(Kinyarwanda) RDC: Ubutiriganya burimo no gukoresha amashusho atariyo, mu guhishira ingabo z’u Rwanda(RDF) ubwicanyi ziri gukorera impuzi z’abanyarwanda muri RDC Congo

ibinyomabyaFPR
  • Views 2731
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ingabo z’ u Rwanda (RDF) zikomeje ibitero byazo muri repubulika iharanira demukarasi  ya Congo muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe no kurwana icyorezo cya Corona virus.

Nkuko zimenyereye kubeshya amahanga zerekana ibimenyetso by’ibihimbano ko zateye abarwanyi ba FDLR  zibinyujije mu binyamakuru bya DMI mu buryo bwo guhishira ibyaha ndengakamere biri gukorwa n’abo bagizi ba nabi FPR-Inkotanyi. Muri iyi minsi hari amafoto arimo acicikana mu itangazamakuru ry’ibyo binyamakuru bya DMI nka Rwandatribune.

Ibinyoma bya kalinga FPR  noneho igeze aho ikoresha amafoto y’abakozi bayo Adf muri BENI aho birirwa bicisha amashoka n’imihoro inzirakarengane!

FDLR mukomere murikumwe na Gitare akomeze ababere umugaba w’ingabo, maze umwanzi n’ibinyoma bye bitsindwe mw’izina rya Yezu w’ i Nazareth. Mukomeze murwane inkundura ku mpunzi z’abanyarwanda bacitse icumu rya APR/RDF/FPR kuva ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza iyi saha.

Hano hasi hari amafoto arimo gukoreshwa n’ibinyamakuru bya FPR mugukwiza ibinyoma n’ibihuha, doreko ari imwe mu ntwaro zayo ikomeye, ikoreshwa mu kwica rubanda y’inzirakarengane.

Umusomyi w’Intabaza

Maria Gabriela Umutoniwase

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) RDC: Ubutiriganya burimo no gukoresha amashusho atariyo, mu guhishira ingabo z’u Rwanda(RDF) ubwicanyi ziri gukorera impuzi z’abanyarwanda muri RDC Congo

  1. Kanyemera says:

    Inkotanyi zamwaye none zacecetse. Mujye muzitamaza rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *