa byinshi birenze ibyo zari zikwiye iyo habamo gushyira mu gaciro. Ariko n’ibyo zemerewe ntibyazinyuze zihitamo kubifata byose zongeye gushoza imirwano yakurikiye iyicwa ry’umukuru w’igihugu benshi bemeza ko zagizemo uruhare kandi akaba iri yicwa ry’umukuru w’igihugu ariryo ryabaye imbarutso y’ubwicanyi ndengakamere bwo muri 1994.

Kimwe mu mbaraga zubatse zikimara gufata ubutegetsi ni igisirikare kitavangiye mu myanya yose y’ubuyobozi  guhera mu busholisholi ukageza kuri rugara. Ibi rero bituma zitumva uwo ariwe wese usaba ko habaho ibiganiro hagati ya leta ziyoboye n’abatavuga rumwe na yo bigamije kugarura amahoro mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, maze impunzi zahejejwe ishyanga zikaboneraho gusubira mu rwazibyaye ndetse ntahagire n’abongera guhunga.

Izi ngabo z’indobanure kandi nizo zikomeje kwijandika mu bikorwa byo kwica hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo kuva intambara yatangira mu 1990, kandi n’ubwo bikorwa ku mugaragaro ntibashaka ko bivugwa kuko ntibabyemera. Nk’uko hakoreshejwe ingufu za gisilikare kuli leta ya Habyarimana hakaba imishyikirano, n’ubu hakenewe izindi ngufu za gisilikare ngo FPR nayo yemere imishyikirano, ariko cyane cyane byafasha kugirango ipfundo ry’uwahanuye indege bigatangiza jenoside amenyekane na FPRyemere uruhare yagize muri ariya mahano. Igihe cyose rero itaremezwa ibyo yakoze, ubwiyunge nyabwo mu banyarwanda buracyari kure nk’ukwezi.

Icyo nsaba abanyapoltiki bose batavuga rumwe na leta ya FPR iriho ubu ni kimwe: Kubwizanya ukuri barangiza bagashyira hamwe bagashaka ingufu zatuma FPR ijya mu mishyikirano, bitabaye ibyo bazikanga noneho no mu gihugu ntawusigayemo atari umututsi kandi ibimenyetso biragaragara (muzaba mureba ibya ririya tegeko rya gucuruza intwaro ryadutse ingirwa badepite bemeje).

UBUMWE NI ZO NGUFU (L’UNION FAIT LA FORCE),  abwirwa benshi akumvwa na beneyo

Umusomyi w’INTABAZA

Philip NDIHO

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to INZIRA Y’UKURI, UBUTABERA N’UBWIYUNGE NYABWO KU BANYARWANDA IRASHOBOKA ARIKO ISABA UBUSHISHOZI

  1. Jean uwizeye says:

    Ndabashuhuje mwese amahoro aturuka kuri Rurema abasesekaremo.

    Nshatse kugaruka kuri bimwe muri iyi nyandiko mbona twagarukaho tukabyunva neza kurushaho :

    * #Iyo witegereje neza usanga abatwa ibi bitabareba cyane kuko nta rari ry’ubutegetsi bigeze bagira ndetse ngo baburwanire#.

    IGIHE ABAHUTU BAHAGURUKAGA BASHAKA KURENGERA UBURENGANZIRA BWABO BW’IBANZE 1945-1962 (KUJYA MU ISHURI, GUCA UBUJA UBUHAKE…), KUGIRA URUHARE MUBYEMEZO BIBAFATIRWA NKA ABATURAGE NTA IRARI RYU UBUTEGETSI RIRIMO.

    AHO IMPUNZI N’A ABATURAGE BUGARIJWE NA KALINGA SHYA TWE DUHARANIRA UBURENGANZI BWO KUBAHO TUTICWA DUFUNGIRWA UBUSA DUSENYERWA TWAMBURWA DUTURWAHO IBYEMEZE BIVUYE KWA SHITANI PAUL KAGAME UDAHISHA HU BWO YIGAMBA IBIBI ADUKORERA NTA RARI RYU UBUTEGETSI DUFITE DUSHISHIKAJWE NO KURENGERA AMAGARA YACU NI BYO DUTUNZE. ARIRWO RUGAMBA RWOGUSHIRAHO UBUTEGETSI BUGENDERA KU AMATEGEKO KANDI BUKANAYUBAHIRIZA MUNYUNGU ZA TWESE.

    #Ese koko ubwiyunge nyabwo hagati y’abahutu n’abatutsi burashoboka ?# :

    SI ABAHUTU BANZE UMUBANO NYAWO HAGATI YA ABAHUTU N’ABATUTSI. 1958-1968 BENE KALINGA NTUTSI (ABATUTSI BABAHEZA NGUNI BAKOMEYE ku amatwara nyarwanda ) BANZE UBURINGANIRE MU ABANYARWANDA BITWAJE KO UMUTUTSI NTA CYO APFANA NU UMUHUTU KO UMUCO NYARWANDA UTABEMERERA KUSABANA N’ABAHUTU (INZUZI BATERAGA BAKINATERA,… NI KO ZABANWIRAGA KANDI ZIKIBABWIRA) KALINGA ISHAJE KIMWE NI ISHYA BISHINGIYE MU UBUPFUMU NI INDI MIHANGO NK’IYO BIHABANYE NU UMUCO WA POLITIKE JUDÉO-CHRÉTIEN-HUMANISTE TWE N’ABARWANASHYAKA BA RÉPUBLIQUE Y’U RWANDA TUGENDERAHO KANDI WARWANYIJE MUYANDI MAHANGA INGOMA NYINSHI ZIMEZE NKA KALINGA.
    UMUNTU NI NK’UNDI KALINGA YO SI KO IBIBONA.

    ARICYO GITUMA HABAYEHO REBOLUTION (CHOQUE CULTURELLE) KUBERA ABAHEZANGUNI BABATUTSI BANGAGA RÉFORMES (IVUGURURA).

    1994 NA BWO BANZE UMUBANO N’UBURINGANIRE MU BANYARWANDA (BICA PRÉSIDENT JUVENAL HABYARIMANA) BASHYIRA MUBIKORWA UMUGAMBI WO KWICA ABANYARWANDA BASIGAYE I RWANDA BAZIRA GUSA KO BEMEYE 25 septembre 1961 RÉPUBLIQUE BAGACA UMWAMI NA KALINGA (Kalinga yica itavanguye). UYU MUGAMBI (génocide tutsi ) UKABA WARABAHIRIYE UKABAGEZA KU URWITWAZO BASHAKAGA RWO GUHEZA DÉMOCRATIE.

    WABA W’IYITA UMUTUTSI UMUHUTU CYANGWA IGITANGAZA FPR/APR/RDF INYENZI-NKOTANYI IZAKUJANJAGURA UMUTWE IGIHE IFITE IMBARAGA N’UZANA IBYADEMOKARADI.
    N’ABARI MUCYAMA IKAMBERE NTA YO BAFITE HAGATI YA BO IBIVUZWE NA NYIRI NGOMA NI BYO BIKURIKIZWA.

    IGIHE RERO BAMWE BAKOMEYE KURI KALINGA YA BO SHYA ABANDI TUKABA DUKOMEYE KURI DÉMOCRATIE NTA CYO DUFITE TWAHURIRAHO KUKO BENE KALINGA BO IBYO INZUZI ZIVUZE NTIBIKUKA KANDI NI BYO BAZAGWA INYUMA KUKO NI WO MURAGE WI INGOMA NA ABAKURAMBERE BA BO.
    IYO DUSABA IBIGANIRO N’UKO NYUMA YA BYO ARI AMATORA AKURIKIRAHO. KALINGA NTIYAYATSINDA KANDI NI NA YO NZIRA YABUGUFI IHENDUTSE KANDI YO KUMENESHA KALINGA.
    MUKINYARWANDA BARAVUGA NGO UCYENZE LIMWE NTABA AKIMAZE. IGIKI ? NTUMBAZE.
    SHITANI PAUL KAGAME RERO AZI IBYO YA KOZE ANDI MASHYAKA NA ABAMWISUNZE MURI 1990-1994 KO BITASUBIRA TWESE TURI MASO USIBYE BANGIRENTE, BAMUSHIKIWAZO, BARWARAKABIJE, BABAMPORIKI… NTASHOBORA KWEMERA IBIGANIRO URETSE IMBARAGA ZAMUSHIZEMO NA BWO ARI UGUKIZA AMAGARA YE RUKUMBI.

    UBWIYUNGE BUZASHOBOKA ABATUTSI BASHYIZE HASI ITURUFU YO KURISHISHA UBWOKO MUBYO BITA GÉNOCIDE TUTSI KUKO N’ABAHUTU BENSHI BISHWE BAZIRA UBWOKO BWABO.

    UMUCO WO KWIYAMBAZA ABAKURAMBERE NO KWITA KUBAPFUYE KURUTA ABAZIMA NU WA KALINGA ARIYO TURWANYA KANDI IKOMEYEHO. BIGOMBA GUCIKA SCIENCE N’AMATEGEKO BIKIFASHISHWA.

    IGIHE RERO ABATUTSI BAGIKOMEYE KUMURAGE WI INGOMA KALINGA NU UWABAKURAMBERE BA BO UBWIYUNGE NTIBUSHOBOKA. NGO NTA INGOMA ITICA. TWE TURASHAKA INGOMA ITICA KANDI AHANDI ZIBAHO.

    ABABIGERAGEJE BOSE KWISUNGA FPR/APR/RDF INYENZI-NKOTANYI BOSE BANANIZWA NI IGITUGU CYAYO KUKO UBWICANYI BWA YO BWO BAREMERA BAGAHUMIRIZA NKU UMUGORE UKUBITWA NU UMUGABO WE AGIRANGO BIZASHYIRA BISHIRE.

    IGITUGU NI CYO KIBYARA UBWICANYI KI KIRIHO ABANTU BAKWIYUNGA GUTE KANDI UBWICANYI BWO GITERA BUDASHIRA ?

    IKISWE GÉNOCIDE TUTSI, INGENGABITEKEREZO YA GÉNOCIDE, GUPFOBYA NO GUHAKANA GENOCIDE TUTSI NI OBSTACLES Y’UBUMWE N’AMAHORO.

    BIBILIYA IVUGA KO HAHIRWA UGENDERA KU AMATEGEKO IYO HATARIHO ABAHANUZI.
    IMIGANI 29:18 (AHO GUHISHURIRWA KUTARI ABANTU BIGIRA IBYIGENGE ARIKO UKOMEZA AMATEGEKO ABA AHIRWA). ABAKERA BISUNGAGA AMATEKA YA MOSE N’AYI IMANA.

    NIBA TUTAZI AMATEGEKO (UMURONGO,UBWIRU) KALINGA IJYENDERAHO KUKO AYA RÉPUBLIQUE YO NTIYAKOZWA NTITUGIRE ABAHANUZI TUBAYE ABANDE ?

    TURAHARANIRA KO AMATEGEKO YA RÉPUBLIQUE YUBAHIRIZWA KUKO ARIYO ARENGERA UBUZIMA BWABANTU NI IBINTU BYABO NTA KUROBANURA NTI TURWANA INTAMBARA YA AMOKO.
    URI GUKORESHA AMOKO NI FPR/APR/RDF INYENZI-NKOTANYI IBIFASHIJWEMO N’ABAZUNGU BABANYAMURURUMBA.
    ARICYO GITUMA URUGAMBA RWAMASASU RUGOMBA KUBERA NO MU BIHUGU BY’IBURAYI N’AMERIKA
    AFRIKA YOSE YABYUGUKIRAMO.

    MUYANDIMAGAMBO ABAHUTU N’ABATUTSI BIFUZA KUGENDERA KU AMATEGEKO AZWI ARENGERA BOSE BAGAKORERA MUMUCYO KANDI BIRINDA GUCURUZA ABAPFU NI BO BAZIYUNGA BAKAMENESHA BURUNDU KALINGA SHYA.

    #Sinyobewe kandi ko abahutu bensì bahisemo guceceka no kwihisha kubera ubwoba n’ipfunwe batewe no kugerekwaho amahano yose yagwiriye igihugu cyacu kandi uwayashoje yigaramiye.#

    UBWOBA ABAHUTU BAFITE SI UBWINYENZI-NKOTANYI : BIGARAGARIRA MUMASHYAKA MENSHI ARIHO KUKO BATINYA KWISHYIRA HAMWE NU UZABATENGUHA AKIGIRA I KIGALI INZARA I MWISHE NO KUBERA KUBURA KURI BAMWE UMURONGO NGENDERWAHO WA POLITIQUE.
    NTA BWO ARI UBWENGE BWINSHI GUHISHURIRA BURI WESE ITURUFU NI IMBARAGA UFITE.
    KWISHYIRA HAMWE NU UMUNTU UTIZEYE BISA NO KURISHA IRYINYO RINYEGANYE.

    ABAHUTU NKU UMUHUTU NTA CYAHA NA GITO TWISHINZA ARI IBYO IRYO PFUNWE N’ABATUTSI BAKABAYE BARIFITE KANDI BANAFITE UBWOBA.

    REKA NSOZE NVUGA NTI IYO UMWAMI RUDAHIGWA ABA INTWARI NKA SE MUSINGA ( MUSINGA YARETSE INGOMA IMUVA MUNZARA AHITAMO KUGWA INYUMA YI IMANA YE ) AGASHYIRAHO AMATEGEKO YEMERERA ABAHUTU KWIGA NO KUGIRA URUHARE MUBUYOBOZI NTA IMBOGAMIZI NI MWE KU UMUNYARWANDA UWARIWE WESE. AKEMERA DÉMOCRATIE NTA AMACAKUBIRI ASHINGIYE KU AMOKO YARI KUBAHO NGO ABAHUTU BISANGE BANGOMBA GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO BWUGARIJWE N’ABATUTSI BIBUMBIYE KULI KALINGA.
    C’est la personnalité de RUDAHIGWA indécis mitigé ya tugejeje aha.
    MUSINGA IYO YEMERA IVANJIRI YARI KUBA ARYRMEYE NTA KURIVANHIRA.
    MUSINGA IYO ABA ARIWE AKEMERA DÉMOCRATIE YARI KUYIMIKA NO MUMITIMA YA TWESE.
    ARIKO NYIRABAHUNGU BE YASHATSE GUSHIMISHA BOSE ABURA IBYUMA NI INTAMA.

  2. Kigali says:

    Urakoze kuri iyo nkuru.Mbona igikenewe ari ugutera inkunga FDLR ikarwanya Kagame nimbunda. Ikindi kandi, mbona Abanyapolitiki babahutu bareba uko bavugana nubutegetsi bwa Amerika cyane cyane CIA kugira ngo bayisabe inkunga. Amerika ntikunda abatutsi kuko ntacyo bapfana. Ikunda u Rwanda.

  3. Venanti says:

    Mbese inyandiko zanyu zose hano muba muri gupfukamira abatutsi igihe cyose?
    Hari ahantu nahamwe mwigeze mwumva abatutsi bavuga ko bakeneye ubwiyunge nabahutu?
    Mupfukamira abatabitayeho mushaka kugera kuki? Muzapfukama kugeza ryari? Guhera 1990 kugeza uyu munsi 2018 mupfukamira abatutsi. Imyaka 24 abahutu bameneshejwe mu Rwanda ndetse abahutu bakarimburwa imbere mu Rwanda ninyuma yurwanda.yewe nibyo koko abatutsi bavuze ukuri ko abahutu ari ubwoko buhakirizwa. Hano kuri uru rubuga rwanyu rwarabihamije keshi cyane. Aho kwirirwa mwandika ibitagira iyo biva niyo bijya mwareka kwandika hano kuko muba muta igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *