(Kinyarwanda) Bana tuganire uyu mwanya ni uwanyu, igice cya 13 n’icya 14: Dusobanukirwe n’ingoma Kalinga n’aho ihuriye na Kalinga nshya yiyise FPR Inkotanyi

kalinga
  • Views 1639
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Kwica abahutu niyo ntego y’ibanze ku ngoma ntutsi (Kalinga). Ijambo Kalinga riva kunshinga (Kulinga_Kwirata). Mumiterere y’abanyarwanda, iyo hari ikintu gishyashya umunyarwanda yabaga yabonye yararingaga cg yarirataga agahindura ijwi mu mvugo kandi agahindura ingendo yarasanganywe

Uyu ni umuco abanyarwanda benshi bahuriyeho. Urugero iyo yabaga yambaye inkanda nshyashya cg impuzu nshyashya, umwenda mushyashya cyangwa yaguze imodoka nshyashya asohotse amashuri cg yabonye akazi, umunyarwanda araringa cyane bikomeye cg arirata cyane bikomeye nawe ukabibona, yibwira ko yaberewe cyane kabone niyo yaba atanaberewe.

Ingoma Kalinga rero ryasobanuraga ubutegetsi bubereye abatutsi. Iri jambo ryatoranyirijwe ingoma nyuma yo kwica abami b’abahutu nibyegera byabo byose, ibihugu byabo abatutsi bakabyomeka kuri Gasabo (abakiri bato n’uyu munsi mujya mwumva FPR ivuga ngo u Rwanda rwa Gasabo).

Iyi ngoma yatamirijwe ibishahu byabo bami b’abahutu byabanzaga kwanikwa cg gutarwa kumuriro bikuma neza nyuma bakabishyira kuri iyo ngoma nk’ikimenyetso kidasubirwaho kandi kitazasibangana cy’itsindwa ry’abahutu bityo umuhutu wese yagombaga kuba munsi y’ibirenge by’umututsi akamwigengeseraho kuko ikirego cyose gitanzwe cg cyatangwaga n’umututsi ibutware kumuhutu cyarakirwaga kandi kigakurikiranwa.

Kugeza kungoma ya Mutara wa 3 Rudahigwa abahutu bahingiraga umwami n’abatware kandi batangaga igeno kumusaruro wabo bwite ibukuru, barahakwaga kandi bagahakirizwa ngo bucye kabili. Nta muhutu wari wemerewe gusarura imyaka ye yeze adahawe uruhushya ngo ibizajyanwa ibukuru bitazabura.

Rudahigwa niwe mwami w’u Rwanda waciye ibyo byose ndetse ategeka igisa n’indishyi y’akababaro ku bahutu kuko yategetse ko habaho igabana ry’inka n’amasambu kubari bahatswe bakabigabana na ba sebuja bari babahatse. Ibi ni nyuma yo gusezerera imihango y’ubupfumu n’ububeshyi byakozwe n’abamubanjirije aho bemezaga rubanda ko umwami ariwe Mana y ‘Urwanda, atanga imvura, atanga kubyara no kororoka byabatuye urwanda n’amatungo yabo.

Rudahigwa rero amaze kumenya ko ibyo ari ukwikuza kudasanzwe akanamenya ko hejuru y’umwami hari Imana yo mu ijuru yabatirijwe muri Kiliziya Gaturika maze asubiza abahutu agaciro nibyo byamuviriyemo kwicwa n’abatutsi arozwe uburozi bw’ intaraza agwa muruzinduko Iburundi I Rwanda hataha umurambo.

Ubu abarwanya FPR tuvuga ko urwanda ruyobowe na Kalinga nshya  kuko FPR imaze gufata ubutegetsi yishe umuntu wese wakoranye na Habyarimana kuva kuri ministre kugeza kuri Responsable wa serire. Inyito ya Génocide yakorewe abatutsi yari igamije gusubiza abahutu munsi y’ibirenge by’abatutsi no guhiga bukware uwariwe wese wakoranye na Habyarimana waba yarabashije guhunga akajya hanze y’igihugu.

Ngiyo Kalinga nshya iyoboye u Rwanda. Ingoma Kalinga cyangwa ubutegetsi bubereye abatutsi ntiyagombaga gutirimuka mubiganza by’abatutsi kuko umwami yasimburwaga n’umwana we cg undi wo mumuryango we wa bugufi. Mbisubiremo tujye tuvuga ibyo tuzi iyo abatutsi bavuga ngo ishyano ryagwiririye u Rwanda ryatangiye mu 1959 ntabwo ari génocide baba bashaka kuvuga. Ishyano ni uko u Rwanda rwayobowe n’abataragombaga kuruyobora.

Kuri FPR, kuva 1959_1994 nta Rwanda rwariho, rwari mu icura-burindi mbese nkuko umwana uri munda yanyina aba abayeho ariho ariko atariho.

Hari uwanyumva nabi ndetse akanyita uko ashaka ariko uku ni ukuri kandi ukuri kuraryana ariko kugakiza. Twigarukire mu mateka y’Ingoma Kalinga, nibutsa cg mbwira abatarakurikiye iki Kiganiro ko abatutsi bari batuye IGASABO ya Kigali Gusa. Abatutsi ubabona impande n’impande hose mu gihugu ni abaje gutura muminyago ahirukanywe abahutu cg aho batsembwe.

Ku bami bose bategetse u Rwanda, kwica abahutu byari Intego yibanze ntabwo mbeshya  kuko ndetse uwitwa RUGANZU NDOLI we yashyizeho n’ibihembo bikomeye yise impeta z’ubutwari twagereranya n’amapeti ya Gisirikali. Izi mpeta zahabwaga umututsi wishe Abahutu 7, 14 cg 21 mugitero cyabaga cyagabwe ku bahutu. Birababaje cyane ariko niko byari bimeze.

Aya mateka ya Ruganzu Ndoli arasa cyane n’aya Kalinga nshya yiyise FPR kuko niba utabizi uraza kubyumva. Umuntu wese akunda Gushimwa kandi Intego Isubiza Intege aho zacitse kurugamba.

Ruganzu Ndoli rero yaragaciye ubwo kurangiza abahutu byari byamunaniye maze atangariza ingabo ze ko amashimwe azajya ahabwo indashyikirwa zagaritse ingogo gusa maze abandi bakaguma kuba abasirikali basanzwe.

Byagendaga bite rero: Uwishe abahutu barndwi 7 yahabwaga ishimwe ryitwa Impeta rigaherekezwa n’ishyo ry’inka. Uwishe 14 yahabwaga Ishimwe ryitwa Impotore rigaherekezwa n’amashyo y’inka kuva kuri 2 kugeza kuri 5. Naho uwisha 21 yahabwaga ishimwe ryo Gucanirwa uruti rw’icumu (guhabwa ikiruhuko ) byiyongeraho amashyo y’inka kuva kuri 5 kugeza 10 n’imisozi yo Gutegeka

Ibi byamarishije abahutu cyane kuko buri shimwe ryatangwa n’intumwa y’umwami uretse gucana uruti byakorwaga n’umwami ubwe. Byabaga ari ibirori bibyinira kumibyimba cg kumirambo y’abahutu (ubushinyaguzi).

Ibi rero nkuko nabivuze haruguru bifitanye isano rya hafi n’ibikorwa na FPR Kuva 1990 kugeza ubu. Batayo za FPR ntabwo zihabwa amabwiriza amwe bitwe n’aho zitumwe. Hari iyo babwira Kwica kuva kuruhinja kugeza kumusaza ibitsina byombi mbese Gutsemba / Hari iyo babwira kwica igitsina gabo gusa kuva kumwana waraye avutse kugeza kumusaza wububa. Iyi ifata igitsina gore ho iminyago ikabajyana kubamurikira uwabatumye cg ikabareka bakohohera iyobashaka .

Hari iyo babwira gufata mpiri nta kwica umuntu agahemberwa uwo yafashe aba barakwirukankana wabasiga ntibakurase ukazafatwa ubutaha. Hari n’abahabwa guhiga abahutu bakuru cg bize aba bahembwa akayobo kuko bacengera n’ahatagerwa kandi bahabwa ibikoresho byose bifuza nko kurihirwa indege, imodoka , moto, hoteli cyangwa gufungurirwa ibikorwa y’ubucuruzi kandi bagahabwa n’intwaro bifuza n’uburozi bugezweho.

Ntabwo mbeshya umbeshyuza ahere aho yanyuze n’abo yahuye nabo. FPR yishe igihiriri ifata igihiriri bitewe n’impamvu wowe utazi. FPR yica igihiriri ifite uwo ishaka kubyegekaho. FPR igafata igihiriri ishaka kubeshya amahanga ko yo itica mbese ari umubyeyi.

Aba bicanyi bayo bose buri wese ahembwa kurwego rwe kandi umuntu umwe ashobora gushyirwaho amabwiriza cyangwa batayo zitandukanye.

Mube maso cyane kuko aba bicanyi bacengera mu bitaro no mumagereza bikicirayo inkomere cg imfungwa bakoresheje amarozi. Aba bicanyi bacengera no mu rutare cg munda y’ingoma bakirenza ibikomerezwa by’abahutu nkaba Nkurunziza. Si ngombwa ko uba umunyarwanda upfa kuba uri umuhutu cg ukunda abahutu nka Rudahigwa. Ng’ayo ng’uko

Ndindabahizi Jean Michail

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to (Kinyarwanda) Bana tuganire uyu mwanya ni uwanyu, igice cya 13 n’icya 14: Dusobanukirwe n’ingoma Kalinga n’aho ihuriye na Kalinga nshya yiyise FPR Inkotanyi

  1. uzarama Pacific says:

    nimugire icyo mutangaza mukubohoza urwanda nabanyarwanda bari kungoyi. nimutubwire ijoro rigeze hehe? niba buzacya cg niba umuseke utambitse nimutubwire mutugejye imbere dukurikireho. Rubanda turarushye, turananiwe, kandi turarambiwe dukeneye igihugu cyacu cy’urwanda. ntabwo dukwiye gushirira mumahanga, twicwa nkubushwilili, dutsemberwa mumashyamba, turi kungoyi, muburetwa no mubucakara bwa FPR-inkotanyi. habayeho mbere Abatwa, hakurikiraho Abahutu, hanyuma haza Abatutsi bavuye Ethiopia. uyumunsi urwanda rutuwe nabande? ibaze nange nibaze twese dufite igisubizo hamwe nabadukomokaho. amaherezo ni ayahe? dukore iki? tureke iki?

  2. Jet Lee Sylvestre says:

    Nikibazo gikomeye kalinga nshya ntakabuza tuzayirukana nemerako burya sibuno ntabwo tuzakomeza kurebera nibakore ibyabo ariko igihe kirageze ikindi yuko kagame weyibwirako azamara abahutu bajijutse nabambaribe ndumva nabo mubuhungiro bibimanuka bifuza ubwami ngo kalinga reka igarukebabajwe nababarinyuma Imana ikomeze ibarinde

  3. MUKAGAJU says:

    IBYO UVUZE BYO GUHEMBERA UMUNTU KO YISHE ABAHUTU FPR YARABIDUKOZE NYUMA YA 1998 AHO YAZAMUYE BARENGAYABO LAMAZAN (WARI BURUGUMESITIRI WA COMMUNE YA RWERERE) NA MITSINDO FIDELE (WARI BURUGUMESITIRI WA COMMUNE YA GICIYE ) BAKAGIRWA ABADEPITE KANDI TWE ABATURAGE BAYOBORAGA TWARI TWABASABIYE GUFUNGWA KUBERA UMUBARE MUNINI WABATURAGE BAZIRA UBUSA BARI BISHE MUGIHE CY,INTAMBARA Y,ABACENGEZI .KANDI KURI TWE TURI MU RWANDA TUBYIBONERA ,UMUHUTU NTA GACIRO AGIRA HANO (UWISHE UMUHUTU NTATINDA MU BUROKO ARIKO UWISHE INKA Y,UMUTUTSI ARARASWA KUMANWA ! ) UBU TWARUMIWE !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *