(Kinyarwanda) NTABWO ABANYARWANDA BABOHORWA BIBOSHYE UBWABO

kwibohora
  • Views 2321
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Isi imaze hafi ibinyejana bibiri iyoborwa na gahunda z’abantu batagaragara kandi bagasohoza imigambi yabo yose uko yakabaye nta nkomyi. Biragoye gusobanurira umuntu wa none ko we ubwe ari imari cyangwa se akaba n’igishoro ku bandi bantu. Bityo inshingano zacu akaba ari ugushakira hamwe uburyo bwo kwigobotora mu maboko y’aba bagenga isi, bakidufata nk’ibikoresho na experimental objects (ibintu bikorerwaho ubushakashatsi).

Si ibyo byanzinduye ariko n’ubwo ari ryo pfundo rya byose.

Tugarutse ku mutwe w’iki gitekerezo, abantu benshi bakomeje kuvuga, abandi bandika mu bitangazamakuru ko, abanyarwanda cyangwa se rubanda ikeneye gutabarwa ndetse bagasaba ko hagira ufata iya mbere akabajya imbere hagatangizwa gahunda yo kwibohora ku ngufu z’umuheto; mbese, inzira y’ibitambo no kumena amaraso.

Nta munyarwanda n’umwe, keretse ahari ufitemo izindi nyungu zihishe  kugeza uyu munsi wumva impamvu yatanga ubuzima bwe ngo araharanira impinduka za politike mu Rwa Gasabo amena amaraso ye. Keretse uwavuga ko abanyarwanda biteguye gupfira gusa inyungu zabobwite cyangwa se gupfa birwariza cyangwa birengera.

Impamvu nta yindi ni uko abanyarwanda nta cyizere bakigirira abanyarwanda. Impamvu zibitera ahari bamwe barazirengagiza ariko ndagira ngo ntange zimwe muri zo.

  1. Kwikubira, gutonesha, kwironda ku ruhande rumwe hamwe no kugambanirana, gusubiranamo, guhakirizwa, kubeshyerana, amarozi, kurasa, akandoyi, agafuni, kuniga, iyicarubozo, munyangire, gukenesha, gutesha agaciro…. (wagira ngo ni kamere ababikora bavukana) bikorwa n’abari ku ibere ko byatuma umuntu agira icyizere cyo kwifatanya n’abigizwayo muri bo (kwicazwa ku gatebe) uyu munsi bo bita guhemukirwa kandi ubwabo barahemukiye abanyarwanda, ubu bakaba nabo barimo kugererwa mu kebo bagereyemo abandi.
  1. Umuco mubi w’abaririmba insinzi, amahoro n’iterambere mu gihe bagikamirwa (bakiri ba Sebatoni mbese), hanyuma, bakwigizwayo cyangwa se bubikiwe imbehe bagashaka gufashwa kurira n’abarize bakanataka bo bicecekeye (bagifite ibyo bajunditse) hanyuma ngo babafashe kuvuza induru no gutaka,
  1. Inyungu z’agahe gato zasimbuye ubumuntu ku bwa mpemuke ndamuke. Aho umuntu agira ishema ryo kuba gusa umututsi/umuhutu akagabana, akumva ko ntaho ahuriye n’utari umututsi/ umuhutu cyangwa ko ntaho ahuriye n’abandi banyarwanda agatakaza ubumuntu.
  1. Umuco mubi w’ abitwa Abahutu batojwe guhara byose ngo babone bucya kabone n’iyo baba bahigirwa kumarwaho no gushiraho burundu. Bamaze kumenyerezwa kurenganywa kuko bamaze imyaka  myinshi muri ubwo buzima. Upfa kubabwira ko  hariho utishimiye uko gushira kwabo ko abibabereyemo. Aba bahutu mvuga ni abantu bamenyereye guhamba ababo ariko ntibite na mba ku cyabahitanye ndetse ukurikije imyitwarire yabo abenshi bikundira guhakwa, bakunda kwihoma no kwicisha bugufi mu bitari ngombwa no gusamara mu nzaduka uhereye ku bagore, inzoga … Mbese bapfa kuramuka bakabona icyo bariye/banyoye  bakishimisha ibindi ntubabaze.
  1. Umuco mubi w’abatutsi babandi b’amazuru maremare n’igihagararo gusa, bigira imfura mu batutsi aho kuba abatutsi b’imfura, biyumvisha ko hari abandi bavukiye kubakorera no kubaheka, mu gihe babuze amikoro bagakorakora, bagakora ibidakorwa mbese iby’ubupfura bakabiguranira gukora ubupfu kuko nyine bitoje kurera amaboko no kurya ibyo bataruhiye. Buzuye urugomo, badaha abantu agaciro bakwiye, kuko bumva ko ari bo bantu bonyine, batumva agahinda k’undi muntu utari uwo bahuje ubwiru. Hari bamwe njya numva ngo aho kuyoborwa n’umuhutu ngo bayoborwa n’imfura zibamarira ku icumu da!
  1. Abakomisiyoneri; bacuruza abanyarwanda, impunzi z’abanyarwanda n’imirambo yabo ngo bibonere amaronko kabone n’iyo imbaga yahatikirira bo bakuyemo ayabo. Kuri aba hiyongeramo imiryango mpuzamahanga iharanira inyungu za bamwe n’iz’iyo miryango nyine kuko barya ari uko bahawe inyungu z’ubukomisiyoneri nyine.

Abanyarwanda ni abatekinisiye: ni ubwoko bufite ubunararibonye mu kubeshya no kubeshyana (gutekinika) ku buryo bigoranye kumenya ukuri kwabo kuko ari abiraririzi, indyarya, bakunda kugaragara uko batari, bariyobagiza ndetse bashima (baryarya) ubabeshya bakamagana uvuga ukuri mbese ubabwije ukuri baramwitaza bakamufata nk’ikibazo. Bose baratekinika ndetse bagatekinikwa, unaniwe umukino bose bakamwitaza byumvikana ko ari ibikwiye ko icyamubayeho ari igisanzwe hanyuma ubuzima bugakomeza nk’aho nta cyabaye.

Abanyarwanda bamunzwe n’indwara yo kubangamira no kurwanya ukuri (navuga ko ari ishingiro ry’umuco nyarwanda). Ikinyoma bakomora ku muco wo guhakirizwa, gukorera ibintu mu mibare igambiriye kwigarurira, kungukira no kurya abandi no kurya utwabo, kwihagararaho no kwiyoberanya ngo hatagira umenya mu by’ukuri icyo bahatse. Nibyo bita ubwenge. Kandi ubwo nibwo bwenge bafitemo ubunararibonye bwonyine ntubabaze ibindi.

Akaba ari yo mpamvu abanyarwanda benshi bagowe kandi bigoranye kubatabara no kubatabariza. Kandi rero ni mu gihe baribeshya bakibwira ngo barabeshyana kandi bakibwira ko nta wabibona nk’aho bataziranye.

Rero iyo umuntu apfukiranye ukuri kandi uko kuguhisha bigira ingaruka mbi we ubwe azi neza, ngo yishyire aheza ibi bigaragaza ko atari amahitamo gusa abimutera ahubwo ari kamere yo kwikunda no kwishyira imbere. Ibi ni byo bitera amakimbirane n’isoko yo kurimbuka kwa benshi bazira inyungu nkeya z’agatsiko cyangwa z’umuntu umwe. Hari abanyarwanda bazi ko ari bo bonyine rero bazi amacenga na bwa bwenge kandi bo ubwabo nta cyizere bigiramo kandi bagashaka kwizerwa,  nk’aho abandi batareba cyangwa ngo batekereze.

Ibyiciro nyakuri abanyarwanda babarizwamo biharanira inyungu zihabanye. Niyo mpamvu ibi byiciro bitahuza na rimwe keretse uwabarutsa ibyo bariye kandi nabwo byabasaba kubanza no kubyemera kuko bo ari munange dukurikije umuco karande wa kinyarwanda: kubeshya!

Ariko kandi ntitwakwirengagiza ko igitera abantu kutishyira hamwe ari byinshi ariko kandi bakaba bakeneye gukemura ikibazo kimwe ari cyo kutagira amahoro n’umutekano.

Dore rero amoko nyakuri asigaye mu banyarwanda tureke bya binyoma ngo abasinga, abega, abanyiginya, … Hutu, Tutsi n’ibindi binyoma byo gushushanya abatazi ubwenge bwa kinyarwanda byataye igihe:

  1. Ibimanuka nouveau (bishya) moderi; (babarizwa mu gihugu no hanze yacyo) biyumvamo ko bakunda u Rwanda kurusha abanyarwanda, ntacyo bapfana n’ubunyarwanda kuko nta bwoko bagira. Aba bakesha umugati n’imitungo yabo gutangaho ibitambo abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga mbese biyemeje kuzahasiga agatwe ariko ibyabo bigasugira kabone n’iyo byasiga nta buye rigeretse ku rindi. Kuri aba utifatanya na bo, uwumva ibintu ukundi cyangwa uko batabibona n’udafite uruhande abogamiramo aba ari umwanzi kandi aba agomba kubizira. Bumva nta wundi muntu ku Isi ya Rurema ugomba gutekereza, ufite vision n’ukuri keretse bo bonyine.
  2. Ingabo z’inda (ba kirihahira); (baba muri leta n’imitwe yose ya politike ifite imitwe ya gisilikali). Aba ni amabandi atwaza ibimanuka inkota (ingabo zitari iz’igihugu). Igisirikare kidaharanira ishema ryacyo n’iry’igihugu ndetse n’abagituye ahubwo intego yabo iba ari ugushaka guhabwa ibyo badakwiye bakabishakira mu nzira z’ubusamo. Bafite amapeti (grades ,ranks) atagira umumaro n’ijambo. Ba bwoba gusa gusa, batagira umutima wo kwitangira no gukunda igihugu. Icyabo ni ukwitangira ibifu no guharanira ko imbehe zabo zitubikwa.
  3. Abarucazi; (biva ku nshinga kurucaga yakuwe ku izina Rucagu) bazwi ko barya ingoma zose kabone n’iyo bahemuka, bashyira ubwenge bwabo mu bifu mbese biyemeje kutagira umuco, ubwoko, kirazira n’umuryango babarizwamo, abacurabwenge-butindi, impyisi-ntama, abakombambehe b’ibihe byose nizo ndangagaciro.
  4. Injiji zize (inzubare aho kuba inzobere, inkomamashyi n’ingwizamurongo), izina bwite bakaba bitwa “abateruzi b’ibibindi”. Aba mbese ni abashakirwa ibisubizo n’injiji zitize, bahemberwa gukora ibyo batazi kandi batize yewe batanemera ariko bakabikora, amaherezo bakazabibazwa cyangwa bakazabizira (ba Professors, Doctors, n’abandi nkabo, b’injiji zize mbese). Bumva ko gucinya inkoro bihagije bapfa kugira utwo babajugunyiye. Bibwira ko amateka barimo ari inzozi buzacya bagasobanura ko icyababujije gukora icyo umutimanama wabo wabasabaga gukora ari uko bayobowe n’umwami w’umusazi udaha agaciro ikiremwamuntu. Mbese bigize aka wa muntu muzima umwe mu basazi igihumbi ariko kandi bo ahubwo ari abazima igihumbi ku musazi umwe. Inda, imyanya y’ibyubahiro n’ububwa buvanze n’ubwoba ni byo bibaranga. Si bimwe batubeshya ngo ni uguhakwa ngo wige neza uko ugomba guhaka, cyangwa ngo babibuzwe n’ibyo bo ubwabo bita amahame shingiro y’irushanwa kamere agenga isanzure (natural forces and selections).
  5. Inzererezi na mayibobo

Aba ni abantu bahora babungera kubera kwanga kuyoboka no gupfukamira ingoma y’abidishyi. Amateka aba yarabasize inyuma ku buryo kuba ku gihe bitabashobokera ku mpamvu z’ubuvuke, ubukene cyangwa kwigizwayo bituma baba batagikenewe mbese ntacyo bamaze. Abicuza bakemera cyangwa bakemezwa ibyaha batakoze, bishyuzwa ibyo abagabo bariye, mbese ibikoresho bishaje bikwiriye kwegezwayo kabone umumaro byamariye nyirabyo.

Muri iki cyiciro kandi harimo abatekereza ko bo badakeneye u Rwanda rudatunganye ko nirumara gutungana bazagabana iminyago. Kuri bo u Rwanda ni igihugu cyatawe kikabura ugitoragura. Bategereje ko ibintu bijya mu buryo bakazataha cyangwa se bakanabireka kuko ntaho badahamba.

  1. Abaherekeje abandi

Aba bantu twavuga ko batazi umukino iyo ugana. Aba ikibazo cyabo ni uko batazi abo baherekeje ( abari ku ibere) ndetse n’ibyo barimo/bahugiyemo. Hiyongereho ko iyo bavuye amayira yasibwe mbese bitashoboka ko basubirayo. Abandi bakizezwa ko bazabafashwa kwigarurira ibice bimwe mu bihugu bavuyemo hanyuma aba bakahatuzwa mbese bagakamirwa bagahaka n’ibindi nk’ibyo.

  1. Abacunnyi n’abaraguzamutwe: bemera indagu n’ubuhanuzi:

Bahugiye mu kwibwira ko ibintu bizikora bikamanuka bikitura ku isi ngo Baaa!!!! bo nta ruhare babigizemo kuko bizeye ko indagu n’ibyavuzwe bizasohora kabone n’iyo nta nzira baba babona ihari kuko nyine badakeneye kwirirwa bayitegura.

  1. Abacancuro cga se abapagasi

Bakorera ibihembo gusa batitaye ku nyungu za ba shebuja no ku ngaruka z’ibyo bishoramo (gutangaho ibitambo abandi n’ibyabo) ubundi abandi bakazirwariza bamaze gufata indonke zabo, abandi bagafata za rutemikirere bisubirira mu bihugu bafitiye ubwenegihugu.

  1. Abadiyasipora

Batunzwe no kuvuganira ibyo baha agaciro n’ibindi batazi ngo birengere cyangwa barengere gusa indamu zabo. kabone n’iyo baba batazi iyo bigana cyangwa biganisha kuko badakeneye kumva ko biteza ingaruka haba kuri bo cyangwa ku bandi hanyuma bakarya akaribwa n’akataribwa. Kandi ni mu gihe bo bari iyo gihera kandi ibigezweho nibyo bigena icyo bagiye kuba cyo: kuba aba diaspora, kwigira impunzi cyangwa se kwigira  muri opposition.

  1. Abakerarugendo

Mbese batagira aho babarizwa rimwe baba abanyarwanda ubundi bananiranwa na shebuja bakigurukira bakajya gushaka aho bweze kandi bwacya bakimanukira bakaza gushora  imari no gushoka amariba mu Rwanda mbese ari urujya n’uruza. Aba babunzwa no kwishakira amaramuko.

  1. Utuzungu;

Utuzungu twigana iterambere ry’ahandi kabone n’iyo baba bataragera ku bushobozi bubabashisha kuba muri ryo. Bakunda ibigezweho bakanajyana n’ibigezweho n’ubwo inzira babibonamo zaba zidatanga icyizere cy’ejo hazaza bapfa kwibera utuzungu nyine, bakubahiriza amahame yatwo bakora ibibanogeye ubwabo gusa batitaye ko byabangamira indangagaciro n’umuco wa kimuntu. Banga abantu basa uko bahoze basa ngo batabibutsa ibihe bibi byaranze amateka yabo.

  1. Abasigajwe inyuma niterambere:

Abadafite ubushobozi bwo gutekereza no gusesengura ibiriho n’ibyababayeho twakwita intama (bidashingiye ku bwitonzi ahubwo ubushobozi buke bwo kwitekerereza no kwifatira ibyemezo).

  1. Ibirura :

Ni abanyamadini babeshya Imana n’abantu kandi bagemura intama z’Imana kuri shitani n’ibindi binywamaraso byose mu butekamutwe bw’umwuga. Batinya urupfu n’inzara kandi bashishikariza inzirakarengane zibakurikira mu icuraburindi ko ari abagaragu ba Ruremabyose Rutangabyose ariko wananiwe guhaza irari ryabo kuko ari ribi n’inda ndende bagira.

Ibi byiciro bivuzwe haruguru hari bamwe usanga babarizwa muri bibiri cyangwa se bitatu bitewe n’umukino aho ugeze.

Ibi byiciro kandi bivuzwe haruguru biragoye kubifasha kuko bizi ubwenge (bushimwa na nyirabwo)  ku buryo n’ubirimo atemeranya n’ibyo abandi bavuga kuko buri gihe yumva kandi akibwira ko ari we uri mu kuri. Nyamara kandi inyungu aba afitemo zirusha agaciro iby’ingenzi n’iby’agaciro (priorities). Mbese buri wese aba yirebaho, yirwanaho mu nyungu ze bwite ku buryo bataye umutwe pe! Aba bose icyita rusange bahuriraho ni uko bafite ibibazo. Uri mu cyiciro  runaka abona ko abangamiwe na bariya ko we ari munange! Aba bose rero bavuga ko ibibazo bya bariya bigomba gukemurwa ariko kandi uburyo bwo kubikemura bukaba budafitanye isano na mba n’ibikorwa byabo ndetse bidatanga icyezere cy’ejo.

Amaherezo y’ibi rero twese turi mu kangaratete kandi tuzisanga mu mwobo twicukuriye buhoro buhoro kandi tutazakurwamo twe n’abadukomokaho. Mbwira nawe ko aba bantu amateka bandika cyangwa bakwandika ko hari uwagira icyo ayakuramo ategura ejo hazaza?

Umwanzuro

Dukurikije imiterere y’umuryango nyarwanda mu gihe tugezemo cy’amateka byagorana kuvuguta umuti wavura abanyarwanda. Mu by’ukuri nta mpamvu zifatika abantu batanga zo guharanira impinduka za politike mu gihugu cyabo. Ubwicanyi, ivangura, inda nini n’ubugambanyi, kwironda, kugundira biriho none byahozeho kandi bizakomeza kuko ari bimwe byaranze amateka y’abo twakomotseho kandi ari indangagaciro z’abanyarwanda ba none.

Kwikunda, kwiba, kwica, kwironda, kwikubira, kubeshya, kwigaragaza uko utari, kugambana, kuroga, gupangira abandi ibibi, kudatekereza ahazaza, mpemuke ndamuke, urwikekwe, … ni zo ntwaro ahanini ziboshye abanyarwanda kandi abanyarwanda benshi akaba ari byo bakesha amaramuko bakaba ari byo bamenyereye. Ku bwo kubibamo ibihe n’ibihe kandi bikabakorera bikanababeshaho, akaba aribyo byiganje mu mibereho yabo. Ese bibabeshaho koko cg birabahemuza, ugasanga abenshi banabihomberamo, nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bwabaye karande mu Rwanda? Uwicishije undi, nawe yicishwa n’undi haciye akanya gato!

Ntabwo u Rwanda rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve kuko nta mpuhwe za kibyeyi u Rwanda n’abanyarwanda bigeze kandi bakeneye ukurikije imyitwarire ya benshi mu banyagasabo batita ku maherezo yabo n’aho bazasiga ababo. Tugeze mu bihe  aho agasimba karuta akandi kakamira kandi aho ibisa bisabirana, uhagarakiwe n’ingwe akavoma, … Nawe cunga iryawe zamu undeke.. Nyamara uyu muco wagombye gucika niba dushaka amaharo arambye kuri twe n’abadukomokaho. Kuba inyangamugayo, tukarwanya ikibi, tugashyigikira ukuri n’ubutabera niyo nzira yatuvana mu buzima bwakwitwa mvakuzimu.

Abashaka kubohora abanyarwanda rero nababwira ngo nimubanze mwige kandi mwigishe abanyarwanda gukunda abanyarwanda, kuruta ibintu, kwiha agaciro nyako gakora ibivuye ku kuri ko mu mutima w’ubikora kandi agaciro katikoreza abandi urusyo. Umunyarwanda yumve mbese afite ishema ryo kuba umunyarwanda ushyira mu gaciro. Bitari bya bindi byo kwiyemera uri mu gatirano. Buri muntu aharanire ko yazasiga inkuru nziza i musozi aho kurwanira uruhande yiyumvamo, ubutegetsi n’inyugu bwite zoreka abandi zitamuretse. Bityo tuzaba tugeze ku ntambwe yo kubohoka twese no kwigira (self reliance) bya nyabyo ureke ibi byacu byo gutekinika.

Abanyarwanda dutozwe ko iyo amagara aterewe hejuru usama akwegereye kandi ko inabi n’ineza byose ubisanga imbere, ibyo wifuza kugirirwa ari byo ukwiriye kugirira abandi. Twitoze kuganira ku bibazo byacu tugambiriye kubicocera hamwe.

Bitihisi buri wese akirwanaho kuko twese tuzi ‘ubwenge’ ashoboye bikazaba uko byakagenze nyine abantu bakareka gushyushywa umutwe no gutakaza umwanya ahubwo bikorere ibyo bamenyereye urupfu rukazihitiramo. Ngayo nguko. Birenge ni wowe ubwirwa ga he!

Mr. Adamson Murame

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) NTABWO ABANYARWANDA BABOHORWA BIBOSHYE UBWABO

  1. MUKAGAJU says:

    URAKOZE KUTURONDORORERA AMAFUTI YOSE USANGANA ABANYARWANDA TURI MU RWANDA AHO TWESE TWASHIZE IMBERE GUHAKIRIZWA .ARIKO NUBWO UDUCIYE INTEGE KO TUTASHOBORA KWIBOHOZA SI MBYEMERA KUKO UKO NABONYE ABANYARWANDA (MU NTAMBARA Y,ABACENGEZI ) HABA HABURA UBAJYA IMBERE NGO ABEREKERE UKOBAKORA UBUNDI BAKAGUFASHA BIVUYE INYUMA (NJYE NARABABONYE MURIYO NTAMBARA BAZANA IBYO KURYA BATANGA AHO KURARA KUBARWANYI …)

  2. Nsengiyumva De Gaule says:

    Ibibazo abanyarwanda bafite wabivuye imuzi n’imuzingo.Ibi wise amoko mashyashya njye nabyita ibyiciro by’ukwibeshya kwa benshi mu banyarwanda kandi no kuva kera byahozeho ariko ntibyabujije intwari nkeya kwigobotora ingoma ya cyami. Aya moko uvuze siyo yazanye kalinga,kudukura mu moko tuzi hutu,tutsi,twa aha ni ukutuyobya kandi ikibazo dufite gikomoka ku ngoma ya cyami,n’ibwo bumuga bwose abanyarwanda bagiye bakuza muri bo kugeza igihe bubaye umuco babutewe n’ingoma ya Kalinga. Ikibazo dufite n’amoko ariyo abyara ndi gabo,nzabategeka,nzabica,nzabatindahaza. Ibindi byose byuririraho.
    Ntabwo abantu bose bapfuye nkuko ubivuga,nkanjye nkunda ubwoko bwanjye nkakunda umunyarwanda utitwaza ubututsi ngo ansuzugure,nkumva nzataha mu rwanda rufite amahoro nta dusigisigi tw’ubuhake n’akanyaro tukirangwa iwacu.Nkunda uwo ariwe wese uharanira kubona uru rwanda nifuza kandi nkumva nabigiramo uruhare mu mbaraga zanjye mfite.Ndetse mu byiciro byose wavuze ntanakimwe nibonamo neza neza.Reka kuduca intege no kutuyobya ,ubutaha uzatwandikire indi article nziza nkiyi uduha ibisubizo byuko ibyo wavuze neza neza abanyarwanda babibonera ibisubizo byihuse kuko turababaye cyane dukeneye ibisubizo aho kutwereka ko kuruhuka kwacu biri kure nk’ukwezi
    Gira amahoro kandi wakoze kudusangiza ibitekerezo byawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *