(Kinyarwanda) JENERALI CHARLES KAYONGA NA KARENZI KARAKE BAPFUYE BAZIZE IYICARUBOZO

ok
  • Views 4651
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Mu gihe ibinyamazimwe bya Kagame nka Rwandatribune n’Igihe bishishikajwe no kuyobya rubanda, bihimba amatiku yo guteranya abayobozi ba FDLR, amakuru atugeraho aturuka mu nzego z’ubutasi bwa Leta y’u Rwanda aremeza ko hashize iminsi itatu ba jenerali Charles Kayonga na Karenzi Karake bapfuye bazize iyicarubozo bakorerwa munzu yagenewe ubwo bugome.

Umwe mu bakozi ba DMI utashatse ko tuvuga amazina rye kubera ikibazo cy’umutekano akaba akorana hafi n’abari gukora iryo yica rubozo yatubwiye ko kubera kubicisha inzara no kubatobaguza ibyuma, bababaza impamvu bashatse guhirika Kagame, imibiri y’aba bagabo bombi (Kayonga na Karake) yageze aho igacika intege k’uburyo bashizemo umwuka.

Ibi kandi byose ngo byaba byarabaye Kagame ubwe ahibereye. Uyu mukozi wa DMI kandi yatubwiye ko aba bajenerali bakimara gupfa, Kagame yategetse ko imirambo yabo ijyanwa muri Nyungwe igatwikwa nkuko nabo bakunze kubikora batwika inzirakarengane bamaze igihe bica ku mategeko ya Kagame.

Twabibutsa ko hashize iminsi bamwe mu bagenerali ba Kagame barimo Nyamvumba, Kabarebe, Karake n’uyu Kayonga bafashwe bagafungwa bazira umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa FPR na Kagame.

Umwe mu nshuti za Nyamvumba wasabye ko tutamuvuga amazina ye ngo atahatakariza ubuzima, yabwiye Intabaza ko hari hashize igihe Nyamvumba n’abandi bajenerali bahangayikishijwe n’indwara y’ibisazi Kagame afite muri iki gihe ngo yaba ituruka ku cyorezo cya Sida arwaye kimaze kumugera mu bwonko ku buryo arakara akava amaraso mu maso.

Ibi ngo bituma ata umutwe agafata ibyemezo birimo ubuhubutsi n’ubugome burenze ibyo asanganywe, ku buryo byatumye umwe mu bamurinda agerageza kumurasa mu minsi ishize bitewe nuko yari amenye ko Kagame yanduje icyo cyorezo mushiki we ufite imyaka 26 amufashe ku ngufu.

Twasaba rero ibinyamazimwe nk’Igihe, Rwandatribune, Rushyashya na Bwiza gukura abanyarwanda mu gihirahiro bikababwira ibiri kubera mu nda y’ingoma aho kugerageza gutokora umukungugu bivuga ko uri mu jisho rya FDLR kandi hari inzuki n’amavubi biri kurwanira mu mitunu ya Kagame na FPR yiwe.

Amatiku n’ibinyoma by’ibi binyamakuru byaba biri guhimbirwa i Kigali, i Buruseli, i Maputo cyangwa i Kampala, ntibihindura ukuri kugaragaza ko Kagame na FPR ye bari mu marembera kandi ko batazashobora gukumira impinduka rubanda yifuza.

UMUCUNGUZI NI RUBANDA

Angeline Kayumba NYIRAMONGI

Nyarutarama, KIGALI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) JENERALI CHARLES KAYONGA NA KARENZI KARAKE BAPFUYE BAZIZE IYICARUBOZO

  1. Rudahunga Ignace says:

    Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Aba bagabo bombi ni inkoramutima za Kagame ntacyo bashobora kuba agihari. Yewe niba barashatse no gukora coup d’état bari babiziranyeho nawe.Mbese ni ikinamico ubwo bafite abo bashaka kwikiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *