(Kinyarwanda) CNRD NA FLN BARI MU WUHE MUKINO?

Félicien Hategekimana abarizwa muri America ndetse yahoze ari umwe mu bayobozi ba Inkubiri.
  • Views 3021
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Français and Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in this site default language. You may click one of the links to switch the site language to another available language.

Banyarwanda Banyarwandakazi, ibihe turimo ntabwo byakagombye kuba iby’imishinyiko cyangwa ibyo gutesha igihe abandi, hagamijwe ubushotoranyi, kubeshya no kurangaza Abanyarwanda.

Nk’umukunzi w’urugaga ndetse n’umwe muri rwo, naje gutangazwa n’inkuru zimaze iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho zimwe mu nkuru zagaragaye ko zahashyizwe na CNRD ndetse na FLN.

Mu nkuru  yaciye kuri Radio Télévision ya CNRD Ubwiyunge, mu kiganiro cyari kiyobowe na Félicien, yatumiyemo  Chantal Mutega, Marie Claire Ingabire, ikiganiro cyiswe ngo: ABARI N’ABATEGARUGORI KU ISONGA MU RUGAMBA RWO KWIBOHOZA, cyagaragayemo uburiganya no kuyobya abanyarwanda n’abanyarwandakazi.

Chantal Mutega wahoze ari ministre muri guverinoma yo kuri reseaux ya Thomas Nahimana

Chantal Mutega wahoze ari ministre muri guverinoma yo kuri reseaux ya Thomas Nahimana

 

Félicien Hategekimana abarizwa muri America ndetse yahoze ari umwe mu bayobozi ba Inkubiri.

Félicien Hategekimana abarizwa muri America ndetse yahoze ari umwe mu bayobozi ba Inkubiri.

Uyu Félicien Hategekimana abarizwa muri America ndetse yahoze ari umwe mu bayobozi ba Inkubiri. Twanagiye twamagana kenshi aho yagendaga abeshya abanyarwanda abaka imisanzu ababeshya ko ari imisanzu yo kohereza FDLR. Twibutse abasomyi b’Intabaza kandi ko uyu Félicien  yigeze gufatirwa mu cyuho yakoresheje amanama impunzi z’abanyarwanda muri Cameroun azibeshya ko aje gushaka imisanzu ya FDLR kandi icyo gihe yakoreraga  Inkubiri, none uyu munsi akorera ibisigazwa bya CNRD bikorera kuri reseaux sociaux ariko uburiganya asanganye ni bwa bundi.(ABANYARWANDA BO MURI CAMEROUN, INDA NINI MUYIME AMAYIRA: HATEGEKIMANA FELICIEN NONEHO NGO YASHINZE UMUTWE W’INGABO ATAVUGA UKO WITWA N’AHO UBARIZWA.

Ubwacyo, icyo kiganiro, n’uburenganzira bw’abagiteguye n’abagitumiwemo, ariko icyantangaje kandi nizera ko bikomeje kwibazwaho na benshi, n’uburenganzira bihaye bwo kwiha amashusho no kuyakoresha mu nyungu zabo batabiherewe uburenganzira na ba nyirayo.

Muri icyo kiganiro ishusho nyamukuru yo kwerekana abo bari n’abategarugori bari kw’isonga mu rugamba rwo kwibohoza, bashyizeho ifoto y’umubyeyi ubarizwa muri AFERWAR-DUTERIMBERE, akaba yitwa THACIENNE Mukarugomwa, ubusanzwe uyu uvugwa na CNRD Ubwiyunge, ntaho ahuriye rwose nabo, ibi rero byo gukoresha amazina n’amashusho ye bikaba bifatwa nk’ubushotoranyi cg se gushuka no kubeshya abantu hagamijwe kujijisha rubanda, kubacuza utwabo, cyangwa se izindi nyungu kugeza ubu zitaramenyekana neza. Mu bigaragara nuko nanone uretse na CNRD Ubwiyunge, hari n’izindi nyandiko nyinshi zirimo zigaragara hirya no hino zikomeje kwiyongera zigamije kurangaza ndetse unarebye zisa n’izigamije indonke mu banyarwanda.

Natanga urugero, kw’icengezamatwara ririmo rikorerwa kuri Whatsup rikozwe nabiyise PGYM, aho bahamagarira abantu gutanga amafranga, bababwira ko bakorana n’urugaga, nyamara uko mbizi abo bantu akaba ntabufatanye bafitanye narwo ndetse nkaba ntanazi aho ingabo zabo ba PGYM zikorera, gusa ikingenzi si ukumenya ingabo zabo, sinabyo binshishikaje, ahubwo uburyo batangaza urugamba kuri whatsup, aho ingabo zabo zizanyura, batayo bafite, amikoro yose bamaze kwibikaho, n’ibikenewe ngo urugamba rwambikane, ibyo nibyo binyereka ko aba ba PGYM batazi ibyo barimo cyangwa se bishakira amaramuko ku banyantege nkeya.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, urugamba umucunguzi ariho ntabwo ari uruhimbano (guerre de fiction) n’urugamba rw’ukuri, urugamba rubuza umwanzi gusinzira, s’urugamba rwo gushaka amoronko no kuramuka, n’urugamba rwo kwitanga no kumena amaraso y’abarwitangiye, uzaza rero arimo abacira umugani ku manywa yarangiza ati ngaho ni mwikore mu mifuka mumpembe uwo arabiba kandi anababeshya.

Nasekejwe no kubona aba ba PGYM niba aribo koko cg se niba hari ababiyitiriye kugirango bagushe abantu mu mutego, bavuga ngo hagomba gukorwa Fishe izajya itangirwaho amafranga y’imisanzu, kandi ngo iyo fiche izaba iriho amazina yombi, ifoto, adresse, n’umusanzu atanga uhoraho, ababyeyi be, aho batuye …, ese mu gihe koko ibi byaba aribyo, ninde uyobewe ko ubu bwaba ari uburyo bwo korohereza akazi, leta ya FPR bwo kumenya abayirwanya by’ukuri n’aho baherereye bose? Ubu se koko hari uwakwihandagaza akavuga ngo uwatangaje ibi, hari ahandi amuhishe?Aha biragaragara  ko yaba ashaka koroshya ibyagoraga FPR mu rwego rwo kumaraho abantu bose batumva ibintu kimwe nayo.

Ndahamagarira abanyarwanda bakunda urugaga ko rwose ibi bikorwa na CNRD Ubwiyunge, FLN, PGYM cg se abayiyitiriye, binyuranyije n’ukuri kandi ntanaho Urugaga ruhuriye nabyo.

Urugaga rwa FDLR rugizwe n’abagabo n’abagore bashyira mu gaciro, ibyo bakora byose bica m’umucyo, niyo mpamvu nkumwe muri bo, nsabye rwose abantu bafite akageso ko kwiyitirira abandi bagamije gucuza abantu utwabo no kubagirira nabi, bajya bareba ubundi buryo babikoramo, batanduje cg ngo baharabike isura y’abacunguzi.

Twe tubandwa habona

Umucunguzi ni Rubanda

Nsengiyumva De Gaule

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to (Kinyarwanda) CNRD NA FLN BARI MU WUHE MUKINO?

  1. Niyonsenga john says:

    Ntibyoroshye nagato, nari naribagiwe inkubiri ya Ferecien Hategekimana no muri Cameron. Murakoze kutwibutsa. Erega ibyo abanyarwanda bari za Amerika no mu Burayi bose nukubitondera cyane, bose usanga ari ba mpemuke ndamuke, abagambanyi, abicanyi, abakozi ba Kigali, abakozi binkotanyi,bahora bahakirizwa kunkotanyi no guhakirizwa muri RNC Inkotanyi zivuguruye zikorera inyuma yurwanda. Ariko ndacyababazwa cyane nukuntu FDLR yashatse kwihuza na Kayumba Nyamaswa – Nyamwasa ari nabyo byaviriyemo gufatwa kwa Fils Bazeye na mugenzi we, byarashegeshe cyane, bibabaza umutima wange cyane. CNRD nayo yitandukanyije na FDLR bikozwe nabagome aribo bashenye igihugu cyacu cyurwanda, batwicishije bakaturimbuza. Imbaraga FDLR yari ifite zari nyishi cyane, ikomeye cyane baba baraducyuye twaratashye twese turi iwacu mu rwanda, ababisha bacu ari nabo bashenye igihugu cyacu ninabo bashenye ingufu za FDLR kandi nanuyu munsi bakomeje kudushegesha no kuducamo ibice.
    Abakunzi burugaga rwacu FDLR nimureke tube maso tumenye ababisha bacu bose, twiyubake, tururwane kugeza kwiherezo. Urwanda nurwabanyarwanda ntabwo ari urwo Abami na Karinga.igihugu kirarwanirwa ntabwo gihabwa nkingabirano. Kumenera amaraso igihugu nibwo butwali buruta ubundi bwose. FDLR ntwali mukomere kurugamba.

  2. Mukiza says:

    CYAKORA NIBA BARIBESHYE BAGAKORESHA IFOTO YANYU BATIKUREHO.

  3. Uwayezu Christine says:

    Yaba Felicien Hategikima, Chantal Mutega cga Marie Claire Ingabire bose ni nimwe ngo urannya ntafata uraruka. Ni abantu barangwa no kujarajara bashaka indonke gusa.Bose ni ukwirirwa bahinduranya amadhyaka nkuhindura imyambaro, guhuzagurika kwabo rero si ibya none

  4. Kagenza Jean Paul says:

    Uyu Felicien ni umutekamutwe nta shyaka na rimwe atabarizwamo kuko no muri RNC atangamo imisanzu kandi n’uyu munsi ntagaragaza niba atakiri umukangurambaga wa FDU-Inkubiri. Ni umumamyi usanzwe azwi neza n’ejo muzumva yasimbukiye mu rindi shyaka. Uyu Chantal Mutega nawe ni uko uretse ko we binumvikana ko atambikije kubera impamvu buri wese yakwisobanurira. Birabe ibyuya rero ntibibe amaraso ngo abakurikira izi nkozi z’ibibi batazibona aho abakurikiye abakozi ba gashakabuhake bibonye iyo za Kalehe. Uyu Marie Claire Ingabire nawe abo mu mashyaka yose uretse ko we byanamuhiriye kuko yabikuyemo imodoka n’inzu. Mperuka Marie Claire Ingabire muri FDLR avuyemo ajya kuba somambike wa Noble Marara, nyuma mwumva muri FLN ariko ntimuzatangazwe no kumwumva mu rwa Gasabo. Iby’abazimu biribwa n’abazima, Marie Claire Ingabire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *