FPR – INKOTANYI IZABESHYA KUGEZA RYARI?

ok
  • Views 2609
  • Rating 12345

Kuba umuyobozi muri FPR – INKOTANYI ugomba kubanza kwitandukanya n’ukuri, ukagoreka nkana ukuri, akayamvugo ubwenge ukabushyira mu gifu! 

Twibukiranye bimwe mu binyoma :

– Ibuka ibyo dogiteri BIZIMANA ukuriye IBUKA yavugiye i Kabgayi agoreka nkana amateka ari Docteur!  

– Amerika yavuze ko ibicuruzwa twajyanagayo mu rwego rwa AGOA tudasora ubu tuzajya tubisorera, tubeshywa ko nta ngaruka bizagira k’ u Rwanda!

– Nta gihugu na kimwe mubikikije u Rwanda twumvikana, ariko tubeshywa ko nta ngaruka, kandi tubona uko ubu ugeze i Bugande afatwa mu gihe Uganda ariyo yagize FPR – INKOTANYI icyo iricyo ubu. 

– FPR – INKOTANYI iti: Nta bwoko mu Rwanda, ariko muzarebe ivangura ririho uhereye ku ngengo y’imari (budget) igenerwa kuzamura gusa abatutsi (ibarihira amashuri mu gihugu cg hanze, FARGE, AVEGA, IMBUTO FAUNDATION…) cg se urebe umbwire niba utari umututsi waba mu mutwe urinda KAGAME Paul, waba se umukuru w’umutwe runaka w’ingabo cg polisi cg ikigo gikomeye runaka cg wabona akazi muri RRA (ikigo cyinjiza imisoro n’amahoro ) n’ahandi ! Nyuma tukabeshywa ngo nta moko ahari ! 

– FPR – INKOTANYI iti : HABYARIMANA yateguye jenoside intagondwa z’abahutu harimo n’umugore we n’abaramu be zimurasira mu ndege kugira ngo iyo jenoside ijye mu bikorwa ! (bigereranye nibyo ukuriye IBUKA BIZIMANA yavugiye Kabgayi) ; nyamara ndibuka turi k’ UMULINDI indege imaze kuraswa na FPR – INKOTANYI, James KABAREBE yaje aho twari turi aratubwira ngo ” Abatekinisiye bahanuye indege ya Aduyi turyamire amajanja …” none ubu imvugo yarahindutse FPR ibishyira ku bahutu kubera yasanze icyo cyaha yakoze ari igikorwa cy’iterabwoba. Ubwo se IMANA yo mucamanza utabogama Izabyemera ! 

– Murabizi ko ibikorwa by’amajyambere byose abaturage tubigiramo uruhare runini, haba mu rwego rw’umuganda dukoresha amaboko yacu, haba imisoro dutanga ariko FPR – INKOTANYI ikihanukira ngo ibikorwa ni ibyayo niyo yabikoze nkaho abanyarwanda bose ari FPR INKOTANYI! 

Ubu mukwamamaza abakandida depite bayo, FPR iravuga ko ibyo bikorwa byacu twese ari ibyayo!! Ni agahomeramunwa akazankangara zatekinitswe ngo turashaka ko itegekonshinga rihindurwa ngo KAGAME Paul akomeze abe perezida nako Umwami uganje muri Repubulika !

Ngo abaturage turishimye da! 

Nzaba ndeba, ikinyoma kiratinda ntigihera, abandi bati gikubitirwa INZEGA ya Gikongoro.

Mbwirabumva niba wumvise haranira uburenganzira bwawe aho guharanira gushyira inda imbere cg ubwenge mu gifu. 

Nari umuvandimwe NZABANDORA ingabo yavuye k’Urugerero.

Nyaruguru.

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to FPR – INKOTANYI IZABESHYA KUGEZA RYARI?

  1. MUKAMANA says:

    FDLR MUZE VUBA MUDUKIZE APARTHEID INKOTANYI ZAZANYE MURI URURWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *