(Kinyarwanda) Amashyaka ya opposition nyarwanda ari hanze: Intandaro yo gucikamo ibice

ok
  • Views 2961
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Intambara ya FPR ya 1990-94 yazanye umwiryane mu bana b’u Rwanda. Ibi nta muntu wabijyaho impaka. Hari igice cy’abanyarwanda kinini kivugako ikibazo ari FPR yose uko yakabaye ikomeje kuboha abanyarwanda, ikabacakaza kugirango ibone uko ibahaka. Hari ikindi gice kigizwe cyane n’abantu bakoranye na FPR kibonako ikibazo ari perezida Paul Kagame waje kuba mubi. Nubwo imyumvire itandukana mukuvuga nyirabayazana w’amakuba dufite, hari igihuriweho na bose, nuko iyi ntambara ya FPR yarwanywe nabi yikoreza abanyarwanda umutwaro bazatura biyushye akuya. Impamvu nyamukuru ni ukwica cyane bitari ngombwa bigaragaza ubugome bwo kugabanya umubare w’abantu cg umugambi mubi wo guhaka hakoreshejwe iterabwoba. Ibi byagaragajwe n’ubwicanyi bwahitanye imbaga y’abanyarwanda muri 1994 igihe indege y’umukuru w’igihugu nyakwigendera perezida Habyarimana Juvénal ku italiki ya 6 Mata 1994. Kuva FPR yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, ni umuvu w’amaraso w’abaturiye akarere k’ibiyaga bigali udakama kugeza magingo aya.

Hari abanyarwanda bagiye bibumbira mu mashyaka anyuranye mukurwanya akrengane no kurwanya ubwicanyi bubakorerwaho. Nibyo aya mashyaka afite inshingano zo guharanira impinduka yahagarika umuvu w’amaraso, maze rubanda ikihitiramo abayobozi nta gitugu cy’imbunda kibari hejuru. Mu mashyaka y’imena twavuga FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), FDU-Inkingi na RNC (Rwandan National Congress). Mu myaka mike ishize, twabonye ukwicamo ibice kw’aya mashyaka ku mpamvu usanga zidasobanutse. Ntabwo ninjira mu buzima gatozi bw’aya mashyaka, ndibanda ku isesengura ku bintu bishobora kuba intandaro yo gucikamo ibice hagati y’abantu bari bahurije ku mugozi umwe.

Mu by’ukuri abantu bose bashyira hamwe bihutira gushyira ahabona amategeko ndetse n’inyandiko zishingiye ku mategeko bagenderaho zibafasha kugira ubumwe no gukosora ukosheje, kwihitiramo abayobozi n’ibindi. Umuntu yakwibaza ati bigenda gute kugirango abantu babane igihe kinini nk’imyaka irenze itanu, nyuma usange batangiye gufatana mu mashati. Dore bimwe ntekereza byaba biteza ibibazo:

  1. Kubura ubunyangamugayo mugukorana n’abandi: Hano bamwe bageraho bagakora ibyo bishakiye badateze amatwi bagenzi babo cg bakigira nyirandabizi bigakurura impaka zitarangira.
  2. Kurambirwa mukubona umuti w’ikibazo cyugarije abanyarwanda: Bamwe bumva byakorwa vuba niyo batakwita ku ngaruka zababaho. Usanga ndetse hari ababara imyaka bafite, bati tugeze k’ubutegetsi vuba natwe twakwisana doreko twatesekaye. Aha mu by’ukuri niho umwanzi akunze kumenera, anyura ku ruhande agashuka igice kimwe kigahangana n’igice kigenza gahoro urugamba.
  3. Kugambana bisanzwe kubera indonke zaturuka k’umwanzi ushaka gusenya ishyaka. Hano twitonde siko ababona indonke bahita bitandukanya na bagenzi babo. Bamwe bahabwa akazi ko gukomeza kumunga gahoro gahoro ntihagire ikigerwaho mu ishyaka. Muri ibi hari uguhora ushyamiranya abanyamuryango bagahora mu mpaka zitarangira. Hari abahita bavamo bakajyana n’abantu benshi mu guca intege abasigaye (urugero ni Gen Rwarakabije). Abagumamo ni ikibazo kinini kuko batuma ishyaka ridashobora kwiyubaka cg ngo rikure rigire abayoboke benshi barizanira imbaraga. Hari uburyo bwinshi babikora: Kurakaza abagize ishyaka, kuniga itangazamakuru, gukoresha abadashoboye, gusuzuguza ishyaka haba mu matangazo cg mu mvugo ubona zidahesha agaciro abanyamuryango. Ikindi kibaranga ni uguceceka, ukabona ntacyo bitayeho cyane no mu gihe ibintu bikomeye. Aba b’imbere bagambana bakaguma mu ishyaka bafatisha bagenzi babo cg bakabasebya ku bandi kugirango haze umwiryane utarangira.
  4. Kugwa mu mutego w’umwanzi utabizi: Abantu muzabona bakora ibidakwiye, ntabwo bose baba ari abagambanyi beruye bakorana n’umwanzi. Bamwe bagwa mu mutego uziguye watezwe n’umwanzi. Urugero ni myifatire y’abacunguzi bigumuye bashutsweko bazajya bahembwa $200 ku kwezi. Iyo usesenguye, hari abumvaga bizabaho koko. Kuko bari bikeneye, bati reka turwane urugamba tubaho neza. Ubu se ntureba uko byabagendekeye. Biraboneka ko uwateze uyu mutego yabikoze mu buryo buziguye, ese koko ninde warigutanga aya mafaranga? Yewe niyo yari kuboneka ntibyatangaza usanze yatanzwe n’umuntu uhigira gusenya no kurimbura FDLR. Gusa hano abari bakuriye abagumutsi bashobora kuba barakoranye n’umwanzi kandi bakinakorana ubu. Ni amacenga yo hejuru agoye kumva.
  5. Kurwanira gutegeka: Ibi by’amatora byigeze kuvugwa cyane muri RNC. Abantu bamwe usanga bashaka gutegeka abandi bitanyuze mu nzira ya demukarasi. Amategeko bihaye bagenderaho bakayanyura ku ruhande cg bakabikora nkuko tubibona mu Rwanda. Ikibazo twibaza ni ukubura demukarasi mu ishyaka urimo, ukavugako uyishaka mu gihugu cyose!

Ibi bazo mvuze hejuru bituma haza urwikekwe mu mashyaka n’inzangano zidindiza urugamba. Ibi bigabanya imbara z’ishyaka ndetse amaboko ishyaka ryagombye kubona akagabanuka, hakabura abarishyigikira. FPR ibikora neza, gucengera amashyaka, igatezamo umwiryane. Hano FPR ibigeraho yohereza abantu bayo ndetse ikoresha amafaranga menshi, rimwe na rimwe mu buryo buziguye. Ntibizagutangaze ko imfashanyo imwe ikugeraho iba yatanzwe na FPR, ariko ugakurikira umurongo baguhaye. Mu by’ukuri imfashanyo zigomba kwakirwa, ariko umurongo w’ishyaka ntugomba guhindurwa n’amagambo asize umunyu y’umuntu wafashije ishyaka. Umurongo w’ishyaka wagombye gutangwa n’abanyamuryango nabwo hakoreshejwe inyurabwenge, atari ibi byo kwizera gusa imbaraga z’amasengesho.

Abaharanira kwishyira hamwe bashatse babanza bakunga ibice by’amashyaka yabo byagiye intatane. Nta mpamvu yo guhangana mu gihe urugamba turiho ari rumwe. Niyo batakwiyunga ku buryo bavanga nka mbere, ariko bakagira uburyo bakorana. Ntabwo abandi bashaka gukorana batandukanye cyane nabo bari kumwe mbere, icyabaciyemo ibice mbere cyanabikora ubu ku bandi. Ikingenzi ni ukwirinda ibyavuzwe hejuru bizana umwiryane mu mashyaka. Narangiza mbwira abanyarwanda bose bakandamijwe ko kwishira hamwe bibanzirizwa no kwemera tukavugisha ukuri ku bintu byatugize abacakara, atari ibi bya politiki bimeze nko mu gihe cyo kwiyamamaza. Guharanira ubutabera, aho guhimba abakoze ibyaha cg gushinja abantu ngo batagutwara abayoboke. Mureke twemere ukuri, ubutabera, ubworoherane biturange mu rugamba rwa rubanda.

Umusomyi w’Intabaza,

Uwiragiye Justice

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *