(Kinyarwanda) ZITWIKIRIYE IJORO, INGABO Z’URWANDA(RDF) ZONGEYE GUSUBIRA MURI CONGO RDC

InyeshyambaRDF
  • Views 3093
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ni kuri uyu wa13 Mata 2020, ingabo nyinshi z’Urwanda z’imaze iminsi zinjizwa muri Rdc CONGO zinyuze mu mashyamba no muzindi nzira zihishe, zagabye ibitero  mu gace ka Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Abantu benshi baaba barimo bahasiga ubuzima, ndetse n’ibyabo bigasahurwa ibindi bikangizwa.

Ni mu gitondo cya kare, ubwo imirongo miremire kandi myinshi y’ingabo z’Urwanda yahagurutse i Kahunga hafi ya Kiwanja yerekeza i Mabega mu karere  ka Rutshuru, ubwo nanone abandi basirikari b’Urwanda bo berekeje mu karere kazwi kw’izina rya Kidoli ahabarizwa impunzi z’abahutu  b’abanyarwanda , b’abaturage basanzwe batunzwe no guhinga.

Dévastation laissée par les bombardements brutaux du RDF

Dévastation laissée par les bombardements brutaux du RDF

Bihishe mu myenda ya gisirikari y’ingabo za Congo RDC( FARDC) abo bicanyi boherejwe na Leta y’Urwanda , biraye mu mpunzi barakindagura batitaye ku abana, abagore , abasaza,  n’abakecuru ; nyuma bafashe amazu impunzi zabagamo barayatwika bamanje gusahura ibiyabitsemo.Amasasu n’amabombe yamaze  amasaha menshi kuburyo impunzi zahatakarije ubuzima n’ ibyazo ari nyinshi cyane.Ikibabaje kindi nuko ako karere kugarijwe n’ icyorezo cya CORONAVIRUS kazagirwaho ingaruka zikomeye nyuma y’ibi bitero kuko kagomba guhura n’amakuba  n’ingaruka ziki cyorezo.

Ningombwa ko twibutsa ko ingabo z’Urwanda zambutse umupaka zinjira muri Congo RDC, ubu zikaba zimaze igihe kirenga ibyumweru bibiri mu bice by’ubutaka bwa Congo RDC kandi zikabikora zirenze ku mabwiriza yashyizweho  n’Ubuyobozi bwa  CONGO, yo kwirinda icyorezo cya COVID-19(CORONAVIRUS), n’ibigaragara rero ko muri uko kwinjira kw’ingabo z’URWANDA ziba zibishyigikiwemo n’ubuyobozi bwicyo gihugu cg se zimwe mu ngabo z’igihugu cya CONGO RDC(FARDC)

Ni ngombwa kandi birihutirwa ko Leta ya Congo RDC yafata ingamba zihamye zo gukingira abaturage bayo, ndetse n’ubusugire bw’igihugu cyayo bwakomeje kuvogerwa n’ingabo z’igihugu  n’ubutegetsi  by’Urwanda .

Turahamagarira nanone umuryango mpuzamahanga mu kwerekana aho uhagaze, ugahagurukira kwamagana ibi bikorwa byibasira inyokomuntu birimo bikorwa n’ingabo zoherejwe n’ubutegetsi bw’igihugu cy’uRwanda, zikabikorana ubugome bukabije zitwikiye  ibihe nkibi  by’icyorezo cy’ugarije Isi, aho bishobora gukurura amakuba arenze muri aka karere kubera gushwiragiza impunzi n’abaturage b’abanye congo babanye nazo nta bushobozi bafite bwo kwikingira  iki cyorezo ndetse n’amabombe n’amasasu bibari hejuru.

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) ZITWIKIRIYE IJORO, INGABO Z’URWANDA(RDF) ZONGEYE GUSUBIRA MURI CONGO RDC

  1. Rukeba says:

    Inama nabagira mwa bagabo mwe nuko mwataguka tugafatanya kubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda dusangiye. Ntimuhejwe nuko ari mwe mwiheje. Umugabo Ntamukunzi yarabahanuye kenshi mu ndirimbo ye “GARUKA DUFATANYE KURWUBAKA”, ariko nthmwumva. Nimuza ku ngufu muzabonana n’uwabatsinze kuko ntaho yagiye. Ni muze ku neza cg muzazanwe n’urufaya. Uwanyu ubakeneye nk’Abanyarwanda. Ikaze mu Rwanda.

  2. ECHEVERIA MANORO says:

    INYENZI INKOTANYI ZIRI GUTA UMUTWE ARIKO ZIGOMBA KUBIKA IMPANGA MURI CONGO.IGIHE KIREGEREJE KUGIRANGO IKIBINDI GITEREKWE KU NGATA YACYO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *