(Kinyarwanda) KABUGA Félicien YAFASHWE CYANGWA YISHYIZE MU MABOKO Y’IGIHUGU CY’UBUFRANSA ?

kabuga
  • Views 2939
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Amaradiyo n’ibinyamakuru mpuzamahanga, byazindutse bivuga inkuru yifatwa ry’umunyemari Kabuga Félicien. Uyu munyemari yaramaze igihe ashakishwa n’inkiko z’Urwanda ndetse na mpuzamahanga, ngo abazwe ibyaha yageretsweho na Leta y’inkotanyi, byo gutegura no gushyira mu bikorwa ibyo inkotanyi n’inshuti zazo bise Jenoside yakorewe abatutsi. Kubw’ibyo hari n’ibihugu by’ibyamamare nka Amerika bari barashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari y’Amerika k’uwatanga amakuru yaho aherereye cg se kuwamwivugana, imyaka ikaba yari ishize ari myinshi harabuze uwarya ayo madolari.Umunsi wageze rero, ubwo yabonwe mu gihugu cy’ubufransa.

Abapolisi bamufashe, ngo baba bamusanze munzu y’igorofa, aho yari yarafashe icyumba. Abaturanyi be baho yabaga, bemezaga ko bajyaga bamubona, kandi ko ari umugabo babona ugira umutima mwiza, ariko wari ufite intege nkeya, ngo bajyaga bananyuzamo bakamufasha yananiwe kugenda bakamusindagiza, ngo babonaga arembye cyane.

Kabuga Félicien ni muntu ki ?

Kabuga afite imyaka 84, n’umuntu uvuka mu cyahoze ari prefegiture ya Byumba, akaba yaratangiye ubucuruzi ahereye mu kudandaza uduconsho, bigera aho aba umuherwe utumiza  akanagurisha ibintu mu mahanga. Ni umugabo ucisha makeya kandi wubahaga buri wese. Kubera uko kwicisha bugufi kwe, iyo wamusangaga ahagarikiye abakozi, ntawe umukubwiye ntabwo wari kwibwira ko ariwe Kabuga Félicien w’umuherwe ujya wumva. Uretse nawe kandi ubwo bwitonzi no kwicisha bugufi, biranga umuryango we wose, abana, nyakwigendera bashakanye (Mme Kabuga). Kabuga nta mashuri menshi yize aya azwi, ariko ndahamya ko ari umugabo w’umuhanga udasanzwe, aho kujya kwigishwa n’abandi barimu tuzi bigishiriza mu nyubako z’amashuri, Kabuga Félicien we yariyigishije, urwego rw’ubucuruzi yaragezeho mbere yuko Inkotanyi zitera uRwanda na nyuma yaho, ni runini cyane k’uburyo bwe ubwe yakagombye kuba ariwe utanga isomo ry’ubucuruzi mu mashuri ya Kaminuza, Akaba n’umwarimu wigisha ibyo kwihangira imirimo no kuyobora ibikorwa by’ubucuruzi. Kabuga avuga neza indimi z’amahanga zigera kuri «eshatu » igifransa, icyongereza, n’ikidage, izi zose niwe waziyigishije.

Ifatwa rya Kabuga  ribaye igihombo ku bicanyi kabuhariwe bayobora Urwanda

Kuba Kabuga afatiwe cg yishyikirije ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubufransa, ndumva ataricyo, cyari ikifuzo cy’ibyihebe n’abicanyi  bayobora Urwanda.

Ubundi nkuko biteye, abantu bose bashinjwaga ibinyoma na Leta ya Kigali, baburaniye I Arusha muri Tanzanie, abagizwe abere bose, babuze ibihugu bibakira ngo bongere babeho mu mahoro nk’abere koko, yewe niyo baba basangayo imiryango yabo ituye itekanye, kubera akagambane k’abategetsi b’Urwanda bose bangirwa gusohoka i Arusha, muri makeya baguma bafunzwe kabone urukiko rwabagize abere.

Kabuga rero ubu we ntakibarizwa mu bazafungwa bagizwe abere i Arusha, niba aregwa, akaba anakekwaho ibyo byaha bavuga, azashyikirizwa urukiko rwa La Haye, aburane, natsinda arekurwe, nahamwa n’ibyaha afungirwe ahantu hiyubashye abona icyo ashaka n’uburenganzira burengera ikiremwamuntu bumuri i ruhande. Azabasha kujya asurwa n’umuryango  ndetse n’inshuti. Urubanza rwe ruzitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abazungu bakunda ukuri, kandi bazi uko iby’iwacu byagenze. Urubanza ruzabera hafi ya bose baba i Burayi, ndetse na Amerika na Aziya.

Kabuga Félicien yaba yafashwe koko cg niwe waba washatse kwishyira ahabona, mu buryo bwo gushaka kwishyikiriza ubutabera bw’ubufransa cg mpuzamahanga?

Mu by’ukuri, havuyemo kubeshya  kw’itangazamakuru cyane iryo, mu mahanga, amakuru nyayo akomeje kuvugwa, nuko Kabuga ariwe washatse kwishyira mu maboko y’ubutegetsi bw’abafransa, kugirango aruhuke umuruho yaramaranye imyaka yihishahisha. Kubera uburwayi bukomeye bukomoka kundwara z’ubusaza, ntabwo yari akishoboreye, kandi yarakeneye kujya ku mugaragaro ngo abone uko n’umuryango we wamusura nta kwihishahisha cg nta nandi mananiza. Kuba yari ari mu gihugu kigendera ku mategeko kandi kidafite amasezerano yo guhanahana n’uRwanda abakekwaho ibyaha, ibyo byamuhaga ikizere no kudashidikanya k’umutekano we igihe yaba yishyikirije ubutabera mu bihugu by’Uburayi, ibi bitandukanye cyane nuko yaba ari muri Afrika, aho Kagame ashobora gutanga ibishoboka byose ariko ngo abone amaraso ye. Ubu Leta y’Urwanda n’abayobozi bayo baramureba ariko ntacyo bashobora kumukoraho, USA yatanze amafranga yo kumucisha umutwe, izabikora binyuze ahandi, ariko mu bufransa ntabwo izishyira ngo yizane itangayo amategeko y’uko umutwe wa Kabuga wacibwa. Umuryango wa Kabuga nawo ndumva ugize amahirwe kuko ubonye umubyeyi, kandi nanava mu mubiri bazamushyingura mu cyubahiro, anaherekezwe n’abandi banyarwanda benshi babona Kabuga nk’ikitegererezo cyabo cg se nk’umubyeyi wabo.

Kagame n’abandi banywamaraso bakamye i kimasa.

Nsengiyumva De Gaule

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) KABUGA Félicien YAFASHWE CYANGWA YISHYIZE MU MABOKO Y’IGIHUGU CY’UBUFRANSA ?

  1. KAYITESI says:

    UWO KABUGA MUVUGA SIWE MUGENOSIDERI MUKURU WARUTA FPR YAYITEGUYE IKAYITANGIZA (IHANURA INDEGE YA PRESIDENT HABYARIMANA ) ,IBYO NI IBINYOMA FPR YAPANGANYE NA MPATSIBIHUGU NGO BARINDAGIZE ABAHUTU MAZE FPR YIRIRE UMURETE YAVANYE MUMARASO Y,ABATUTSI BARI MU RWANDA .

  2. Basebya says:

    Njye we uyu musaza mikuriye ingofero! !!! Ngahanga nizi mburagasani na mafia imyaka 26. Ahubwo Muvandimwe Nsengiyumva icyo utavuze n’uko FPR yaba yarashakaga ngo bamwambure kutudorari cg ngo abasinyire ko abagurishije imitungo!!!! Bakamye ikimasa rero!!!

    Uyumusaza yari akwiye kubera urugero abandi banyemari banze guhongera umwanzi!!!! Bravo Mzee Kabuga!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *