Udahemuka Eric ati: “Mparanira kandi ndwanira buri munsi ko abanyarwanda bakwimenyereza kuvuga ukuri kuko kutica umutumirano.”

  • Views 3099
  • Rating 12345

Icya mbere ni uko Perezida Kagame abeshya icya Semuhanuka kuko tugiye muri context ya cyami, bene rwo ni ABANYIGINYA kandi Kagame ni Umwega. Abo Banyiginya Kagame yirirwa abica, abaroga, abarasa, abafunga,… Rero u Rwanda ntabwo rwasubiranye bene rwo.

Icya kabiri tugiye muri context Democratic bene rwo ni ABAHUTU, ABATUTSI N’ABATWA kandi bareshya imbere y’amategeko none Kagame yavuze ko mu Rwanda nta moko abaho, abatwa abahindurira inyito abita ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA kandi ABATWA BARABYANZE abibahatira ku gahato. Guhindura SOCIAL IDENTITY OF CITIZENS bisobanura ko abo bantu baba ari abacakara mu gihugu cyabo.

Icya gatatu, abahutu Kagame yabahinduye ibisimba nta burenganzira na buke dufite ku byiza by’igihugu. Njyewe ubwanjye nigeze gutanga ubuhamya hano nerekana ukuntu natsinze ibizamini by’akazi ahantu mu bigo bya Leta birenga 20 i Kigali bakanyima akazi kuko gusa ndi UMUHUTU (Amazina y’ibigo, ababiyoboraga, amatelefoni yabo n’amataliki nabikoreyeho byose ndabifite uzabishaka azambwire nongere mbimuhe).

ICYA 4 ARI NACYO KIMBABAZA

Ibi byose Lyarahoze Samuel azanye hano cyo kuvuga ko u Rwanda rwasubiranye benerwo aribo batutsi akanadusangiza manifeste des bahutus (http://data.over-blog-kiwi.com/1/18/92/70/20180729/ob_3eab55_manifeste-des-bahutu-1957-lettre-et-co.pdf) n’indirimbo ya Bikindi (Njyewe nanga abahutu, https://www.youtube.com/watch?v=oXOXeUKL-mc) n’imvo n’imvano ya BBC yo kuwa 27 ukwakarindwi 2018 (https://www.bbc.com/gahuza/bbc_gahuza_radio/w3csx73h) akarangiza atwibutsa uko abatutsi bafataga abahutu adusaba gusoma amabaruwa abiri y’abagaragu b’umwami Rudahigwa (http://www.veritasinfo.fr/article-amabaruwa-2-y-abagaragu-bakuru-b-i-bwami-www-leprophete-fr-77775947.html) , narabyumvise kandi mpora mbyumva. Ikintu kibabaje ni ukuntu UBUTUMWA BIKINDI yatanze mu ndirimbo MBWIRA ABUMVA abantu babufashe uko butari. Iyi ndirimbo iyo nyumvise ndaturika nkarira. Ndizwa n’iki? Ndizwa n’uko kugeza uyu munsi ABAHUTU BATUMVA, MBESE WAGIRA NGO BAHUSHYE KU NYAMA.

Ntabwo BIKINDI yigeze abwira umuhutu kujya gutema umuturanyi we w’umututsi ahubwo yabibutsaga uko cyami yabacuze bufuni na buhoro abasaba gushyira hamwe bakabumbatira REPUBULIKA. Icyo kintu kugeza uyu munsi cyananiye ABAHUTU. Mu 1994 ABAHUTU basanze FPR bakagambanira Leta yariho ubu bararira ayuzuye intango wababaza bakabura icyo bagusubiza bavuga ngo twumvaga FPR izakora neza nyuma dusanga ibyo yiyemeje ataribyo ikora.

Abahutu biyunguye akenge bagahunga Kagame bageze hanze bamwe muri bo bifatanya na RNC kandi kuri njye, FPR na RNC ni ikintu kimwe. REKA MBABWIRE AHO KUGIRA NGO NTEGEKWE NA R.N.C NAHITAMO GUTEGEKWA NA KAGAME IMYAKA 1000 kuko ikosa ry’insubira nta mbabazi riba rikwiye guhabwa. Kuko n’iyo baba batandukanije ideologies (FPR vs RNC), bose bashibutse ku gatsiko k’abahezanguni b’abatutsi banze REPUBULIKA abanyarwanda bahawe na LONI nyuma ya KAMARAMPAKA yo ku italiki 25 Nzeri 1961. Ibyavuye muri ayo matora biri muri ARCHIVES ZA UNITED NATIONS – NEW YORK uzashaka azageyo bazabimwereka.

Nongere mbisubiremo, icyo RNC yapfuye na Kagame si uko akandamiza ABAHUTU, RNC imuziza ko yanze ko basubizaho CYAMI-NYIGINYA kandi bari barabyemeranijweho bajya gutera u Rwanda taliki 01/10/1990. Noneho muzangaye RNC nifata ubutegetsi ntigarureho UMWAMI MUNYIGINYA. Ndetse muri RNC nta n’ubwo babihisha bakubwira ko nta kibazo na kimwe bafitanye na RPF nka Organization ko ikibazo ari KAGAME. Bisobanuye ko Kagame avuyeho RNC yaba umwimerere was FPR NONEHO IDAFUNGUYE. Buriya FPR ya Paul KAGAME irafunguye yashakiye ubwinshi mu mazi. Hano navuze ko Data ari UMUHUTU mama akaba UMUTUTSIKAZI-MUNYIGINYA kandi basaza ba Mama aribo ba Marume bahunze 1959-1961 bakaza gutahuka mu 1994 ibyo byose mvuga hano babibwiraga Maman nicaye aho mbyumva kandi bakomeye muri Leta ya Kagame, bafite abahungu b’abajenerali,….ku buryo nta na kimwe ntazi.

Ikimbabaza rero ni ukubona ABANTU bahunga Kagame birirwa barira ayo kwarika ngo arabica, arabafunga, arabarenganya bakaririra mu biganza bya RNC (kunegurira umuzimu mu ndaro). Njye niyemeje kuvugisha ukuri kuzuye kugeza nshizemo umwuka. Amahoro u Rwanda rutaboneye muri FPR ntiruzayakura kuri RNC kubera impamvu navuze hejuru aha!!! N’ubundi imyaka nsigaranye ni iyo kuvugisha ukuri. Ubu nujuje imyaka 40. Ngomba gutanga umusanzu wanjye rero nshyira ku karubanda ibyo nzi ntaciye ku ruhande.

ABAHUTU barashinga amashyaka arwanya FPR bakifatanya na FPR nimero ya kabiri. Ubwo se ubwenge burimo ni ubuhe?

Dore solution: 

Niba mushaka ko twubaka u Rwanda ruzima ruzira umwiryane, ABAHUTU n’ABATUTSI babaye mu Rwanda (batigeze bahungira Uganda 1959) nimwishyire hamwe mukore igikuta kitameneka musobanure neza ibibazo uko biri nibinaba ngombwa mukore ishyaka rya politiki rimwe cyangwa se abiri da!!! Bityo, ni nabwo Umuryango mpuzamahanga uzatwumva hakaboneka umuti urambye naho gufatanya n’amashyaka yashinzwe n’abicanyi bamaze abantu ibyo nta musaruro mbibonamo. Simvangura amoko ariko nanga urenganya abandi wese nkananga urunuka umuntu wese umena amaraso atariho urubanza.

Abanyarwanda,…. Abanyarwanda…. Abantu bariba ihene I Nyabimata abantu isi yose BAGASARA NGO BATASHYE KAGAME AVUYEHO. Ubwo se kwiba isekurume imwe y’ihene nibyo bivanaho Kagame??? Kuri Facebook abantu basaze wagira ngo banyoye imbetezi.

Mbere y’uko bavuga ibyo byose, nibanabanze basesengure neza niba aharimo gushakirwa igisubizo koko kizahabonekera tunarebe niba n’abarimo gushaka igisubizo ari : RIGHT PEOPLE IN THE RIGHT PLACE IN THE RIGHT TIME!!!! Naho BIKINDI ngo indirimbo yayise MBWIRA ABUMVA…. AHUBWO IYO AYITA MBWIRA ABADATEZE KUZUMVA BIBAHO!!!!! Sinumva ukuntu umuntu yakwifatanya n’umuntu wamumazeho abe agasigara ahagaze nk’agati gateye mu nyanja!!!

U Rwanda ruzasubizwa bene rwo umunsi agatsiko k’abatutsi b’amabandi n’abicanyi ruharwa kavuye Uganda kazarandurwa burundu ku butaka bw’u Rwanda. Kugira ngo bizashoboke rero, ABAHUTU, ABATUTSI, ABATWA bakunda amahoro hamwe n’UMURYANGO W’ABIBUMBYE TWESE DUSHYIZE HAMWE nibwo bizagerwaho.

Murakoze!!!

Eric UDAHEMUKA

A0 MANAGEMENT
Mobile / WhatsApp : +61426 976 103
CANBERRA CAPITAL CITY
A.C.T – STATE
COMMONWEALTH OF AUSTRALIA
Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to Udahemuka Eric ati: “Mparanira kandi ndwanira buri munsi ko abanyarwanda bakwimenyereza kuvuga ukuri kuko kutica umutumirano.”

  1. Ndorimana says:

    Udahemuka,
    Iyi nyandiko yawe yuzuye ukuri. Nkunda gukurikira ibivugirwa ku maradio ibyerekeye ibibera muri ruriya Rwanda rwacu, nkabikurikiranira cyane cyane kuri radio itahuka, radio inyenyeri, radio ubumwe, ikondera libre, etc.
    Sankara n’abagenzi be bamaze gushyira ahagaragara iliya initiative yabo ya Nyabimata, naje gutangara numvise radio itahuka ivuga ko kiriya gikorwa cya bariya bahungu ari akajagari, ko ntawabashyikira batarabanje kumugisha inama mbere!
    None se ko RNC ijya gushyiraho iriya radio itatugishije inama byabujije abantu gukurikirana no gutera inkunga iriya radio kubari babishoboye. Gusa ku bari bayitezeho byinshi amaso aracyari mu kirere.
    Ku baba bashaka gutahiriza umugozi umwe, sibyiza kunenga icyo undi agerageje ngo ni uko wowe utarakigerageza.
    RNC nifate Nyabimata yindi, maze irebe ko tutayikomera amashyi.

  2. Iyakaremye Elitie says:

    @ Eric Udahemuka,

    Komera cyane, urakoze cyane kunyandiko nziza cyane utugejejeho. Nagirango mbere ya byose uzirinde abahutu bari za Amerika nahandi bitwa ko bahunze uzagerageze kudatanga address zawe zuzuye cg information yawe yuzuye Kandi uzirinde kuvugira kuri Radio yitwa ngo Radio ijwi rya Rubanda. Beshi muri abo navuze haruguru ni DMI gusa gusa za Kigali, abandi ni DMI za RNC (FPR ivuruye) abo Bahutu ni abicanyi ruharwa abarozi, abagambanyi muburyo buziguye cg butaziguye. Ibindi wabivuze ukuri ntatandukaniro rihari hagati ya FPR ya kagome na FPR ya Kayumba Nyamwasa ariyo RNC. Ubwira abatumva avuza ingoma.
    Abahutu beshi bari za Amerika bahisemo kurimbura abahutu bene wabo bagashira, bahisemo kuzuza inda zabo zabananiye, bahisemo gukora ikizira cyose kibaho, bahisemo kuba abicanyi ruharwa, abagambanyi, bahisemo kuba abagaragu ba FPR inkotanyi zombi iya Kigali niya Kayumba Nyamwasa. beshi muribo uzabamenyera kubyangombwa byabo biyise ko kavukire yabo ari Burundi, abandi ngo kavukire yabo ni Congo (DRC) Kandi ari abanyarwanda.
    Nagirango mubyiza byishi witeguye tugezaho uzamenye abantu beshi biyise ko bahunze atari bose. harimo ababi bagenzwa natwishi nabandi beza bake cyane.

    Twiteguye ko ugiye kutugezaho amakuru meshi nimpanuro nyishi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *