(Kinyarwanda) Cya kinyamakuru cya FPR “Rwandatribune” kimaze iminsi gikwiza ibihuha ko FDLR yarangiye noneho kiri kuvuga ko abayobozi bayo bafite ubushyobozi bwo kwambuka imipaka

1
  • Views 1685
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Hashize ameze arenga atatu ingabo za RDF zirirwa zihiga impunzi muri Congo zifite kandi n’umugambi ngo wo gufata cyangwa kwica abayobozi ba FDLR.

Muri izi ntego zombi icyo RDF yashoboye gukora, ni ukwica abarinda Pariki y’Ibirunga ikagerageza kubigereka kuri FDLR, kwica inzirakarengane z’impunzi, no guhohotera amatungo y’abaturage.

Mu gihe ibi byose byabaga ikinyamakuru kitwa Rwandatribune cyashinzwe kuvuga amacumu nyuma y’ubugizi bwa nabi bukozwe na RDF, kirirwaga gikwiza ibinyoma n’amashusho cyatoraguye kuri internet, kibeshya rubanda ngo n’ingabo za FDLR n’ibikoresho byafatiwe ku rugamba, ibi byose rero byaje kugaragara ko ari ibinyoma, kuko ari abaturage ba Congo ndetse na bamwe mu bayobozi ba Kongo, batangiye kubaza icyo ingabo z’u Rwanda zikora muri Kongo zihohotera abaturage zikanabatwikira imyaka zikabatemera n’amatungo ibisubizo birabura.

Igikorwa cyo gufata cg kwica abayobozi ba FDLR nacyo nticyagenze uko RDF yabyifuzaga. Ni muri urwo rwego rero iki kinyamakuru cyashyirirweho gukwiza ibihuha no guteza akavuyo mu barwanya ubutegetsi bwa Kigali cyahinduye imvugo, noneho kikemeza ko FDLR iriho ikaba ifite abayobozi bafite ijambo mu karere k’uburyo n’umuvugizi wayo, iki kinyambakuru cyemeza ko yaba arwaye COVID 19 ngo yashoboye kwambuka umupaka, akajya mu Bugande mu gihe imipaka ifunze kandi akaba anafite uburwayi bw’intandaro y’iryo fungwa ry’imipaka.

Muri aya mahomvu kandi ari kwandikwa na Rwandatribune harimo no gushaka kugonganisha abayobozi bamwe b’urugaga bavuga ko ngo baba batumvikana, ngo hakaba hari igihugu gishaka gushyigikira igice kimwe ngo gihangane n’ikindi.

Ibi n’umwana wavutse ejo arabibona ko Rwandatribune iri gupapira, ahubwo nisobanurire abanyarwanda impamvu RDF yishe inzirakarengane, igatwika amazu n’imyaka y’abaturage ndetse n’amatungo yabo, ikongeraho no kwica abarinzi ba Pariki batari bafite aho bahuriye n’imirwano.

Ku banyarwanda rero bakurikira imikorere y’iyi nkwizabihuha bita ngo ni ikinyamakuru, icyo mwagombye gukuramo ni iki: ubugome bwa Kagame n’ingabo ze bwo gushaka gutsemba impunzi z’abahutu zikiri muri Kongo buracyakomeje kandi nk’uko abayobozi bakuru ba FPR bakomeje kubivuga ntibazabuhagarika.

Ikindi abakomeje gushidikanya ko FDLR iriho kandi ko inshingano zayo zo kurinda impunzi no gukora ibishoboka ngo ibohore u Rwanda ruve ku ngoma ya Kalinga nshya iyobowe na FPR, umurego Kagame afite mu kuyirwanya no mu gukomeza kuyisebya akoresheje uburyo bwose wagombye kubibutsa ko FDLR ari agati kateretswe n’Imana, FPR ikaba ari umuyaga.

Igihe kirageze ngo abumva ko igihugu kigomba kubohorwa batere FDLR ingabo mu bitugu mu bikorwa no mu butumwa bageza ku rubyiruko rwacu, kuko n’uwaba yashidikanyaga ko ejo hazaza h’igihugu hamureba, amagambo ya Genral James Kabarebe n’aya wa murozi Jean Pierre Dusingizemungu uyoboye Ibuka ntacyo yabahishe.

FPR yiyemeje guhiga abahutu aho bari hose abato n’abakuru.

Igihe kirageze rero ngo tuyibutseko wirukankana umugabo cyera ukamumara ubwoba, kandi ko nyirabukorikori bwa nzikoraho yatumye abahigi baba abahigwa.

Ese ko mbona politiki ya FPR ari iyo kwikoma abanyarwanda batavuga rumwe nayo no kwiteranya n’ibihugu byose by’abaturanyi u Burundi, u Bugande ndetse na Tanzaniya irabona izo ngabo za RDF zizahangana n’ibyo bihugu byose gute kandi yananiwe n’inyeshyamab za FDLR yemezaga ko zarangiye muri Congo?

Umucunguzi ni Rubanda.

Francis KARAMIRA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to (Kinyarwanda) Cya kinyamakuru cya FPR “Rwandatribune” kimaze iminsi gikwiza ibihuha ko FDLR yarangiye noneho kiri kuvuga ko abayobozi bayo bafite ubushyobozi bwo kwambuka imipaka

  1. Jeremy says:

    Abakongomani bafatanyije nabicanyi bikigali mukuturimbura no kudutsembatsema mumashyamba ya Congo Imana izaduhorera ntitwaremewe kwicwa no kurimburwa. Ndikumva and makuru ko Zambiya itoroheye Congo iyo kungero zayo, naho Inkotanyi nabo ba KKK bafatanyije kutwica baziyahure ntibamenya ko FDLR ari agati kateretswe n’Imana kadahunganywa numuyaga. Kanyoni karitse kunkombe namwe mwese dutataniye kwisi yose nimuhagurukire rimwe dutere ingabo mubitugu FDLR ingabo zacu.

  2. Kagabo says:

    U Buganda ntimukabwiringire kuko byaba ari ukwiringira wibeshya !! Ndavuga ibyo nzi mba natohoje neza. Buretse iyi crise ya coronavirus irangire urebe ubulyo umubano wabo wongera gusubukurwa ku mugaragaro. Bariya bantu ni ukubitondera mwa !!! Erega ababaha amabwiriza nibo bumvira !! Ibyo babategetse rero nibyo bazashyira mu bikorwa !!! Mbiswa ra !

  3. Ivan Ndongozi says:

    Nikibazo gikomeye cyane abantu nibenshi bo gutera ingabo mubitugu namasengesho ariko ntibazi uko bigenda mukore kandi Nyagasani akomeze abarinde

  4. RUKUNDO says:

    Murakoze kutugezaho amakuru meza kandi mashyashya.
    Tuba tuyakeneye kuko usanga ibinyamakuru bya bariya bicanyi ari byinci cyane kandi bibeshya.

  5. Nsengiyumva De Gaule says:

    Rwose.
    Bazajye gukandira ahandi FDLR ntikandika ntinakangika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *