(Kinyarwanda) REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO (RDC): ABATURAGE BA KIVU ZOMBI BARI HAGATI NK’URURIMI

ok
  • Views 1797
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Umugambi urimo ucurwa ni uwo kubura imirwano ikaze mu karere ka kivu zombi, iyi mirwano igamije guteza akajagari no kurengera bamwe mu bahoze ari abayobozi ba RDC, bisa nkaho ibikorwa by’ubuzima  bwabo bibi, hageze igihe ko batangira  kubibazwa kandi bigahitana benshi bumvaga ko bari bagifite igihe kinini cy’umunezero imbere yabo.

Kiri gute  rero?

Ikibazo gisa nicyihuse mu buryo butatekerejweho, byatangiye Kabila ashaka gutanga Kivu zose, akaziha u Rwanda kuko nawe yarukoreye ndetse bikaba bitanashidikanwaho ko ari umwe mu bashinze bakanashyigikira ubutegetsi bwa FPR inkotanyi. Mu gihe hari hakiri ikinamico ry’intambara rigamije gutanga igice kimwe cy’ubutaka bwa Congo,Kabila yaremye umutwe wa M23 awuha intwaro afatanije n’Urwanda, ndetse banawuha ingabo z’impuguke mu by’Urugamba. Ubwo M23 yatangiye ishaka guhanagura abaturage b’akarere ka Kivu, irabica, irabambura, ibafata ku ngufu, abandi baratorongera.

Bimaze kugaragarira amahanga ko ikigamijwe ari uguha akarere ka Kivu Urwanda maze rukakagenzura, rwiba ibikarimo byose, amahanga yirengagije inyungu yakuraga mu kaduruvayo k’imitwe yitwaje intwaro, imyinshi muriyo yashinzwe n’uRwanda hagamijwe gusahura, kwica no kwigarurira Kivu zombi, babifashijwemo na Perezida Kabila, Museveni na Kagame. Ikindi nanone, nkuko ba rusahurira mu nduru b’abazungu  bashinze Kagame kubasahurira umutungo wa Congo RDC, Kagame abonye amaze kwigarurira igice kinini cya Kivu akoresheje M23 yatangiye kwigira kagarara, ndetse ibisahu yajyaga aha ba mpatse ibihugu, atangira kugenda abinusura, ibindi akagurisha akishyirira mu mufuka ntawe umugeneye nkuko byari bisanzwe mu masezerano yagiranye n’abamuhaye akazi ko guhungabanya Congo hagamijwe kuyisahura.

Baramwiyamye rero bamwibutsa ko agomba kubahiriza amasezerano akajya atanga ibisahu byose uko yabicukuje muri Congo, maze ubundi nk’ibisanzwe bakamuhemba nk’umukozi wubaha ba sebuja.Yarabyemeye ariko yumva ko azagumya kubashuka, nibwo ba Gashakabuhake batangiye kumushinja gufasha M23 umutwe witwara nk’ibyihebe, ukaba kandi warakoze ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu, ibyo byatumye Urwanda ruhagarikirwa imfashanyo, ndetse rushyirwa mu majwi cyane n’umuyobozi warwo Paul Kagame arongera ahabwa gasopo cyane  nk’umwana w’igitambambuga wihanizwa yivumbuye.

Kagame byamwanze munda atangira kuribwaribwa, no gushaka hirya no hino ibindi bihugu by’ibihangange byamurengera haramutse hakomejwe kumwotsa igitutu, nibwo yegereye ubushinwa, Uburusiya, ibihugu by’abarabu, ndetse n’ubuhinde, anabizeza ko bamushyigikiye nabo yajya abamanyurira k’ubukungu bw’amabuye y’agaciro ava mu butaka bwa Congo.Mu maguru mashya bya bihugu bivuga rikijywana kw’Isi hose, byahise bishyira mu ngiro ingamba zo kugabanyiriza ubushobozi Kagame, ku ngufu yaramaze kugira muri za Kivu zombi. Nibwo bahise biyambaza MONUSCO maze mugihe gitoya ikubita bwa busirikari bwa M23 ikoresheje ingabo za Tanzaniya, Afrika y’epfo, ndetse n’abandi basirikari bakeya bari bacyumva Congo RDC itagomba kuvogerwa nuwo ariwe wese, aho tuhibukira umusirikari Mamadou Ndala, wahagaragarije ubutwari, ndetse nyuma akaza kugambanirwa na Kabila Joseph Utarihanganiye kumva ubutwari bwuwo musirikari, warwanye umuhenerezo impande y’ingabo za Monusco n’izindi za FARDC yarayoboye, maze akica udukotanyi two muri M23 bigafatwa nkaho Kabila yikoze munda kuko nka Perezida wa RDC n’umwe mu bashinze M23 yasaga n’uwirwanije akitsinda.

Gusa ntakundi yari kubigenza kuko ingabo za Tanzaniya na Afrika y’Epfo nazo bakizibwira ngo zikubite abashenzi, zasaga no korosora uwabyukaga kuko zari zararambiwe kumva no kubona agasuzuguro ka Kagame Paul na bagenzi be, bigize akaraha kajyahe mu karera k’ibiyaga bigari n’ak’Afrika muri rusange, rwose bakubise M23 batarebeye n’ihaka.Kagame,Kabila, Museveni  rero bahise bashya ubwoba, ndetse bamwe batangira kwitana bamwana, barashwana bya hato na hato,kuko ntibumvaga uko umushinga wabo uguye mu mazi, kuko ahanini, kuri Kabila na Museveni, icyari kigamijwe cyane ntabwo byari ubusahuzi, nubwo nabwo uwacaga urwuho abandi yigwizagaho ibisahu, ariko ikinini kuribo byari ugucamo ibice RDC maze bakigarurira Kivu zombi zikayoborwa na Kabila ariko nawe akaba aragiriye ba shebuja Museveni na Paul KAGAME. Kagame we suko yatekerezaga, we yaracuranwaga asahura yumva ariko n’uwo mushinga ari ngombwa cyane, gusa inda imutanga imbere we akibwira ko ari ibanga yibitseho bagenzi be batazi, ariko aza gushyirwa hanze na ba mpatsibihugu yakoreraga mu gusahurira umutungo, nabo batishimiye kugenerwa n’uwo bita « notre garçon » agahungu kacu cg agakozi kacu.

UGUHINDUKA KW’IBINTU MU KARERE NO MURI RDCongo

Abazungu bamaze kubona ko ntakwizera abashumba, ari nabwo bari bamaze gutsinsuza M23, babwiye Kagame ko agomba gukura isomo k’umutwe wa M23 yashinze, kandi ko, uko ukubiswe ko akomeje nawe kwiyumva nk’uwigenga, akibagirwa ko bamushyize k’ubutegetsi nk’umukozi wabo, bashobora kumuhonda mu kanya nkako guhumbya maze bakamusimbuza undi bashaka.Yarabyumvise arabwejagura ndetse aranaribwaribwa, ariko abura uko abigenza, baca umugani ngo:Ubukana bw’imbwa bushirira m’umurizo.

Yatangiye kwivugisha ngo abantu baragushuka ngo mujyane kwiba, ngo byamara gukomera bakakwihinduka, akaba ari wowe wenyine bahindura umujura,Ngo nibakomeza batya nanjye nzabavuga, maze baramusubiza mu kinyabupfura cy’abazungu bati (bamwongorera) ziba, kora ibyo tukubwiye maze ufunge umunwa, ubwo bo bakomeje gutegura uko bahindura ibintu mu karere ariko bakagumana inyungu zabo uko baziteganije.

Batangiye rero gushakisha no gushyigikira abantu bose bashobora gusimbuza Kabila Joseph, ariko bakabura amahitamo, ndetse hagati y’abanyaburayi n’abanyamerika ntibumvikane kuwo bashyira k’ubuyobozi bwa RDC, nibwo bafunguye  Jean Pièrre Mbemba, bashatse MOISE Katumbi na  Martin Fayulu.Muri aba bose uwo abazungu bagombaga guhitamo by’ukuri ni Tshisekedi Felix, kuko niwe uciriritse mu bumenyi no mu bwenge, kandi m’ubyukuri abazungu ntibajya bakunda umuntu ukerebutse, bahisemo rero  TSHISEKEDI Felix kuko niwe utiyizeye, kandi babonaga bashobora gutera ubwoba uko bashatse , bakagumya bagasahura RDC nta nkurikizi.

Kugirango babigereho, bamubwiye gushora mu mihanda urubyiruko n’abakunzi ba se wari umaze kwitaba Imana, buri ruhande rwa babagabo batatu batavugwagaho rumwe n’ibyo bihugu by’ibihangange bose bakurikije iyo hagunda y’imyigaragambyo, maze buri umwe ushyigikiwe n’uruhande runaka, yizezwa kuzashyigikirwa kugeza ayoboye RDC nka Perezida.Kabila ubwo bari bamuteze umutego, kuko nk’umuntu warezwe gikotanyi agatozwa kwica n’ubundi bugizi bwa nabi,yiraye mubakora imyigaragambyo arakindagura, abazungu nabo bakabarura abishwe, kandi bagatanga gasopo ko abica abantu bazabiryozwa, ubwo babaga barimo bashaka ibyo bazamushinja igihe kigeze, nkuko na Kagame ubu bibitswe nka za Rapport Mapping ,Urubanza rwa Ntaganda Terminator  ufungiye I Lahaye  mu Buholandi, ikibazo k’indege ya Habyarimana…

Byaje kurangira, Kabila avuyeho, ashyirwa ku ruhande, ubu hakaba hatangiye ukutumvikana kwe mu bagize inteko ishinga amategeko, na SENA, ndetse nanone ubu n’uburozi bw’Ikigali bwa Kagame bukaba bwarabashije kugezwa I kambere mu gihugu cya RDC, ndetse bukaba burimo kugarika ingogo, abandi bagapfa bitunguranye, ariko ugasanga imfu zabo zifite aho zihuriye n’uburyo inkotanyi zabitojwe.Wavuga uti abicwa ni bande abica ni bande?Impande zombie zirimo kwicana, abashyigikiye Kabila barapfa, n’abari ku ruhande rwa Tshisekedi nabo bagapfa kuko Kagame kugirango hataba icyuho mu busahuzi, byabaye ngombwa ko yiyegereza Tshisekedi Felix bitavuze ko yataye umuhungu we Joseph Kabila , bose rero abacuruzaho urupfu n’ibirutera, kuko kuri we gipfa n’ikintu gitoya cyane, ahubwo abantu badapfuye nibwo yabibonamo nk’ikibazo.Tshisekedi yarabyemeye kuko ntamahitamo, kuko iyo abyanga yari kwicwa atamaze kabiri kuko we n’abaturage be baragiwe n’ibyihebe by’abagizi ba nabi, birangwa no kumena amaraso.

We yibwiraga ko azabigaranzura gahoro gahoro, akubaka ubushobozi kugeza igihe aboneye ingufu zihagije, ubu arimo aragerageza, gusa abanzi be b’abatutsi b’indobanure kandi b’abahezanguni nabo barimo bajya inama yo kumukoma mu nkokora.Gusa nawe kuko abibona kandi akaba ari umukozi nawe wa ba gashakabuhake, kuko mbere yo kujyaho, bamanje kumuhamagara bamwemerera ubutegetsi, nawe abemerera kubaha ubutunzi bwa RDC, ariko kugirango umutungo ubagereho ukabanza kunyuzwa ikigali, kuko Kagame ariwe uzi amayira adatera ibibazo, bamutegetse rero gukorana no kumvikana na Kigali, ahubwo agatanga rapport y’ibyasahuwe abaturage b’igihugu cya RDC kugirango Kagame atazongera kugavura.

Aho bigeze ubu, Kagame na Kabila bananiwe kurya dukeya, kandi babona TSHISEKEDI arimo yubaka imbaraga ngo abigaranzure, abe ari we uzajya yigemurira  imari ya CONGO abazungu ntawe biciyeho, Kabila na Kagame, barimo bashaka kongera kwatsa umuriro muri za Kivu, bakabikora bongeye kuzura M23, nta kabuza ibi birerekana ko inyuma yibyo haba hari ba Gashakabuhake igice kimwe kitishimiye nacyo igabagabanwa ry’ubukungu bw’amabuye y’agaciro ari muri RDC.Kuko burya, nta ntambara yaba kw’Isi idashyigikiwe na ba gashakabuhake.

Ese ukomeka KIVU zombi k’Urwanda cg yo ubwayo ikigenga ngo iyoborwe n’umunyarwanda Kabila bizashoboka?

Biragoye kumenya uko iyi Film izarangira, ariko njye ndavuga uko mbibona.

U Rwanda n’abayobozi barwo, bamaze kuba ruvumwa mu karere, baranzwe I Burundi, Tanzanie, Afrika y’Epfo, ndetse n’abaturage benshi cyane ba RDCongo.Kumva ko rero igice cya za Kivu kizomekwa ku Rwanda cg kikayoborwa n’Umunyarwanda w’Inkotanyi, bisa naho bitazihanganirwa n’abayobozi bibi bihugu birebana ay’ingwe na Leta y’Urwanda, kuko kubera uburyo u Rwanda rwitwara rujya guhungabanyamo umutekano, mu gihe rwaba rubonye ingufu ziyongereye z’ubukungu bwa za Kivu, ntabwo byakorohereza abategetsi b’abarundi n’abatanzaniya, Afrika Y’Epfo kuyoborana ibihugu byabo umutekano n’umudendezo.Gusa, ku rwego mpuzamahanga, nabo ntabwo mpamya ko bakumvikana ku buryo bwo gucamo RDC ibice bikagabirwa u Rwanda rwa Kagame, kuko icyo gice baba bakiragije umushumba mubi w’igisambo, igisahiranda, cy’inkozi y’ibibi.

Ikindi nuko  uko batabyemeye mu gihe cya M23 yo hambere, ninako mbona batazabyemera ubungubu,nubwo hari abazungu bari inyuma yuwo mushinga, ntabwo nahamya ko bafite ingufu ziruta izishingiye kubandi Tshisekedi  yaba yaragiranye nabo amasezerano yo guha Congo, bakayirinda mu bijyanye n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, bakanayimurindiramo kugirango bamurinde babicanyi bamushyize hagati nk’ururimi.Monusco  iracyahari, TANZANIE na AFRIKA Y’EPFO,noneho n’UBURUNDI  Birahari, Inkotanyi niziwatsa ibi bihugu bizawuzimya kuko ntibizemera kugirwaho ingaruka n’intambara z’Inyenzi Inkotanyi.

Nsengiyumva De Gaule

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *