(Kinyarwanda) FDLR-PRESIDENCE: ITANGAZO No 001/2019: Dr. IGNACE MURWANASHYAKA

FDLRbanner
  • Views 2795
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Ubuyobozi bukuru bw’Urugaga FDLR bubabajwe no kumenyesha ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI n’INSHUTI z’Urugaga FDLR inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuyobozi mukuru w’Urugaga FDLR Nyakubahwa Dr. Ignace MURWANASHYAKA witabye IMANA tariki ya 16 Mata 2019 mu bitaro by’i MANHEIM mu gihugu cy’u BUDAGE.

Nyakubahwa Dr Ignace  MURWANASHYAKA tuzahora tumwibukira k’ubwitange, ubutwari, ishyaka n’umurava  atahwemye kugaragariza Urugaga FDLR  mu rugamba rwo kubohoza u RWANDA n’ Abanyarwanda.

Kunamira Nyakwigendera mu Rugaga bizatangira kuwa 18 Mata 2019 kugeza kuwa 20 Mata 2019.

Ubuyobozi bukuru bw’Urugaga FDLR bwihanganishije Abacunguzi, Abacunguzikazi, Inshuti z’ Urugaga n’umuryango wa Nyakwigendera by’umwihariko muri ibi bihe by’akababaro.

IMANA imuhe iruhuko ridashira.

(Sé)

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *