(Kinyarwanda) INTAMBARA IKOMEJE,RURAGERETSE HAGATI YA RDF NA FDLR IRENGERA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKORASI YA CONGO

1
  • Views 2540
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Intambara iratangizwa ariko ntawe umenya igihe izarangirira.
Ubu rurageretse hagati ya RDF Inkotanyi na FDLR.

Uko bimeze
Inkuru ingezeho nuko “Bataillon y’ingabo z’u Rwanda, igizwe n’abasilikali 704 bayobowe na Lieutenant Colonel Karangwa mu ijoro ryakeye ku ya 7/04/2020, hari ejo yambutse yerekeza muri Congo iturutse mu Ruhengeri aho yateguriwe.

Ubu bakambitse ahitwa Giseguro muri Congo y’Amajyaruguru, bambaye imyenda ya FARDC.
Intego ibajyanye ni ugufasha abababanjirije bari basigaye ari ingerere kubera guhura na FDLR ikababaga nta kinya, ususigaye kubera umijinya wo gukosorwa mu bya gisirikari ingabo za kagame  zahutse mu nka z’abaturage ziratemagura, izindi zikaba zirimo zihimurira mu kwica abaturage b’impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo kavukire.

Nifurije Lieutenant Colonel Karangwa n’ingabo ze urugendo rwiza, kuko FDLR ntabwo ari agafu k’ivugwarimwe.

Uru rugamba rw’ukuri FDLR irwana izarutsinda ntakabuza.

Njye niteguye kuyifasha no kuzabana nayo mu gihugu cy’Urwanda kigangahuye, kubera amahano y’Inkotanyi.

FDLR Oyeeeeeeeee
Andi makuru turayabakurikiranira, tuzabagezaho uko izi nkotanyi zizakosorwa

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to (Kinyarwanda) INTAMBARA IKOMEJE,RURAGERETSE HAGATI YA RDF NA FDLR IRENGERA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKORASI YA CONGO

  1. Kagabo says:

    Niko se rutarama we , ngaho beshyuza biriya avuze aho kuvuga ubusa nk`uwamanjiriwe. Nabo mwohereje 705 baracucumwa kahave. Iyaba nawe wari urimo maze iryo vogonyo rishire. FDLR si agafu k`imvugwarimwe sha !! Ntiwabonye ko shobuja yakoranije inama y`igitaraganya y`ingabo ze I Gako ? Uzi impamvu wamuswa we ? Uzumirwa !!!

    • Rwagasabo says:

      Izi nzererezi zirirwa zandika ubusa ngo ziravugira FDRl zatashye koko. Mwiyemeje guhangana ningabo zakongo? Ubwose ko musigaye muringerere mwe musigaye mwazinze akarago mugataha murwababyaye ko tuzabakira!! Muve mwiyo myobo mwihishemo.

  2. rutarama says:

    de Gaule muzabakosore nk’uko mwatubwiraga ko murimo kubakosora kuva tariki ya 01/10/1990 kugeza 1994 mwari mumaze kubaha isomo ribereka ko mutari agafu k’imvugwa-rimwe,kdi no muri iyi myaka 26 mumaze kubibereka kdi kugeza Yesu agarutse muzaba mukivuga gutyo

    • Nsengiyumva De Gaulle says:

      Nukomeza utyo uzasara,kuko nubu ibyo uvuga ntibyerekerenye.Bajyana Barafinda indera wowe bagusigiye iki ko mbona umurusha kurwara!We yavuze ibizima arabambwa,wowe urimo ureba amacuri ni wowe basize.N’akumiro,gusa ntakindi ntiwaba muzima uyoborwa n’umusazi.
      Abategekwa n’abega bahorana umutima mu mutwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *