IMIRWANO IKOMEYE HAGATI YA RDF N’ABACUNGUZI BA FDLR HAFI Y’UMUPAKA W’URWANDA NA KONGO.

Ibikoresho RDF yataye ku rugamba
  • Views 6730
  • Rating 12345

Amakuru aturuka muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Nzeri 2018 ahagana mu ma saa tanu z’ijoro, ingabo za RDF zagerageje kwinjira muri Congo ahari ibirindiro bya FDLR k’umupaka w’u Rwanda na Kongo zikubitana n’abacunguzi, barwana ijoro ryose, abacunguzi bazikubita inshuro zitakaza abasirikare batanu abandi benshi barakomereka bikomeye ndetse umwe mu bari bayoboye icyo gitero afatwa mpiri.

Ibikoresho RDF yataye ku rugamba

Ibikoresho n’ inyandiko RDF yataye ayabangira ingata

RDF kandi yataye ibikoresho byinshi by’intambara ndetse n’aho uwari uyoboye icyo gitero yari ari abacunguzi barahamwirukana yiruka asize inyuma inyandiko nyinshi zirimo amabanga y’uko urugamba rwe rwari rupanze. Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda twashoboye kuvugisha batubwiye ko izo ngabo za RDF zasubiye inyuma zihetse inkomere n’imirambo y’abaguye ku rugamba ariko ko hakiri umunuko w’intambara ku mupaka.

Umwanditsi, Pierre Semana, i Goma

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to IMIRWANO IKOMEYE HAGATI YA RDF N’ABACUNGUZI BA FDLR HAFI Y’UMUPAKA W’URWANDA NA KONGO.

  1. dany says:

    ese iyi yari imirwano cyangwa ni approvisionnement .ubanza imbeho yo muri kongo yari yabishe muza kwaka udukoti hakuno!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *