(Kinyarwanda) TWIBUKE KANDI TUZIRIKANE

Kuzirikana
  • Views 1111
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Twibuke kandi tuzirikane abahinza b’abahutu bashinze u Rwanda bakarugira igihugu cya rubanda, mbere yuko rwigarurirwa n’abanyarugomo b’abatutsi bamariye abahinza kw’icumu bagashyiraho ingoma ya kalinga, bagatsikamira rubanda bakoresheje iyicarubozo, ikinyoma n’ubusambo birenze kamere, mu gihe cy’imyaka irenga imyaka magana ane. Niyo mpamvu igihe cyose tukibuka kandi tukazirikana umurage twahawe na Mashira, Nyaruzi, Nyagakecuru n’abandi bahinza bose Kalinga ya kera yagerageje gusibira amateka, tutazigera twemera gupfukamira Kalinga nshya ya FPR Inkotanyi.

Twibuke kandi tuzirikane abayobozi ba rubanda b’abahutu bashyize ingufu hamwe bakabohora imbaga nyamwinshi muri 1959, bagasezerera kalinga bakaduha Repubulika abanyarwanda bose bagatangira kugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko, ingoma kalinga yatamirizwaga ibishahu by’abahohotewe na cyami igasimburwa n’ibendera ry’umutuku umuhondo n’icyatsi kibisi, Niyo mpamvu igihe cyose tukibuka kandi tukazirikana Kayibanda, Mbonyumutwa, Gitera n’abandi barwanashyaka bafatanije mu guha rubanda agaciro n’uburenganzira mu gihugu cyacu, tutazigera twemera gupfukamira kalinga nshya ya FPR Inkotanyi.

Twibuke kandi tuzirikane abanyarwanda b’amoko yose bamenewe amaraso n’intambara yashojwe na FPR Inkotanyi muri 1990 ishaka kugarura kalinga nshya, uru rugomo n’ubugizi bwa nabi bya FPR bikaba byarahitanye abanyarwanda b’amoko yose barenze miliyoni ebyiri hakiyongeraho n’abaturanyi b’abanyekongo barenze miliyoni icumi muri iyi myaka yose ishize FPR Inkotanyi yaragaruye kalinga nshya, yubakiye ku magufa ya rubanda. Niyo mpamvu igihe cyose tukibuka kandi tukazirikana abanyarwanda bose bishwe na FPR mu gihugu cyose kuva yashoza intambara n’abo yakurikiye hanze ikabicira mu buhungiro, kugeza n’uyu munsi abatangije aya mahano bakaba bataragera imbere y’ubutabera, ntituzigera twemera gupfukamira kalinga nshya ya FPR Inkotanyi,

Twibuke kandi tuzirikane abayobozi ba rubanda bakomeje guhangana na Kalinga nshya ya FPR Inkotanyi baha rubanda icyerekezo n’uburyo bwo kwirwanaho mu nzira yo kubohora u Rwanda no kongera kwimakaza ugushaka kwa rubanda mu miyoborere y’igihugu, kugirango ikinyoma, iyicarubozo n’ubusambo bya Kalinga nshya ya FPR Inkotanyi biranduranwe n’imizi amahoro yongere asakare mu karere kose. Niyo mpamvu igihe cyose tukibuka kandi tukazirikana Murwanashyaka, Mudacumura n’abandi bose batanze ubuzima bwabo ku rugamba rwo kubohora imbaga nyamwinshi, tutazigera twemera gupfukamira Kalinga nshya ya FPR Inkotanyi.

MWALIMU SAMUSURI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *