(Kinyarwanda) RWANDA: PAUL KAGAME ATI:”KIGALI, NYIGERAMO NASANZE YUZUYE UMUNUKO, NANJYE NZAYISIGAMO UMUNUKO”

2
  • Views 2295
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Banyarwanda banyarwandakazi mukunda igihugu cyanyu, igihe kirageze ngo mutakambire Uwiteka kugirango abanyuze kure akaga kagiye ku gwira u Rwanda mugihe kitarambiranye.

Abanyarwanda b’ingeri zose, abakire abakene, abaciriritse, abakuze, abasore inkumi n’abato, abayobozi n’abayoborwa.

Imyaka ibaye 25 u Rwanda rwacu ruguye mu icuraburindi ritagira izina. Nibutse abanyarwanda ko ibi byose bijya kuba ntakitari cyaravuzwe mubuhanuzi.

Igihe kiregereje ngo icuraburindi ryakabiri ngo risohore mugihugu cyacu nk’uko ubuhanuzi butandukanye bubivuga, ndetse nogushishoza bisanzwe bigaragarira buriwese ushyira mugaciro ko agahugu kacu katari kwerekeza heza. Keretse udashaka kureba cg wahaze umunezero n’umurengwe wamwibagije gufunga.

Igihugu cyacu cyatumweho abavugabutumwa abakozi b’ IMANA ndetse n’abahanuzi batandukanye ngo babwire abanyarwanda ibibategereje.

Hari abatanze ubutumwa kubyo beretswe, cg abahanuzi bifitiye impano biherewe n’IMANA.

Hari abahanuzi dusanzwe tuzi kandi dusoma ibyanditswe bavuze kandi bimwe byarasohoye, ibindi biracyategerejwe. Hari n’abavugabutumwa bavuga ibyo beretswe.

Ntakabuza rero biraje. Ibimenyetso birigaragaza.

Bimwe n’ibi:

MAGAYANE UMUHANUZI.

Ati: Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe.

Kayumba Nyamwasa na Patric Karegeya, Tom Byabagamba, Pasteur Bizimungu, Theogene Rudasingwa, Docteur Ndahiro, Rose Kabuye, Rujugiro Tribert, Rwigara Assinapol, Himbara, n’abandi ntiriwe ndondora kuko urutonde ni rurerure basubiranyemo.

Magayane ati Hazabaho inzara, Nzaramba na Warwayeryari ntawazivuga.

Ati hazabaho Agahiri n’agahinda no kwiyahura. Ibi byo bireze kwiyambura ubuzima.

Hazabaho amarira yuzuye intango kubari mu bihome(GEREZA).

Hazabaho IBISAHIRANDA birya akaribwa n’akataribwa. Ngiyo imisoro yenda kwica rubanda itarigeze ibaho mumateka y’u Rwanda, ngabo mu murenge SAKO kurya udufaranga twa Rubanda, ngaho Girinka kurigiswa kw’inka zigenewe abaturage. Rwanda Revenu authoritie yokunyunyuza abanyarwanda kugeza kumusokoro.

Magayane ati: Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw’umugara rubundiye mumashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira.

Ibi biragaragarira buriwese ukurikira ibibera mukarere cyane cyane muri Congo, ko habayeho za operations nyinshi zitandukanye zo kurandura FDLR n’abandi mubyo bise UMOJA WETU, KIMIA 1 NA KIMIA 2,AMANI LEO,SOKOLA maze byose bigafata ubusa.

MAGAYANE ATI: Bazafatanya n’abanyamahanga, nyuma bibe zero ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na L’ONU ya GATATU.

Muri iyi minsi hari gutegurwa ubufatanye bw’ibihugu bitanu ngo mukurwanya abatavugarumwe n’ibihugu byabo bitwaje ibirwanisho. Kigali yo niyo yuzuye amashagaga ngo yokurwanya FDLR n’abandi ba Congo batemera FPR kubutaka bwabo.

Iryo fatanya n’abanyamahanga ng’iryo ririmo gutegurwa, Rwanda, Congo, Burundi, Uganda, Tanzanie.

Magayane ati: bizaba Zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na L’ONU ya Gatatu.

Tubibutse ko mu ndagu za Magayane hari aho yabwiye HABYALIMANA ati: hari inyamanswa y’ihembe rimwe izayogoza mu Rukiga rwa Ndorwa, iyo nyamanswa ikazakwira u Rwanda rwose imena amaraso menshi, ko iyo NYAMANSWA IZAGUHITANA NTAKABUZA.

Iyo Nyamanswa FPR ibyo yakoze ntawe utabizi ko yamuhitanye kandi igakwira u Rwanda rwose imena amaraso y’abanyarwanda.

Habyalimana muziko yatse Magayane intsinzi y’ibyo bintu, maze Magayane akamubwira ko Ntayo, ko ahubwo ubutegetsi bwe buzafatwa n’abo bavantara. Ariko yongeraho ko ngo: “ABO BAVANTARA BAZIGERA KINO GIHUGU,NYUMA BAZAKIVANEMWO NK’UBUFINDO”.

MAGAYANE yabwiye Habyarimana abazamusimbura kugeza kuri KAGAME RWABUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE.(Inda nini ye tuzashaka akanya nayo tuyibavire imuzi n’imuzingo).

Uwo KAGAME RWABUJINDIRI ngo azajegezwa IHEMBE INSHURO ENYE.

MAGAYANE ATI: RWABUJINDIRI AZARASWA UMWAMBI W’IGISHIRIRA NABENE NYINA ARI MU BUGESERA, nyuma hakazameneka amaraso menshi cyane. Noneho RUTUKU(UMUZUNGU) rwamuhaye ubutegetsi ashyireho UMUSAZA USHESHE AKANGUHE, azaba ari inyuma y’igihugu azazana ihumure acyure Rukara rw’igisage rusabyinirwa bigatinda.

Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

Muri iyi nyandiko icyo dushaka rero ni ukubwira abanyarwanda ko ibimenyetso by’uko u Rwanda rugiye kugwa murindi curaburindi byose biri kugaragara uhereye gusa kubyo Umuhanuzi MAGAYANE yahanuye.

UWEMERA YEMERE,UHAKANA APINGE UKO ASHAKA, ARIKO NTAGISIGAYE.

URUGOGWE RURAJE NTAGISIBYA. Ahubwo abanyarwanda mwigorore n’IMANA inzira zikigendwa.

Mugice cya kabiri tuzabagezaho ibyo Umuhanuzi Mechack Gatabazi yahanuye naho bigenda bihurira n’ibya Magayane.

Tuzakomeza kubagezaho ibyavuzwe n’abahanuzi bandi batari abanyarwanda kandi bose bagenda bagahurira ku icuraburindi ryugarije u RWANDA mugihe kitaramabiranye

Umusomyi w’Intabaza

Richard Udahemuka

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *