(Kinyarwanda) IMIRWANO YAHANGANISHIJE INGABO ZA LETA YA RD CONGO (FARDC) N’INYESHYAMBA ZA M23

ok
  • Views 1805
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Français and Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in this site default language. You may click one of the links to switch the site language to another available language.

M23 yongeye kubura imirwano n’iterabwoba mu gace k’amajyepfo bwa Congo RDC.
Mu mwaka wa 2013, uyu mutwe w’inyeshyamba uyobowe na Sultani Makenga uhabwa ingufu
n’Intwaro n’Urwanda na Uganda wigeze kurwanwa n’Ingabo za FARDC zifatanije n’izindi ngabo
zitabara aho rukomeye za MONUSCO zishyize hamwe zikomoka mubihugu bya: Tanzaniya,
Afrika y’Epfo. Uyu mutwe ukaba warahagurukiwe umaze igihe kigera k’Umwaka n’igice
uyogoza Congo RDC mu ntambara yo mu bwoko bwa Guerrilla(intambara yica abaturage,
ibambura ibyabo, ikanabashwiragiza).

Rero kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Nyakanga 2020, imirwano ikaze yahanganishije I Rutshuru
mu nkengero za Pariki y’igihugu y’ibirunga mu gace ka Bwiza, ingabo za FARDC nizo
nyeshyamba za M23, intwaro za rutura n’iziciriritse byumvikanye muri uru rukerera.Amakuru
yacicikanye avuga ko abasirikari batatu ba FARDC bahasize ubuzima, undi umwe kaba
yakomeretse.Kugeza ubu, k’uruhande rwa M23 ntakiratangazwa cy’ababa baguye muri iyo
mirwano.

Igisirikari cya FARDC cyo ubwacyo, cyemeye ko iyo mirwano yabaye, ariko gihamya ko
bakomerekeje umusirikari umwe gusa.
Ubusanzwe, abasirikari benshi bizo nyeshyamba, bagiye bisuganya kuva muri 2017
bikusanyiriza muri Rutshuru ho mu majyaruguru ya Kivu, muri Werurwe 2017, ingabo za
FARDC zavuze ko zishe inyeshyamba 20 za M23 nazo zigatakaza abasirikari babiri mu
mirwano yazihujije nizo nyeshyamba guhera mu ntangiriro zuwo mwaka.Guhera icyo gihe, izo
nyeshyamba zaragiye ziracwendeka ngo zibagirane.

Kuki noneho izo nyeshyamba zongeye kwigaragaza?
Ibyo se aho ntiyaba ari imitwe ya Leta ya Kigali igamije kwigarurira agace k’iburasirazuba bwa
CONGO RDC kugirango bagume bakagenzure bagakoramo iterabwoba n’akaduruvayo?Urebye
ibimaze iminsi bibera muri kariya gace, ntagushidikanya ko aho bishyira ari aho.
Kubera ko RDF itabashije gutsimbura FDLR mu gihe Tshisekedi yari yarabahaye, ubwo
yabemereraga kwinjira k’umugaragaro mu karera ka Rutshuru na Masisi, nyuma akongera
kubasaba kuhava bagataha. Ibi biriyongeraho ikozanyaho muri iyi minsi hagati y’imitwe
itandukanye yitwaje intwaro yitandukanije na NDC Nduma uyu mutwe nawo bizwi ko ufashwa
na Kigali.

Ibyo bintu bibiri,byakomye cyane mu nkokora umugambi wa Kigali.Bigasobanura ko
ukuzamuka cyane mu ngufu kwa M23, kwazatuma ubutegetsi bwa Kigali bukomeza kugira
ijambo muri kariya karera ka RDCongo. Hasigaye kurebwa niba nanone Ingabo za MONUSCO zizongera gutera ingabo mu bitugu FARDC nkuko zabigenje mu 2013 mu kurwanya inyeshyamba zifashwa na Kigali, zifatwa
nk’izitifuriza RDCongo amahoro.
Ibyo aribyo byose, abanyekongo bagombye kuba maso, bagakurikirira hafi ibiri kuba.

Nsengiyumva De Gaule

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *