IMYIGARAGAMBYO IBUGANDA YATANGIYE

KIZZA_ARRESTED1
  • Views 4801
  • Rating 12345

 

Ikinyamakuru Intabaza.com, gikomeje kubagezaho amakuru n’inkuru z’ishyushye zinjyanye n’akarerek’ibiyaga bigari,mu Rwanda, Uganda, Tanzanie,Burundi, n’ahandi.

Museveni2

Uyu munsi rero taliki ya 15 /02/2016, amaso twayerekeje i Bugande, aho ejo twababwiraga ko mu matora yaho asigaje gusa iminsi itatu ngo atangire, ubu ikigaragara nuko  Yoweli Kaguta Museveni, yakajije umurego ku gukoresha igitugu, no gushakira mu ngufu ahabwa n’igisirikare cye, ngo abone uko yakwiba amajwi abo bahanganye mu matora bayobowe na Kizza Besigye.

Muri iki gitondo rero, ubwo Kizza Besigye yarari mu gikorwa cy’amatora, ahagana muri Kampala, Arua Park, yahise ashimutwa na Police y’igihugu cya Uganda, ariko abaturage baba babibonye, ubwo imyigaragambyo itangira ubwo.

KIZZA_ARRESTED

Abaturage ba KAMPALA n’ubukana bwinshi, bavuye mu mazu, bareka ibyo bakoraga barigaragambya, police n’abasirikare babonye ko bibarenze, bitabaje ibimodoka bitera imyuka iryana, na za grenades, ariko byanze biba ibyubusa, biza gusaba ko Kizza Besigye arekurwa biturutse ku ngufu z’abaturage ba Uganda.

Ntibyagarukiye aho, kuko abaturage bakomeje barigaragambya bamagana icyo gikorwa n’igitugu gihanitse, kiyobowe n’umuyobozi wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni. N’ubu rero ruracyageretse hagati ya Police, Abasirikari, n’abaturage b’abaganda bo mu mugi wa Kampala. Abarundi nibo bavuga ngo « reka mbwire gito cyenjye, na gito cyundi yumviereho »

KIZZA_ARRESTED2

Yamwe banyarwanda, ntacyo mwakwigira kuri aba bavandimwe b’abagande ? Ntawe ufite uburengenzira burenze ubwa rubanda yabishatse ! Ndizera ko mutazakomeza kuba insina ngufi icibwaho makoma, hazapfa umwe, babili, batatu biti ihi se bane, ariko twibohoze.

Ibitambo ni ngombwa, kandi  ngo ntawe urya akatamugoye, kandi ushaka umubira abira akuya.

Mbwira abumva.

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to IMYIGARAGAMBYO IBUGANDA YATANGIYE

  1. M7 umunyagitugu nk’ umuhungu we Kagame

    M7 amaze gutangaza ko igihugu cye kitagishyigikiye Urukiko Mpuzamahanga (CPI). Ibi yabitangaje amaze kubona ko abaturage be bariye karungu mu myigaragambyo bakoze bamwamagana. I Kampala benshi mu rubyiruko bagaragaje ko batakwihanganira gukomeza gutegekwa n’umunyagitugu bavutse bagasanga ategeka ubu bakaba ari abagabo bubatse.

    M7 mu gutangaza ko Uganda nta cyo igitegereje muri CPI ko igomba kuvamo ndetse ahamagarira n’ibindi bihugu by’afurika, bigaragara ko yatewe ubwoba n’ukuntu abahanganye na we bakunzwe n’ abaturage cyane uwo bahanganye kuva kera Kyiza Besigye wari umusirikari afite ipeti rya Colonel akaba na muganga (docteur en medicine). Hiyongeraho Amamba Mbabazi wahoze ari ministre w’intebe ku butegetsi bwa M7 akaza kurema ishyaka rya politike rirwanya M7.

    Aba bagabo bombi bashyigikiwe cyane n’abaturage ba Uganda bikaba bibuza M7 amahwemo kuko abona ibyabaye muri Côte d’Ivoire bishobora kuba i Kampala naramuka atsinzwe amatora agashaka kwiba amajwi. Mwese muzi uko Laurent Bagbo byamugendekeye. Na M7 rero ashobora gusanga Bagbo i La Haye.

    Mu mvugo za M7 asigaye agaragaza ko Uganda ari akarima ke, ko azava ku butegetsi abishatse. Na muhungu we Kagame intero ni imwe. Ni agahomamunwa.! Kubona abantu bafashe ubutegetsi bavuga ngo bazanye demokarasi aribo babaye abanyagitugu gusumbya abo basimbuye?

    Ese nka P Kagame abona ko abanyarwanda ari amatungo umushumba aragira uko yishakiye? Ko yagaragaje ubuswa bwinshi igihe amaze ategeka yabisije abandi bagakosora amakosa yakoze cyane cyane urwango yateje abanyarwanda aho mu karere turimo batwanga urunuka? Ese yirengagiza ko ibyaha yakoreye abaturanyi bizabazwa U Rwanda n’abarutuye kandi ari we wabikoze wenyine abanyarwanda bayabimutumye?

    M7 abona abagande badashobora kuyoborwa n’ undi bihitiyemo dore ko asigaye urutanga aho ajya mu nama agasinzira mu bandi baperezida nk’uwariye inzaratsi?

    M7 aribeshya azatsindwa amatora kandi nayiba abaturage ntibazamwemerera amaherezo ye ni mu nzu y’imbohe i La Haye. Umuhungu we Kagame we nta mahirwe afite kuko abamuteretse muri village urugwiro bamwirenza kubera impamvu nyinshi na we azi.

    Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Rira bien qui rira le dernier.

    L’Homme Libre.

  2. david karangwa says:

    umva De Gaulle we!,
    twembwe ntakibazo dufite ibyo urabihimba kubera abagukoresha mbese bakugize nk’I robotic so, uzaze nawe ube igitambo wishuka abazira nenge!

    • mbabazi marie louise says:

      DE Gaulle uzabanze wivuze kuko urumurwayi mumutwe urwanda nirushya,kandi aho tugeze nubwo wagirute ntawakunva ibyuvuga.ushaka kubakigihugu wese aza irwanda kugishinama.ngwino wiherijisho!!!!!. urebe uko twibaniye nezaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *