(Kinyarwanda) LYON-FRANCE: IMPURUZA KU BANYARWANDA BATUYE MU MUGI WA LYON MU BUFARANSA

Abicanyi
  • Views 9214
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

BA NTIBINDEBA MUSOBANUKIRWE NA KALINGA NSHYA TURWANA NAYO CYANGWA MUKOMEZE MUHEKE IMPYISI  BIZARANGIRE  IBARIYE

Mbanje kubasuhuza mugire ubutabera n’amahoro birambye.

Mbere ya byose mbanje kubiseguraho kuko nari maze iminsi ntaboneka ku Intabaza kubera impamvu zinyuranye n’akazi kenshi. Muri ibibihe rero turimo twibuka abanyarwanda baguye mu bwicanyi bwo muri 1994, twifatanije na buri wese wabuze abe.

Ntabatindiye rero nk’uko nakundaga kubagezaho amakuru ya hano mu bihugu b’iburayi cyangwa amateka y’igihugu cyacu, uyu munsi ndabagezaho ayo muri France.

Camera yacu muri iyi minsi iri mu mujyi wa Lyon muri France, ni muri 600km uvuye i Paris. Uwo mujyi ukaba utuwe n’abanyarwanda batari bake. Nk’uko duhora dukurikiranira hafi ibikorwa bigayitse ambassade y ‘u Rwanda i Paris ikorera muri iki gihugu ifatanyije na bamwe mubazungu bashyingiwe abanyarwandakazi, bamwe mubatuye Lyon baradutabaje bati ni mudutabare. Uyu munsi rero nzinduwe no kubagezaho iyi mpuruza y’abanyarwanda batuye mu mugi wa Lyon.

Umugi wa Lyon rero muri iyi minsi hasigaye havugwa kandi hagaragara ko ariyo ndiri y’izo nyangabirama zigize intore za FPR. Ibyo byose rero bigaragazwa n’imikorere yabo y’urukozasoni aho bakomeje iterabwoba ku bandi banyarwanda batuye muri uwo mugi. Aha rero nabibutsa ko muri izo ntore iza ku isonga ari Theos Badege musanzwe muzi mubikorwa bye by’agahomamunwa yakoze mu Rwanda akagororerwa koherezwa mu Bufaransa muri uyu mugi wa Lyon kugirango akomeze akazi ke k’ubwicanyi yiyoroshye umwambaro wa Interpole. Uyu mwicanyi mukuru Theos Badege ubu atuye aho bakunze kwita La Croix-Rousse.

Theos Badege

Theos Badege

Mubindi twashoboye kumenya ni uko twabonye ko Ambassade yagiye igirana ikibazo na leta ya Kigali kuko bagiye bababeshya ko 80% by’abanyarwanda batuye France bayobotse ambassade ariko Kagame agasanga bamubeshya akaba anariyo mpamvu yahisemo noneho kohereza abo yizeye. Ndagirango muribuka ko muri 2011 bifurizaga guteranira mu mu mu mugi wa Rouen, Reine na Lille bikabananira.

Muribuka na none ko muri 2019 bateraniye mu mugi wa Lille hakaba hari aba ambassadeurs bose bo muri Europe, ariko bahahuriye n’ibibazo bikomeye cyane mugukora publicité muri uwo mugi bakoresheje amabendera yabo. Babujijwe rero kuyamanika mu mugi, kugeza n’aho umuntu adatembera yambaye umupira uriho ibirango by’u Rwanda. Icyo gihe hari benshi bagarukiye Belgique baturutse muri Scandinavie. Muri make bakamye ikimasa. Nyuma ya Rouen bashatse kubaka ibiro mu mugi wa Lille byanze barakinagira babona aho bamenera ariho mu mugi wa Lyon.

Icyakurikiye ni ukwimura abantu bazajya gukwiza ideologie yabo mubatuye uwo mujyi. Umwe muri abo akaba ari Pasteur Kayumba ukomoka ku Kibuye wakoze no muri CESTRAR. Uyu Pasteur Kayumba akaba ariwe uyoboye diaspora. Yahoze mu mugi wa Rouen. Bamwe muri izo ntore bakorana na Pasteur Kayumba na Theos Badege,  iza ku isonga ni umugore bita Chantal, abamuzi ngo bamwita Photographe afite umugabo bira Chriso wahoze ari umu officier mu gipolisi cy’u Rwanda ku Kibuye. Uyu Chriso na Chantal ntibasiba i Kigali. Indi ntore ikorana na Pasteuer Kayumba ni umugore witwa Sophie ufite umugabo w’umuzungu bakaba batuye aho bita Meyzieu.

Chantal alias Photogtaphe

Chantal alias Photogtaphe

Pasteur Kayumba

Pasteur Kayumba

Indi ntore itunguranye abanyu bose bibazaho ni umugabo bita  Jean d’Amour uzwi ku izina rya Quicommande wamenyekanye mu bucuruzi bw’ibintu bitemewe n’amategeko akanabifungirwa inshuro nyinshi. Abo tuvuze bose bakorana na Pasteur Kayumba anariwe uyoboye Diaspora ya Lyon akaba atuye ahitwa  Rilliex-la-Pape nawe agahabwa amabwiriza na Theos Badege.

Jean d'Amour

Jean d’Amour

 

              MUBYO ABANYARWANDA BATUYE LYON BINUBIRA

  1. Inama ngarukamwaka ya Ambassade: Ni iyihe ntego y’iyo nama ? Urebye niho ambassadeur abasha kwereka Paul Kagame ko akora akazi neza n’intore nazo zikinegura kubikorwa bakoze muri uwo mwaka.

Ingaruka rero kubatuye uwo mugi ni ukubabangamira mu bikorwa byanyu, niyo mpamvu mvuga nti mwikwigira ba ntibindeba muze gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kwibohora, cyane cyane ko  muzi ko ino rimwe na rimwe dutegura imyigaragambyo yo kubamagana. Mwe rero igihe mudashobora kubikora muzaba mwihemukira ndetse n’abana banyu. Nk’uko indi migi yagiye ibigenza namwe mubatangaze hirya no hino, mukore nk’iyo migi navuze haruguru. Mwibuke ko mu kinyarwanda bavuga ngo « Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro »

  1. Ubu Lyon niho hacurirwa imigambi yo kugambanira abatavugarumwe na Kigali: Twabibutsa ko hano hari abanyarwanda batari bake bafatishijwe na ambassade ifatanije na bamwe mubazungu bashyingiwe abatutsikazi murwego rwo gukurikirana abahutu (traquage hutu).

Amanama aba ayobowe n’uwo Kayumba ari kumwe na Nzambayire Uzziah n’abo badamu navuze haruguru. abo bose nibo bajya mu Rwanda gushaka amakuru mahimbano yo gushinja inzirakarengane. Ntimwirengagize ngo mwibwire ko ibi bikorerwa abandi ejo mwe bitabakorerwa muramutse mudakomanyirije izo ntore hakiri kare.

Uzzias Nzambayire

Uzzias Nzambayire

  1. Harcelement kubatitabira diaspora iyobowe na Pasteur Kayumba: Nabibutsaga ko hano Europe haba liberité (ubwisanzure) mubyo uvuga cg ukora utabangamiye amategeko ariho, ariko intore zo siko zibibona. Kuribo mwese mugomba kujya mu mubwato bwa FPR, utagiyemo agatotezwa. Ibi byabaye ku banyarwanda benshi bahatuye ubu bakaba barinjiye cyane mu rubyiruko.

Niba mwese mwarumvise discours ya Kabarebe,  kiriya ni ikimenyetso cy’uko FPR irimo isambagurika. Mureke rero kuyihembura ahubwo muyisonge kuko yaraduhekuye.

Hari abigira nyoninynshi bohereza bamwe mu miryango yabo muri FPR, abandi muri oppostion  bibwira ngo barimo gucengana n’inkotanyi nyamara ayo macenga zirayabarusha. Bene abo rero bazajye birengera ingaruka zabyo.

Aha ariko nashimira famille ya Kayumba (umugore n’abana) ko banze kwifatanya nawe kuko bazi neza ko Kayumba yicaye hejuru yu r’uziramire.

Umwanzuro

Sinarangiza ntamaganye uburyo abiya abavugabutumwa baba muri iki gihugu b’abanyarwanda abenshi bibagiwe inshingano zabo bakaba bakora politiki kurusha iyobokamana. Kiliziya zabaye centre de renseignement (urwego rw’ubutasi).

Ubu ambassade yakajije umurego wo gucengera mubantu no gushaka amakuru ikoresheje n’aba taximen dore ko beshi bari mu mujyi wa Paris kugirango bakurikirane ingendo abantu bakora.

Ingoma y’igitugu igira igihe cyo kubaho nyuma igasenyuka kandi ibimenyetso biri kuboneka. Igihe ni iki rero cyo twisuganye dusenyere umugozi umwe ngo twikize iyo ngoma mpotozi ya FPR, tuyirandurane n’imizi yayo.

Reka ndangize nibutsa aba bakorera FPR mugutoteza abanyarwanda bene wabo, ko nabo umunsi wabo uzagera noneho FPR ikabereka ko ari ntamunoza. Urugero rwa hafi nabaha ni bwana Evode Uwizeyimana na Olivier Nduhungirehe.

Abavuzwe bose muri iyi nyandiko bafite uburenganzira bwo kuvuguruza icyo babona cyaba cyabavuzweho ataricyo cyangwa se kitavuzwe uko kiri.

Imana ibarinde aho muri hose

KARENGERA Augustin

A Rouen/FRANCE

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

18 Responses to (Kinyarwanda) LYON-FRANCE: IMPURUZA KU BANYARWANDA BATUYE MU MUGI WA LYON MU BUFARANSA

  1. Kemala says:

    Boringo wivunika usobanurira abantu batambikije.ko nziko benshi muri aba babonye ubwenegihugu bw’ubufaransa babukomeyeho bakaba abanyagihugu b’ukuri.igitangaje usanga akajisho kabo kadasiba kurarikira mu Rwanda disi.bamese kamwe rero.kandi niba nta maraso bakarabye nibatahe iwabo gakondo bazakira.niba kandi batabishaka nibareke Rwanda nabayo yikorere gahunda.

  2. Kabano ibyo uvuga ndabyumva aliko umuntu wu mugabo avuga icyo azasubiramo jye nakoresheje amazina yanjye nawe nukoresha ayawe ndagusubiza birambuye , aha kumbuga tumenyereye abantu bakoresha amazina atali ayabo nka Peter Mahirwe kubera ko ejo ingoma nihilima bazabazwa byinshi.

  3. Kabano Richard says:

    Ndabasuhuje mwese. Maze rero ndagira ngo umbwire umunyarwanda wese uziko afite amaraso mu biganza abanze ayakarabe. Mbwire Karengera ko we na bagenzi be abo batwerera ubugome atari abagome. Ahubwo niba muziko mwakoze amaraso mwihane hakiri kare kuko ngo uhunga ikikwirukaho ariko ntabwo uzahunga ikikwirukamo. Niba nta kikwirukamo rero tuza ube mu mahoro kandi utange amahoro. Mbifurije kugira impagarike n’ubugingo mwese abashaka amahoro banayifuriza bagenzi babo.

  4. Basebya says:

    Mukomere bavandimwe fusangiye gupfa no gukira! !!!

    Njye ndibariza umuvandimwe Nsengiyumva De Gualle wagiye hehe!!!! Nshimishijwe no kubona izina ryawe!!! Nakundaga inyandiko zawe zirumo ubuhanga n’ubusesenguzi!!! Narinaragize ngo umwanzi wa Rubanda nawe yaguteye ubwoba ariko ndishimye kongera ķubona izina ryawe.mukomere

  5. Micomyiza Elie says:

    Ibi bintu ko numva bitoroshye ariko umuntu uhungu undi bakamukurikirana kandi yikuriyemo ake karenge. Ni ugutangira kubavumbukana bagasubira iyo baturutse.
    Baduhaye amahoro koko….
    Ahubwo rero uyu BORINGO ndumva bose azi amateka yabo bantu ku buryo nawe ahite ajya kuri lisiti y’izo ntoramayugi.
    Karengera we uri umugabo ahubwo Ba Karengera nimube benshi.

  6. Kanyemera says:

    Burya koko ndabyemeye ukuri niwo muti wonyine uzunga abanyarwanda kandi na none uwanze amazimwe abandwa habona. Karengera urakoze cyane kuba ushyize aba bagizi ba nabi ahabona. Bamwe muri aba uzabasanga ahantu hose habaya akantu ( marriage, baby shower, no mutundi tuntu twose) bigira nyoni nyinshi ngo barafasha abantu kandi ari mu rwego rwo gucengera mu mbere ngo babone amakuru batanga ibukuru. Aba ba taximeni nabo basigaye baraba uburo buhuye kandi banshi batwara amamodoka mashya bose soit disant baguriya cga bakodesha ahantu hamwe mwumva ntacyo bivuze? Ndagushimiye cyane rwose Karengera kuko nibura wowe wavuze kumugaragaro, unyomoza ibyo wavuze nawe akwiye kujya ahabona akanyomoza nk’uko wabyanditse rwose ntihagire uniganwa ijambo kuko ukuri kandi kuvugiwe ahabona ntako gusa.

  7. Ndabashimiye mwese mwatanze commentaires zanyu namwe muli abantu baba gabo kuko mufata umwanya wanyu mugasoma , hali benshi bashaka ko babasomera bakababwira ibyanditwe mu binyamakuru.

  8. Fatake urakoze abobose camera irababona.
    Hali benshi batibonyemo bahumure nibatisubiraho nabo tuzabashyira ahabona

  9. Karue says:

    Aba bose ni intoramayogi ngo ni intore ariko ushobora gusanga hari ingirwa opposition ibita abayoboke bayo. Urakoze Karengera buriya n’amashyaka ya opposition abamo abantu nk’aba niba koko ari opposition urayafashije. Mbese ayo mashyaka yose ya “opposition” afata abo FPR ijugunye harimo n’abicanyi n’ibisambo ageze hehe atanguranwa ku recruita uwavanywe ku mirimo ya ambassadeur w’u Rwanda kuri Twitter? Byibura we nta bwicanyi tumuziho!!

  10. Niyonsaba says:

    Urakoze Karengera gushyira hanze izi nyangabirama, aba barenzamase bose nibo birirwa baririmba ikinyoma bise Genocide ngo yakorewe abatutsi mu gihe na \kagame ubwe ayo magambo atayakoresha, mujye mubajijura bareke guheka impyisi batanazi nyirayo.

    Tuvuge iki kucyo bita “Jenoside yakorewe abatutsi”?

    Kagame Paulo, umututsi w’umwega ibi byose yari abizi. Kugira ngo agere k’ubutegetsi hari abo yagombaga kunywesha amata, cyanga akabagira abatabazi byakwanga akigena. Nk’uko iyo mihango yose yatekinikirwaga mu bwiru, iyo witegereje ibyakorewe abatutsi bari mu Rwanda byakozwe mu bwiru bukomeye aho abatutsi barimbaguye bene wabo bakanabishishikariza abahutu ngo babafashe kurangiza umugambi vuba. Muzarebe ko hari aho uwitwa Kajuga Robert yigeze aregwa jenoside. Umutabazi wanyuma bamugize Karamira Foroduwaridi.

    Ahubwo jenoside yakorewe abahutu Kagame amaze gutanga abatabazi no kunywesha amata abatutsi bikoze mu nda. Ngabo ba Twagiramungu Faustin, Pasteur Bizimungu, Gasana Anastase n’ abandi….

    None se banyarwanda dukomeze tuvuge ko jenoside yakorewe abatutsi cyangwa duhindure?

    Njye nsanga guhindura aribyo by’ingenzi kubera ko Kagame wateguye ubwicanyi akayishyira mu bikorwa ari umututsi w’umwega ntabwo byaba bicyujuje ibyangombwa byo kuyitwa. Gusa bavuga ko Kagame Paulo yikunda kurusha byose, sinzi rero niba yarashakaga gusigara ari umututsi wenyine igihe yagiraga Karamira Foroduwaridi umutabazi nyuma yo gufata ubutegetsi. None ubu akubitiye kwica abamufashije cyanga abo yafatanije nabo. Ngabo ba Karegeya, Rwigara, Rwisereka ilisiti ni ndende.

    Kagame Paulo wita abo byitwa ko yarokoye jenoside ko ari abicanyi kabombo bakoze iyo jenoside abashatse kwereka iki abahutu babatibaza? Yanywesheje abandi amata, abandi abagira abatabazi yifashishije ba Twagiramungu Faustin, Uwiringiyimana Agathe, Seth Sendashonga, Rucagu, Kajuga Col Rusatira, Maj Munyakazi, Habyarimana Emmanuel etc.. Hari uwakibaza ngo ko ntavuze Kanyarengwe cyangwa Rizinde na Biseruka! Tugomba kujya dutandukanya impamvu runaka yagiye muri ibi kandi yari yarabyanze. Sinsobanuye byinshi namwe mubyibwire uko aba bagabo bibonye mu mburagasani Inkotanyi.

    Kagame rero yateguriye kunywesha amata no kugira abatabazi abatutsi ariko ategura itsembahutu abizi neza kandi abishaka. Ikibabaza ubu ni uko usanga abahutu aribo gusa bashigikiye ingoma ya Kagame kuko abatutsi bo bamaze kumumenya n’ubwo bo bamanza bikiza umwanzi rusange bakabona gusubira mu byabo.

    Ariko se mwa bahutu mwe habura iki ngo mumenye agaciro kanyu ko kwirengera no kwirwanaho kugeza aho abanyamahanga aribo batakambira amahanga berekana akaga mwagize? Bintera ipfunwe iyo nsobanuriye umuntu akaga k’abahutu akambwira ati kandi abahutu aribo bagenda bavuga ko mwakoze jenoside.

    Ng’uko abatutsi banywesheje amata abandi bagirwa abatabazi. Bitari ibyo nta mucikacumu wavuye Uganda, Amerika, Tanzaniya, Zaire, Etiyopiya, Eritereya etc wagombye kubyitwa.

    Jenoside yagombye kwemeranwaho n’abanyarwanda ni iyakorewe abahutu. Abahutu niba mutabyumva muzasiga urubyaro rwanyu mu bucakara nk’ubwa ba Bampoliki, Evode, Mukantabana Séraphine, na Rucagu utamenya iyo abarizwa.

    Bahutu muhaguruke muharanire uburenganzira n’ubugabo bwanyu ntawundi uzabibasabira.

    Abigena mubarekere umuco wabo ahubwo natwe tubanyweshe ayo mata banywaga murebe ko Kagame atazima nk’umuriro w’amashara. Dufate umwanya dusobanurira abanyarwanda bo mu moko yose guta uyu muco w’ubugome, kugirango tuzubake u Rwanda aho amoko yacu abana mu mahoro n’ubusabane atishishanya. Yaba umuhutu, umututsi n’umutwa nta muntu wagombye kugira iphunwe ry’ubwoko bwe. Mureke twamagane ikibi, dushyire imbere ukuri n’ubutabera byo soko y’iterambere rirambye na demukarasi ishinze imizi.

    Mu kwanzura navuga ko rwose niyamye abanyapolitiki biyita abahutu bagumye kwemeza ngo jenoside ya korewe abatutsi, bahindura vuba na bwangu iyo nyito, bitaba ibyo abayoboke babo mukava inyuma ya ba sekibi bashobora kuba ari abacengezi muri twe.

    Batutsi mwene wanyu yabanywesheje amata abandi abatangaho abatabazi, mureke kurira ay’ingona ahubwo mwumve ko n’abahutu bava amaraso kandi bishwe na bene wanyu. Nabasaba gukomeza gushyira ukuri hanze umunyarwanda wese wagize uruhare mu mahano yabaye mu Rwanda akabihanirwa. Twirinde abatwoshya mu kuturiraho bakoresheje iturufu y’amoko.

  11. Kamanzi says:

    Abanyarwanda bamwe bigira ba ntibindeba bitwaza za nifitiye mama mu Rwanda… sinavuga batamwica.. ehh mfite inzu yanjye i kigali batayisenya… ehh Njya kwitemberera mu Rwanda batazabona izina ryanjye… ehh ngomba gufata indangamuntu yo mu Rwanda bakabona ko ndi kumwe nabo! Nyamara umunsi bafashe umwe bakamuniga usanga bavuza induru aho guhaguruka hakiri kare ngo barwanye iyi mburagasani y’ingoma ahubwo n’igihe igise gusandara bakayihomahoma. Augustin Karengera nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga n’imbwa ntacyo intwaye, umbaye kure mba nkuguriye rimwe. Ukoze akazi gakomeye kuko hano hari ibinyenzi byinshi n’ibihutu byigize imbwa byirirwa biziha akaboko kubera inda yabinaniye. Mu minsi mike uzabona ko hari n’ibindi bibwa biri muri iyi gahunda utari uzi.

  12. Iyamuremye Pierre Claver says:

    Urakoze cyane bwana Karengera kuko abahutu bagira ubwoba kubi, ibi wavuze hari benshi bari bafite aya makuru ariko bakaruca bakarumira ahubwo bakijujutira m mitima.Urebe umubare w’abanyarwanda Ambassade yaguriye amamodoka bakora taxi uhita ubibona neza ikigamijwe. Hari abandi b’ibirumira henshi. Gusa urakoze gutera ibuye mu gihuru ubu imbwa, ibihunyira n’ibindi bikoko byose byarimo tugiye kubibona. uwububa abonwa n’uhagaze iyi nkuru iratuma tumera n’akari munda y’ingoma. Uyu Uzzias Nyumbayire ndamwiyiziye neza neza niwe coordinateur w’abakora Taxi baguriwe amamodoka na Ambassade. Muri iyi minsi nzaguha liste y’abo bantu nankubwire uburyo Ambassade ikoresha ngo ibagurire amamodoka ariko kuburyo bw’ibanga kuburyo utamenya ko yaguzwe na Ambassade

  13. Karengera augustin says:

    Iyi nyandiko yatumye hamenyekana byinshi
    Gushirika ubwoba nibyo bizababohora

  14. Karengera augustin says:

    Iyi nyandiko yatumye hamenyekana byinshi
    Gutinyuka kwanyu niko kuzatuma mwibohora

  15. Fatake Jean Claude says:

    Merci les informations hari n’abandi abi nibo umenye hari nabahinduriwe amazina batabamenya bakabikorera I Kigli munirinde abajene barikuza iyi minsi baza mutubari babashakaho ubuncuti mumenyane bakitwza ubututsi

  16. Nsengiyumva De Gaulle says:

    Zamenyekanye,nituzivugirize induru.

    • boringo says:

      iyi mpuruza yawe turakwamaganye ntimugashake kuduteranya na bavandimwe bacu dusazwe tubana neza mugamije kubateza akaga nku uyu mu Dame CHANTAL nu Mugabo we CHRISO wanitse aha uyu mu maman ntawe utamuzi hano muri lyon nu muntu witanga ugirira neza abantu bose niba mbeshya aba dame bahano muri lyon baguha ubuhamya uw’ ibarutse wese ou ugiye kwibaruka niwe uba uwambere uhuza abandi bagenzi be kujya ku mukorera ibirori(baby shower )ou kumuhemba atitaye kuri ayo moko yanyu mutsimbarayeho. Ngo bajya mu Rwanda batajyayo se hari uwo bagomba kubisabira uruhushya si uburenganzira bwabo bwo kujya aho bashaka ko twese twahuriye hano buri muntu yizanye ushinzwe undi ninde bagenda kumanywa yihangu ntawe bihishe kandi umenyeko u Rwanda ni Republique ifite uyiyobora na gouvernement na baturage byose byemewe n’amahanga bafite uburenganzira bwo kuyoboka ubutegetsi buriho nuburenganzira bwabo kuko nabo bari mu mubare w’abanyarwanda niba utarayobotse nuburenganzira bwawe nawe ntawe ubikuryoje na ho uyu Musaza KAYUMBA ibikorwabye bya diaspora abikora ku mugaragaro nta rwihisho akoreramo;akangurira abantu kuba bayijyamo ntawe ashyira kugahato nkuko wamuharabitse nawe abifitiye uburenganzira nkuko nabivuze haruguru nu musaza tubanye neza wishaka kuduteranya n”abaturanyi bacu tubanye neza niba wagiranye ikibazo hagati yawe nabo wishaka kukigira ikibazo rusange,undi ngo THEO BADEGE ari mukazi ke kemewe kazwi n ‘isi yose iyo aba kemangwa ntago bari bumwemere reka rero kutubikamo
      Ubwoba hano ni Republique française état de droit et liberté nata akazi akagusagarira uzamujyane mu butabera ikindi nakwibutsa nuko nawe ari umunyarwanda uvuka i Rwanda hari umubonanye na ba wavuze bafite uburenganzira bwo kumwisanzuraho nta ruhushya bisaba .Kurinjye rero ukubwiye ibi nagirengo nkubwireko ntabogamiye kuri buriya butegetsi ushinja aba bavandimwe icyo nashaka kukubwira ntukwiye kuziza umuntu icyo yihitiyermo yemera kuko birababaje muri kino kinyejana na leta dutuyemo état de droit e liberté ukora ama liste nkamwe 94 Ushishikariza abantu kwanga abavandimwe dusangiye ubunyarwanda ngo nuko bajya gusura igihugu cyabo kavukire ubagerekeho ubugambanyi.

      • Rukeba Dan says:

        Boringo urakoze cyane. Numvaga nujuje umujinya none urawumaze. Umvugiye ijambo unarenzaho. Buri wese afite amahitamo ariko aganisha ku byiza atari ibibi no kubishoramo abandi (munyangire ya 1994 yararangiye mu Rwanda). Urakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *