(Kinyarwanda) FDLR, RNC NA FLN : URUGAMBA RUGEZE MU MAHINA KANDI IBIHE TUGEZEMO BURI MUNYARWANDA AGOMBA GUSHYIRAHO UMUGANDA WE

ok
  • Views 11420
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Maze iminsi ndeba politiki iri gukinwa muri iyi minsi n’intambara iri kubera muri Nyungwe no mu duce twinshi tw’u Rwanda ariko Leta y’u Rwanda ikaryumaho bintera kugira icyo mbwira abanyarwanda bakunda gusoma Intabaza.

Muby’ukuri iyo urebye abaturage ubona bamaze kurambirwa iyi politiki ya opposition kuko kenshi abanyarwanda baba bashaka ibikorwa kandi bikabera kubutaka bw’u Rwanda niyo mpamvu usanga bavuga bati politiki isigaye ikinirwa kuri facebook gusa ntigikenewe. Muri iyi nyandiko ndaza kwibanda ku bikorwa by’amashyaka 3 ariyo FDLR, FDU na RNC ariko ndaza kugaruka cyane ku ntambara nyayo yo kubohoza u Rwanda mu maze iminsi mwumva hirya no hino mu Rwanda y’ingabo za FDLR, RNC na FLN n’ubwo byakunze kuvugwa gusa na Sankara umuvugizi wa FLN abandi bagahitamo kwicecekera kubera impamvu zabo bwite kandi twubaha. Icy’ingenzi si ukwivuga ahubwo ni ibikorwa kuko nabyo birivugira.

  1. Urugaga ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR)

Iyo urebye rero nk’amashyaka umusaruro wayo usanga ari muke: nka FDLR yavutse muri 2000 ikaba yaragerageje kwirwanaho ngo idasibangana kuko Kagame aribyo yifuzaga akaba atarabigezeho, FDLR yavutse kubera ko impunzi zari muri Congo zari zigiye kumarirwa ku icumu n’ingabo za Kagame na mpatsibihugu, izi mpirimbanyi zibumbiye muri FDLR zikaba zarakomeje ku rwana kumpuzi zirenga 245000 ziri muri congo ibyo bikorwa bakoze ni byiza turabishima kandi ni ibyo gushigikirwa kugirango bitere indi ntambwe irenze iyo kurinda izo mpunzi gusa ahubwo binazicyure mu Rwanda zemye.

Kuri njye rero mbona hagombye gushyirwa izindi mbaraga n’amaraso mashya mu FDLR kuko kugeza ubu niyo yagaragaje ko idahindagura ideologie kandi umuti uzakemura ibibazo by’u Rwanda niyo yawutunze urutoki kuva kera. Ndagirango abavugaga amatora cyangwa imishikirano na za revolution zitamena amaraso ubu baracecetse kuko babonye ko bidashoboka. N’ubwo umwanzi atoroheye FDLR kuva munzego z’ubuyobozi kugera no ku muntu wo hasi aho abayobozi bakuru ba FDLR bafunzwe na mpatsibihugu (urugero President wa FDLR Ignace Murwanashyaka, Secretaire we Musoni Straton,..) abandi bagashyira ubwenge mu gifu bakagana ku ruhande r’umwanzi (urugero Rwarakabije, Ninja, Mahoro n’abandi), ibi ntibyabujije FDLR gukomeza umutis n’uyu munsi ikaba ihagaze bwuma.

N’ubwo rero FDLR ihagaze bwuma ntiyabura gusaba buri munyarwanda aho ari hose kwibuka ko ririya shyamba babamo rifite beneryo bikaba bisaba rero imbaraga za buri munyarwanda ngo afashe FDLR gucyura ziriya mpunzi mu cyubahiro. Ibyo byose bazabigeraho babifashijwemo n’abanyarwanda aho bari hose kumigabane y’isi mugihe bazaba bifuza gufatanya nayo. N’ubwo Dr Murwanashyaka Ignace, president wa FDLR agifunzwe ariko ndizera ko igifungo cye cyeze imbuto nyinshi ubu havutse ba Murwanashyaka benshi bagomba gukomereza aho yari agejeje. Buri muntu aho aherereye ashobora kuba Murwanashyaka Ignace.

  1. Ishyaka FDU-Inkingi

FDU natangiye kuyibona 2009 ni ishyaka rifite abayoboke batari bake bakoze akazi gakomeye cyane cyane kumugabane w’Uburayi kugera n’aho intwari Ingabire Victoire yemera gusiga umuryango we ikitangira abanyarwanda ubu akaba ari mu munyururu.

Nyuma yifungwa rye iyo urebye imicungire y’iri shyaka usanga ibabaje kuko ryaranzwe no gucikamo ibice ugasanga abari mubuyobozi bwo hejuru bagenda bashinga andi mashyaka kuburyo wakwibaza niba hatarimo abantu benshi bakorana n’umwanzi. Usanga kandi iri shyaka rivuga ko Urwanda rutabohozwa n’ingufu za gisirikari ko hagomba kubaho revolution y’abaturage nabo bakabona aho bahera , nkaba nsanga Victoire Ingabire hari aho bamutereranye mubijyanye nu rugamba rwo hanze nkuko yabibabwiye agiye mu Rwanda « ati ndagiye nimfungwa ntimuzarebere nkabarebera télévision ».

  1. Ishyaka RNC

RNC iri shyaka naryo ryaje rivuga ko rizanye udushya twinshi  kuko ryarimo amoko yose kandi mu buyobozi bwose rikaba ryarateye ingoma ya Kigali gutitira kugera aho abayoboke baryo bamwe bicwa abandi bakaburirwa irengero (ex :Karegeya wiciwe Afrika yepfo na Nkubana waburiwe irengero muri Uganda) ryagize uruhare runini mugufatanya n’andi mashyaka mu kurwanya Leta ya Kigali mu buhungiro dore ko kenshi babaga bafite informations bakuye mu ngoma bikaba byaragize ingaruka kuri ba maneko babo bavaga i Kigali baiye mu bugizi bwa nabi.

Umusaruro rero ni uko mubona ko FPR yatsinzwe i Burundi, Uganda no muri RD Congo  ibi byose turabishima ariko hari nibyo tugomba kugaya kuko Urwanda tugomba kubaka ni Urwanda rurambye buri munyarwanda (umutwa, umuhutu n’umututsi) yibonamo ntahezwe mu nzego izarizo zose mugihe afite ubushobozi bwo kuyobora.

Mubyo tunenga iri shyaka rya RNC ni uburyo ryitwara iyo igihe cy’amatora kigeze usanga abatutsi bintagondwa batekereza ko imyanya ikomeye yafatwa n’abatutsi kandi ubwiganze bukaba ubw’abatutsi kuko usanga bafite impungenge mugihe twaba turi mu Rwanda la majolité igizwe n’abahutu.Uukanabona kandi batishimira abahutu bakorana kuko bo bisanzura cyane kuri bagenzi babo bo muri P5 (FDU, PS)

Ikibazo cy’abahutu cyagiye gituma ishyaka ricikamo ibice ariko ukabona abatutsi bamwe bari gukorera Paul Kagame. Urugero natanga uburyo bigijeyo Docteur Murayi Paulin mu matora ahanganye na Alex Rudasingwa, Karenzi Karake yabigizemo uruhare bagamije kurwanya abahutu .

Buri gihe rero amatora iyo ageze ntihabura ikibazo cy’ingutu kivuka. Nk’ubu biri kugaragara ko MICOMBERO Jean Marie agenda ategura uburyo ishyaka rizasigara mu maboko ye aho buri gihe ashaka gushyira mubuyobozi abatutsi gusa kandi ugasanga ni bashya mu burayi ntawamenya aho aba yabakuye. Kuri we abahutu nibatange imisanzu gusa  ariko ntababone mubuyobozi.

Nkaba nagira icyo mvuga kubikorwa rusange bikorwa n’abahutu n’abatutsi hano mu burayi: Nk’icyunamo cyo mukwa kane, kwibuka isenywa ry’inkambi z’impunzi mu 1996. Aha iyo witegereje ubona ko nta mututsi ushaka ubwiyunge ko ahubwo ko bishakira ubutegetsi, twibuka isenyurwa ry’inkambi ndibuka basaba abantu ngo bakuremo inkweto twibuke inzira ndende hari abatutsi banze kuzikuramo kandi ari abayobozi.

Na none ndashima amashyaka yahisemo gukorera muri P5, gukorera hamwe iyo bishobotse ntako bisa kuko nikimwe mubyo Kigali itifuza, ariko ibi rero byo kwanga kunamira abacu baguye muri iriya nzira ni ibyo kugawa.

Nkagaya andi mashyaka asigaye yaje abeshya abaturage agamije kubashimuta dore ko bamwe mubayobozi b’ayo mashyaka twagiye tubabona i Kigali mu manama y’imishyikirano. Ikindi tugomba kwitondera FPR ifite abacurabwenge bahora biga uburyo bushya bwo gukoresha amashyaka. Mugomba kwitonera rero amashyaka asigaye kuko byagiye bigaragara ko akorana na Kigali

  1. INTAMBARA YO MURI NYABIMATA, NYARUGURU, NYUNGWE N’AHANDI HIRYA NO HINO MU RWANDA BUCECE

Iyi ntambara nsanga yari yateguwe neza kuko yakozwe mu ibanga ikagaragaza umusaruro aho Kagame yayobewe abo arwana nabo atangira kuvuga ko ari amabandi aba yaje kwiba.

Byagaragaye ko ubuyobozi bubeshya abaturage kugira ngo bere gukomeza guhunga ariko abaturage biboneye n’amaso yabo uko urugamba ruhagaze. Aha rero nabwira abasomyi ko kugeza kuri uyu munsi tariki ya 14/08 /2018 mu bari kugaba ibitero batarabyivugira kumugaragaro.

Ariko noneho hatangiye kuza icyizere ko ibintu bishobora guhinduka kuva ingabo za FDLR, FLN n’iza RNC zimaze iminsi zihonda ingabo z’u Rwanda za Nyabimata, Nyaruguru, Nyungwe n’ahandi zigakwira imishwaro. Ibi bitangiye gutanga icyizere ko ibintu bishobora kujya imbere ahubwo twabasaba gukomeza ibitero bigakwira u Rwanda rwose kuko rubanda irabiteguye kubafasha. Burya si ngombwa ko imitwe y’ingabo cyangwa amashya ya opposition ngo abe yumvikna kuri byose mbere yo kwivuna umwanzi.

Gusa kubera impamvu ntaraza kuvuga hano, benshi bumva FDLR na RNC bidakoma bakibwira ko ahari batari ku rugamba. Aha rero ndizeza abanyarwanda n’abandi basonzeye amahoro i Rwanda ko ataribyo. Ukuri ni uko iyo mirwano mumaze iminsi mwumva igikomeje kandi izahagarara ari uko u Rwanda rubohojwe. Mu minsi iri imbere ndizera ko muzabona ingabo zanyu za FDLR, FLN na RNC ku manywa y’ihangu noneho zaserutse mu Rwanda hose zakirwa na rubanda rwose aho zigeze hose. Ubwo abasirikari ba RDF bifuriza u Rwanda amahoro basabwe kwitandukanya n’agatsi ka Paul Kagame bakagana ingabo za FDLR, FLN, RNC n’abandi bambariye urugamba ku giti cyabo hakiri kare.

 UMWANZURO

Narangiza mvuga nti amashyaka akomeye dufite hanze Kagame yagerageje kuyinjiramo kandi mu nzego z’ubuyobozi ni bashake uburyo bashungura izo nkumbi n’ubwo bitoroshye. Ikindi amashyaka akwiye gukorera hamwe, bahurize ibitekerezo hamwe nibwo buryo busigaye bwo kurwanya FPR kandi ibikorwa byabo bikorwe mu ibanga rikomeye nk’uko ibi bitero bya FDLR, RNC na FLN byabaye mu ibanga rikomeye ingabo za Kagame zikayoberwa ikikubise. Iryo banga murikomeze kandi mwongere imbaraga muri ibyo bitero. N’ubwo kwivuga atari bibi ariko na none ibikorwa nibyo bikenewe cyane kuruta ibindi kuko nabyo ubwabyo birivugira. Aha ariko ntibivuga ko ndimo nenga  Callixte Sankara wahisemo kuvuga. Icyo nakongera kubitekerezo bye ni uko yajya agaragaza ko ari kumwe n’abandi n’ubwo bahisemo kutavuga wenda ntabavuge muburyo bweruye. Ubutwari bwabo nabo n’ubwo badashaka kwivuga ni ubwo gushimwa cyane.

Hari n’abantu usanga mu mashyaka bafite Missions yo gusinziriza ishyaka ntihagire icyo barimarira n’icyo baritwara ibyo ubisanga cyane muri aya mashyaka akomeye. Niba abo bantu ari abanyabwoba cyangwa se badashoboye bakwiye gucyahwa cyangwa bakabisa impirimbanyi zigakora. Ntawe ku giti cye ntunze urutoki ariko buri shyaka ryishungure.

Tugerageze kuvugisha ukuri mu bwubahane, kuko u Rwanda ni urwacu tuzarubanamo twese ntawahisemo kuba umuhutu, umutwa cga umututsi gusa njye mbona amako ntacyo apfa uretse ibisahiranda biyitwaza kubera inyota y’ ubutegetsi.

Ndangije mbifuriza gutsinda uru rugamba mugire amahoro kandi twese hamwe tuzatsinda. Uru rugamba si urwacu ni urwa rubanda kandi nta munyagitugu utsinda rubanda yahagurukiye icyarimwe.

Umwusomyi w’Intabaza i Bruxelles

Uwimana  Ignace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

19 Responses to (Kinyarwanda) FDLR, RNC NA FLN : URUGAMBA RUGEZE MU MAHINA KANDI IBIHE TUGEZEMO BURI MUNYARWANDA AGOMBA GUSHYIRAHO UMUGANDA WE

  1. mulind dit :

    Ntabwo narinzi iki kinyamakuru. Kiranshimishije cyane. Ubutaha ndumva nzajya nyuzaho amakuru ababaje n’ashimishije nya kuri ndajya mbona kugira ngo abanyarwanda bose bayamenye.

    Icyo navuga gusa ku intambara iri Kubera mu gihugu cy’u Rwanda ni uko ubutegetsi bwayigize ubwiru. Uko byagenda kose ahari umwotsi haba hari umuriro. Ingituma buriya butegetsi butanashaka ko hari ikinyamakuru cyo mu gihugu kiyitangaza ni uko byarushaho kuba bibi. Abaturage bose bahita batangira kwivumbura ndetse bamwe muri bo bakajya ku rugagamba. Ubuitegetsi kandi bwabuze uko busobanura iiriya ntambara. Ntabwo bwavuga ngo mi FDLR igarutse ngo gukora genocide. Ubwambere bwavuze ko ari amabandi, ubwa kabiri buti ni abantu barwaye amavunja(twibuke igihe Leta ya Nyakwigendera Habyarimana yavugaga ngo imnkotanyi zifite imirizo). Ubutegetsi kandi bufite ikimwaro cyo kubona hashize amezi abiri yose hari abayirwanya bari ku butaka bw’u Rwanda. Icyakora ikizwi ni uko Kagamé ubwe yiyemereye ko ari Intare kandi aho iba hakaba n’utundi dukoko turi kuyijomba.

  2. muhutu dit :

    Njye ndumva bafatanyije kubwumvikane, kuko fdlr abatutsi ntibayiyumvamo, na rnc abahutu ntibayiyumvamo, rero bahisemo guhuriza imbaraga muri fln kuko niyo idafite ubwoko bwihariye!

    kuko ingabo ziri muri nyungwe ndazizi walungu, masisi, kanyabayonga.

    urugamba nurwacu ntaby’ubwoko!

  3. kagabo Venuste dit :

    Kangire icyo mbwira Ignace n’abandi basomyi:
    1)Ibitero biri gukorwa mumajyepfo biri gukorwa na FLN ifite Chef d’Etat Major Gen HABIMANA HAMADA nawe uhabwa amabwiriza na General Wilson Irategeka.Abavugizi ni Maj Callixte Sankara akungirizwa na Capt Rebero Robert.Ntihagire Ubeshyera FDLR ya Gen Rumuli hamwe na Gen Mudacumura ifite umuvugizi Laforge Fils Bazeyi.Twizerako nayo iri gutegura ibyayo wenda muminsi irimbere za M23 Nizitayitambika ngo zikore zone Tampon tuzumva biturika iyo mubirunga nicyo twifuza.Ntihagire kandi ugereka kuri RNC ibiri kubera mumajyepfo kuko twitezeko nayo nirangiza gutegura uburyo buri smart inkuru zizataha kumitima tukumva kudeta yabaye cg se nayo yaturutse muri parc y’iakagera ubwo Jonction yazahurira Kigali fpr ikiruka abayirukankanye bakajya kumeza bakaganira kunzibcyuho no kumatora.

    2)Ikigaragara kigomba gushimwa nabonye munkuru nuko guhakana facts zibiri kubera mumajyepfo bitagishobotse ahubwo inkuru ikazana uburiganya bugamije gushyira urujijo mubantu ushaka gufata abagabo bafite ingo zabo ziyobowe uko babyumva ugashaka kwerekanako bari mumutaka cg bahatswe na FNL.Aha bakurege kubasuzuguza no kubandagaza ko bitwara gipfakazi cg abasumbakazi kandi ukuri nuko ubabeshyera kuko bari muzabo kandi zuzuye nuko zidahira rimwe.

    3)Icyo nasorezaho nuko aba bari gukora ibyo Rubanda yaritegereje nibahaguruke babatere inkunga bakomeze batere intambwe bariya bandi nabo nibarangiza gutegura ingamba zabo nabo bagatangira rubanda nabo yiteguye kubaremera kuko umuhuza watwese ni umwe ni Sekibi.Ndanenga cyane uwatumye iyinkuru ihita atayikoreye ubugororangingo kuko yatera confusion ikanagaragaza RNC na FDLR ko ziri mubuhake bwa FLN kandi kugeza ubu ibyo FLN ikora bifite umuyoboro officiel binyuramo bikagera kuri Rubanda.UMUSOMYI IGNACE WENDA SINAMURENGANYA YAROTAGA CG HARI UWAMUSISIBIRANIJE ARAMUBESHYA AGIRANGO AGIRE ICYO AMUFUMBATIZA YIYITIRIRA IBIKORWA BYA FLN YA MRCD

    • Kagimbangabo Protais dit :

      Komera Kagabo Venuste,
      Ko mbona uguye muri wa mutego wo gutanguranwa umushi? Ese wibwira ko ibiri kubera mu majyepfo y’u Rwanda bitazwi neza? Iyo mirwano witirira ingabo za FLN zonyine wasoibanuje neza ho zavuye? Ese wigeze uvugana na Hamada usanga hari usanga yarohereje abasoda bangahe? Ese nibyo koko uwo major Sankara wawe ari muri Nyungwe? Ese umunsi byagaragaye ko ibi ari intambara yo kuri watsapp na facebook muzavuga iki noneho?
      Reka nemere ko watumwe na Hamada na Wilson nabo bigaragara ko ibiri kubera mu majyepfo y’u Rwanda batabizi neza kuko niyumviye Genral Wilson kuri radio Ikondera Libre avugana na Mme Agnes aho yari amubajije amakuru y’ibyaberaga Naybimata , General cg Col Wilson yivugiye ko nta makuru afite n’ubwo ngo ariwe utanga amabwiriza. Ese watanga amabwiriza nta makuru ufite bikagenda gute?
      Iyi nkuru ya Ignace Uwimana ishobora kuba hari ibyo wenda itavuze neza ariko ibizwi na buri wese ni uko nta mutwe umwe wa gisirikari cga ishyaka rimwe muyo tuzi yabobhoza u Rwanda yonyine. Ubufatanye ni ngombwa kandi n’ubwo kubera aya nda abo muri FLN basa n’abatanguranwa umushi ukuri kuzamenyekana vuba aha n’ubwo gusanzwe kuzwi.
      Iyi MRCD bitangiye kuvugwa ko yacitsemo ibice urumva ko nayo ibyayo bishobora kurangira nka ya guverinoma yo mubuhungiro ya Thomas Nahimana ariko ntabyo mbifuriza.
      Muve muri ibyo byo gutanguranwa umushi musimbukira ku gakorwa kose kabaye mukakiyitirira rimwe na rimwe mutanazi n’uwagakoze ngo ni ukugirango muhite mujya kwaka imisanzu.
      Ndashima byimazeyo abasore n’inkumi bambariye uru rugamba kandi nshishikariza n’abandi kurwambarira ariko nkanagaye cga nkanenga aba bitangurwa bashaka kwishyira imbere bakanihandagaza ngo nibo bonyine babirimo nk’aho ukuri kutazwi.
      Niba koko FLN, FDLR na RNC bitari kumwe muri uru rugamba mutubwize ukuri tumenye neza uko bimeze. Ese iyo FLN niba ariyo yonyine ibikora ikoresha ingabo zavuye kwa Hamada koko cyangwa ni ingabo zo kuri facebook na watsap dore ko harimo byinshi bivugwa na FLN ugahita ubona ko ari ibinyoma byambaye ubusa (ex: Sankara ntiyigeze akandagira muri Nyungwe n’ubwo yabeshye ko arimwo ari ngo n’abasore benshi cyane,hari ingero nyinshi ariko reka mbe ndekeye aha) ?
      Nyabuneka mwirinde kucikamo ibice cga gutanguranwa umushi kuko abishize hamwe Imana irabasanga.

  4. MUKAMANA dit :

    FDLR,FLN NA RNC MUBANGUKE MUDUKIZE MUNO MU RWANDA,MUDUKIZE IZINKOTANYI ZIRATUMA ZITUZIZA MITUELLE,ISOROG IDASOBANUTSE,KURANDURA IMYAKA DUHINZE,GUHEMBWA UBUSA(ABARIMU NA BANDI),KUNYAGA ABURAGE IBYABO,GUSHIMUTA ABANTU NIBINDI BYINSHI

  5. Rukerikibaye Donath dit :

    Mwabagabo mwe biraboneka ko mwese mukeneye ikintu kimwe cyo gushyigikira urugamba. Naho kuba iyi mitwe yose yakorera hamwe nta n’umwe bitashimisha. Ariko koko icyo uyu witwa Shema Abidjan arimo kuvuga gifite ishingiro.1.Nonese koko binanije iki banyir’ubwite ngo nabo berure ko bari hamwe bose ?
    2.Ese igihe bizagaragarira ko ibirimo gukorwa ubu batari babihuriyeho yenda bamwe bakora ukwabo abandi ukwabo (ko nabyo bishoboka nk’uko byabaye mu Burundi) aho sibwo ahubwo bizaboneka neza ko hari abashakaga kwiyitirira ibikorwa by’abandi kubw’inyungu zabo bwite?

    Icyakora mbaye nshimye abayobozi b’iyi mitwe ya gisilikare uko ari 3 kuba batarimo gutakaza umwanya wabo ngo nabo baterane amagambo muri ala katya.Gusa icyo nibwira n’uko uzagira igikorwa ageraho wese atazabura kucyemera no kwishyira kumugaragaro.Niba kandi harimo plan tactique yo gukora bucece, n’ubundi aba barimo kwita abandi ibitambambuga ntibazabura kwigaya kubwo guhubuka kwabo guteye isoni.

    • Erodie Kamiya dit :

      Urakoze bwana Rukerikibaye, gusa simpamya ko ba nyiri ubwite bakora ibyo itanagazamakuru rivuga. Ntabwo ari uko hari article yasohotse mu kinyamakuru runaka byatuma bahita bahubuka ngo bagioye gushyira ahagaragara ibintu byabo. Mubahe igihe bafite strategies zabo icy’ingenzi ni ibikora kandi birimo birivugira. Yewe na Sankara singombwa ko avuga n’ubwo ntacyo bitwaye ariko ibikorwa ubwabyo birimo kwivugira.
      Nkuko nawe wabivuze ndashimira cyane abayobozi b’iyi mitwe ya gisirikari uko ari 3 kuko bafite byinshi byo gukora nta gihe barimo guta muri za media. Uwo uzumva ahora muri media avugavuga ni uko ntacyo aba afite cyo gukora naho ugifite ibikorwa ubwabyo nibyo bivuga.

  6. Kabandana dit :

    Iyi article ndayikunze cyane kuko hari byinshi bisobanutse. Ndashimira aba bantu bose bakomeje kwitangira uru rugamba kandi mbasabe gukomeza umutis bakanaduha umurongo nyawo wo kubatera inkunga z’ubwoko bwose. Hari abasore benshi bifuza kwambarira urugamba hari n’abatazarwambarira ariko bazafasha mu bundi buryo. Aha rero la balle est dans votre cas (FDLR, RNC, FLN n’abandi bari muri uru rugamba) ngo muduhe gahunda nyayo kandi mutubwire officiellement ko koko muri serieux.
    Ndashimira na none byimazeyo Uwimana Ignace kuri iyi nkuru nibura ikuyeho amazimwe kuko uru rugamba twese turarwibonamo. Hari benshi bakemangwaga ibyo Sankara avuga cyane cyane ko byarimo ibikabyo byinshi n’inyota ko kwaka imfashanyo.
    Abishize hamwe nta kibananira kuko n’Imana irabasanga. Ndabashimiye mwese abifuza kwamabarira uru rugamba mu gihe tugitegereje amabwiriza nyayo ya Coalition yacu

  7. Shema Abidjan dit :

    Reka nongere nshimire aba bagabo Ignace na Kanzeguhera kubyo bavuze kubitekerezo byanjye.

    Nejejwe kandi ko nabo bemeranya nanjye ko hari abandi banyirubwite bakagombye kubivuga kuko bavuga ngo dutegereze bo babyivugire.

    Ibyo binteye kongera gusaba twebwe twese twandika ko hari ibyo twari dukwiye kwigengesezeraho. Nemeza ntashidikanya ko kwinjira mumabanga ya gisirikare kabone n’ubwo waba uyazi byanyabyo iyo uyasohoye cyangwa ukayakoresha nabi utabiherewe uburenganzira,Icyo gihe bihabwa iyindi nyito kandi ishobora guhanirwa byintangarugero.

    Nongere mvuge nti: ubufatanye bwabafite imiheto twabunezererwa ariko Hari ibyo tuvuga byashobora kuvangira abari mukivi kandi aribwo kigitangirwa.

    Mureke rwose twiyumanganye tugirire icyizere abari kwisonga kuko bafite inzira bavugiramo, ibyo tuzi twihumire kuko ukiri kose siko kuvugwa yenda tuvuge kubyo bivugiye ubwabo, niba ubagaya ko batazi kuvuga neza nk’uko wowe bakagombye kubikora munyungu za twese,yenda wabegera ukabasaba bakakugira umuvugizi wabo kuko urugamba ari urwacu twese bityo ukazajya watanga neza umuganda wawe wo kubavugira AHO KUVUGA IBYO UTATUMWE kandi uri umugabo. Ndabashimye.

    • Kanuma Christophe dit :

      Komera muvandimwe Shema Abidjan.
      Ndagushimira ibitekerezo watanze ariko na none mfite utuabazo twa’amatsiko:
      1. Ufite imyaka ingahe? (Aha si ngombwa kuvuga imyaka yawe ahubwo ni ukugira ngo menye niba utari umwana w’igitambambuga kuko ibitekerezo byawe bisa n’iby’umuntu ukeneye attention kuko usa nutera imbabazi ku itangazamakuru )
      2.Ese ayo mabanga uvuga muri iyi article ni ayahe? Kuvuga ko FDLR, RNC na FLN byaba byose mu rugamba ruri kubera Nyungwe se nibyo wita amabanga? Ese hari aho iyi article yigeze ivuga amabanga ya gisirikari? None se iyo habaye imirwano ahariho hose ibitangazamakuru ntibitangira kuvuga ababa bihishe inyuma y’ibyo bitero kabure n’ubwo yaba nta matangazo bene ubwite baba barashyira ahagaragara, bikavuga biti haravugwa ko … ariko ku murongo wa telefone umuyobozi runaka ntabwo twabashije kuvuga ngo ashimangire cga ahakane iyi nkuru? Cyangwa ni ubwambere utangiye gusoma ibinyamakuru?

      2. Ese ni ubwambere ubonye inkuru ivuga ibintu runana utarumvana bene ubwite? None se itangazamakuru rigomba gutangaza ibyo wifuza gusa cga izo za FDLR, FLN, RNC cyangwa n’abandi bifuz agusa?
      3. Ese kuki nta communique yigeze ijya ahagaragara ngo inyomoze iyi nkuru niba yatangaje ibitaribyo cga ngo ibe yinjiye muri private life y’aya mashyaka
      4.Ndangije ngusaba kureba ahandi wajya gutera imbabazi aho gutera imbabazi mu itangazamakuru cga se uzabanze usobanuze uti itangazamakuru rikora gute? Hari unabaze uti ni ryari itangazamakuru rishobora guhanirwa inkuru ryatangaje
      5. Ahubwo niba hari n’undi ufite amakuru ajyanye n’imirwano irimo kubera Nyabimata, Nyaruguru, Nyungwe n’ahandi turamusaba kuyageza kuri iki kinyamakuru akayasangiza abasomyi

  8. Donat dit :

    Hari ibintu nibajijeho byo kutunamira impunzi zishwe muri 1996. Niba ibi byarabaye nibyo kugayirwa.

    Gufatanya nibyo gushyigikirwa, gusa dukeneye inkuru y’amashyaka mbere yo kumva iy’abantuvbatayahagarariye.

  9. Geoffrey Limbati Kagahe dit :

    buri wese agerageze ku mobilizinga abantu be bakore unity yunvikana! Urebe ngo igihugu kiratoragurwa!

  10. Geoffrey Limbati Kagahe dit :

    buri wese agerageze ku mobilizing shanty be before unity yunvikana

  11. Shema Abidjan dit :

    Umva rero Ignace,Nkunda umugabo ntacyo ampaye. Ariko ibyo uvuze birimo ubushishozi buke cyane.:
    1. Wowe uravuga ko uri umusomyi w’intabaza,mbega RNC na FDLR babuze ababavugira kuburyo uhisemo kubatwerera ibyo batavuze ?
    2. RNC yo ubwayo yivugiye ko Ibaye ikoze itakira ubuntu yise akajagari nka ka FLN ko yo udakora ibintu biri SMART. Ubwo urumva utarimo kwivanga koko Ignace.
    3. Twese abararikiye impunduka nta n’umwe utanezezwa n’uko haboneka ibikirwa bihuriweho n’abafite imiheto. Ariko se ko umuntu wese gushyira mugaciro ko bitamusaba kwiga ibyagisilikire ngo yumve ko ntabakirera I itero hamwe hatarabayeho amasezerano yihuza mikorere, wowe urumva utarimo kwitiranya ibintu bidasa?
    4. Ubwo urambwirango ibyo ni ibanga nk’uko irimo kuvugango bamwe bahitamo gukora ubukorwa bikigaragaza kuruta amagambo kandi nabyo ntawabirwanya kuko babikora bafite impamvu zayo. Ariko se bibaye byari ibanga mugahitamo kwicecekera ko nibazako mwagombye kuba mwarabyumvikanyeho mumasezerano yanyu y’umwihariko, none bigenze bite ngo usabire SANKALA mukinyamakuru kujya abibuka ngo namwe ajye abakomozaho? Sankala nta narimwe atabuze kuvugako avugira impuza bikorwa bahuriyemo nk’umuvugizi none wowe ngo atangiye kubyiyitirira. Ubwo koko urumva icyo gihu utangiye kuzana koko Ignace we ?

    Bakagombye kuvuga byinshi ariko reka ndangize nkubwira nti niba koko hari abandi bafatanije ibikorwa na FLN nibishyire kumugaragaro berure kandi boye kubikorera muri za media ahubwo babushyireho umukono babitangaze kumugaragaro rubanda tuzabibashimira kandi twiteguye guhaguruka niyonka tukabatera ingabo mubitugu. Ariko ubu buryo urimo gukoramo,buragayitse,burakennye,ntabushishozi burimo,yewe burerekana ko ushobora kuba utewe ipfunwe n’uko abantu batangiye kugirira icyizere FLN mwe musigaye inyuma. Muhumure into mwakoze murabishimirwa rwose ariko mwe kuvangira abandi mushaka kwiyitirira ibyo mutakoze ejo bitabandagaza abantu bababonamo ko mushaka gutangatanga nk’abarwanira imfashanyo kandi yenda n’iyo mwakiriye abantu bakirimo kwibaza byinshi kuriyo.

    Nongere nkugire inama ko mbere y’uko wandika ujye ubanza wibaze n’ingaruka z’ibyo wandika uzirikana kandi ko abagusoma bashobora gushungura ibyo nanditse. Icyakora kandi sinabura kagoshima nivuye inyuma ko iyinzira y’umuheto uyihuriyeho nabenshi bashaka impinduka itarimo gupfobyanya. Komeraza aho rero turikumwe.

    • Kanzeguhera dit :

      Urakoze bwana Shema kuri ibi bitekerezo utanze.
      1. Uwimana yatanze ibitekerezo bye nk’uko nawe ubitanze, niba yabeshyeye FDLR, RNC cga Sankara ubwo nabo baraza kumunyomoza kuko yabishyize kuka rubanda.Ndumva ntaho yigeze avuga ko ari umuvugizi wa FDLR cga RNC
      2. Niba RNC yaravuze ko harimo akajagari nibyo koko yarabivuze kandi akajagari kari karimo koko kuko Sankara yarasimbutse yiyitirira ibintu nk’aho ariwe wabikoze ariko mu by’ukuri hari izindi ngufu ndetse ziremeye nawe arabizi zari muri ibyo bikorwa ahitamo gutanguranwa arabyiyitirira. Ako se si akajagari?
      3. Ibintu bidasa yitiranya ni ibihe ko bigaragara ko yavuze ibintu afitiye amakuru wategereje gato Sankara akabinyomoza cga FDLR na RNC bakabinyomoza?
      4. Reka ndangize nkubwira ko Sankara yakoze bya Kgabo byo kwemera kwigerekaho ibuye rishyushye ngo yagabye ibitero n’ubwo atariwe wabigabye, ariko ntibibuza na none gushima ababikora ariko batavuga cyangwa ngo bavugwe. Muri make iyi nyandiko yuzuyemo ubushishozi kandi yafunguye byinshi bizamenyekana mu minsi iri imbere. Gusa na none ishobora kuba yamennye amabanga atari ngombwa ariko niba Uwimana ayazi bivuga ko hari aho ayo mabanga yacitse beneyo ariko nta byere ngo de.
      5.Uyu mugabo ibyo yanditse byari bikenewe kugirango ababishoboye bose batange umuganda wab mu bitekerezo. Urugamba rw’umuheto ni ngombwa kandi abarutangije ari abivuze ku mugaragaro (Sankara) ari n’abo ba FDLR,RNC cga abantu kugiti cyabo ndabashimiye cyane kandi bakomereze aho, aho bukera twese bazatubatura tubatere ingabo mubitugu.
      Abakunzi kuvuga ko Umucunguzi ari Rubanda ndemeranya nabo kuko bigaragara ko Rubanda imaze guca akenge kubera uru rugamba rwateguranwe ubuhanga n’ibanga rikomeye niba kugeze ubu byari bitarajya ahagaragara ko RNC na FDLR batavuga barurimo. Mukomeze muhonde ibyo byihebe bucece kuko igihe cyacyo cyo kuvuga kiri imbere ario na Sankara mukuriye ingofero nawe nakomereze aho ariko ahindure imvugo abe inclusif.

    • Uwimana Ignace dit :

      Komera muvandimwe Shema Abidjan,
      Ibitekerezo bwawe nabibonye kandi nabishimye, gusa ntacyo nakongeraho kuko ibyo mvuga ndabizi kandi nabisubiramo. Ahasigaye reka dutegereze ibikorwa nibyo bizaduha igisubizo cga se abo navuze banyomoze ibyo navuze nabyo byaba byiza kurushaho.
      Nshobora kuba hari aho ninjiye mubuzima bwite (internal) bw’ayo mashyaka cyane cyane aho navuze ibitagenda n’ubwo ari ukuri bwose ariko nari kuba nababikye ibanga, gusa nyine niko bigenda hari igihe inyandiko inyerera. Gusa nabo birabafasha kwihutira gukosora utwo tuntu cyane cyane ko natwanditse bivuga ko tuzwi n’ubwo baba bibwiraga ko tutazwi.
      Muri rusange ibintu birimo biraga aheze kandi ibyiza byinshi biri imbere. Ahasigaye amagambo make ibikorwa byinshi ntakabuza uru rugamba tuzarutsinda
      Vive FDLR, RNC, FLN n’andi mashyaka yose cyangwa za socite civil n’abantu ku gitoi cyabo biyumva muri gahunda yo kubohoza u Rwanda

  12. James dit :

    Ubisobanuye neza.
    Ubumwe,ukuri,ubworoherane,umusanzu wa buriwese tugamije umugambi umwe nizo ngufu zitajegajega.

  13. Sangwa dit :

    Niko se Uwimana Ignace,ko mbona ku bireba urugamba usa n’uzi ibintu byinshi ku buryo burenze uko ba nyir’ubwite babizi, ubikura hehe? Aho ntiwaba wazinduwe n’utubiri? Ukabije kujijisha. Ndi wowe naba ndekeye aho.

    • Uwera dit :

      Komera Sangwa,
      Ndabona nawe hari amakuru ufite udashaka gutanga none menya Uwimana yamennye ibanga ariko niko bigenda ubwo atuvunguriyeho bike, ibindi tuzabibwirwa n’ibikorwa

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *